Indirimbo ya 149
‘Imana ntishobora kubeshya’
1. Aburahamu we yarashikamye,
Asezeranywa imigisha myinshi.
Kubera ’kwizera, yabonaga ko
Imana idashobora kubeshya.
2. Kubera ko Imana yarahiye
Itanga iryo sezerano ryayo,
Dufite ibyiringiro bihamye,
Kuko yo idashobora kubeshya.
3. Mu gukomeza ukwizera kwacu
Imana yongeye ho indahiro.
Dushobora gushikama; tuzi ko
Imana idashobora kubeshya.
4. Yehova ni uwizerwa, w’ukuri;
Ntatererana abamwitangiye.
Twishingikirize kundahiro ye,
Kuko we adashobora kubeshya.