ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w03 15/1 p. 21
  • Ibibazo by’abasomyi

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ibibazo by’abasomyi
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2003
  • Ibisa na byo
  • Ibibazo by’abasomyi
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2022
  • Ese wubahiriza amasezerano?
    Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2017
  • Umvira Imana kandi wungukirwe n’amasezerano yayo
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2012
  • ‘Imana ntishobora kubeshya’
    Dusingize Yehova turirimba
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2003
w03 15/1 p. 21

Ibibazo by’abasomyi

Mbese, bihuje n’amahame ya Bibiliya ko Umukristo yarambika ikiganza cye kuri Bibiliya maze akarahirira kuvugisha ukuri kose mu rukiko?

Kuri iyo ngingo, buri wese agomba kwifatira umwanzuro ku giti cye (Abagalatiya 6:5). Icyakora Bibiliya ntibuzanya ibyo kurahirira kuvugisha ukuri mu rukiko.

Kurahira ni ibintu byakoreshejwe henshi kandi kuva kera. Urugero, mu bihe bya kera Abagiriki bazamuraga ukuboko cyangwa bagakora ku gicaniro mu gihe babaga barahira. Hari igitabo kivuga ko igihe Umuroma yabaga agiye kurahirira kuvugisha ukuri yafataga ibuye mu ntoki maze akarahira agira ati “nindamuka mbeshye mbigambiriye, nubwo imana Jupiteri irinda umujyi ikarinda n’inkike zawo, inte kure y’ibyiza byose, nk’uko ngenje iri buye.”—Cyclopedia of Biblical, Theological, and Ecclesiastical Literature, cyanditswe na John McClintock na James Strong, mu mubumbe wa VII, ku ipaji ya 260.

Bene ibyo bikorwa byagaragazaga ko muri kamere muntu harimo kwemera ko hariho imana ishobora kwitegereza abantu kandi ikagira icyo ibabaza. Kuva kera, abasenga Yehova by’ukuri bari bazi ko yamenyaga ibyo bavugaga n’ibyo bakoraga (Imigani 5:21; 15:3). Barahiraga basa n’abari imbere y’Imana. Urugero, Bowazi, Dawidi, Salomo na Sedekiya barabikoze (Rusi 3:13; 2 Samweli 3:35; 1 Abami 2:23, 24; Yeremiya 38:16). Iyo abandi basabaga abasenga Imana y’ukuri ko barahira, baremeraga. Ibyo ni ko byagenze kuri Aburahamu no kuri Yesu Kristo.—Itangiriro 21:22-24; Matayo 26:63, 64.

Rimwe na rimwe, hari igihe kurahirira imbere ya Yehova byajyaniranaga no gukora ikimenyetso runaka. Aburamu (Aburahamu) yabwiye umwami w’i Sodomu ati “ndahirishirije Uwiteka kumanika ukuboko kwanjye, ni we Mana Isumbabyose, nyir’ijuru n’isi” (Itangiriro 14:22). Igihe marayika yavuganaga n’umuhanuzi Daniyeli ‘yatunze ukuboko kw’iburyo n’ukw’imoso ku ijuru; yumva arahira Ihoraho iteka ryose’ (Daniyeli 12:7). Ndetse n’Imana ivugwaho mu buryo bw’ikigereranyo ko ishyira ukuboko hejuru igihe irahira.—Gutegeka 32:40; Yesaya 62:8.

Nta bwo Ibyanditswe bibuzanya kurahira. Icyakora, si ngombwa ko buri kintu cyose Umukristo avuze yongeraho indahiro kugira ngo agaragaze ko ari ukuri. Yesu yagize ati “ahubwo ijambo ryanyu ribe ‘Yee, Yee,’ ‘Oya, Oya’ ” (Matayo 5:33-37). Umwigishwa Yakobo na we yunze muri iryo. Igihe yavugaga ati “ntimukarahire,” yashakaga gutanga umuburo ku bihereranye no kudakinisha indahiro (Yakobo 5:12). Yaba Yesu cyangwa Yakobo, nta n’umwe wavuze ko kurahirira kuvuga ukuri imbere y’urukiko ari bibi.

Hanyuma se, byagenda bite urukiko rusabye Umukristo kurahirira ko ubuhamya bwe ari ukuri? Ashobora kumva ko kurahira nta kibazo kirimo. Ku rundi ruhande, bashobora kumusaba kuvugira mu ruhame yemeza ko atabeshya.—Abagalatiya 1:20.

Aho urukiko rusaba ko umuntu arahira amanitse ukuboko cyangwa akarahirira kuri Bibiliya, Umukristo ashobora guhitamo kubikurikiza. Ashobora kuzirikana ingero zo mu Byanditswe z’abantu barahiye bakoze ikimenyetso runaka. Ikintu cy’ingenzi ku Mukristo, si ugukora ikimenyetso runaka, ahubwo ni ukwibuka ko agiye kurahirira kuvugisha ukuri imbere y’Imana. Iyo ndahiro ni ikintu gikomeye. Hanyuma niba Umukristo yumva ko ashobora gusubiza ikibazo bamubajije kandi akumva ko agomba kugisubiza, yagombye kwibuka ko yarahiriye kuvugisha ukuri, kandi Umukristo wese nyine yifuza kuvugisha ukuri buri gihe.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze