Umwaka wa 2000 mbese, ni umwaka wihariye?
MBESE, haba hari ikintu kidasanzwe ku bihereranye n’umwaka wa 2000? Abantu batuye mu bihugu byo mu Burengerazuba bw’isi, muri rusange babona ko ari umwaka wa mbere w’ikinyagihumbi cya gatatu. Harimo harakorwa imyiteguro y’akataraboneka yo kuzawizihiza. Amasaha ya rutura yo mu rwego rwa elegitoronike arimo arashyirwaho, kugira ngo azagende abara n’amasegonda kugeza igihe ikinyagihumbi gishya kizatangirira. Ibirori byo kwizihiza umugoroba ubanziriza Umwaka Mushya birimo birategurwa. Udupira two kwambara turiho amagambo ahereranye n’iherezo ry’ikinyagihumbi turimo turagurishirizwa mu maduka yo mu giturage hamwe n’ahantu hakorerwa imirimo y’ubucuruzi mu mijyi minini.
Amadini, yaba amanini n’amato, azifatanya mu birori bizamara umwaka wose. Mu ntangiriro z’umwaka utaha, biteze ko Papa Yohani Pawulo wa II azajya muri Isirayeli kuyobora abayoboke ba Kiliziya Gatolika y’i Roma mu cyiswe “ibirori byo kwizihiza yubile y’ikinyagihumbi ya Kiliziya Gatolika y’i Roma.” Bavuga ko ugereranyije, ba mukerarugendo babarirwa hagati ya miriyoni ebyiri n’igice na miriyoni esheshatu, uhereye ku munyedini wamaramaje ukageza ku munyamatsiko gusa, barimo bateganya kuzasura Isirayeli umwaka utaha.
Kuki abantu benshi cyane bene ako kageni bateganya kuzasura Isirayeli? Igihe Karidinali Roger Etchegaray, akaba ari umutegetsi mukuru muri Vatikani yavugiraga papa, yagize ati “umwaka wa 2000 ni uwo kwizihiza Kristo hamwe n’imibereho ye muri iki gihugu. Ku bw’ibyo rero, ni ibintu bisanzwe rwose ko Papa aza hano.” Ni mu buryo ki umwaka wa 2000 ufitanye isano na Kristo? Muri rusange, abantu benshi batekereza ko mu mwaka wa 2000 ari bwo imyaka 2.000 uhereye igihe Kristo yavukiye izaba yuzuye neza. Ariko se ni ko biri? Turi buze kubireba.
Ndetse umwaka wa 2000 ni uw’ingenzi cyane kurushaho ku bayoboke b’amatsinda amwe n’amwe yo mu rwego rw’idini. Bemera badashidikanya ko mu mwaka utaha cyangwa ikindi gihe nyuma y’aho gato, Yesu azagaruka ku Musozi wa Elayo maze intambara ya Harimagedoni ivugwa mu gitabo cy’Ibyahishuwe, ikabera mu kibaya cya Megiddo (Ibyahishuwe 16:14-16). Abaturage bo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika babarirwa mu magana barimo baragurisha amazu yabo hamwe n’ibyo batunze hafi ya byose, maze bakimukira muri Isirayeli, mu gihe bategereje ibyo bintu. Bavuga ko hari umuvugabutumwa w’ikirangirire wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika wasezeranyije kuzerekana ibyo kugaruka kwa Yesu kuri televiziyo, ku bw’inyungu z’abantu abo ari bo bose badashobora kuva mu ngo zabo—ngo akazabyerekana mu mafoto y’amabara!
Mu bihugu byo mu Burengerazuba bw’isi, imyiteguro yo kwinjira mu kinyagihumbi cya gatatu irimo irakaza umurego. Ariko kandi, abaturage bo mu bindi bihugu bo barimo barikomereza imirimo yabo nk’uko bisanzwe. Abo bantu—akaba ari na bo bagize umubare munini w’abaturage batuye ku isi—ntibemera ko Yesu w’i Nazareti yari Mesiya. Nta n’ubwo byanze bikunze bemera uburyo bwo kubara amatariki bwa M.K- A.D.a Urugero, Abisilamu benshi bakoresha kalendari yabo bwite, dukurikije iyo kalendari, umwaka utaha ukazaba ari 1420—aho kuba 2000. Abisilamu babara imyaka bahereye igihe Muhamadi yahungiye akava i Maka akajya i Medina. Muri rusange, hirya no hino ku isi abantu bakoresha kalendari zinyuranye zigera kuri 40.
Mbese, umwaka wa 2000 wagombye kugira ireme ku Bakristo? Mbese koko, itariki ya 1 Mutarama 2000 ni umunsi ufite ibisobanuro byihariye? Ibyo bibazo biri busubizwe mu gice gikurikira.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Mu buryo bwo kubara amatariki bwa M.K. na A.D., ibintu byabayeho mbere y’igihe abantu benshi batekereza ko ari cyo Yesu yavukiyeho, bigaragazwa na “M.K.,” ni ukuvuga imyaka ya (mbere ya Kristo); naho ibyabaye nyuma y’aho bikagaragazwa na “A.D.,” ni ukuvuga imyaka (Anno Domini—“mu mwaka w’Umwami wacu.”) Ariko kandi, intiti zimwe na zimwe zaminuje zihitamo gukoresha uburyo budafite aho buhuriye na Bibiliya bwo kugaragaza imyaka “M.I.C.” ya (mbere y’Igihe Cyacu) na “I.C.” yo (mu Gihe Cyacu.)