Ese ukora uko ushoboye kose ngo witabire inyigisho Yehova aduteganyiriza?
1. Yehova abona ate ibihereranye no kwiga?
1 ‘Umwigisha wacu Mukuru’ Yehova ashaka ko twiga (Yes 30:20). Yatangiye kwigisha akimara kurema Umwana we w’imfura (Yoh 8:28). Adamu amaze kwigomeka, Yehova ntiyaretse kwigisha, ahubwo yakomeje kwigisha abantu badatunganye abigiranye urukundo.—Yes 48:17, 18; 2 Tim 3:14, 15.
2. Ni iyihe gahunda yo kwigisha ikorwa muri iki gihe?
2 Muri iki gihe, Yehova ayobora gahunda yo kwigisha ikomeye cyane kurusha izindi mu mateka. Nk’uko Yesaya yari yarabihanuye, abantu babarirwa muri za miriyoni bo hirya no hino ku isi barisukiranya bagana ku ‘musozi’ w’ikigereranyo “wubatsweho inzu ya Yehova” (Yes 2:2). Kuki twagombye kujya kuri uwo musozi? Ni ukugira ngo Yehova atwigishe inzira ze (Yes 2:3). Mu mwaka w’umurimo wa 2010, Abahamya ba Yehova bamaze amasaha asaga miriyari 1,6 babwiriza kandi bigisha abantu ukuri ko muri Bibiliya. Nanone kandi, buri cyumweru abantu bigishwa binyuze ku matorero yo hirya no hino ku isi asaga 105.000 no ku bitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya byandikwa n’umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge mu ndimi zisaga 500.
3. Vuga uko wowe ubwawe wungukiwe n’inyigisho zituruka kuri Yehova.
3 Jya wungukirwa mu buryo bwuzuye: Mbega ukuntu izo nyigisho ziva ku Mana zatugiriye akamaro! Twamenye ko Imana ifite izina kandi ko itwitaho (Zab 83:18; 1 Pet 5:6, 7). Twamenye ibisubizo bya bimwe mu bibazo by’ingenzi abantu bakunda kwibaza, urugero nk’ibi: kuki abantu bababara kandi bagapfa? Nakora iki kugira ngo mbone ibyishimo nyakuri? Intego y’ubuzima ni iyihe? Yehova yaduhaye amahame mbwirizamuco adufasha ‘gutunganirwa mu nzira zacu.’—Yos 1:8.
4. Ni ayahe mashuri abagaragu b’Imana bashobora kwiga, kandi se kuki twagombye gukora uko dushoboye kose tukitabira inyigisho Yehova aduteganyiriza?
4 Nanone, Yehova atanga inyigisho zihariye kugira ngo afashe abenshi mu bagaragu be kwagura umurimo bamukorera. Ku ipaji ya 4-6 hari urutonde rw’amashuri abantu bamwe na bamwe bashobora kwiga. Ese niba imimerere turimo itatwemerera kwiga amwe muri ayo mashuri, twaba dukora uko dushoboye kose kugira ngo twige ayo dushobora kwifatanyamo? Hari abakiri bato bashishikarizwa n’abarimu babo kwiga kaminuza zo muri iyi si. None se ko inyigisho zituruka ku Mana ari zo nziza kurusha izindi zose, twaba tubatera inkunga yo kwishyiriraho intego zo mu buryo bw’umwuka kugira ngo bahabwe izo nyigisho? Nidukora uko dushoboye kose tukitabira inyigisho Yehova aduteganyiriza, tuzagira imibereho ishimishije muri iki gihe n’ubuzima bw’iteka mu gihe kizaza.—Zab 119:105; Yoh 17:3.
Amwe mu mashuri aboneka mu muteguro wa Yehova
Ishuri Ryigisha Gusoma no Kwandika
Intego: Kwigisha abantu gusoma no kwandika kugira ngo babashe kwiyigisha Bibiliya no kwigisha abandi ukuri.
Igihe rimara: Biterwa n’imimerere y’abiga iryo shuri.
Aho ribera: Mu Nzu y’Ubwami yo mu karere k’iwanyu.
Abaryiga: Ababwiriza bose n’abandi bashimishijwe.
Uko umuntu asaba kurijyamo: Abasaza b’itorero bategura iryo shuri bakurikije ibikenewe muri ako karere kandi bagatera abatazi gusoma inkunga yo kuryiga.
Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi
Intego: Gutoza ababwiriza kugira ngo bigishe kandi babwirize neza ubutumwa bwiza.
Igihe rimara: Rihoraho.
Aho ribera: Mu Nzu y’Ubwami yo mu karere k’iwanyu.
Abaryiyandikishamo: Ababwiriza bose n’abandi bantu bifatanya n’itorero mu buryo bugaragara, bemera inyigisho zo muri Bibiliya kandi bamaze guhuza imibereho yabo n’amahame agenga Abakristo.
Uko umuntu asaba kurijyamo: Abimenyesha umugenzuzi w’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi.
Ishuri Ryigisha Indimi
Intego: Kwigisha ababwiriza uko babwiriza ubutumwa bwiza mu rundi rurimi.
Igihe rimara: Amezi ane cyangwa atanu. Ubusanzwe iryo shuri riba kuwa gatandatu mu gitondo, rikamara isaha imwe cyangwa abiri.
Aho ribera: Rikunze kubera ku Nzu y’Ubwami iri hafi aho.
Abaryiyandikishamo: Ababwiriza bavugwa neza kandi bifuza kubwiriza mu rundi rurimi.
Uko umuntu asaba kurijyamo: Ibiro by’ishami ni byo bitegura iryo shuri bikurikije ibikenewe.
Ubwubatsi bw’Amazu y’Ubwami
Intego: Kubaka no gusana Amazu y’Ubwami. Iri si ishuri, ahubwo ni gahunda ifasha abitangira gukora imirimo kwiga ibintu bitandukanye kugira ngo bafashe mu mishinga y’ubwubatsi.
Igihe rimara: Biterwa n’imimerere y’abitangira gukora imirimo.
Aho ribera: Ahantu aho ari ho hose Komite y’Akarere Ishinzwe Ubwubatsi ikorera. Bamwe mu bitangiye gukora imirimo bashobora gusabwa kujya gufasha mu karere ka kure kibasiwe n’impanuka kamere.
Ibyo umuntu agomba kuba yujuje: Agomba kuba yarabatijwe kandi yemejwe n’inteko y’abasaza. Ashobora kwemerwa, yaba afite ubuhanga muri iyo mirimo cyangwa nta bwo afite.
Uko umuntu asaba kurijyamo: Yuzuza Fomu Igenewe Abitangira Kubaka Amazu y’Ubwami (S-82) itangwa n’abasaza b’itorero bo mu karere kanyu.
Ishuri ry’Abapayiniya
Intego: Gufasha abapayiniya ‘gusohoza umurimo wabo mu buryo bwuzuye.’—2 Tim 4:5.
Igihe rimara: Ibyumweru bibiri.
Aho ribera: Ibiro by’Ishami ni byo bigena aho ribera; ubusanzwe ribera ku Nzu y’Ubwami iri hafi aho.
Ibyo umuntu agomba kuba yujuje: Kuba amaze nibura umwaka umwe ari umupayiniya w’igihe cyose.
Uko umuntu aryiyandikishamo: Umugenzuzi w’akarere ni we wandika abapayiniya bujuje ibisabwa kandi akabibamenyesha.
Ishuri ry’Abashya Kuri Beteli
Intego: Iri shuri rigenewe gufasha abashya baje kuri Beteli kugira ngo barusheho gukora neza umurimo wabo.
Igihe rimara: Biga isaha imwe buri cyumweru, rikamara ibyumweru cumi na bitandatu.
Aho ribera: Kuri Beteli.
Ibyo umuntu agomba kuba yujuje: Agomba kuba ari umukozi wa Beteli uhoraho cyangwa umukozi wa Beteli uzahamara igihe gito (umwaka cyangwa urenga).
Uko umuntu aryiyandikishamo: Abagize umuryango wa Beteli bujuje ibisabwa, ni bo baryiga.
Ishuri ry’Umurimo w’Ubwami
Intego: Gutoza abasaza n’abakozi b’itorero kwita ku nshingano yabo y’ubugenzuzi no gusohoza inshingano zo mu rwego rw’umuteguro (Ibyak 20:28). Iryo shuri riba nyuma y’imyaka mike, byemejwe n’Inteko Nyobozi.
Igihe rimara: Mu myaka ya vuba aha, abasaza bagiye bamara umunsi umwe n’igice biga iryo shuri, naho abakozi b’itorero bakaryiga umunsi umwe.
Aho ribera: Ubusanzwe ribera ku Nzu y’Ubwami ibegereye cyangwa ku Nzu y’Amakoraniro.
Ibyo umuntu agomba kuba yujuje: Agomba kuba ari umusaza cyangwa umukozi w’itorero.
Uko umuntu aryiyandikishamo: Umugenzuzi w’akarere atumira abasaza n’abakozi b’itorero bujuje ibisabwa.
Ishuri ry’Abasaza b’Itoreroa
Intego: Gufasha abasaza gusohoza inshingano zabo mu itorero.
Igihe rimara: Iminsi itanu.
Aho ribera: Ibiro by’ishami ni byo bigena aho ribera; ubusanzwe haba ari ku Nzu y’Ubwami ibegereye cyangwa ku Nzu y’Amakoraniro.
Ibyo umuntu agomba kuba yujuje: Agomba kuba ari umusaza.
Uko umuntu aryiyandikishamo: Ibiro by’ishami ni byo bitumira abasaza bujuje ibisabwa.
Ishuri ry’Abagenzuzi Basura Amatorero n’Abagore Babob
Intego: Gufasha abagenzuzi b’uturere n’ab’intara kugira ngo barusheho kwita ku byo amatorero akeneye, ‘gukorana umwete bavuga kandi bigisha’ no kuragira intama bashinzwe kwitaho.—1 Tim 5:17; 1 Pet 5:2, 3.
Igihe rimara: Amezi abiri.
Aho ribera: Ibiro by’ishami ni byo bigena aho ribera.
Ibyo umuntu agomba kuba yujuje: Agomba kuba ari umugenzuzi w’akarere cyangwa uw’intara.
Uko umuntu aryiyandikishamo: Ibiro by’ishami ni byo bitumira abagenzuzi n’abagore babo bujuje ibisabwa.
Ishuri rya Bibiliya ry’Abavandimwe b’Abaseribateric
Intego: Gutegurira abasaza n’abakozi b’itorero b’abaseribateri gusohoza inshingano z’inyongera. Abenshi mu bahawe impamyabumenyi boherezwa gukorera umurimo aho ubufasha bukenewe kurusha ahandi mu gihugu cyabo. Bake gusa ni bo bashobora koherezwa mu kindi gihugu, iyo bamenyesheje ibiro by’ishami ko bashobora kujyayo.
Igihe rimara: Amezi abiri.
Aho ribera: Ibiro by’ishami ni byo bigena aho ribera; akenshi haba ari ku Nzu y’Amakoraniro cyangwa ku Nzu y’Ubwami.
Ibyo umuntu agomba kuba yujuje: Abavandimwe b’abaseribateri bafite imyaka iri hagati ya 23 na 62, bafite ubuzima bwiza kandi bifuza gukorera abavandimwe babo no kwita ku nyungu z’Ubwami aho ubufasha bukenewe cyane kurusha ahandi (Mar 10:29, 30). Bagomba kuba bamaze nibura imyaka ibiri ikurikiranye ari abasaza cyangwa abakozi b’itorero.
Uko umuntu asaba kurijyamo: Niba mu ifasi igenzurwa n’ibiro by’ishami ryanyu habera iryo ishuri, abifuza kuryigamo bagira inama mu ikoraniro ry’akarere. Ibindi bisobanuro bitangwa muri iyo nama.
Ishuri rya Bibiliya ry’Abakristo Bashakanyed
Intego: Guha imyitozo yihariye Abakristo bashakanye kugira ngo barusheho gukorera Yehova n’umuteguro we mu buryo bwuzuye. Abenshi mu bahawe impamyabumenyi boherezwa gukorera umurimo aho ubufasha bukenewe kurusha ahandi mu gihugu cyabo. Bake gusa ni bo bashobora koherezwa mu kindi gihugu, iyo bamenyesheje ibiro by’ishami ko bashobora kujyayo.
Igihe rimara: Amezi abiri.
Aho ribera: Muri iki gihe, amashuri ya mbere yabereye mu Kigo cya Watchtower Gikorerwamo Imirimo Irebana no Kwigisha kiri i Patterson mu ntara ya New York, ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Nyuma yaho, iryo shuri rizajya ribera ahantu hemejwe n’ibiro by’ishami; akenshi hazaba ari ku Nzu y’Amakoraniro cyangwa ku Nzu y’Ubwami.
Ibyo umuntu agomba kuba yujuje: Abashakanye bafite imyaka iri hagati ya 25 na 50, bafite ubuzima bwiza kandi bari mu mimerere ibemerera gukorera aho ubufasha bukenewe hose, bafite imitekerereze nk’iya Yesaya wagize ati “ndi hano, ba ari jye utuma” (Yes 6:8). Nanone kandi, bagomba kuba bamaze nibura imyaka ibiri babana kandi muri iyo myaka bakaba barakoraga umurimo w’igihe cyose.
Uko umuntu asaba kurijyamo: Niba mu ifasi igenzurwa n’ibiro by’ishami ryanyu habera iryo ishuri, inama y’abifuza kuryiyandikishamo iba mu ikoraniro ryihariye. Ibindi bisobanuro bitangwa muri iyo nama.
Ishuri rya Bibiliya rya Watchtower rya Gileyadi
Intego: Gutoza abapayiniya n’abandi bantu bari mu murimo w’igihe cyose kugira ngo babe abamisiyonari.
Igihe rimara: Amezi atanu.
Aho ribera: Mu Kigo cya Watchtower Gikorerwamo Imirimo Irebana no Kwigisha kiri i Patterson mu ntara ya New York, ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ibyo umuntu agomba kuba yujuje: Abashakanye bamaze imyaka itatu babatijwe, bujuje fomu bwa mbere bafite imyaka iri hagati ya 21 na 38. Bagomba kuba bazi icyongereza, bamaze nibura imyaka ibiri babana kandi muri iyo myaka bakaba barakoraga umurimo w’igihe cyose. Nanone bagomba kuba bafite amagara mazima. Abapayiniya bakorera umurimo mu bindi bihugu (hakubiyemo abakora nk’abamisiyonari), abagenzuzi basura amatorero, abakozi ba Beteli, abize Ishuri Rihugura Abitangiye Gukora Umurimo, abize Ishuri rya Bibiliya ry’Abavandimwe b’Abaseribateri n’abize Ishuri rya Bibiliya ry’Abakristo Bashakanye, bose bashobora gusaba kwiga iri shuri niba bujuje ibisabwa.
Uko umuntu asaba kurijyamo: Inama y’abifuza kwiga iryo shuri iba mu ikoraniro ry’intara ribera mu mafasi agenzurwa n’ibiro by’amashami byatoranyijwe. Ibindi bisobanuro bitangwa muri iyo nama. Niba nta nama nk’iyo iba mu makoraniro y’intara abera mu gihugu cyanyu kandi ukaba wifuza gusaba kwiga muri iryo shuri, ushobora kwandikira ibiro by’ishami ubisaba ibindi bisobanuro.
Ishuri ry’Abagize Komite z’Amashami n’Abagore Babo
Intego: Gufasha abagize komite z’Amashami kugira ngo barusheho gukora neza umurimo wo kwita ku mazu ya Beteli, kwita ku mirimo ifitiye akamaro amatorero, kugenzura uturere n’intara byo mu ifasi bakoreramo, imirimo y’ubuhinduzi, gucapa ibitabo, kubyohereza no kugenzura inzego z’imirimo zitandukanye.—Luka 12:48b.
Igihe rimara: Amezi abiri.
Aho ribera: Mu Kigo cya Watchtower Gikorerwamo Imirimo Irebana no Kwigisha kiri i Patterson mu ntara ya New York, ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ibyo umuntu agomba kuba yujuje: Kuba ari muri Komite y’Ishami cyangwa Komite y’Igihugu cyangwa se indi nshingano nk’iyo.
Uko umuntu aryiyandikishamo: Inteko Nyobozi ni yo itumira abavandimwe bujuje ibisabwa hamwe n’abagore babo.
a Muri iki gihe, iri shuri ntiribera muri buri gihugu.
b Muri iki gihe, iri shuri ntiribera muri buri gihugu.
c Muri iki gihe, iri shuri ntiribera muri buri gihugu.
d Muri iki gihe, iri shuri ntiribera muri buri gihugu.