“Ku Mana Byose Birashoboka”
1 Umurimo w’ibanze w’itorero rya Gikristo ni uwo kubwiriza ubutumwa bw’Ubwami ku isi hose (Mat 24:14). Uwo ni umushinga uhambaye cyane. Ku bantu benshi bazi kwitegereza, ibyo bisa n’aho bisaba umutungo uruta kure cyane uwo dufite. Abandi bo babona ko gusohoza iyo nshingano bisa n’aho bidashoboka kubera ko tugirwa urw’amenyo, tukarwanywa kandi tugatotezwa (Mat 24:9; 2 Tim 3:12). Abemeragato bo bemeza ko gusohoza uwo murimo bidashoboka. Ariko kandi, Yesu yaravuze ati “ku Mana byose birashoboka.”—Mat 19:26.
2 Ingero Nziza zo Kwigana: Yesu yatangiye umurimo we ari umuntu umwe mu isi yose. Mu kugerageza kumubuza kugira icyo ageraho, abamurwanyaga bamutesheje agaciro uko bishoboka kose, hanyuma baza kumwica urw’agashinyaguro. Nyamara kandi, Yesu yaje kuvuga mu buryo burangwa n’icyizere ati “nanesheje isi” (Yoh 16:33). Mu by’ukuri, yari yarageze ku bintu bitangaje cyane!
3 Abigishwa ba Yesu na bo bagaragaje umwuka nk’uwo w’ubutwari n’ishyaka mu murimo wa Gikristo. Hari benshi muri bo bagizwe urw’amenyo, barakubitwa, bashyirwa mu mazu y’imbohe ndetse baricwa. Ariko kandi, ‘banejejwe n’uko bemerewe gukorwa n’isoni babahora izina rye’ (Ibyak 5:41). Basohoje umurimo wasaga n’aho udashoboka wo kubwiriza ubutumwa bwiza “kugeza ku mpera y’isi” n’ubwo byasaga n’aho birenze ubushobozi bwabo.—Ibyak 1:8; Kolo 1:23.
4 Uko Twagira Icyo Tugeraho Muri Iki Gihe: Natwe twatangiye gukora umurimo wo kubwiriza iby’Ubwami bisa n’aho birenze ubushobozi bwacu. N’ubwo twagiye duhura n’inzitizi zo guca umurimo wacu, gutotezwa, gufungwa hamwe n’ibindi bikorwa by’urugomo byo kugerageza kutubuza kuwukora, turimo turagera ku bintu bishimishije. Ni gute ibyo bishoboka? “ ‘Si ku bw’amaboko, kandi si ku bw’imbaraga, ahubwo ni ku bw’[u]mwuka wanjye.’ Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga” (Zek 4:6). Kubera ko dushyigikiwe na Yehova, nta gishobora guhagarika umurimo wacu!—Rom 8:31.
5 Igihe tubwiriza, nta mpamvu yo kugira amasonisoni cyangwa ubwoba, cyangwa ngo twumve ko tudakwiriye (2 Kor 2:16, 17). Dufite impamvu zikomeye cyane zituma dukomeza kwamamaza ubutumwa bwiza bw’Ubwami. Ku bw’ubufasha bwa Yehova, tuzakora “ibidashobokera abantu”!—Luka 18:27.