Mbese, Yehova Adusaba Ibirenze Ibyo Dushobora Gukora?
“Icyo Uwiteka agushakaho ni iki? Ni ugukora ibyo gukiranuka, no gukunda kubabarira, no kugendana n’Imana yawe wicisha bugufi.”—MIKA 6:8.
1. Ni iyihe mpamvu ishobora kuba ituma abantu bamwe na bamwe badakorera Yehova?
YEHOVA afite icyo asaba ubwoko bwe. Ariko nyuma yo gusoma amagambo tubonye haruguru, yandukuwe avanywe mu buhanuzi bwa Mika, ushobora gufata umwanzuro w’uko ibyo Imana idusaba bishyize mu gaciro. Nyamara kandi, abantu benshi ntibakorera Umuremyi wacu Mukuru, kandi hari bamwe bahoze bamukorera babiretse. Kubera iki? Kubera ko batekereza ko Imana idusaba ibirenze ibyo dushobora gukora. Mbese, ni ko biri koko? Cyangwa se haba hari ikibazo gihereranye n’imyifatire umuntu agira ku birebana n’ibyo Yehova adusaba? Inkuru ivugwa mu mateka, itumenyesha mu buryo bwimbitse ibihereranye n’ibyo bintu.
2. Naamani yari muntu ki, kandi se, ni iki umuhanuzi wa Yehova yamusabye gukora?
2 Naamani, umugaba w’ingabo z’Abasiriya yari arwaye ibibembe, ariko yaje kumenyeshwa ko muri Isirayeli hari umuhanuzi wa Yehova washoboraga kumuvura. Bityo, Naamani yahagurukanye n’ibyegera bye bakora urugendo bajya muri Isirayeli, maze amaherezo baza kugera mu rugo rw’umuhanuzi w’Imana, ari we Elisa. Aho kugira ngo Elisa asohoke mu nzu ye, aze gusuhuza umushyitsi we w’umunyacyubahiro, yatumye umugaragu we kugira ngo abwire Naamani ubutumwa bugira buti “genda wiyuhagire muri Yorodani karindwi, umubiri uzasubira uko wari uri, nawe uzaba uhumanutse.”—2 Abami 5:10.
3. Kuki Naamani yabanje kwanga gukora icyo Yehova yamusabaga ?
3 Iyo Naamani yubahiriza ibyo yasabwaga n’umuhanuzi w’Imana, yari gukira iyo ndwara iteye ishozi. Ku bw’ibyo se, Yehova yaba yaramusabaga ibirenze ibyo yashoboraga gukora? Oya rwose. Nyamara, Naamani ntiyari agiye gukora ibyo Yehova yari yasabye. Yarabyanze, maze aravuga ati “mbese inzuzi z’i Damasiko, Abana na Fapa, ntiziruta ubwiza amazi yose y’i Bwisirayeli? Sinabasha kuziyuhagiramo ngo mpumanuke?” Naamani amaze kuvuga atyo, yahise ahindukira, agenda arakaye.—2 Abami 5:12.
4, 5. (a) Ukumvira kwa Naamani kwagororewe iki, kandi se, ni gute yabyifashemo ubwo yahabwaga iyo ngororano? (b) Ni iki tugiye gusuzuma?
4 Mu by’ukuri se, Naamani yari afite ikihe kibazo? Nta bwo yari afite ikibazo cy’uko ibyo yasabwaga byari bigoye cyane ku buryo atashoboraga kubikora. Abagaragu ba Naamani bamugiriye inama babigiranye amakenga, bagira bati “iyaba uwo muhanuzi yagutegetse ikintu gikomeye, ntuba wagikoze? Nkanswe kukubwira ngo ‘iyuhagire, uhumanuke’ ” (2 Abami 5:13). Ikibazo cyari kiri ku myifatire ya Naamani. Yumvaga ko atari yahawe icyubahiro yari akwiriye, kandi ko yari yasabwe gukora ikintu uko bigaragara yabonaga ko kitari kumugirira umumaro kandi kimusuzuguza. Ariko kandi, Naamani yitabiriye inama abagaragu be bari bamugiriye babigiranye amakenga, maze yibira mu Ruzi rwa Yorodani incuro zirindwi. Tekereza ibyishimo yagize ubwo yabonaga ‘umubiri we uhindutse nk’uw’umwana muto, agahumanuka’! Yuzuye ugushimira. Byongeye kandi, Naamani yavuze ko kuva icyo gihe ari nta yindi mana yari kuzajya asenga itari Yehova.—2 Abami 5:14-17.
5 Mu mateka yose ya kimuntu, Yehova yagiye asaba abantu ko bakubahiriza amategeko anyuranye. Tugutumiriye gusuzuma amwe muri yo. Mu gihe uraba urimo uyasuzuma, ibaze ukuntu wari kuba warabyifashemo iyo Yehova aza kugusaba gukora ibintu nk’ibyo. Hanyuma, tuzasuzuma icyo Yehova adusaba muri iki gihe.
Icyo Yehova Yasabaga mu Gihe Cyahise
6. Ni iki umugabo n’umugore ba mbere basabwe gukora, kandi se, ni gute wowe uba waritabiriye ayo mabwiriza?
6 Yehova yategetse umugabo n’umugore ba mbere, ari bo Adamu na Eva, kurera abana, gutegeka isi no gutwara inyamaswa zose. Nanone kandi, uwo mugabo n’umugore we bahawe imigisha yo kuba ahantu hanini hameze nk’ubusitani (Itangiriro 1:27, 28; 2:9-15). Ariko kandi, hari ikintu bari barabujijwe. Hari igiti batagombaga kuryaho, igiti kimwe mu biti byinshi byeraga imbuto mu busitani bwa Edeni (Itangiriro 2:16, 17). Ibyo bintu basabwe ntibyari birenze ibyo bashoboraga gukora, si byo se? Mbese, ntuba warishimiye gusohoza iyo nshingano wiringiye kuzabaho iteka ufite amagara mazima? N’ubwo muri Edeni haje umushukanyi, mbese, ntiwari kwamagana igitekerezo cye? Kandi se, ntiwari kwemera ko Yehova afite uburenganzira bwo kubuzanya icyo kintu kimwe cyoroheje?—Itangiriro 3:1-5.
7. (a) Ni iyihe nshingano Nowa yahawe, kandi se, ni ukuhe kurwanywa yahuye na ko? (b) Ubona ute ibyo Yehova yasabye Nowa?
7 Nyuma y’igihe runaka, Yehova yasabye Nowa kubaka inkuge, bukaba bwari uburyo bwo kurokora abantu umwuzure w’isi yose. Dufatiye ku kuntu iyo nkuge yari nini, uwo murimo ntiwari woroshye, kandi birashoboka ko abawukoze bakobwaga cyane kandi bakarwanywa. Nyamara se, mbega ukuntu Nowa yagize igikundiro cyo kurokora ab’inzu ye, tutavuze n’inyamaswa nyinshi zarokotse (Itangiriro 6:1-8, 14-16; Abaheburayo 11:7; 2 Petero 2:5)! Mbese, iyo uza kuba warahawe iyo nshingano, wari gukorana umwete kugira ngo uyisohoze? Cyangwa se, uba warafashe umwanzuro w’uko Yehova agusabye ibirenze ibyo ushobora gukora?
8. Aburahamu yasabwe gukora iki, kandi se, kuba yarabyubahirije byagaragaje iki?
8 Imana yasabye Aburahamu gukora ikintu gikomeye cyane, iramubwira iti “jyana umwana wawe, umwana wawe w’ikinege ukunda, Isaka, ujye mu gihugu cy’i Moriya umutambireyo ku musozi ndi bukubwire, abe igitambo cyoswa” (Itangiriro 22:2). Kubera ko Yehova yari yarasezeranyije ko Isaka, icyo gihe wari udafite umwana, yari kuzagira urubyaro, ukwizera kwa Aburahamu ku bihereranye n’uko Imana yari ifite ubushobozi bwo kuzura Isaka kwarageragejwe. Ubwo Aburahamu yageragezaga gutamba Isaka, Imana yarinze uwo musore. Ibyo bintu byabayeho byagaragaje ko Imana yari kuzatanga Umwana wayo bwite kugira ngo apfire abantu, maze nyuma ikazamuzura.—Itangiriro 17:19; 22:9-18; Yohana 3:16; Ibyakozwe 2:23, 24, 29-32; Abaheburayo 11:17-19.
9. Kuki tutavuga ko Yehova yari arimo asaba Aburahamu ibirenze ibyo yashoboraga gukora?
9 Hari bamwe bashobora gutekereza ko Yehova Imana yari arimo asaba Aburahamu byinshi birenze ibyo yashoboraga gukora. Ariko se ni ko byari biri? Mbese koko, byaba ari ibintu bitarangwa n’urukundo ko Umuremyi wacu, ushobora kuzura abapfuye, yadusaba kumwumvira n’ubwo ibyo byatuma dusinzira mu rupfu igihe gito? Yesu Kristo hamwe n’abigishwa be ba mbere si uko babitekerezaga. Bari biteguye kubabazwa mu buryo bw’umubiri, ndetse biteguye no gupfa ubwabyo, kugira ngo bakore ibyo Imana ishaka (Yohana 10:11, 17, 18; Ibyakozwe 5:40-42; 21:13). Iyo uza kugera mu mimerere nk’iyo, mbese wari kuba witeguye gukora nk’ibyo bakoze? Reka turebe bimwe mu bintu Yehova yasabaga abantu bemeye kuba ubwoko bwe.
Amategeko Yehova Yahaye Abisirayeli
10. Ni bande basezeranyije Yehova ko bari gukora ibyo yabasabye byose, kandi se, ni iki yabahaye?
10 Abakomotse kuri Aburahamu binyuriye ku mwana we Isaka no ku mwuzukuru we Yakobo, cyangwa Isirayeli, baje kugwira bahinduka ishyanga rya Isirayeli. Yehova yacunguye Abisirayeli abavana mu bubata bwo mu Misiri (Itangiriro 32:28; 46:1-3; 2 Samweli 7:23, 24). Nyuma y’aho gato, basezeranyije Imana ko bazajya bakora icyo yari kuzajya ibasaba cyose. Bagize bati “ibyo Uwiteka yavuze byose tuzabikora” (Kuva 19:8). Mu guhuza n’icyifuzo Abisirayeli bari bafite cyo gutegekwa na Yehova, yahaye iryo shyanga amategeko asaga 600, hakubiyemo n’Amategeko Cumi. Nyuma y’igihe runaka, ayo mategeko y’Imana yatanzwe binyuriye kuri Mose, yaje kwitwa Amategeko.—Ezira 7:6; Luka 10:25-27; Yohana 1:17.
11. Imwe mu ntego z’Amategeko yari iyihe, kandi se, ni ayahe mategeko amwe n’amwe yagize uruhare mu gutuma igerwaho?
11 Imwe mu ntego z’ayo Mategeko yari iyo kurinda Abisirayeli, binyuriye mu kubaha amabwiriza meza agenga ibintu runaka, urugero nk’imyifatire iboneye ku bihereranye n’ibitsina, ibikorwa birebana n’ubucuruzi no kwita ku bana (Kuva 20:14; Abalewi 18:6-18, 22-24; 19:35, 36; Gutegeka 6:6-9). Hatangwaga amategeko ahereranye n’ukuntu abantu bagombaga gufata bagenzi babo n’ukuntu umuntu yagombaga gufata amatungo ye (Abalewi 19:18; Gutegeka 22:4, 10). Ibyasabwaga kubahirizwa mu gihe cy’iminsi mikuru yabaga buri mwaka hamwe no guteranira hamwe kugira ngo basenge, byagiraga uruhare mu kurinda abantu mu buryo bw’umwuka.—Abalewi 23:1-43; Gutegeka 31:10-13.
12. Ni iyihe ntego y’ibanze y’Amategeko?
12 Intego y’ibanze y’Amategeko yagaragajwe n’intumwa Pawulo, yanditse igira iti “yategetswe hanyuma ku bw’ibicumuro, kugeza aho urubyaro [Kristo] ruzazira, urwo byasezeranyijwe” (Abagalatiya 3:19). Amategeko yibutsaga Abisirayeli ko bari badatunganye. Mu buryo buhuje n’ubwenge rero, bari bakeneye igitambo gitunganye cyari kuzavanaho ibyaha byabo burundu (Abaheburayo 10:1-4). Bityo rero, Amategeko yari agamije gutegura abantu kugira ngo bazemere Yesu, we wari Mesiya, cyangwa Kristo. Pawulo yanditse agira ati “[A]mategeko yatubereye umushorera wo kutugeza kuri Kristo, ngo dutsindishirizwe no kwizera.”—Abagalatiya 3:24.
Mbese, Amategeko ya Yehova Yari Umutwaro?
13. (a) Ni gute abantu badatunganye babonaga Amategeko, kandi kuki? (b) Mbese koko, Amategeko yari umutwaro?
13 N’ubwo Amategeko yari ‘ayera, akiranuka kandi ari meza,’ hari abantu benshi bayafataga nk’aho ari umutwaro (Abaroma 7:12). Kubera ko Amategeko yari atunganye, Abisirayeli ntibashoboraga kubahiriza amahame yayo yo mu rwego rwo hejuru. (Zaburi 19:8, umurongo wa 7 muri Biblia Yera.) Ni yo mpamvu intumwa Petero yayise “imitwaro, ba sogokuruza batashoboye kwikorera, ndetse natwe ni uko” (Ibyakozwe 15:10). Birumvikana ko Amategeko ubwayo atari umutwaro, kandi kuyumvira byunguraga abantu.
14. Ni izihe ngero nke zigaragaza ko Amategeko yari ingirakamaro ku Bisirayeli mu rugero ruhanitse?
14 Urugero, mu gihe cy’Amategeko, umujura ntiyashyirwaga muri gereza, ahubwo yagombaga gukora, kugira ngo arihe ibikubye kabiri ibyo yabaga yaribye cyangwa birenzeho. Bityo rero, uwabaga yibwe nta cyo yahombaga, ndetse nta n’ubwo abantu bakorana umwete bagerekwagaho umutwaro wo gutunga abari muri za gereza. (Kuva 21:37; 22:2, 3, 6 [22:1, 3, 4, 7 muri Biblia Yera].) Ibyo kurya bikemangwa byari bibuzanyijwe. Iyo inyama y’ingurube idatetswe neza, ishobora gutera indwara yitwa trichinose, naho urukwavu rushobora gutera indwara yitwa tulamérie (Abalewi 11:4-12). Mu buryo nk’ubwo, igihe babuzwaga gukora ku ntumbi, Amategeko yababeraga uburinzi. Iyo umuntu yakoraga ku ntumbi, yasabwaga kwiyuhagira kandi akanamesa imyenda ye (Abalewi 11:31-36; Kubara 19:11-22). Amabyi bagombaga kuyataba, bikaba byararindaga abantu kuko byatumaga za mikorobe zidakwirakwira, abahanga mu bya siyansi bakaba baravumbuye ko zibaho muri ibi binyejana bya vuba aha.—Gutegeka 23:14, umurongo wa 13 muri Biblia Yera.
15. Ni iki cyagaragaye ko cyari umutwaro ku Bisirayeli?
15 Amategeko ntiyasabaga abantu ibirenze ibyo bashoboraga gukora. Ariko kandi, ibyo ntibishobora kuvugwa ku bantu bihandagazaga bavuga ko basohoza inshingano yo gusobanura Amategeko. Ku bihereranye n’amategeko bashyiragaho, igitabo cyitwa A Dictionary of the Bible, cyanditswe na James Hastings, kigira kiti “buri tegeko rya Bibiliya ryose ryabaga riherekejwe n’urusobekerane rw’amategeko n’agategeko. . . . Bityo rero, bagerageje kwagura Amategeko bayashyiramo ikintu icyo ari cyose umuntu ashobora gutekereza, kandi bahereye ku bitekerezo bikagatiza, bagerageje kugenzura imyifatire yose y’abantu iyo iva ikagera, binyuriye ku mategeko atagoragozwa ashingiye ku bintu babaga barabonye mu buzima. . . . Ijwi ry’umutimanama ryaracecekeshejwe; imbaraga nzima z’ijambo ry’Imana ziburizwamo kandi zizimangatanyirizwa mu mategeko y’urudaca bihimbiye.”
16. Ni iki Yesu yavuze ku birebana n’amategeko hamwe n’imigenzo yari iremereye yahimbwe n’abayobozi ba kidini?
16 Yesu Kristo yamaganye abayobozi ba kidini bashyiragaho amategeko y’urudaca, agira ati “bahambira imitwaro iremereye idaterurwa, bakayihekesha abantu ku ntugu, ariko ubwabo ntibemere no kuba bayikozaho n’urutoki rwabo” (Matayo 23:2, 4). Yagaragaje ko amategeko n’imigenzo yabo yahimbwe n’abantu yari iremereye, hakubiyemo n’ibikorwa byabo bihambaye byo kwiyeza, byatumye ‘ijambo ry’Imana barihindura ubusa’ (Mariko 7:1-13; Matayo 23:13, 24-26). Ariko kandi, na mbere y’uko Yesu aza ku isi, abigisha ba kidini bo muri Isirayeli, mu by’ukuri ibyo Yehova yasabaga babivugaga uko bitari.
Icyo Yehova Asaba by’Ukuri
17. Kuki Yehova atashimishwaga n’ibitambo byoswa byatambwaga n’Abisirayeli batari bafite ukwizera?
17 Binyuriye ku muhanuzi Yesaya, Yehova yagize ati “mpaze ibitambo by’amasekurume y’intama byoswa n’urugimbu rw’amatungo abyibushye: kandi sinishimira amaraso y’inka n’ay’abana b’intama cyangwa ay’amasekurume y’ihene” (Yesaya 1:10, 11). Kuki Imana itashimishijwe n’ibitambo, yo ubwayo yari yarasabye mu Mategeko ko bazajya bayitambira (Abalewi 1:1–4:35)? Ni ukubera ko abantu bayisuzuguraga. Ku bw’ibyo rero, bahawe inama igira iti “nimwiyuhagire mwiboneze, mukureho ibyaha byo mu mirimo yanyu bive imbere yanjye; mureke gukora nabi. Mwige gukora neza, mushake imanza zitabera, murenganure abarengana, mucire impfubyi urubanza, muburanire abapfakazi” (Yesaya 1:16, 17). Mbese, ibyo ntibidufasha kumenya icyo Yehova ashaka ku bagaragu be?
18. Ni iki mu by’ukuri Yehova yasabaga Abisirayeli?
18 Yesu yagaragaje icyo Imana ishaka by’ukuri. Yabigaragaje igihe yabazwaga ikibazo kigira kiti “itegeko rikomeye mu mategeko ni irihe?” Yesu yarashubije ati “ ‘ukundishe Uwiteka, Imana yawe, umutima wawe wose, n’ubugingo bwawe bwose, n’ubwenge bwawe bwose.’ Iryo ni ryo tegeko rikomeye ry’imbere. N’irya kabiri rihwanye na ryo ngiri ‘ukunde mugenzi wawe nk’uko wikunda.’ Muri ayo mategeko yombi amategeko yose n’ibyahanuwe, ni yo yuririraho” (Matayo 22:36-40; Abalewi 19:18; Gutegeka 6:4-6). Umuhanuzi Mose yagaragaje icyo gitekerezo ubwo yabazaga ati “Uwiteka Imana yawe igushakaho iki? Si ukubaha Uwiteka Imana yawe, ukagenda mu nzira ikuyoboye zose, ukayikunda, ugakoreshereza Uwiteka Imana yawe umutima wawe wose n’ubugingo bwawe bwose, ukitondera amategeko y’Uwiteka y’uburyo bwose?”—Gutegeka 10:12, 13; 15:7, 8.
19. Ni gute Abisirayeli bagerageje kugaragara ko ari abera, ariko se, ni iki Yehova yababwiye?
19 N’ubwo Abisirayeli bakoraga ibikorwa bibi, bifuzaga kugaragara ko ari abera. N’ubwo Amategeko yasabaga ko biyiriza ubusa ku Munsi w’Impongano wizihizwaga buri mwaka gusa, batangiye kwiyiriza ubusa incuro nyinshi (Abalewi 16:30, 31). Ariko kandi, Yehova yarabacyashye, ababwira ati “kwiyiriza ubusa nshima ni uko mwajya mubohora abantu ingoyi z’urugomo, mugahambura imigozi y’uburetwa, mukarenganura abarengana, kandi mugaca iby’agahato byose; kandi ukarekura ugatanga ibyokurya byawe, ukagaburira abashonji, ukazana abakene bāmeneshejwe, ukabashyira mu nzu yawe: wabona uwambaye ubusa, ukamwambika, ntiwirengagize bene wanyu.”—Yesaya 58:3-7.
20. Ni iki cyatumye Yesu acyaha abanyamadini b’indyarya?
20 Abo Bisirayeli bibaragaho gukiranuka bari bafite ikibazo nk’icyo abanyamadini b’indyarya bari bafite, abo Yesu yerekejeho agira ati “mutanga kimwe mu icumi cy’isogi n’anisi na kumino, mukirengagiza amagambo akomeye yo mu mategeko, ni yo kutabera n’imbabazi no kwizera: ibyo mwari mukwiriye kubikora, na bya bindi ntimubireke” (Matayo 23:23; Abalewi 27:30). Mbese, amagambo ya Yesu ntadufasha kumenya icyo Yehova adushakaho koko?
21. Ni gute umuhanuzi Mika yavuze mu magambo ahinnye icyo Yehova adusaba n’icyo atadusaba?
21 Kugira ngo umuhanuzi w’Imana, Mika, yumvikanishe neza icyo Yehova adusaba n’icyo atadusaba, yarabajije ati “mbese nditwara ku Uwiteka ngapfukamira Imana isumba byose, nyituye iki? Nayitwaraho njyanye ibitambo byoswa, n’inyana zimaze umwaka? Aho Uwiteka yakwemera amapfizi y’intama ibihumbi, cyangwa imigezi y’amavuta ya elayo inzovu? Ese natanga imfura yanjye ku gicumuro cyanjye, imbuto y’umubiri wanjye nkayihonga ku cyaha cy’ubugingo bwanjye? Yewe mwana w’umuntu we, yakweretse icyiza icyo ari cyo. Icyo Uwiteka agushakaho ni iki? Ni ugukora ibyo gukiranuka, no gukunda kubabarira, no kugendana n’Imana yawe wicisha bugufi.”—Mika 6:6-8.
22. Ni iki Yehova yasabaga mu buryo bwihariye abantu bagengwaga n’Amategeko?
22 None se, ni iki Yehova yasabaga mu buryo bwihariye ababagaho batwarwa n’Amategeko? Birumvikana ko bagombaga gukunda Yehova Imana. Ariko kandi, intumwa Pawulo yagize iti “amategeko yose asohorera mu ijambo rimwe, ngiri ngo ‘ukunde mugenzi wawe nk’uko wikunda’ ” (Abagalatiya 5:14). Mu buryo nk’ubwo, Pawulo yabwiye Abakristo b’i Roma ati ‘ukunda undi, aba ashohoje amategeko; urukundo ni rwo rusohoza amategeko.’—Abaroma 13:8-10.
Ntibirenze Ibyo Dushobora Gukora
23, 24. (a) Kuki tutagombye na rimwe gutekereza ko gukora ibyo Yehova adusaba birenze ibyo dushobora gukora? (b) Ni iki tuzasuzuma ubutaha?
23 Mbese, ntidushimishwa no kuba Yehova ari Imana yuje urukundo, yita ku byo abandi bakeneye, kandi irangwa n’imbabazi? Umwana we w’ikinege, ari we Yesu Kristo, yaje hano ku isi kugira ngo ahimbaze urukundo rw’Imana—amenyeshe abantu ukuntu bafite agaciro kuri Yehova. Mu gihe Yesu yagaragazaga iby’urukundo rw’Imana, yerekeje ku bishwi bisuzuguritse agira ati “nta na kimwe kigwa hasi ngo gipfe, So atabizi.” Bityo, yashoje agira ati “ntimutinye: kuko muruta ibishwi byinshi” (Matayo 10:29-31). Mu by’ukuri, gukora ikintu icyo ari cyo cyose dusabwa n’iyo Mana yuje urukundo, ntitwagombye na rimwe gutekereza ko birenze ibyo dushobora gukora!
24 Ariko se, ni iki Yehova adusaba muri iki gihe? Kandi se, kuki bamwe basa n’aho batekereza ko Imana idusaba ibirenze ibyo dushobora gukora? Binyuriye mu gusuzuma ibyo bibazo, twagombye gushobora kubona impamvu gukora icyo Yehova adusaba cyose ari igikundiro gihebuje.
Mbese, Ushobora Gusubiza?
◻ Kuki bamwe bashobora kwanga gukorera Yehova?
◻ Ni gute ibyo Yehova yasabaga abantu byagendaga bitandukana uko imyaka yagenda ihita?
◻ Amategeko yari agamije iki?
◻ Kuki ibyo Yehova adusaba bitarenze ibyo dushobora gukora?
[Ifoto yo ku ipaji ya 18]
Amategeko yashyizweho n’abantu, urugero nk’ibikorwa bihambaye byo kwiyeza, byatumye kuyoboka Imana bihinduka umutwaro