Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi
Intego: Gutoza ababwiriza kugira ngo babwirize neza kandi bigishe neza ubutumwa bwiza.
Igihe rimara: Rihoraho.
Aho ribera: Mu Nzu y’Ubwami yo mu karere k’iwanyu.
Ibyo umuntu agomba kuba yujuje: Agomba kuba yifatanya buri gihe n’itorero, yemera inyigisho zo muri Bibiliya, kandi akaba akurikiza amahame agenga Abakristo mu mibereho ye.
Kuryiyandikishamo: Umugenzuzi w’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi yandika abanyeshuri.
Uwitwa Sharon warwaye indwara ifata imitsi yo mu bwonko ituma ibice by’umubiri bigenda bigagara, yagize ati “Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi ryanyigishije gukora ubushakashatsi no gukurikiranya neza ibitekerezo. Nanone kandi, ryanyigishije kwita ku byo abandi bakeneye mu buryo bw’umwuka aho kwita ku byo nkeneye gusa.”
Arnie umaze igihe kirekire ari umugenzuzi usura amatorero, yagize ati “kuva nkiri umwana naradedemangaga kandi kureba abantu mu maso byarangoraga. Iryo shuri ryatumye ndushaho kwigirira icyizere no kumva ko mfite agaciro. Ubufasha Yehova yampaye binyuze kuri iryo shuri bwatumye nitoza guhumeka neza no kwerekeza ibitekerezo ahantu hamwe. Nshimishwa cyane no kuba nshobora gusingiza Imana mu itorero no mu murimo wo kubwiriza.”
Ishuri ry’Abashya Kuri Beteli
Intego: Iri shuri rigenewe gufasha abashya kuri Beteli kugira ngo barusheho gukora neza umurimo wabo.
Igihe rimara: Biga iminota 45 buri cyumweru, rikamara ibyumweru 16.
Aho ribera: Kuri Beteli.
Ibyo umuntu agomba kuba yujuje: Agomba kuba ari umukozi wa Beteli uhoraho cyangwa uwemerewe kumara umwaka umwe cyangwa urenga akora kuri Beteli.
Kuryiyandikishamo: Abashya mu muryango wa Beteli bahita baryiga.
Demetrius wize iryo shuri mu myaka ya za 80, yagize ati “iryo shuri ryatumye ngira akamenyero keza ko kwiyigisha kandi ryanteguriye kumara igihe kirekire nkora kuri Beteli. Abarimu batwigishije, amasomo twahawe n’inama z’ingirakamaro twabonye byatumye nemera rwose ko Yehova anyitaho mu buryo bwuje urukundo, kandi ko yifuza kumfasha gusohoza neza umurimo wanjye wo kuri Beteli.”
Kaitlyn na we yagize ati “iryo shuri ryamfashije kwibanda ku kintu cy’ingenzi kurusha ibindi byose, ari cyo kuba umuntu ukuze mu buryo bw’umwuka. Ishuri ry’abashya kuri Beteli ryatumye ndushaho gukunda Yehova, inzu ye n’umuteguro we.”
Ishuri ry’Umurimo w’Ubwami
Intego: Gutoza abagenzuzi basura amatorero n’abasaza, rimwe na rimwe rigatoza n’abakozi b’itorero, kugira ngo basohoze neza inshingano yabo y’ubugenzuzi n’izijyanye n’imikorere y’umuteguro (Ibyak 20:28). Basuzuma ibirebana n’ibibazo amatorero asigaye ahura na byo n’ibyo akeneye. Iryo shuri riba nyuma y’imyaka runaka, byemejwe n’Inteko Nyobozi.
Igihe rimara: Mu myaka ya vuba aha, abagenzuzi basura amatorero bagiye bamara iminsi ibiri cyangwa ibiri n’igice biga iryo shuri, abasaza bakamara umunsi umwe n’igice, naho abakozi b’itorero bakaryiga umunsi umwe. Aho ribera: Ubusanzwe ribera mu Nzu y’Ubwami cyangwa mu Nzu y’Amakoraniro.
Ibyo umuntu agomba kuba yujuje: Agomba kuba ari umugenzuzi usura amatorero, umusaza cyangwa umukozi w’itorero.
Kuryiyandikishamo: Umugenzuzi w’akarere atumira abasaza n’abakozi b’itorero. Ibiro by’ishami bitumira abagenzuzi basura amatorero. “Nubwo inyigisho zitangirwa muri iryo shuri ziba zicucitse, rifasha abasaza, rigatuma bakomeza kugira ibyishimo no ‘kuba abagabo nyabagabo’ mu gihe basohoza umurimo wa Yehova. Abasaza bashya n’abamaze igihe kirekire batozwa kuragira umukumbi neza, kandi bakunga ubumwe ‘bafite imyumvire imwe.’”—Quinn (ifoto iri ahagana hasi).
“Iryo shuri ryaradukomeje mu birebana no kwizera, riduha imiburo ku birebana n’akaga dukwiriye kwirinda kandi riduha inama zifatika z’ukuntu twakwita ku mukumbi. Mbega ukuntu Yehova atugirira neza akadufasha!”—Michael.
Ishuri ry’Abapayiniya
Intego: Gufasha abapayiniya ‘gusohoza umurimo wabo mu buryo bwuzuye.’—2 Tim 4:5.
Igihe rimara: Ibyumweru bibiri.
Aho ribera: Ibiro by’Ishami ni byo bigena aho ribera; ubusanzwe ribera mu Nzu y’Ubwami.
Ibyo umuntu agomba kuba yujuje: Agomba kuba amaze nibura umwaka ari umupayiniya w’igihe cyose.
Kuryiyandikishamo: Umugenzuzi w’akarere ni we wandika abapayiniya bujuje ibisabwa kandi akabibamenyesha.
Uwitwa Lily (ifoto iri iburyo) yagize ati “iryo shuri ryamfashije guhangana n’ibibazo mpura na byo mu murimo wo kubwiriza n’ibyo mpura na byo mu mibereho yanjye. Ryatumye nonosora uburyo bwanjye bwo kwiyigisha no kwigisha abandi, kandi rituma menya gukoresha Bibiliya neza. Narushijeho kumenya uko nafasha abandi n’uko nashyigikira abasaza, kandi ngatuma itorero ryiyongera.”
Uwitwa Brenda umaze kwiga iryo shuri incuro ebyiri we yagize ati “ryatumye nita ku bintu by’umwuka mu buryo bwuzuye, menya uko narinda umutimanama wanjye n’uko narushaho gufasha abandi. Yehova agira ubuntu rwose!”
Ishuri ry’Abasaza b’Itorero
Intego: Gufasha abasaza gusohoza inshingano zabo mu itorero, no kurushaho gusobanukirwa ibyo Yehova abasaba.
Igihe rimara: Iminsi itanu.
Aho ribera: Ibiro by’ishami ni byo bigena aho ribera; ubusanzwe ribera mu Nzu y’Ubwami cyangwa mu Nzu y’Amakoraniro.
Ibyo umuntu agomba kuba yujuje: Agomba kuba ari umusaza.
Kuryiyandikishamo: Ibiro by’ishami ni byo bitumira abasaza.
Dore ibyavuzwe na bamwe mu bize ishuri rya 92 ryabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika:
“Iryo shuri ryangiriye akamaro cyane, kuko ryatumye nigenzura menya uko nshobora kwita ku ntama za Yehova.”
“Niteguye kurushaho gufasha abantu bose, nsindagiriza ingingo z’ingenzi zo mu Byanditswe.”
“Izi nyigisho zizamfasha mu buzima bwanjye bwose.”
Ishuri ry’Abagenzuzi Basura Amatorero n’Abagore Babo
Intego: Gufasha abagenzuzi b’uturere n’ab’intara kurushaho kwita ku byo amatorero akeneye mu gihe ‘bakorana umwete bavuga kandi bigisha.’—1 Tim 5:17; 1 Pet 5:2, 3.
Igihe rimara: Amezi abiri.
Aho ribera: Ibiro by’ishami ni byo bigena aho ribera.
Ibyo umuntu agomba kuba yujuje: Umuvandimwe agomba kuba ari umugenzuzi w’akarere cyangwa uw’intara.
Kuryiyandikishamo: Ibiro by’ishami ni byo bitumira abagenzuzi basura amatorero n’abagore babo.
“Twarushijeho gusobanukirwa ukuntu Yesu ayobora umuteguro. Twabonye ko tugomba gutera inkunga abavandimwe dukorera kandi tugatuma abagize buri torero barushaho kunga ubumwe. Iryo shuri ryatumye tumenya ko nubwo umugenzuzi usura amatorero aha abavandimwe inama kandi rimwe na rimwe akagira ibyo abakosoraho, intego aba afite iba ari iyo kubafasha kubona ko Yehova abakunda.”—Joel, wize ishuri rya mbere mu mwaka wa 1999.
Ishuri rya Bibiliya ry’Abavandimwe b’Abaseribateri
Intego: Gutegurira abasaza n’abakozi b’itorero b’abaseribateri gusohoza inshingano z’inyongera mu muteguro wa Yehova. Abenshi mu biga iryo shuri boherezwa gukorera umurimo aho ubufasha bukenewe kurusha ahandi mu gihugu cyabo. Abandi bashobora koherezwa mu kindi gihugu, mu gihe bamenyesheje ibiro by’ishami ko biteguye kujyayo. Bamwe mu barangiza muri iryo shuri bashobora kuba abapayiniya ba bwite bamara igihe gito kugira ngo bajye gukorera umurimo mu mafasi yitaruye.
Igihe rimara: Amezi abiri.
Aho ribera: Ibiro by’ishami ni byo bigena aho ribera; akenshi ribera mu Nzu y’Ubwami cyangwa mu Nzu y’Amakoraniro.
Ibyo umuntu agomba kuba yujuje: Abaryigamo bagomba kuba ari abavandimwe b’abaseribateri bafite imyaka iri hagati ya 23 na 62, bafite ubuzima bwiza kandi bifuza gukorera aho ubufasha bukenewe cyane kurusha ahandi (Mar 10:29, 30). Bagomba kuba bamaze nibura imyaka ibiri ari abapayiniya b’igihe cyose, kandi bakaba bamaze nibura imyaka ibiri yikurikiranyije ari abasaza cyangwa abakozi b’itorero.
Kuryiyandikishamo: Hari inama iba mu ikoraniro ry’akarere ifasha abifuza kwiga iryo shuri kubona ibisobanuro bakeneye.
Uwitwa Rick wize ishuri rya 23 muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yagize ati “kwiga iryo shuri byatumye umwuka wa Yehova umpindura cyane. Iyo Yehova aguhaye inshingano agufasha no kuyisohoza. Namenye ko ninkora ibyo Imana ishaka aho kwibanda ku byo nshaka, izampa imbaraga.”
Uwitwa Andreas ukorera umurimo mu Budage yagize ati “nasobanukiwe ko uburyo umuteguro w’Imana ukoramo muri iki gihe ari nk’igitangaza. Iryo shuri ryanteguriye gusohoza umurimo untegereje. Nanone kandi, ingero nyinshi zivugwa muri Bibiliya zanyigishije iri hame ry’ingenzi: gukorera abavandimwe banjye na Yehova bizatuma ngira ibyishimo nyakuri.”
Ishuri rya Bibiliya ry’Abakristo Bashakanye
Intego: Guha Abakristo bashakanye imyitozo yihariye kugira ngo bakorere Yehova n’umuteguro we mu buryo bwuzuye. Abenshi mu bazarangiza iryo shuri bazoherezwa gukorera umurimo aho ubufasha bukenewe kurusha ahandi mu gihugu cyabo. Bamwe bashobora kuzajya boherezwa mu kindi gihugu mu gihe bamenyesheje ibiro by’ishami ko biteguye kujyayo. Abazajya barangiza iryo shuri bashobora kuzajya boherezwa gukorera umurimo mu turere twa kure ari abapayiniya ba bwite bamara igihe gito.
Igihe rimara: Amezi abiri.
Aho ribera: Iryo shuri ribera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kandi kuva muri Nzeri 2012 rizajya ribera no mu bihugu bimwe na bimwe bizaba byatoranyijwe; akenshi rizajya ribera mu Nzu y’Ubwami cyangwa mu Nzu y’Amakoraniro.
Ibyo umuntu agomba kuba yujuje: Rizajya ryigamo abashakanye bafite imyaka iri hagati ya 25 na 50 bafite ubuzima bwiza, bari mu mimerere ibemerera gukorera aho ubufasha bukenewe cyane kurusha ahandi kandi bafite imitekerereze nk’iya Yesaya wagize ati “ndi hano, ba ari jye utuma” (Yes 6:8). Bagomba kuba bamaze nibura imyaka ibiri bashyingiranywe kandi bamaze nibura imyaka ibiri bakora umurimo w’igihe cyose badahagarara. Umugabo agomba kuba amaze nibura imyaka ibiri yikurikiranyije ari umusaza cyangwa umukozi w’itorero.
Kuryiyandikishamo: Hari inama izajya iba mu ikoraniro ry’intara izafasha abifuza kwiga iryo shuri kubona ibisobanuro bakeneye. Niba nta nama iteganyijwe mu makoraniro y’intara abera mu gihugu cyanyu kandi ukaba wifuza kuryiga, ushobora kwandikira ibiro by’ishami by’iwanyu bikaguha ibisobanuro.
“Iri shuri rimara ibyumweru umunani rituma imibereho y’umuntu ihinduka rwose kandi rigatuma abashakanye bifuza gukora byinshi mu murimo wa Yehova babigeraho. Twiyemeje gukomeza koroshya ubuzima kugira ngo tubashe gukoresha neza igihe cyacu.”—Eric na Corina (ifoto iri ahagana hasi), bize ishuri rya mbere mu mwaka wa 2011.
Ishuri rya Bibiliya rya Watchtower rya Gileyadi
Intego: Gutoza abaryigamo kuzaba abamisiyonari mu turere dutuwe cyane, abagenzuzi basura amatorero cyangwa abakozi ba Beteli. Intego yabo izaba ari iyo gutera inkunga abavandimwe na bashiki bacu bazaba bakorana na bo no kubafasha gusohoza neza umurimo wabo.
Igihe rimara: Amezi atanu.
Aho ribera: Mu Kigo cya Watchtower Gikorerwamo Imirimo Irebana no Kwigisha kiri i Patterson muri Leta ya New York, ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ibyo umuntu agomba kuba yujuje: Rizajya ryigamo abashakanye bakora umurimo w’igihe cyose wihariye, ni ukuvuga abamisiyonari batigeze biga iryo shuri, abapayiniya ba bwite, abagenzuzi basura amatorero cyangwa abakozi ba Beteli. Bagomba kuba bamaze nibura imyaka itatu yikurikiranyije bakorana uwo murimo. Bagomba kuba bazi neza icyongereza; bazi kukivuga, kucyandika no kugisoma neza.
Kuryiyandikishamo: Komite y’Ibiro by’Ishami ishobora gutumirira abashakanye gusaba kuryiga.
Lade na Monique bakomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ubu bakorera mu gihugu cya Afurika. Lade yagize ati “Ishuri rya Gileyadi ryaduteguriye kujya aho ari ho hose ku isi, twiteguye gukorana n’abavandimwe bacu.”
Monique yongeyeho ati “iyo nshyize mu bikorwa ibyo nize mu Ijambo ry’Imana, mbonera ibyishimo byinshi mu murimo wanjye. Mbona ko ibyo byishimo na byo ari ikimenyetso kigaragaza urukundo rwa Yehova.”
Ishuri ry’Abagize Komite z’Ibiro by’Amashami n’Abagore Babo
Intego: Gufasha abagize Komite z’Ibiro by’Amashami kugenzura imirimo ikorerwa kuri Beteli, kwita ku mirimo yo gufasha amatorero no kugenzura uturere n’intara byo mu ifasi bakoreramo. Nanone kandi, biga ibirebana n’ubuhinduzi, gucapa ibitabo no kubyohereza.
Igihe rimara: Amezi abiri.
Aho ribera: Mu Kigo cya Watchtower Gikorerwamo Imirimo Irebana no Kwigisha kiri i Patterson muri Leta ya New York, ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ibyo umuntu agomba kuba yujuje: Umuvandimwe agomba kuba ari muri Komite y’Ibiro by’Ishami cyangwa Komite y’Igihugu, cyangwa se afite indi nshingano nk’iyo.
Kuryiyandikishamo: Inteko Nyobozi ni yo itumira abavandimwe n’abagore babo.
Lowell na Cara bize ishuri rya 25, ubu bakorera muri Nijeriya. Lowell yagize ati “iryo shuri ryanyibukije ko niyo naba mfite imirimo myinshi nte cyangwa uko akazi naba narahawe kaba kari kose, ibanga ryo gushimisha Yehova ari ugukora ibintu mu buryo ashaka. Nanone kandi, iryo shuri ryatwigishije ko ari iby’ingenzi ko twigana uburyo Yehova agaragarizamo abagaragu be urukundo.”
Cara na we yaravuze ati “amagambo natekerejeho cyane ni aya akurikira: ‘niba ntashoboye gusobanura ikintu mu buryo bworoshye, mba ngomba kongera kucyiga mbere yo kucyigisha abandi.’”