Kwemera Imana dushobora kuba tutazi
BIBIRI bya gatatu by’abantu batuye mu Budage bemera Imana. Nyamara ubwo abasaga igihumbi basabwaga gusobanura imiterere y’Imana bemera, hafi ya bose batanze ibisubizo bitandukanye. Ikinyamakuru kimwe cyavuze ko “buri Mudage afite ibitekerezo bitandukanye n’iby’undi ku bihereranye n’Imana, mbese nk’uko abantu bagiye batandukana” (FOCUS). Mbese, nubwo kwemera Imana ari ibintu byiza, ntibyaba bibabaje cyane kwemera Imana utazi?
Mu Budage si ho honyine abantu bemera Imana batazi kamere yayo; n’ahandi hose mu Burayi usanga ari uko bimeze. Iperereza ryakozwe muri Otirishiya, mu Bwongereza no mu Buholandi ryagaragaje ukuntu abantu benshi bemera ko Imana ari “ikinyabubasha gihanitse cyangwa se ko utamenya ibyayo.” Ku bakiri bato bo, n’abayemera babona ko ari iyobera.
Mbese uzi Imana mu buryo busesuye?
Hari itandukaniro rikomeye hagati yo kumenya umuntu ibi bisanzwe no kumumenya mu buryo busesuye. Kumenya umuntu ibi bisanzwe, wenda nk’umwami wumva bavuga gusa, umuntu w’umuhanga mu bya siporo cyangwa umukinnyi wa filimi w’ikirangirire, ni ukumenya gusa ko ariho. Kumenya umuntu mu buryo busesuye ariko byo, bisobanura byinshi birenzeho. Muri byo hakubiyemo kumenya kamere y’uwo muntu, imyitwarire ye, ibyiyumvo bye, ibyo akunda, ibyo yanga n’imigambi ye. Kumenya umuntu mu buryo busesuye bituma mugirana imishyikirano ya bugufi.
Abantu babarirwa mu bihumbi amagana bageze ku mwanzuro w’uko kutamenya Imana neza cyangwa kumenya ko ibaho gusa bidahagije. Bagize icyo bakora kirenze ibyo, maze baza kumenya Imana neza rwose. Mbese baba barasanze byari bikwiriye ko bayimenya? Umugabo witwa Paul uba mu majyaruguru y’u Budage wari usanzwe yemera Imana ibi bya rusange yiyemeje ko yari agiye noneho kuyimenya neza. Paul yaravuze ati “kugira ngo umuntu amenye Imana neza rwose bisaba igihe no gushyiraho imihati, ariko nawe bikakugeza ku bintu bihebuje. Kugirana imishyikirano ya bugufi n’Umuremyi bituma ubuzima burushaho kuba bwiza.”
Mbese, byaba bikwiriye ko twafata igihe cyacu tukanashyiraho imihati ngo aha turashaka kumenya Imana mu buryo busesuye? Turagusaba ko wasoma igice gikurikiraho!
[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 3]
Hari itandukaniro rinini hagati yo kumenya umuntu ibi bisanzwe no kumumenya mu buryo busesuye