ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w99 1/8 pp. 4-5
  • Ubusumbane—Mbese, Imana Yateganyije ko Bugomba Kubaho?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ubusumbane—Mbese, Imana Yateganyije ko Bugomba Kubaho?
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1999
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Inkomoko y’Ubusumbane
  • Mbese, Hari Ubwo Ibyo Bintu Bizigera Bihinduka?
  • Icyago cy’Ubusumbane cyo Muri Iki Gihe
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1999
  • Turwanye Icyago cy’Ubusumbane
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1999
  • Ibibazo by’ubukungu—Ni iki Ubwami bw’Imana buzakora?
    Izindi ngingo
  • Mbese koko, umuryango utarangwa n’ubusumbane ushobora kubaho?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2002
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1999
w99 1/8 pp. 4-5

Ubusumbane​—Mbese, Imana Yateganyije ko Bugomba Kubaho?

Mu ijambo rimwe gusa, igisubizo ni oya. Reka turebe impamvu.

IMANA yateganyije ko abantu bose bagira uburyo bungana bwo kubaho no kugira ibyishimo. Ku bihereranye n’iremwa ry’umuntu, dusoma amagambo agira ati “Imana iravuga iti ‘tureme umuntu, agire ishusho yacu, ase natwe: batware amafi yo mu nyanja, n’inyoni n’ibisiga byo mu kirere, n’amatungo n’isi yose, n’igikururuka hasi cyose.’ ” Ibintu byo ku isi bimaze kuremwa, ‘Imana yarebye ibyo yaremye byose, n’uko byari byiza cyane.’​—Itangiriro 1:26, 31.

Mbese, Imana ishobora kuvuga ko imimerere ibabaje y’ubusumbane iriho muri iki gihe ari ‘myiza cyane’? Oya rwose, kubera ko “Imana ari urukundo” (1 Yohana 4:⁠8). Ivugwaho ko “itita ku cyubahiro cy’umuntu,” kandi ko ‘umurimo wayo utunganye rwose, ingeso zayo zose ari izo gukiranuka: ni Imana y’inyamurava, itarimo gukiranirwa, ica imanza zitabera, iratunganye.’ (Gutegeka 10:17; 32:4; gereranya na Yobu 34:19.) Naho intumwa Petero yageze ku mwanzuro ugira uti “ni ukuri menye yuko Imana itarobanura ku butoni, ahubwo mu mahanga yose ūyubaha agakora ibyo gukiranuka, iramwemera.”​—Ibyakozwe 10:34, 35.

Kubera ko Imana yuje urukundo, ikaba itarobanura ku butoni, igaca imanza zitabera, ikaba itunganye kandi ikiranuka, ni gute yashoboraga kurema abantu basumbana mu bihereranye n’uburenganzira bwabo bwo kugira ibyishimo? Kwemera ko mu bantu habaho akarengane gashingiye ku ivangura no kubashyira muri gahunda irangwa n’ubusumbane, byari kuba bihabanye cyane na kamere yayo mu buryo butaziguye. Yari yateganyije ko abantu bose “bavuka bafite umudendezo, kandi bareshya mu birebana n’icyubahiro cyabo n’uburenganzira bwabo.” Icyakora, biragaragara ko muri iki gihe atari uko ibintu bimeze. Kubera iki bitameze bityo?

Inkomoko y’Ubusumbane

Kuba Imana yararemye abantu kugira ngo bareshye, ntibishaka kuvuga ko yateganyaga ko bose bareshya muri buri kantu kose. Bashoboraga kuba batandukanye mu bihereranye n’ubuhanga bwabo, ibibashishikaza hamwe na kamere zabo. Nanone kandi, bashoboraga kuba batandukanye mu bihereranye n’umwanya barimo cyangwa urugero rw’ubutware bafite. Urugero, umugabo n’umugore ntibareshya mu bintu byose, ariko Imana yaremye umugore ngo abe “icyuzuzo” cy’umugabo (Itangiriro 2:18, NW ). Uko bigaragara, ababyeyi n’abana baratandukanye mu bihereranye n’ubutware. Ariko kandi, n’ubwo hari iryo tandukaniro, abantu bose​—abagabo, abagore n’abana​—bagombaga kugira uburenganzira bahawe n’Imana bwo kubona uburyo bungana bwo guhaza ibintu by’ibanze bisabwa kugira ngo bagire ibyishimo. Bose bari kugira icyubahiro n’igihagararo bingana imbere y’Imana.

Mu buryo nk’ubwo, abana b’umwuka b’Imana baremwe mbere y’abantu, bahawe imirimo n’inshingano zitandukanye (Itangiriro 3:24; 16:7-11; Yesaya 6:6; Yuda 9). Ariko kandi, mu byo bari barahawe, bose bashoboraga kubona ku byo Imana yateganyije kugira ngo babeho kandi babone ibyishimo mu rugero rungana. Bityo rero, bagaragazaga umuco w’Imana wo kutarobanura ku butoni mu buryo buhebuje.

Ikibabaje ariko, ni uko ikiremwa kimwe cy’umwuka kitanyuzwe n’iyo gahunda y’Imana irangwa no kutarobanura ku butoni. Cyifuzaga kubona ibirenze ibyo Imana yari yaragihaye, cyifuza kubona umwanya uhambaye, wo mu rwego rwo hejuru kurushaho. Binyuriye mu kwihingamo icyo cyifuzo kibi, cyatangiye kurwanya Yehova, we mu buryo bukwiriye, ufite umwanya w’ikirenga kurusha ibindi bintu byose, kubera ko ari Umuremyi. Nyuma y’aho, uwo mwana w’umwuka w’Imana wigometse, yasunikiye abantu gusaba Imana ibirenze ibyo yari yarabahaye. (Itangiriro 3:1-6; gereranya na Yesaya 14:12-14.) Ku bw’ibyo, ibyo Yehova yari yarahaye abantu kugira ngo babeho kandi bagire ibyishimo, byahise bisumbana mu buryo bukomeye. Icyo kiremwa cy’umwuka cyigometse, kivugwa mu Byahishuwe 20:2 ko ari ‘Umwanzi na Satani,’ ni cyo cyabaye nyirabayazana w’ubusumbane mu bantu.

Mbese, Hari Ubwo Ibyo Bintu Bizigera Bihinduka?

Mu ijambo rimwe gusa, igisubizo ni yego!

Ariko se, ni nde ushobora kuzana ihinduka ryifuzwa? Mu gihe cy’ibinyejana byinshi, abayobozi ba kimuntu bagiye barwana inkundura kugira ngo bazane iryo hinduka, bamwe muri bo bakaba rwose barabaga bafite umutima utaryarya. Ibyo bashoboye kugeraho ni bike cyane, bikaba byaratumye abantu bamwe na bamwe bagera ku mwanzuro w’uko kwitega ko ikibazo cy’ubusumbane mu bantu kizakemurwa bidahuje n’ukuri. Ariko kandi, uko Imana ibona ibintu, byanditswe muri Yesaya 55:10, 11, hagira hati “nk’uko imvura na shelegi bimanuka bivuye mu ijuru ntibisubireyo, ahubwo bigatosa ubutaka bukameza imbuto, bugatoshya n’ingundu, bugaha umubibyi imbuto, n’ushaka kurya bukamuha umutsima; ni ko ijambo ryanjye riva mu kanwa kanjye rizamera; ntirizagaruka ubusa, ahubwo rizasohoza ibyo nshaka, rizashobora gukora icyo naritumye.”

Mbega ukuntu duhumurizwa no kumenya ko Yehova yavugiye ku mugaragaro ko azasohoza umugambi we wa mbere wo guha abantu bose uburyo bungana bwo kubaho no kugira ibyishimo! Kubera ko ari Imana y’ukuri, yarahiriye kuzasohoza ibyo yasezeranyije. Igishimishije ni uko afite ubushake n’imbaraga zo kubikora. Ni gute ibyo azabisohoza?

Igisubizo gikubiye mu Bwami Yesu Kristo yigishije abigishwa be gusaba mu isengesho agira ati “Data wa twese uri mu ijuru, . . . Ubwami bwawe buze, ibyo ushaka bibeho mu isi, nk’uko biba mu ijuru” (Matayo 6:9, 10). Ni koko, Ubwami bw’Imana ni bwo buryo Yehova azakoresha kugira ngo ‘amenagure ubwami bwose [buriho muri iki gihe] abutsembeho, kandi buzahoraho iteka ryose.’​—Daniyeli 2:44.

Mu gihe cy’ubutegetsi bw’Ubwami bwo mu ijuru, hazaboneka umuryango mushya w’abantu. Ku bihereranye n’ibyo, intumwa Yohana yanditse mu gitabo cya nyuma cya Bibiliya, ari cyo Ibyahishuwe, igira iti “mbona ijuru rishya n’isi nshya: kuko ijuru rya mbere n’isi ya mbere byari byashize” (Ibyahishuwe 21:1). Ibintu bibi byose bigize ubusumbane​—ni ukuvuga ubukene, indwara, ubujiji, akarengane gashingiye ku ivangura hamwe n’andi magorwa y’abantu, bizashira.a

Hashize igihe gisaga ikinyejana kimwe Abahamya ba Yehova berekeza ibitekerezo by’abantu kuri ubwo Bwami (Matayo 24:14). Binyuriye ku bitabo hamwe no ku bufasha bwa bwite, bagiye bihatira gufasha abantu kugira ubumenyi ku byerekeye umugambi w’Imana, nk’uko wanditswe muri Bibiliya. Icyakora, umurimo wabo wo kwigisha ukorwa ku isi hose, ntiwatumye abantu bagira ibyiringiro byo kuzabaho bareshya no kugira ibyishimo mu gihe kizaza gusa, ahubwo wanatumye abantu bungukirwa mu bihereranye no kurwanya icyago cy’ubusumbane muri iki gihe. Reka turebe uko byagenze.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

a Niba wifuza ibisobanuro birambuye kurushaho ku bihereranye n’ukuntu vuba aha Ubwami bw’Imana bugiye kuzana uburinganire ku bantu bose, reba igice cya 10 n’icya 11 mu gitabo Ubumenyi Buyobora ku Buzima bw’Iteka, cyanditswe na Watchtower Bible and Tract Society of New York, Inc.

[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 5]

Imana yateganyije ko abantu bose bagira uburyo bungana bwo kubaho no kugira ibyishimo

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze