Kwegurira Yehova Ikigo cya Watchtower Gikorerwamo Imirimo Irebana no Kwigisha—Umunsi Mukuru wa Yehova
KUVA mu bihe bya kera, iminsi mikuru irangwa n’ibyishimo yagiye iba kimwe mu bigize gahunda yo gusenga k’ukuri. Iminsi mikuru imwe n’imwe yaberaga muri Isirayeli ya kera yamaraga iminsi myinshi, kandi yizihizwaga n’abantu babarirwa mu bihumbi byinshi basengaga Yehova. Ibirori byo gutaha urusengero rwa Salomo byamaze iminsi irindwi, kandi byakurikiwe n’Umunsi Mukuru w’Ingando wamaze icyumweru cyose. Ibyo byatumye Abisirayeli babona uburyo bwo gutekereza ku bihereranye n’ibintu bihebuje Yehova yari yaragiye abakorera. Basubiye mu ngo zabo ‘bishimye; imitima yabo inejejwe n’ineza yose Uwiteka yabagiriye.’—1 Abami 8:66.
Ibyabereye mu Kigo cya Watchtower Gikorerwamo Imirimo Irebana no Kwigisha kiri i Patterson muri leta ya New York, ho muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ku itariki ya 17 kugeza ku ya 22 Gicurasi 1999, byibukije abashyitsi iby’iyo minsi mikuru yo mu gihe cya kera yarangwaga n’ibyishimo. Icyo cyumweru cyaranzwe n’imirimo yihariye yarebanaga n’ibirori byo kwegurira Yehova ikigo kigizwe n’amazu manini 28 cyagenewe guteza imbere umurimo wo kwigisha Bibiliya mu rwego rw’isi yose. Hari hakozwe gahunda kugira ngo abagize ibiro bikuru bose uko ari 5.400 b’i Brooklyn, Walkill na Patterson basure mu buryo bunonosoye ayo mazu y’i Patterson muri icyo cyumweru kitazibagirana. Muri abo bashyitsi hari harimo abasaga 500 bahoze mu buyobozi bukuru, bakaba baragize uruhare mu mirimo igihe icyo kigo gikorerwamo imirimo irebana no kwigisha cyubakwaga, hakaba kandi hari harimo abahagarariye amashami ya Watch Tower Society agera kuri 23, hamwe n’abandi baje baturutse mu matorero yo hafi aho—bose hamwe bageraga nibura ku 8.100.
Ibintu Byinshi Beretswe mu Gihe cyo Gusura Bifite Icyo Byigisha
Kugira ngo abo bashyitsi barusheho kumenya icyo kigo gikorerwamo imirimo irebana no kwigisha, hakozwe gahunda yo kubereka ibintu byihariye, za videwo zigisha, kandi hateganyijwe uburyo bwo gutembera umuntu yiyoboye. Mu kirongozi kinini abantu binjiriramo, abashyitsi bahise bakururwa n’ingazi zishushanya izari mu rusengero rwabaga i Yerusalemu mu gihe cy’umurimo wa Yesu wo ku isi. Ibindi bintu beretswe byatsindagirizaga amateka yo hambere y’Ishuri rya Bibiliya rya Watchtower rya Galeedi, ibyerekeye amakoraniro y’ingenzi mu mateka, amateraniro y’itorero, amajyambere yagezweho muri iki gihe mu birebana no kuyobora ibyigisho bya Bibiliya byo mu rugo—muri ibyo byigisho, ibibarirwa muri za miriyoni ubu bikaba biyoborwa buri cyumweru—hamwe n’umurimo wakozwe n’Urwego Rushinzwe Ibihereranye n’Amategeko kugira ngo uwo murimo ukomeze gukorwa ibyo byose bikaba byarakozwe mu rwego rwo kubahiriza itegeko ryatanzwe na Yesu.—Matayo 28:19, 20.
Abashyitsi bari baje muri ibyo birori byo kwegurira Yehova ayo mazu barakiriwe, bicazwa mu gice cyagenewe kwicarwamo n’abateze amatwi giteganye n’aho ngaho gishobora kwakira abantu 1.700 bicaye bisanzuye, maze berekwa videwo imara iminota 33 ifite umutwe uvuga ngo “Not by Power—By My Spirit!” (Si ku bw’Imbaraga—Ahubwo Ni ku bw’Umwuka Wanjye!) Iyo videwo yerekanye ukuntu Ikigo cya Watchtower Gikorerwamo Imirimo Irebana no Kwigisha cyaje kubaho. Ibiganiro bikorwa mu buryo bw’ibibazo n’ibisubizo byahishuye ibintu byabayeho bigaragaza neza ukuntu Yehova yagiye atanga ubuyobozi mu byakorwaga hamwe n’imigisha yahaye imihati yashyizweho kugira ngo uwo mushinga wamaze imyaka 15 urangire neza. Abantu babarirwa mu bihumbi bifatanyije mu buryo butaziguye mu murimo wo kubaka. Igihe kimwe mu mwaka wa 1994, ku kibanza hari hari abakozi 526, hakubiyemo abakozi bitangiye gukora umurimo w’igihe cyose 350, abakozi 113 bazaga gukora bakamara igihe gito hamwe n’abandi 63 bazaga gufasha bataha buri munsi. Abandi benshi cyane bashyigikiye uwo murimo batanga impano. Abo bose bazi ko ibyo bitari kuzigera bishoboka iyo hatabaho umwuka wa Yehova.—Zekariya 4:6.
Abantu baje gusura ayo mazu bashoboraga kwibonera ko imirimo ikorerwa muri icyo kigo gikorerwamo ibirebana no kwigisha yibanda ahanini ku guteza imbere inyigisho ziva ku Mana. Ibyo beretswe bari ku muryango binjiriramo mu Ishuri rya Galeedi, mu igorofa rya mbere ry’inzu iryo shuri rikoreramo, byatsindagirizaga umurage ukungahaye wo mu buryo bw’umwuka iryo shuri rifite hamwe n’amateka yaryo. Uhereye igihe ishuri rya mbere rya Galeedi ryatangiriye mu mwaka wa 1943, mu kigo iryo shuri ryabanje gukoreramo cyari i South Lansing ho muri leta ya New York, rimaze gutoza abanyeshuri basaga 7.000, ribatoza gukora umurimo w’ubumisiyonari. Mu igorofa rya kabiri ry’iyo nzu y’ishuri, beretswe Ishuri Rihugura Abagize Komite y’Ishami hamwe n’Ishuri Rihugura Abagenzuzi Basura Amatorero, ayo mashuri yombi akaba abera aho ngaho. Uhereye igihe ishuri ry’abagize komite y’ishami ryatangiriye mu mwaka wa 1995, ryahaye inyigisho zihanitse abagize Komite y’Ishami bagera kuri 360 baturuka mu bihugu 106.
Mu gihe abashyitsi bari barimo basura, bahise babona ko mu duce hafi ya twose bashoboraga kubona ibirenze amafoto beretswe gusa. Bashoboraga guhita bajya mu nzego zinyuranye, bagasura ibiro hamwe n’ahandi hantu hakorerwa imirimo, maze bagasobanukirwa rwose uko umurimo wabaga urimo ukorwa. Ikintu cy’ingenzi babonye muri uko gusura, ni inzu ikorerwamo Imirimo Ihereranye na za Kasete za Radiyo na Videwo. Mbega amazu meza cyane arimo akoreshwa mu guteza imbere ibyo kwigisha Bibiliya! Binyuriye ku ruhererekane rw’ibintu byigisha abashyitsi beretswe hamwe na za videwo zamaraga igihe gito, bafashijwe gusobanukirwa ukuntu amajwi afatwa n’ukuntu za videwo zitegurwa. Bamenye ikintu runaka ku bihereranye n’ukuntu hakorwa ubushakashatsi bwimbitse mu kwitegura ibintu bigomba kuzaba biteguye kuri platifomu hamwe n’imyambaro y’abakinnyi. Babonye ukuntu ibyicaro byo kuri platifomu bibonwa hakoreshejwe ibintu bihendutse cyane kurusha ibindi, ariko buri kantu kose kakitabwaho mu buryo buhambaye. Biboneye ukuntu umuzika ukoreshwa kugira ngo abantu bumve basa n’aho mu by’ukuri bari mu mukino barimo bareba. Guhera mu mwaka wa 1990, Sosayiti yakoze videwo icumi mu ndimi 41, zibanda ku ngingo zinyuranye zishingiye kuri Bibiliya, ziyongera ku zindi videwo zigenewe abakoresha Ururimi rw’Ibimenyetso rw’Urunyamerika.
Abenshi mu bari baje gusura bagiye muri Laboratwari y’Amafoto, mu Rwego Rushinzwe iby’Ubugeni n’Ubukorikori, Ibiro Bishinzwe Gutangaza Amakuru, ari na byo bitanga imyitozo n’ubundi bufasha ku birebana na orudinateri, Urwego Rushinzwe Umurimo rugenzura umurimo ukorwa n’amatorero agera ku 11.242 n’abagenzuzi basura amatorero bagera kuri 572, hamwe n’Ibiro Bishinzwe Amabaruwa, aho ibibazo bigera ku 14.000 bihihibikanirwa buri mwaka. Icyabakoze ku mutima ni ubushakashatsi bubanza gukorwa mbere y’uko amabaruwa yoherezwa hamwe n’ukuntu bita by’ukuri ku bantu babaza ibibazo bigaragaza ko barimo bagerageza guhangana n’ingorane zikomeye.
Abantu benshi cyane bari barimo basura icyo kigo, baje gusura Ibiro Bishinzwe Imirimo y’Ubuhinduzi. Batangajwe no kumenya ko mu myaka itanu ishize, ku mubare w’indimi Sosayiti isohoramo ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya hiyongereyeho izindi 102. Ku isi hose, Abahamya ba Yehova bagera kuri 80 ku ijana basoma ibitabo bya Sosayiti mu zindi ndimi zitari Icyongereza. Kugira ngo ibyo bakeneye biboneke, hari abakozi bitangiye gukora umurimo basaga 1.700 bakora mu buhinduzi mu bihugu bigera ku 100. Mu byo beretswe, hari harimo Umunara w’Umurinzi mu ndimi zikoreshwa muri Amerika, mu Burayi, muri Aziya no muri Afurika. Abashyitsi bashoboraga kubona Bibiliya yitwa New World Translation mu ndimi 31 yasohotsemo. Bamenye ko ibitabo bya Watch Tower ubu bisigaye biboneka mu ndimi zigera kuri 332, kandi ko agatabo Ni Iki Imana Idusaba? kasohotse mu ndimi 219 muri izo.
Abashyitsi basuye Urwego Rushinzwe Ibihereranye n’Amategeko beretswe inzego z’imirimo zinyuranye zisaba kwitabwaho mu buryo bwemewe n’amategeko hirya no hino ku isi. Babonye kuri videwo igihe urukiko rwari rwateranye rwumva umuntu uburanira abandi w’Umuhamya wari urimo atanga ingingo ze mu rubanza rwari rwerekeranye n’ikibazo cyo guterwa amaraso. Nanone kandi, bamenye ibirimo bikorwa kugira ngo irembo rigana mu murimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza rikomeze kugururwa (Abafilipi 1:7). Bibanze ku cyemezo cyafashwe muri Werurwe uyu mwaka, gifashwe n’urukiko rwa leta rw’intara rugenzura komine ya Oradell, muri leta ya New Jersey ho muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, icyemezo cyo guhindura amategeko yarwo kugira ngo rukureho amategeko asaba ko Abahamya ba Yehova bifuza kwifatanya mu murimo wabo wo mu ruhame ku nzu n’inzu bakorera muri ako karere bahabwa uruhushya kandi bakambara ibyapa bibaranga.
Ibyo ariko si byo byonyine abashyitsi babonye. Babonye ibihereranye n’iby’ubwubatsi mu Nzu Ibikwamo za beto kandi basura n’amazu Atunganyirizwamo Amazi Yakoreshejwe, Inzu Ikorerwamo Iby’Amashanyarazi, Inzu Ikorerwamo Imirimo yo Gusukura Amazi hamwe n’ahandi hantu hakorerwa imirimo inyuranye irebana no gusana n’ibindi n’ibindi. Icyo cyari igihe cyihariye.
Porogaramu yo Kwegurira Yehova Icyo Kigo Yatsindagirije Ibyo Kwigisha Ibihereranye n’Imana
Porogaramu nyakuri yo kwegurira Yehova icyo kigo yabaye ku wa Gatatu tariki ya 19 Gicurasi, itangira saa 10 za nimugoroba. Imbaga y’abantu bishimye bagera ku 6.929 yari irimo n’abagize ibiro bikuru, abashyitsi batumiwe na Sosayiti, hamwe n’abagera kuri 372 bari bateraniye ku ishami ryo muri Kanada, bakurikiriraga iyo porogaramu kuri videwo.
Abari bateze amatwi bashimishijwe cyane no kumva amagambo asusurutsa babwiwe bahabwa ikaze na Milton G. Henschel, perezida wa Watch Tower Society. Theodore Jaracz, umwe mu bagize Inteko Nyobozi akaba ari na we wari uhagarariye ibyo birori, yakurikiyeho maze aha ikaze William Malenfant. Mu gihe yatangaga disikuru ivuga ngo “Ibintu by’Ingenzi Byaranze Porogaramu yo Kubaka,” yagize icyo abaza abavandimwe batatu bagize uruhare rw’ingenzi mu kwiga umushinga, gukora ibishushanyo mbonera no kubaka Ikigo cya Watchtower Gikorerwamo Imirimo Irebana no Kwigisha. Muri ibyo biganiro, havuzwe ko mu myaka yose umurimo nyakuri wo kubaka wamaze, abakozi basaga 8.700 bazaga gukora bakamara igihe gito, bagiye baza gukora muri uwo mushinga bakoresheje amafaranga yabo. Mbega igihamya cyiza ku bihereranye n’ubumwe n’ubuntu cyashoboye gutangwa binyuriye ku nyigisho ziva ku Mana!
Hanyuma, hakurikiyeho disikuru igizwe n’ingingo z’uruhererekane yari ifite umutwe uvuga ngo “Kwigisha Ibihereranye n’Imana mu Rwego rw’Isi Yose.” Yatanzwe n’abavandimwe bane bagize Inteko Nyobozi. John E. Barr yatsindagirije ko umurimo wo kwigisha ibihereranye n’Imana ushingiye ku Ijambo ry’Imana, ari ryo Bibiliya, ritera Abakristo inkunga yo gukomeza ‘kwera imbuto z’imirimo myiza yose, kandi bakunguka kumenya Imana’ (Abakolosayi 1:10). Daniel Sydlik yasobanuye ukuntu umurimo wo kwigisha ibihereranye n’Imana ushyirwa kuri gahunda mu buryo bwa gitewokarasi, uhereye ku mutware w’itorero rya Gikristo, ari we Yesu Kristo, ukamanuka ukagera kuri buri wese mu bagize umuryango w’abavandimwe wo ku isi hose (1 Abakorinto 12:12-27). Ibice bibiri bya nyuma by’iyo disikuru igizwe n’ingingo z’uruhererekane, byatanzwe na Gerrit Lösch na Carey Barber, byagaragaje ukuntu umurimo wo kwigisha iby’Imana utuma abakozi babona ibikwiriye kugira ngo bagere ku bantu aho bari hose kandi babigishe, ku buryo na bo bashobora kugendera mu nzira y’Imana.—Yesaya 2:1-4; 2 Abakorinto 3:5.
Kugira ngo abari bateze amatwi bamenye neza ibihereranye n’amashuri akorera muri icyo kigo gitangirwamo inyigisho, hari ibiganiro bikorwa mu buryo bw’ibibazo n’ibisubizo hamwe n’ibindi biganiro, byayobowe n’abarimu hamwe n’abandi bagira uruhare mu mikorere y’ayo mashuri. Uruhare buri shuri rigira mu gusohoza porogaramu yo kwigisha ibihereranye n’Imana mu rwego rw’isi yose rwaragaragajwe. Hagaragajwe ko Ishuri rya Galeedi ryibanda ku gusuzuma buri gitabo cya Bibiliya, ku mateka y’ubwoko bwa Yehova yo muri iki gihe hamwe n’imyiteguro irebana n’umurimo w’ubumisiyonari. Ishuri ry’ishami rigizwe n’inyigisho zigamije gusobanukirwa mu buryo buhebuje ibikorwa by’uburyo bunyuranye abagize Komite y’Ishami bagiramo uruhare. Ishuri Rigenewe Abagenzuzi Basura Amatorero ntirigenewe gusa guhaza ibyo abavandimwe basura amatorero bakenera, ahubwo nanone rigenewe kubaha ubufasha runaka bwo mu buryo bw’umwuka buzazanira inyungu amatorero mu buryo bwihariye.
Mu gusoza iyo porogaramu ihebuje, Lloyd Barry wo mu Nteko Nyobozi, yatanze disikuru yo kwegurira Yehova icyo kigo yari ifite umutwe uvuga ngo “Twubaka Dufatanyije n’Umuremyi Wacu Mukuru.” Yagaragaje ko Umuremyi, Yehova, yishimira ibyo yaremye byose kandi ko adutumirira kugira ngo dufatanye na we kwishima (Yesaya 65:18). Kubera ko ‘Imana ari yo yubatse ibintu byose,’ ibyagezweho byose muri uwo mushinga wo kubaka byitirirwa Yehova Imana (Abaheburayo 3:4). Mu gihe uwatangaga iyo disikuru yari amaze kuvuga ibyo bitekerezo, yavuze isengesho rivuye ku mutima, Ikigo cya Watchtower Gikorerwamo Imirimo Irebana no Kwigisha acyegurira Yehova, Umuremyi wacu Mukuru.a
Nta gushidikanya ko abari bateranye bazamara igihe kirekire bibuka icyo cyumweru cy’ibirori cyose uko cyakabaye. Kuki utakora gahunda zo gusura Ikigo cya Watchtower Gikorerwamo Imirimo Irebana no Kwigisha? Twiringiye tudashidikanya ko gusura icyo kigo no kugitemberamo bizagutera inkunga mu mihati yawe yo gushaka kumenya byinshi kurushaho ku bihereranye n’Umuremyi wacu wuje urukundo no kubaho uhuje n’amahame ye akiranuka.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Umuvandimwe Barry yarangije isiganwa rye ryo ku isi ari uwizerwa ku itariki ya 2 Nyakanga 1999. Reba Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Ukwakira 1999 ku ipaji ya 16.
[Amafoto yo ku ipaji ya 10]
Icyumba abateze amatwi bicaramo cyari cyuzuye no hejuru, hamwe n’abantu bari basagutse bari bateze amatwi mu cyumba cyo kuriramo
[Amafoto yo ku ipaji ya 10]
Ibihe byo gusura byari ibihe bishimishije mu buryo bwihariye