Mujye mubona ibintu nk’uko Imana ibibona
HARI ku itariki ya 14 Nzeri, i New York ho muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, kandi akazuba kari kavuye. Kuri uwo munsi, imbaga y’abantu 6.521 baturutse mu bihugu binyuranye bateraniye mu Kigo Gikorerwamo Imirimo Irebana no Kwigisha kiri i Patterson no mu mazu y’Abahamya ba Yehova y’i Brooklyn na Wallkill. Bari baje mu muhango wo guha impamyabumenyi abanyeshuri bo mu Ishuri rya 113 rya Bibiliya rya Galeedi rya Watchtower. Abo banyeshuri bakomoka mu bihugu 14 kandi bari bamaze amezi atanu bategurirwa gukorera umurimo w’ubumisiyonari mu bihugu 19 bari koherezwamo.
Carey Barber, uri mu kigero cy’imyaka 98, akaba n’umwe mu bagize Inteko Nyobozi y’Abahamya ba Yehova, ni we wari uhagarariye iyo porogaramu. Yavuze ibyo Ishuri rya Galeedi rimaze kugeraho mu myaka hafi 60 ishize. Iryo shuri ryahaye abantu babarirwa mu bihumbi ibibakwiriye kugira ngo bajye gukora umurimo w’ubumisiyonari. Umuvandimwe Barber yagize ati “ntitwaba dukabirije ibintu tuvuze ko kuba abo bantu barahawe imyitozo y’inyongera byagize ingaruka zihambaye. Tubivuze uko biri, hari abantu bicisha bugufi babarirwa mu bihumbi amagana hirya no hino ku isi, beguriye ubuzima bwabo Yehova, bakurikiza ugusenga k’ukuri kandi bamukorera umurimo wera kubera ko abamisiyonari batojwe babibafashijemo.”
Mbere y’uko abenshi mu banyeshuri bajya i Galeedi, bari baragaragaje ko bashishikazwa no kwagura umurimo wabo. Hari umugabo n’umugore we bari baramaze igihe gisaga umwaka biga Igishinwa kugira ngo bazashobore kugera ku Bashinwa benshi basigaye baba mu gace k’iwabo muri Kanada. Undi mugabo n’umugore we bari baratangiye kwiga ururimi rw’Icyalubaniya, maze amaherezo baza kwimukira muri Alubaniya kugira ngo bajye kwita ku bantu bari bashimishijwe no kwiga Bibiliya barushagaho kwiyongera muri ako karere. Abandi banyeshuri baje i Galeedi baturutse muri Hongiriya, Guatemala, no muri République Dominicaine, bakaba bari barimukiyeyo kubera ko abigisha b’Ijambo ry’Imana bari bakenewe cyane.
Ubwo rero mbere y’uko abanyeshuri bose bahawe impamyabumenyi bajya aho bazakorera umurimo muri Afurika, mu Burayi bw’i Burasirazuba, muri Amerika yo hagati n’iy’amajyepfo hamwe no muri Aziya, batewe inkunga yo kwishingikiriza kuri Yehova mu byo bari kuzakora byose.
Mujye mubona ibintu nk’uko Imana ibibona
Umuvandimwe Barber arangije ijambo yavuze atangiza iyo porogaramu, yatumiye Maxwell Lloyd, akaba ari umwe mu bagize komite y’ishami ryo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Lloyd yatsindagirije umutwe wagiraga uti “mujye mubona ibintu byose nk’uko Imana ibibona.” Umuvandimwe Lloyd yavuze ku ngero zatanzwe na Dawidi hamwe n’Umwana w’Imana, Yesu (1 Samweli 24:6; 26:11; Luka 22:42). Amaze kwibutsa abanyeshuri ko mu mezi atanu bari bamaze biga Bibiliya bari baratojwe kubona ibintu nk’uko Imana ibibona, yarababajije ati “mbese, igihe muzaba muyoborera abantu ibyigisho bya Bibiliya aho mugiye koherezwa, muzabafasha kujya batekereza ku bintu bakurikije uko Imana ibibona?” Kandi ku kibazo cyo kugira abandi inama, yabwiye abanyeshuri ati “ntimukavuge ngo ‘uko mbibona, ndibwira ko . . .’ ahubwo mujye mubafasha kubona ibintu nk’uko Imana ibibona. Nimukurikiza ubwo buryo, muzabera imigisha abo muzifatanya na bo aho mugiye koherezwa.”
Hanyuma, hakurikiyeho Gerrit Lösch, akaba na we ari umwe mu bagize Inteko Nyobozi. Yatanze disikuru yagiraga iti “ndi kumwe namwe,” akaba yaravuze ukuntu incuro nyinshi Yehova yagiye abwira abagaragu be bizerwa ati ‘ndi kumwe namwe’ (Itangiriro 26:23, 24; 28:15; Yosuwa 1:5; Yeremiya 1:7, 8). Muri iki gihe, dushobora kwiringira ko Yehova ari kumwe natwe, niba dukomeza kuba abizerwa. Umuvandimwe Lösch yarababajije ati “mbese, mwaba muhangayitse mwibaza niba muzabona abantu muyoborera ibyigisho bya Bibiliya? Mwibuke ko Yehova yavuze ati ‘ndi kumwe namwe.’ Mbese, muhangayikishijwe no kuzagira ibintu bihagije? Dukurikije uko bivugwa mu Baheburayo 13:5, Yehova yagize ati ‘sinzabasiga na hato kandi ntabwo nzabahana na hato.’ ” Yashoje yibutsa abanyeshuri ko na Yesu yasezeranyije abigishwa be bizerwa ko azaba ari kumwe na bo mu murimo wo guhindura abantu abigishwa.—Matayo 28:20.
Uwitwa Lawrence Bowen, akaba ari umwarimu mu ishuri rya Galeedi, we yatanze disikuru ivuga ngo “mbese, muzabonera umutekano mu bigeragezo bimeze nk’umuriro?” Yavuze ko bitewe n’ibibazo byavutse muri Edeni, abagiye bifuza kuyoboka Yehova wenyine bose bagiye bahangana n’ingorane, kandi rimwe na rimwe bagiye bahangana n’ibigeragezo bikaze. Yateye abanyeshuri bahawe impamyabumenyi inkunga yo gukurikiza urugero rwa Yesu, waboneye umutekano usesuye mu kwishingikiriza kuri Yehova no kwemera ibigeragezo bimeze nk’umuriro Yehova yarekaga bikabaho kugira ngo bitunganye ukumvira k’Umwana we (Abaheburayo 5:8, 9). Yehova ashobora kugereranywa n’umuntu utunganya zahabu, akayishyira ku muriro ukwiriye kugeza ivuyemo umwanda wose. Birumvikana ko ukwizera kwahuye n’ibigeragezo bimeze nk’umuriro gutanga umutekano uruta kure cyane zahabu yatunganyijwe. Kubera iki? Umuvandimwe Bowen yashubije agira ati “ni ukubera ko ukwizera kwageragejwe gushobora kwihanganira ikigeragezo icyo ari cyo cyose, kandi kukadufasha kwihangana ‘kugeza ku mperuka’ ”—Matayo 24:13.
Mark Noumair, na we akaba ari umwarimu wa Galeedi, yarabajije ati “mbese, muzaba abatoni?” Umutwe wa disikuru ye wibandaga ku magambo yo muri 1 Samweli 2:26, avuga ko Samweli ‘yatonnye imbere y’Uwiteka n’imbere y’abantu.’ Nyuma yo gusuzuma urugero rwa Samweli, Umuvandimwe Noumair wamaze imyaka isaga 10 mu murimo w’ubumisiyonari muri Afurika, yaravuze ati “namwe mushobora kuba abatoni cyane mu maso y’Imana, niba muzakomeza gukora umurimo yabashinze muri indahemuka. Imana yabahaye inshingano y’agaciro kenshi yo kuba abamisiyonari.” Hanyuma Umuvandimwe Noumair yateye abari bagiye kubona impamyabumenyi inkunga yo kubona ko umurimo wabo ari inshingano yera iturutse ku Mana, kandi bakajya babona ibintu nk’uko Imana ibibona mu gihe basohoza inshingano zabo.
Mu gihe abanyeshuri bamaze biga, babonye uburyo bwinshi mu mpera z’ibyumweru bwo kugeza ku bantu bo muri ako karere “ibitangaza by’Imana” biboneka muri Bibiliya (Ibyakozwe 2:11). Mu by’ukuri, bashoboye kuvuga kuri ibyo bintu mu ndimi icumi zitandukanye. Wallace Liverance, na we akaba ari undi mwarimu wo mu ishuri rya Galeedi, mu gihe yatangaga disikuru ifite umutwe uvuga ngo “ibitangaza by’Imana bituma abantu bagira icyo bakora,” yagize icyo abaza itsinda ry’abanyeshuri maze na bo bagira icyo bavuga ku byo babonye. Yagize ati “umwuka watumye abari bari mu cyumba cyo hejuru ku munsi wa Pentekote bavuga ibihereranye n’‘ibitangaza by’Imana,’ ni na wo ukorera mu bagaragu bose bizerwa b’Imana n’uyu munsi.” Ndetse hari bamwe bagiye biga izindi ndimi kugira ngo bazabwirize abantu benshi cyane.
Inama y’ingirakamaro mu kubona ibintu nk’uko Imana ibibona
Nyuma y’izo disikuru zabimburiye porogaramu, Gary Breaux na William Young, bakaba ari bamwe mu bagize umuryango wa Beteli yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, bagize icyo babaza abagize komite z’amashami zinyuranye ziri mu bihugu abamisiyonari bakoreramo muri iki gihe. Banagize n’icyo babaza umugabo n’umugore we bamaze imyaka 41 mu murimo w’ubumisiyonari. Ikintu kimwe cyagaragaye ni uko “abamisiyonari badaharanira inyungu zabo bwite ari bo baramba mu murimo. Bibanda ku mpamvu yabajyanye. Bazi ko icyabajyanye ari ukubwiriza ubutumwa bwiza no gufasha abantu kumenya Yehova.”
Uwitwa David Splane, na we akaba ari umwe mu bagize Inteko Nyobozi, yashoje porogaramu atanga disikuru yari ifite umutwe uvuga ngo “ntimugiye kure!” Ni iki yashakaga kuvuga tuzirikanye ko abanyeshuri 46 bahawe impamyabumenyi, icyo gihe bari bagiye koherezwa mu bihugu biri hirya no hino ku isi? Yasobanuye agira ati “aho muzaba muri hose ku isi, muzakomeza kuba mu nzu y’Imana igihe cyose muzakomeza kuba abizerwa.” Ni koko, Abakristo bose bizerwa, aho baba batuye hose, bakorera mu gice cy’urusengero runini rw’Imana rwo mu buryo bw’umwuka, rwatangiye kubaho igihe Yesu yabatizwaga mu kinyejana cya mbere (Abaheburayo 9:9). Mbega ukuntu byahumurije abari bateraniye aho kumenya ko burya Yehova atari kure y’abagaragu be bizerwa aho baba bari hose ku isi! Nk’uko Yehova yitaga kuri Yesu igihe yari hano ku isi, ni na ko yita kuri buri wese muri twe kandi agashimishwa n’umurimo tumukorera, aho twaba turi hose. Ku bw’ibyo, ku bihereranye no gusenga, nta na rimwe tuba turi kure y’abavandimwe kandi nta na rimwe tuba turi kure ya Yehova na Yesu.
Nyuma yo kugezwaho intashyo zaturutse hirya no hino ku isi, gutangaza aho abanyeshuri boherejwe no gusoma ibaruwa abanyeshuri banditse bashimira ku bw’imyitozo baherewe i Galeedi, uwari uhagarariye porogaramu yarayishoje. Yateye abamisiyonari bashya inkunga yo gukomeza umurimo wabo mwiza no kwishima mu murimo wa Yehova.—Abafilipi 3:1.
[Agasanduku ko ku ipaji ya 23]
IMIBARE IVUGA IBIHERERANYE N’ABIZE MURI IRYO SHURI
Umubare w’ibihugu bakomokamo: 14
Umubare w’ibihugu boherejwemo: 19
Umubare wabo: 46
Mwayeni y’imyaka yabo: 35
Mwayeni y’imyaka bamaze mu kuri: 17,2
Mwayeni y’imyaka bamaze mu murimo w’igihe cyose: 13,7
[Ifoto yo ku ipaji ya 24]
Abahawe impamyabumenyi mu ishuri rya 113 rya Bibiliya rya Galeedi rya Watchtower
Mu rutonde rukurikira, imibare yagaragajwe uhereye imbere ugana inyuma, naho amazina yo yashyizwe ku rutonde uhereye ibumoso ugana iburyo.
(1) Ligthart, M.; Hosoi, S.; Berktold, A.; Liem, C.; Aoki, J. (2) Baglyas, J.; Bouqué, S.; Bossi, A.; Alton, J.; Escobar, I.; Escobar, F. (3) Stoica, A.; Stoica, D.; Freimuth, S.; Karlsson, M.; LeBlanc, R. (4) Bianchi, R.; Bianchi, S.; Kaminski, L.; Joseph, L.; Paris, S.; LeBlanc, L. (5) Paris, M.; Skidmore, B.; Horton, J.; Horton, L.; Skidmore, G. (6) Liem, B.; Alton, G.; Quirici, E.; Langlois, M.; Steininger, S.; Aoki, H. (7) Langlois, J.; Steininger, M.; Bossi, F.; Kaminski, J.; Bouqué, J.; Ligthart, E.; Hosoi, K. (8) Baglyas, J.; Quirici, M.; Karlsson, L.; Freimuth, C.; Berktold, W.; Joseph, R.