ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w99 1/9 pp. 8-13
  • Rubyiruko—Nimunanire Umwuka w’Isi

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Rubyiruko—Nimunanire Umwuka w’Isi
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1999
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Dutahure Umwuka w’Isi
  • Uko Umwuka w’Isi Ugaragara
  • Twamaganire Kure Umwuka w’Isi
  • Tugaragaze “Undi mwuka”
  • Mbese, unanira umwuka w’isi?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1994
  • Rubyiruko—Ni iki murimo mukurikiza?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1993
  • Mwirinde umuzika wanduye!
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1993
  • Jya uyoborwa n’umwuka w’Imana aho kuyoborwa n’uw’isi
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1999
w99 1/9 pp. 8-13

Rubyiruko​—Nimunanire Umwuka w’Isi

‘Ntitwahawe ku mwuka w’iyi si, ahubwo twahawe umwuka uva ku Mana.’​—1 ABAKORINTO 2:12.

1, 2.(a) Ni irihe tandukaniro rishobora kuboneka hagati y’urubyiruko rwo muri iyi si n’abakiri bato bo mu matorero y’Abahamya ba Yehova? (b) Ni ayahe magambo yo gushimira arangwa n’igishyuhirane ashobora kwerekezwa ku rubyiruko rw’Abahamya hafi ya bose?

“URUBYIRUKO rwacu usanga rudasusurutse, rwaratereranywe, kandi rurangwa n’umwuka wo kwigomeka.” Ibyo byavuzwe n’ikinyamakuru cyo muri Ositaraliya cyitwa The Sun-Herald. Cyongeyeho kigira kiti “inyandiko zo mu nkiko zigaragaza ko umubare w’abakiri bato bakurikiranwaho ibikorwa by’urugomo bikomeye, wiyongereyeho 22 ku ijana [ku mubare w’umwaka wabanjirije uwo] . . . Umubare w’abana biyahura, na wo wikubye incuro eshatu kuva mu myaka ya za 60 rwagati . . . Kandi icyuho kiri hagati y’imyifatire y’urubyiruko n’iy’abarukuriye, cyahindutse urwobo rurerure abakiri bato bagenda barushaho kwirohamo ari benshi cyane binyuriye ku biyobyabwenge, ibinyobwa bisindisha n’ibikorwa byo kwirimbura, bigatuma basa n’abataye umutwe.” Ariko kandi, iyo mimerere ntiboneka mu gihugu kimwe gusa. Hirya no hino ku isi, usanga ababyeyi, abarimu hamwe n’impuguke mu bihereranye n’indwara zo mu mutwe, bababajwe cyane n’imimerere y’abakiri bato.

2 Mbega itandukaniro rikomeye riri hagati y’abenshi mu rubyiruko rwo muri iki gihe n’abakiri bato bazira amakemwa usanga mu matorero y’Abahamya ba Yehova! Ibyo ntibishaka kuvuga ko batunganye. Na bo bafite intambara barwana n’“irari rya gisore” (2 Timoteyo 2:22). Ariko muri rusange, abo bakiri bato bashyigikiye ibyo gukiranuka babigiranye ubutwari, kandi banze kudohoka ngo batsindwe n’ibigeragezo by’iyi si. Mwebwe mwese abakiri bato murimo mutsinda intambara murwana n’“ibikorwa by’amayeri” bya Satani, turabashimira tubigiranye umutima wacu wose! (Abefeso 6:11, NW, ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji.) Kimwe n’intumwa Yohana, twumva dusunikiwe kuvuga tuti “ndabandikiye, basore [namwe nkumi], kuko mufite imbaraga, kandi ijambo ry’Imana rikaguma muri mwe, mukaba mwaranesheje wa Mubi.”​—1 Yohana 2:14.

3. Ijambo “umwuka” rishobora gusobanura iki?

3 Ariko kandi, kugira ngo mukomeze gutsinda urugamba murwana na wa mubi, mugomba kunanira icyo Bibiliya yita ‘umwuka w’iyi si’ mwivuye inyuma (1 Abakorinto 2:12). Dukurikije uko igitabo kimwe gisobanura ururimi rw’Ikigiriki kibivuga, ijambo “umwuka” rishobora gusobanura “imimerere cyangwa imbaraga yiganje mu muntu uwo ari we wese, ikayobora ibitekerezo bye.” Urugero, iyo ubonye ko umuntu yabishe, ushobora kuvuga ko afite “umwuka” mubi. “Umwuka” wawe, ni ukuvuga imimerere yawe cyangwa aho ibitekerezo byawe bibogamiye, ugira ingaruka ku mahitamo ugira; ukagira ingaruka ku bikorwa byawe no ku magambo uvuga. Birashishikaje kuba abantu ku giti cyabo n’amatsinda y’abantu bose bashobora kugaragaza “umwuka” runaka. Intumwa Pawulo yandikiye itsinda ry’Abakristo igira iti “ubuntu bw’Umwami Yesu Kristo bubane n’imitima yanyu [“n’umwuka mugaragaza,” NW]” (Filemoni 25). None se, ni uwuhe mwuka iyi si igaragaza? Kubera ko “ab’isi bose bari mu Mubi,” ari we Satani Diyabule, umwuka w’iyi si ntushobora kuba mwiza uko byagenda kose, si byo?​—1 Yohana 5:19.

Dutahure Umwuka w’Isi

4, 5. (a) Ni uwuhe mwuka wari waragize ingaruka ku bari bagize itorero ryo muri Efeso mbere y’uko baba Abakristo? (b) “Umwami utegeka ikirere” ni nde, kandi se, icyo ‘kirere’ ni ikihe?

4 Pawulo yanditse agira ati “[Imana] yarabazuye, mwebwe abari bapfuye, muzize ibicumuro n’ibyaha byanyu, ibyo mwagenderagamo kera, mukurikiza imigenzo y’iyi si, mugakurikiza umwami utegeka ikirere [“umutegetsi w’ubutware bw’ikirere,” NW], ni we mwuka ukorera mu batumvira. Kandi natwe twese twahoze muri bo, dukurikiza ibyo kamere yacu yifuza, tugakora ibyo kamere n’imitima byacu byishakira, kandi ku bwa kavukire yacu twari abo kugirirwa umujinya, nk’abandi bose.”​—Abefeso 2:1-3.

5 Mbere y’uko Abakristo bo muri Efeso bamenya inzira ya Gikristo, bari barahoze bakurikiza “umutegetsi w’ubutware bw’ikirere,” ari we Satani Diyabule batabizi. Icyo ‘kirere’ si ahantu runaka ho mu kirere nyakirere, aho Satani n’abadayimoni be baba. Igihe Pawulo yandikaga ayo magambo, Satani Diyabule hamwe n’abadayimoni be bari bagifite uburenganzira bwo kugera mu ijuru. (Gereranya na Yobu 1:6; Ibyahishuwe 12:7-12.) Ijambo “ikirere” risobanura umwuka, cyangwa imitekerereze yiganje mu isi ya Satani. (Gereranya n’Ibyahishuwe 16:17-21.) Kimwe n’uko ikirere kidukikije, uwo mwuka na wo uri ahantu hose.

6. “Ubutware bw’ikirere” (NW) ni ubuhe, kandi se, ni gute butegeka abakiri bato benshi?

6 Ariko se “ubutware bw’ikirere” ni ubuhe? Uko bigaragara, ubwo butware bwerekeza ku ngaruka zimbitse icyo ‘kirere’ kigira ku bantu. Pawulo yavuze ko uwo mwuka “ukorera mu batumvira.” Bityo rero, uwo mwuka w’isi utuma abantu bagira umwuka wo gusuzugura no kwigomeka, kandi amoshya y’urungano ni bumwe mu buryo ubwo butware bukoreshwamo. Umukobwa umwe w’Umuhamya ukiri muto yagize ati “iyo uri ku ishuri, usanga buri gihe buri wese agutera inkunga yo kugira agakorwa gato ko kwigomeka ukora. Abana barushaho kukubaha iyo ukoze igikorwa gikabije kigaragaza umwuka wo kwigomeka.”

Uko Umwuka w’Isi Ugaragara

7-9. (a) Vuga bumwe mu buryo umwuka w’isi ugaragariramo mu rubyiruko rwo muri iki gihe. (b) Mbese, muri ibyo hari ikintu icyo ari cyo cyose wigeze ubona mu karere k’iwanyu?

7 Ni mu buhe buryo bumwe na bumwe umwuka w’isi ugaragariramo mu rubyiruko rwo muri iki gihe? Ni ukutaba inyangamugayo no kwigomeka. Raporo imwe yo mu igazeti yavuze ko abanyeshuri basaga 70 ku ijana bo mu cyiciro cya mbere cya kaminuza n’abo mu cyiciro cya kabiri, bavuze ko bakoperaga igihe bigaga mu mashuri yisumbuye. Imvugo itarangwa n’ikinyabupfura, isesereza hamwe n’imvugo yanduye, na byo birogeye cyane. Ni koko, igihe kimwe Yobu hamwe n’intumwa Pawulo bakoresheje icyo bamwe bashobora kubona ko ari imvugo isesereza, kugira ngo bagaragaze uburakari burangwa no gukiranuka (Yobu 12:2; 2 Abakorinto 12:13). Ariko kandi, amagambo asesereza arangwa n’ubugome twumvana benshi mu bakiri bato, akenshi usanga ari kimwe n’ibitutsi.

8 Gukabya mu bihereranye no kwidagadura, na byo ni bimwe mu bintu biranga umwuka w’isi. Amazu urubyiruko rwidagaduriramo nijoro, ibitaramo byo kubyina,a hamwe n’ubundi buryo bwo kwishimisha butagira rutangira, usanga byogeye cyane mu rubyiruko. Mu buryo nk’ubwo, gukabya mu bihereranye no kwambara no kwirimbisha na byo birogeye. Abenshi mu rubyiruko rwo muri iki gihe bagaragaza ko bafite umwuka w’iyi si urangwa no kwigomeka, uhereye ku kwambara ibyenda binini cyane kugeza ku guhinda mu mideri iteye ishozi, urugero nko gutobagura umubiri. (Gereranya n’Abaroma 6:16.) Kwirundumurira mu byo gushakisha ubutunzi bwo mu buryo bw’umubiri, ni ikindi kintu kiranga uwo mwuka. Dukurikije uko ikinyamakuru kimwe cyandika ibihereranye n’uburezi kibivuga, “abacuruzi ntibahwema kwereka abana ububiko buhambaye bwa za tekiniki zihereranye no kwamamaza n’uburezi, hamwe n’ibindi bicuruzwa byinshi by’akataraboneka.” Urubyiruko rwo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, rujya kubona impamyabumenyi zo mu mashuri yisumbuye rwaramaze kubona amatangazo yamamaza agera ku 360.000 kuri televiziyo. Abo mu rungano rwanyu na bo bashobora kubahatira kugira ibyo mugura. Umwana w’umukobwa w’imyaka 14 yagize ati “buri gihe usanga bose bakubaza bati ‘uwo mupira wawe, iryo koti ryawe cyangwa iyo koboyi yawe ni iyo mu buhe bwoko?’ ”

9 Guhera mu bihe bya Bibiliya, umuzika wanduye wabaye igikoresho Satani yagiye akoresha, kugira ngo asunikire abantu kugira imyifatire yanduye. (Gereranya no Kuva 32:17-19; Zaburi 69:13, umurongo wa 12 muri Biblia Yera; Yesaya 23:16.) Ku bw’ibyo rero, ntibitangaje kuba umuzika urimo ibintu bishobora kubyutsa irari ry’ibitsina​—iyo utaribyutsa mu buryo bweruye​—indirimbo zirimo amagambo abyutsa irari, imvugo yanduye hamwe n’umuzika ufite injyana idunda mu buryo bukabije kandi ibyutsa irari, ari wo muzika uharawe. Ikindi kintu kiranga umwuka w’iyi si wanduye, ni ubusambanyi (1 Abakorinto 6:9-11). Ikinyamakuru cyitwa The New York Times cyagize kiti “ku ngimbi n’abangavu benshi, ubusambanyi busigaye bwarabaye nk’umuhango bakora kugira ngo bemerwe n’ab’urungano . . . Abanyeshuri basaga bibiri bya gatatu bo mu cyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye, baba baragize imibonano mpuzabitsina.” Ingingo yo mu kinyamakuru cyitwa The Wall Street Journal yatanze ibihamya bigaragaza ko abana bari hagati y’imyaka 8 na 12 barimo “bagenda barushaho kwitabira ubusambanyi.” Umujyanama mu by’amashuri umaze igihe gito afashe ikiruhuko cy’iza bukuru yagize ati “dutangiye no kujya tubona abana bake batwara inda z’indaro bageze mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza.”b

Twamaganire Kure Umwuka w’Isi

10. Ni gute urubyiruko rumwe na rumwe rwo mu miryango y’Abakristo rwirekuye rukaneshwa n’umwuka w’iyi si?

10 Ikibabaje ni uko hari Abakristo bamwe na bamwe bakiri bato birekuye bakaneshwa n’umwuka w’iyi si. Umwangavu umwe wo mu Buyapani yagize ati “nagiraga imyifatire myiza imbere y’ababyeyi banjye n’imbere y’Abakristo bagenzi banjye. Nanone ariko, nari mfite imibereho y’amaharakubiri.” Umukobwa umwe ukiri muto wo muri Kenya yagize ati “namaze igihe runaka mfite imibereho y’amaharakubiri, yari ikubiyemo kujya mu bitaramo, umuzika wa rock no kwifatanya n’incuti mbi. Nari nzi ko ibyo ari bibi, ariko nageragezaga kubyirengagiza, nibwira ko nyuma y’igihe runaka nari kuzabireka. Ariko si ko byagenze. Ibintu byarushijeho kuzamba.” Undi mwangavu wo mu Budage yagize ati “ibyo byose byatewe n’uko natangiye kugira incuti mbi. Hanyuma natangiye kunywa itabi. Nashakaga kubabaza ababyeyi banjye, ariko ni jye wibabaje gusa.”

11. Ni gute Kalebu yashoboye kunanira amoshya yamuhatiraga kwifatanya n’iteraniro igihe abatasi icumi bagarukaga bazanye inkuru mbi?

11 Icyakora, kunanira umwuka w’isi birashoboka, ni koko birashoboka kuwamaganira kure. Reka turebe urugero rwa kera rwatanzwe na Kalebu. Igihe abatasi icumi b’abanyabwoba bagarukaga bazanye inkuru mbi ku bihereranye n’Igihu cy’Isezerano, we hamwe na Yosuwa, banze gushyirwaho iterabwoba ngo bifatanye n’iteraniro. Bavuganye ubutwari bagira bati “igihugu twaciyemo tugitata ni cyiza cyane. Niba Uwiteka atwishimira, azatujyana muri icyo gihugu akiduhe kandi ari igihugu cy’amata n’ubuki” (Kubara 14:7, 8). Ni iki cyatumye Kalebu ashobora kunanira ayo moshya yose? Yehova yerekeje kuri Kalebu avuga ko “yari afite undi mutima [“umwuka,” NW].”​—Kubara 14:24.

Tugaragaze “Undi mwuka”

12. Kuki ari iby’ingenzi kugaragaza “undi mwuka “ mu birebana n’amagambo umuntu avuga?

12 Muri iki gihe, bisaba ubutwari n’imbaraga kugira ngo umuntu agaragaze “undi mwuka,” cyangwa imyifatire yo mu bwenge​—ni ukuvuga umwuka utandukanye n’uw’isi. Uburyo bumwe ushobora kuwugaragazamo, ni ukwirinda imvugo isesereza n’imvugo irangwa n’agasuzuguro. Mu buryo bushishikaje, ijambo ry’Icyongereza rihindurwa ngo “imvugo isesereza,” rikomoka ku nshinga y’Ikigiriki, ifashwe uko yakabaye, isobanurwa ngo “gutanyaguza inyama nk’uko imbwa zibigenza.” (Gereranya n’Abagalatiya 5:15.) Kimwe n’uko imikaka y’imbwa ishobora gutanyaguza inyama iyivana ku igufwa, “urwenya” rurangwa n’amagambo asesereza rushobora kwambura abandi icyubahiro cyabo. Ariko kandi, mu Bakolosayi 3:8 hadutera inkunga hagira hati “mwiyambure ibi byose: umujinya, n’uburakari, n’igomwa, no gutukana, kandi ntihakagire amagambo ateye isoni aturuka mu kanwa kanyu.” Naho mu Migani 10:19, hagira hati “amagambo menshi ntaburamo ibicumuro; uwirinda mu byo avuga ni umunyabwenge.” Niba hari umuntu ugututse, ifate kugira ngo ‘umuhindurire [undi musaya],’ wenda uvugana n’uwo muntu wagututse mwiherereye mu buryo burangwa n’ituze n’amahoro.​—Matayo 5:39; Imigani 15:1.

13. Ni gute urubyiruko rushobora kugaragaza imyifatire ishyize mu gaciro ku bihereranye n’ibintu by’umubiri?

13 Ubundi buryo bwo kugaragaza “undi mwuka,” ni ukugira imyifatire ishyize mu gaciro ku birebana n’ibintu by’umubiri. Birumvikana ko ari ibintu bisanzwe rwose kwifuza gutunga ibintu byiza. Uko bigaragara, Yesu Kristo na we yari afite nibura umwambaro umwe mwiza cyane (Yohana 19:23, 24). Ariko kandi, mu gihe ibyo gutunga ibintu bihindutse nk’indwara bigahora bikubuza amahwemo, kandi ugahora usaba ababyeyi bawe kukugurira ibintu mu by’ukuri badashobora kubona, cyangwa se mu gihe ushaka gusa kwigana urundi rubyiruko, icyo gihe umwuka w’isi ushobora kurushaho kukugiraho imbaraga kurusha uko wabitekereza. Bibiliya igira iti “ikiri mu isi cyose, ari irari ry’umubiri, ari n’irari ry’amaso, cyangwa kwibona ku by’ubugingo, [ntibituruka] kuri Data wa twese, ahubwo bituruka mu isi.” Koko rero, ntukadohoke ngo wemere gutegekwa n’umwuka w’iyi si wo gukunda ubutunzi bw’umubiri! Itoze kunyurwa n’ibyo ufite.​—1 Yohana 2:16; 1 Timoteyo 6:8-10.

14. (a) Ni gute ubwoko bw’Imana bwo mu gihe cya Yesaya bwagaragaje imyifatire idashyize mu gaciro ku birebana n’imyidagaduro? (b) Ni akahe kaga Abakristo bamwe na bamwe bagiye bahura na ko mu mazu urubyiruko rwidagaduriramo nijoro no mu bitaramo byo kubyina?

14 Nanone kandi, gushyira imyidagaduro mu mwanya wayo ni iby’ingenzi. Umuhanuzi Yesaya yagize ati “bazabona ishyano abazindurwa no kuvumba ibisindisha, bakaba ari cyo biririrwa bakabirara inkera, kugeza aho bibahindura nk’abasazi. Mu birori byabo bagira inanga na nebelu n’ishako n’imyironge na vino: maze ntibite ku murimo w’Uwiteka, ntibatekereze ibyo yakoze” (Yesaya 5:11, 12). Ikibabaje ariko, ni uko hari urubyiruko rumwe na rumwe rw’Abakristo rwagiye rwishora mu bitaramo nk’ibyo bitagira rutangira. Igihe itsinda ry’urubyiruko rw’Abakristo ryasabwaga gusobanura ibibera mu mazu urubyiruko rwidagaduriramo nijoro, mushiki wacu ukiri muto yagize ati “igihe cyose usanga barwana. Igihe kimwe nagiye kubona mbona ndi hagati yabo.” Umuvandimwe ukiri muto yongeyeho agira ati “ubusinzi, kunywa itabi, n’ibindi bintu bimeze nk’ibyo.” Undi muvandimwe ukiri muto yagize ati “usanga abantu basinze. Bifata nk’ibigoryi! Kandi haba hari ibiyobyabwenge. Habera ibintu bibi byinshi. Iyo ugiyeyo, maze ukibwira ko bitari bukugireho ingaruka, uba wibeshya.” Bityo rero, hari impamvu zumvikana zituma Bibiliya ishyira ibiganiro bibi, cyangwa “ibitaramo bitagira rutangira,” mu rutonde rw’ “imirimo ya kamere.”​— Abagalatiya 5:19-21; Byington; Abaroma 13:13.

15. Ni ikihe gitekerezo gishyize mu gaciro gitangwa na Bibiliya ku birebana n’uko twagombye kubona ibihereranye n’imyidagaduro?

15 Kwirinda imyidagaduro yangiza, ntibizakubuza kugira imibereho irangwa n’ibyishimo byanze bikunze. Dusenga “Imana ihimbazwa [“igira ibyishimo,” NW],” ishaka ko nawe wishimira ubusore bwawe (1 Timoteyo 1:11 Umubwiriza 11:9)! Ariko kandi, Bibiliya itanga umuburo ugira uti “ukunda kuba inkorabishungo [“ukunda imyidagaduro,” Lamsa] azaba umukene” (Imigani 21:17). Ni koko, nugira imyidagaduro ikintu cy’ingenzi cyane kurusha ibindi byose mu mibereho yawe, uzaba umukene mu buryo bw’umwuka. Bityo rero, kurikiza amahame ya Bibiliya mu gihe uhitamo uburyo bwo kwidagadura. Hari uburyo bwinshi ushobora kwishimishamo buzakubaka aho kugusenya.c​—Umubwiriza 11:10.

16. Ni gute Abakristo bakiri bato bashobora kugaragaza ko batandukanye n’abandi?

16 Nanone kandi, kwambara no kwirimbisha mu buryo bworoheje, no kuzibukira imideri igezweho muri iyi si, bizatuma uba umuntu utandukanye n’abandi (Abaroma 12:2; 1 Timoteyo 2:9). Ni na ko bizamera ku bihereranye no guhitamo umuzika wumva (Abafilipi 4:8, 9). Umukristokazi umwe ukiri muto yagize ati “mfite umuzika nzi ko nagombye kujugunya, ariko rero ufite injyana nziza cyane!” Mu buryo nk’ubwo, undi musore na we yagize ati “kuri jye, umuzika ni umutego bitewe n’uko nywukunda. Iyo ntahuye ko urimo ikintu kibi, cyangwa se iyo ababyeyi banjye bakimbwiye, mu by’ukuri biba ngombwa ko mpatira ubwenge bwanjye gutegeka umutima wanjye, kuko mu mutima wanjye mba nkunze uwo muzika.” Rubyiruko, ‘ntimukayoberwe imigambi ya [Satani]’ (2 Abakorinto 2:11)! Arimo arakoresha umuzika mu mihati ye yo gutuma Abakristo bakiri bato batera Yehova umugongo! Hari ingingo zasohotse mu bitabo bya Watch Tower zasuzumaga ibihereranye n’umuzika wa rap, heavy metal, na alternative rock.d Icyakora, ibitabo bya Watch Tower ntibishobora kugira icyo bivuga kuri buri miterere mishya hamwe n’ubwoko bushya bwose bw’umuzika ushobora kwaduka. Ku bw’ibyo rero, mugomba kugira “amakenga” no “kujijuka” mu gihe muhitamo umuzika mwumva.​—Imigani 2:11.

17. (a) Ijambo Por·neiʹa risobanura iki, kandi se, ni ibihe bikorwa bikubiyemo? (b) Ni iki Imana ishaka ku bihereranye n’umuco?

17 Hanyuma, mugomba gukomeza kuba abantu batanduye mu birebana n’umuco. Bibiliya idutera inkunga igira iti “muzibukīre gusambana” (1 Abakorinto 6:18). Ijambo ry’umwimerere ry’Ikigiriki ryahinduwemo gusambana, ari ryo por·neiʹa, ryerekeza ku bikorwa byose by’akahebwe iyo biva bikagera, hakubiyemo no gukoresha imyanya ndangabitsina hagati y’abantu batashyingiranywe. Ibyo bishobora kuba bikubiyemo kwendana mu kanwa no gukinisha imyanya ndangabitsina mu buryo bugambiriwe. Abakristo benshi bakiri bato bagiye bishora muri bene iyo myifatire, bibwira ko mu by’ukuri batari barimo bakora ibikorwa by’ubusambanyi. Ariko kandi, Ijambo ry’Imana rivuga mu buryo bwumvikana neza riti “icyo Imana ishaka ni iki: ni ukwezwa kwanyu no kwirinda gusambana; ngo umuntu wese muri mwe amenye gutegeka umubiri we, wezwe, ufite icyubahiro.”​—1 Abatesalonike 4:3, 4.

18. (a) Ni gute umuntu ukiri muto ashobora kwirinda kwanduzwa n’umwuka w’iyi si? (b) Ni iki kizasuzumwa mu gice gikurikira?

18 Ni koko, binyuriye ku bufasha bwa Yehova, mushobora kwirinda kwanduzwa n’umwuka w’iyi si (1 Petero 5:10)! Nyamara kandi, incuro nyinshi Satani afifika imitego ye yica, kandi rimwe na rimwe bishobora gusaba kugira ubushishozi nyakuri, kugira ngo umuntu atahure aho akaga kari. Igice gikurikira cyagenewe gufasha urubyiruko gutoza ubushobozi bwarwo bwo kwiyumvisha ibintu.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

a Ni ibitaramo byo kubyina ubusanzwe bikesha ijoro ryose. Niba wifuza kubona ibindi bisobanuro, reba mu igazeti ya Réveillez-vous! yo ku itariki ya 22 Ukuboza 1997 ku ngingo ifite umutwe uvuga ngo “Urubyiruko Ruribaza . . . Mbese, Ibitaramo byo Kubyina Ni Umukino Utagira Icyo Utwaye?”

b Niba wifuza inama, reba mu gitabo Les jeunes s‘interrogent​—Réponses pratiques, ku ipaji ya 296-303.

c Reba Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Ukuboza 1993.

d Abana bari mu kigero cy’imyaka 11.

Ibibazo by’Isubiramo

◻ “Umwuka w’iyi si” ni iki, kandi se, ni gute “utegeka” abantu?

◻ Ni ubuhe buryo bumwe na bumwe umwuka w’isi ugaragariramo mu rubyiruko rwo muri iki gihe?

◻ Ni gute Abakristo bakiri bato bashobora kugaragaza “undi mwuka” mu bihereranye n’amagambo bavuga hamwe n’imyidagaduro?

◻ Ni gute Abakristo bakiri bato bashobora kugaragaza “undi mwuka” mu bihereranye n’umuco hamwe n’umuzika?

[Ifoto yo ku ipaji ya 9]

Abakiri bato benshi bagaragaza ko ‘bategekwa’ n’umwuka w’iyi si binyuriye mu myifatire yabo

[Ifoto yo ku ipaji ya 10]

Jya umenya kurobanura umuzika wumva

[Ifoto yo ku ipaji ya 11]

Kugira ngo umuntu ananire umwuka w’isi, bisaba ubutwari

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze