Kuvuga ko ibintu “bidashoboka” bisobanura iki?
UBWATO bwa Titanic bwatangiye gukora mu mwaka wa 1912, ni bwo bwato bw’akataraboneka kandi bunini bwariho icyo gihe. Kubera ukuntu bwari bukoranywe ubuhanga buhanitse, abantu batekerezaga ko ‘butashoboraga kurohama,’ ariko si ngombwa ko twirirwa tuvuga uko byaje kubugendekera. Mu rugendo rwa mbere ubwo bwato bwakoze, bwasekuye ikibuye cya barafu mu majyaruguru y’inyanja ya Atalantika maze burarohama, buhitana bamwe mu bagenzi bari baburimo bagera ku 1.500. Ubwato bavugaga ko budashobora kurohama, bwarohamye mu gihe cy’amasaha make cyane.
Ijambo ngo “ntibishoboka,” risobanura byinshi. Dushobora kuvuga ko ikintu kidashoboka bitewe n’uko tudashobora kucyihanganira, kugikora cyangwa kugisobanukirwa. Abantu ba kera bumvaga ko ibintu byinshi byo muri iki gihe dukesha iterambere mu ikoranabuhanga bidashoboka, kubera ko batashoboraga kubikora cyangwa ngo biyumvishe ko byabaho. Kohereza abantu mu kwezi, kohereza icyogajuru ku mubumbe wa Marisi ukakigenzura uri ku isi, gusobanukirwa ingirabuzimafatizo zigenga iby’iyororoka, cyangwa kureba amakuru y’ibintu birimo bibera mu mugi runaka cyangwa hirya no hino ku isi, byasaga n’ibidashoboka ku bantu babayeho mu myaka 50 ishize. Ronald Reagan wahoze ari perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ni we wabivuze neza igihe yagezaga ijambo ku itsinda ry’abahanga mu bya siyansi batandukanye, agira ati “ikoranabuhanga ryanyu ryatumye tubona ko ibintu byasaga n’ibidashoboka mu gihe cyashize, ari ibintu bisanzwe.”
Porofeseri John Brobeck amaze kubona ibintu byinshi bitangaje bigenda bivumburwa muri iki gihe, yaravuze ati “nta muhanga mu bya siyansi ucyemeza ko ikintu runaka kidashoboka. Ahubwo ashobora kuvuga ko nta wabyemeza, cyangwa ko nta washobora gusobanura ikintu runaka, hakurikijwe ubumenyi abantu bafite muri iki gihe.” Uwo mugabo yakomeje avuga ko mu gihe tubona ko ikintu gisa n’aho kidashoboka, “tuba dukeneye izindi mbaraga tudashobora gusobanurirwa na siyansi yiga ibinyabuzima. Ibyanditswe bigaragaza ko izo ari imbaraga z’Imana.”
Ku Mana byose birashoboka
Kera cyane mbere y’uko Porofeseri Brobeck avuga ayo magambo, umuntu ukomeye kurusha abandi bose mu bihe byose ari we Yesu w’i Nazareti, yaravuze ati “ibidashobokera abantu, ku Mana birashoboka” (Luka 18:27). Umwuka wera w’Imana ni zo mbaraga ziruta izindi zose mu ijuru no ku isi. Nta wamenya uko izo mbaraga zingana akoresheje ikoranabuhanga iryo ari ryo ryose. Ku bw’ibyo, umwuka wera ushobora kudufasha gukora ibintu birenze imbaraga zacu.
Kubera ko turi abantu, hari imimerere tugeramo tukumva ko tudashobora guhangana na yo. Urugero, dushobora gupfusha uwo twakundaga, cyangwa ibibazo by’umuryango bikaba byadutesha umutwe ku buryo twumva tutagishoboye kubyihanganira. Nanone, ubuzima bushobora kutubihira ku buryo twumva ko biturangiriyeho. Iyo ibyo bitugezeho twumva tubuze uko tugira kandi tukiheba. None se mu bihe nk’ibyo twakora iki?
Bibiliya ivuga ko Imana Ishoborabyose ishobora gufasha umuntu uyizera, kandi akayisenga ayisaba umwuka wayo wera, ari na ko akora uko ashoboye kugira ngo ayishimishe. Ishobora kumuha imbaraga zo kunesha inzitizi izo ari zo zose, kabone nubwo zaba zirenze ubushobozi bwe. Zirikana amagambo Yesu yavuze ahumuriza, agira ati “ndababwira ukuri ko umuntu wese wabwira uyu musozi ati ‘shinguka aho wijugunye mu nyanja,’ kandi ntashidikanye mu mutima we ahubwo akizera ko ibyo avuze biba, byaba nk’uko abivuze” (Mariko 11:23). Turamutse twemeye kuyoborwa n’imbaraga z’Ijambo ry’Imana n’umwuka wayo, nta kintu na kimwe tutashobora kwihanganira cyangwa ngo duhangane na cyo.
Reka dufate urugero rw’umugabo wapfushije umugore bari bamaranye imyaka 38, azize kanseri. Yabaye nk’ukubiswe n’inkuba, kandi yumvaga adashobora kubyihanganira. Hari igihe yumvaga yakwipfira, aho gukomeza kubaho atari kumwe n’umugore we. Yavuze ko yumvaga ameze nk’urimo anyura mu gikombe cy’umwijima w’icuraburindi. Iyo ashubije amaso inyuma, asanga kuba yarasengaga cyane arira kandi agasoma Bibiliya buri munsi, ari na ko ashakisha ubuyobozi bw’umwuka w’Imana, byaramufashije guhangana n’ikigeragezo yumvaga ko atashoboraga guhangana na cyo.
Hari umugabo n’umugore bari bafite ibibazo bikomeye mu rugo rwabo. Umugabo yari umunyarugomo cyane kandi afite ingeso mbi nyinshi. Uwo mugore yumvaga adashobora gukomeza kubaho muri ubwo buzima, maze agerageza kwiyahura. Nyuma yaho, uwo mugabo yatangiye kwiga Bibiliya abifashijwemo n’Abahamya ba Yehova. Ibyo yize byamufashije kureka urugomo no gucika ku ngeso mbi yari afite. Umugore we yatangajwe no kubona uwo mugabo ahinduka, kandi yarumvaga ko “bidashoboka.”
Hari undi mugabo wavuze ko kwiyandarika no kunywa ibiyobyabwenge, byari byaratumye yiheba. Yaravuze ati “numvaga nta cyo ndi cyo.” Yinginze Imana agira ati “Mwami, nzi ko ubaho. Ndakwinginze mfasha.” Nyuma y’iryo sengesho, yatangiye kwiga Bibiliya abifashijwemo n’Abahamya ba Yehova, maze bituma agira ihinduka ritangaje mu mibereho ye. Yaravuze ati “incuro nyinshi numvaga mfite umutimanama uncira urubanza, kandi nkumva nta cyo maze. Hari igihe numvaga nihebye. Icyakora, Ijambo ry’Imana ryamfashije kurwanya ibyo bitekerezo byambuzaga amahwemo. Iyo nabaga nabuze ibitotsi nijoro, nasubiragamo imirongo y’Ibyanditswe nari naramenye. Iyo mirongo yamfashaga kwivanamo ibitekerezo bibi.” Ubu ni umugabo ufite urugo rwiza. We n’umugore we bamara igihe bafasha abandi kwizera imbaraga z’Ijambo ry’Imana. Igihe yari akiri umusore akiri muri bwa buzima, yumvaga ko atashoboraga guhinduka ngo amere nk’uko ameze ubu.
Izo ngero zigaragaza ko Ijambo ry’Imana rifite imbaraga, kandi ko umwuka wayo wera ushobora gutuma dukora ibintu twumva ko “bidashoboka.” Ariko ushobora kuvuga uti “ibyo bisaba ukwizera,” kandi koko ni ukuri. Bibiliya igira iti ‘umuntu udafite ukwizera ntashobora gushimisha [Imana]’ (Abaheburayo 11:6). Reka tuvuge ko umuntu w’incuti yawe ari umuyobozi muri banki cyangwa akaba afite ubundi bubasha. Arakubwiye ati “wihangayika. Igihe cyose uzaba ufite icyo ukeneye uzaze umbwire.” Nta gushidikanya ko iryo sezerano ryaguhumuriza. Ikibabaje ni uko akenshi abantu badutenguha. Hari igihe ibintu bihinduka, umuntu akananirwa gusohoza ibyo yagusezeranyije. Iyo apfuye bwo, ubushake n’ubushobozi yari ifite bwo kugufasha biba birangiriye aho. Ibinyuranye n’ibyo, nta kintu na kimwe muri ibyo gishobora kuba ku Mana. Bibiliya ibitwizeza igira iti “nta kinanira Imana.”—Luka 1:37, Bibiliya Ntagatifu.
“Ese ibyo urabyizeye?”
Muri Bibiliya hari inkuru zitandukanye zigaragaza ko ayo magambo ari ukuri. Reka dusuzume zimwe muri zo.
Igihe umukecuru w’imyaka 90 witwaga Sara yabwirwaga ko yari kuzabyara umuhungu, yarasetse. Ariko kuba ishyanga rya Isirayeli ryarabayeho, ni gihamya y’uko yamubyaye. Hari umuntu wamizwe n’urufi runini amara iminsi itatu mu nda yarwo, maze aza kurokoka yandika inkuru y’ibyamubayeho. Uwo muntu yitwaga Yona. Luka, umuganga wari uzi gutandukanya umuntu waguye igihumura n’uwapfuye, yavuze ko umusore witwaga Utuko, yahanutse mu idirishya ryo mu cyumba cyo hejuru maze agapfa, nyuma yaho akazuka. Izo si inkuru z’impimbano. Nuzisuzuma witonze, uzibonera ko ibyo zivuga ari ukuri.—Intangiriro 18:10-14; 21:1, 2; Yona 1:17; 2:1, 10; Ibyakozwe 20:9-12.
Yesu yabwiye incuti ye yitwaga Marita amagambo atangaje, agira ati “umuntu wese uriho akaba anyizera ntazigera apfa.” Kubera ko iryo sezerano ryasaga n’iridashoboka, Yesu yamubajije ikibazo cy’ingenzi agira ati “ese ibyo urabyizeye?” Natwe icyo kibazo cyagombye kudushishikaza.—Yohana 11:26.
Ese kubaho iteka ku isi birashoboka?
Hari abantu banditse inyandiko ivuga iby’ihinduka ryaba mu mategeko abantu baramutse baramye igihe kirekire cyane. Hari aho bavuze bati “hasigaye igihe gito abantu bakabaho igihe kirekire kurusha icyo babaho ubu, ndetse bashobora no kuzabaho iteka ryose.” Hari igitabo cyavuze ko urupfu rudaterwa n’uko ingirabuzimafatizo ziba zangiritse cyangwa zigasaza ku buryo zinanirwa gukora, cyangwa se ngo biterwe n’ikindi kintu icyo ari cyo cyose. Ahubwo hari ikintu kitaramenyekana gituma umubiri w’umuntu ugeraho ugakora nabi, cyangwa ukareka gukora.a Icyo gitabo cyaravuze kiti “birashoboka ko gusaza biterwa n’uko umubiri ugira utya ugatakaza ubushobozi bwo gukora ibintu mu buryo buhambaye.”—The New Encyclopædia Britannica.
Nubwo ibyo bitekerezo byose bishishikaje, Bibiliya itanga impamvu ikomeye iruta izo duhabwa n’abahanga mu bya siyansi cyangwa abandi bantu bakoresha inyurabwenge, zatuma twiringira ko dushobora kubaho iteka. Umuremyi wacu Yehova Imana, we Soko y’ubuzima, adusezeranya ko “urupfu azarumira bunguri kugeza iteka ryose” (Zaburi 36:9; Yesaya 25:8). Ese ibyo urabyizeye? Iryo sezerano ryatanzwe na Yehova, kandi ntashobora kubeshya.—Tito 1:2.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Niba wifuza ibindi bisobanuro ku birebana no gusaza n’igihe abantu barama, reba ingingo igira iti “Ushobora kurama igihe kireshya gite?,” yasohotse mu igazeti ya Nimukanguke!, yo muri Gicurasi 2006 mu gifaransa. Yanditswe n’Abahamya ba Yehova.
[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 27]
“Ibintu byasaga n’ibidashoboka mu gihe cyashize, [bisigaye] ari ibintu bisanzwe.”—RONALD REAGAN
[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 28]
Wiyambaza nde mu gihe wumva ubuzima bukurangiriyeho?
[Aho ifoto yo ku ipaji ya 27 yavuye]
NASA photo