ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w03 15/6 pp. 1-4
  • Ibyataburuwe mu matongo byaba bihamya ko Yesu yabayeho koko?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ibyataburuwe mu matongo byaba bihamya ko Yesu yabayeho koko?
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2003
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Ese koko iyo sanduku ni iyo muri icyo gihe?
  • Yari uwo mu muryango wa Kayafa
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2013
  • Amasomo twavana kuri murumuna wa Yesu
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2022
  • Yesu akurira i Nazareti
    Yesu ni inzira, ukuri n’ubuzima
  • Mbese uribuka?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2003
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2003
w03 15/6 pp. 1-4

Ibyataburuwe mu matongo byaba bihamya ko Yesu yabayeho koko?

HAVUMBUWE “ibihamya bigaragaza ko Yesu yabayeho byanditswe ku ibuye.” Ayo ni amagambo yasohotse ku gifubiko cy’ikinyamakuru cyitwa Biblical Archæology Review (cyo mu Gushyingo/Ukuboza 2002). Icyo kinyamakuru cyariho n’ifoto y’isanduku bashyinguragamo amagufwa, ikoze mu mabuye avamo ishwagara, yavumbuwe muri Isirayeli. Bene ayo masanduku yakoreshwaga cyane mu Bayahudi hagati y’ikinyejana cya mbere M.I.C. n’umwaka wa 70 I.C.a Icyatumaga iyo sanduku ishishikaza abantu mu buryo bwihariye ni amagambo y’Icyarameyi yari yanditse kuri rumwe mu mpande zayo. Intiti zemeje ko handitseho amagambo agira ati “Yakobo mwene Yozefu, umuvandimwe wa Yesu.”

Dukurikije Bibiliya, Yesu w’i Nazareti yari afite umuvandimwe witwaga Yakobo, bikaba byari bizwi ko ari mwene Yozefu, umugabo wa Mariya. Igihe Yesu Kristo yigishirizaga mu mujyi w’iwabo, abari bamuteze amatwi baratangaye, barabaza bati “mbese harya si we wa mwana w’umubaji? Nyina ntiyitwa Mariya, na bene se si Yakobo na Yosefu na Simoni na Yuda? Bashiki be na bo bose ntiduturanye?”—Matayo 13:54-56; Luka 4:22; Yohana 6:42.

Koko rero, ibyanditse kuri iyo sanduku bihuje neza n’ibivugwa kuri Yesu w’i Nazareti. André Lemaire, wazobereye mu by’inyandiko za kera, akaba ari na we wanditse ya magambo yasohotse muri cya kinyamakuru twavuze haruguru, yavuze ko niba uwo Yakobo wanditswe kuri iyo sanduku ari we wa mwene nyina wa Yesu Kristo, icyo cyaba “ari cyo gihamya kimaze igihe kirekire kuruta ibindi byose kitari icyo muri Bibiliya, gitanzwe n’ibyataburuwe mu matongo gihamya ko Yesu yabayeho koko.” Hershel Shanks, wandika icyo kinyamakuru, avuga ko iyo sanduku “ari ikimenyetso gifatika kandi kigaragara kiriho kuva mu gihe cy’umuntu ukomeye kuruta abandi bose babayeho ku isi.”

Icyakora, mu kinyejana cya mbere hari benshi bitwaga ayo mazina yanditse kuri iyo sanduku uko ari atatu. Ku bw’ibyo rero, birashoboka rwose ko haba harabayeho undi muryango utari uwa Yesu Kristo warimo abantu bitwaga Yakobo, Yozefu na Yesu. Lemaire akomeza agira ati “mu bisekuru bibiri byabanjirije umwaka wa 70 I.C., i Yerusalemu hashobora kuba harabayeho abantu bagera kuri 20 bashoboraga kwitwa ba ‘Yakobo mwene Yozefu, umuvandimwe wa Yesu.’ ” Nubwo bimeze bityo ariko, we yumva ko bishoboka cyane ko uwo Yakobo wanditse kuri iyo sanduku ari we wa mwene nyina wa Yesu Kristo.

Hari ikindi kintu gituma bamwe bemera ko uwo Yakobo wanditse kuri iyo sanduku ari wa mwene nyina wa Yesu Kristo. Byari ibisanzwe kwandika izina rya se w’uwapfuye ku isanduku, icyakora ni gake cyane bandikagaho izina ry’uwo bavukana. Ni yo mpamvu intiti zimwe zemera ko uwo Yesu ashobora kuba yari umuntu ukomeye, ndetse zikaba zinatekereza ko uwo Yesu Kristo ari wa wundi washinze Ubukristo.

Ese koko iyo sanduku ni iyo muri icyo gihe?

Ese ubundi iyo sanduku ni bwoko ki? Ni ubwoko bw’amasanduku bashyiragamo amagufwa y’umupfu iyo umubiri we wabaga umaze kuborera mu mva. Amenshi muri ayo masanduku, yaje gusahurwa mu marimbi yo hafi y’i Yerusalemu. Iyo sanduku yanditseho Yakobo yabonetse mu isoko ry’ibihangano bya kera cyane, ntiyataburuwe ahantu runaka hazwi. Nyirayo avuga ko yayiguze amafaranga make ahagana mu myaka ya za 70. Ku bw’ibyo, ntituramenya neza inkomoko y’iyo sanduku. Bruce Chilton, umwarimu mu ishuri ryitwa Bard College ry’i New York, yagize ati “iyo utabashije kumenya aho igihangano iki n’iki cyavumbuwe n’aho cyabaga mu myaka igera ku 2.000 ishize, ntushobora no kugaragaza ko hari isano gifitanye n’abantu cyerekezaho.”

André Lemaire amaze kubona ko adafite ibihamya bihagije bya kera bigaragaza inkomoko y’iyo sanduku, yahisemo kuyohereza mu kigo gisuzuma ibyataburuwe mu matongo cyo muri Isirayeli. Abashakashatsi bo muri icyo kigo bagenzuye niba amabuye iyo sanduku ikozemo ari ayo mu kinyejana cya mbere cyangwa mu cya kabiri I.C. Muri raporo batanze, bavuze ko “nta kimenyetso na kimwe babonye kigaragaza ko iyo sanduku yaba yarakozwe hifashishijwe ibikoresho byo muri iki gihe.” Icyakora, abahanga mu bya Bibiliya babajijwe n’ikinyamakuru The New York Times baracyatekereza ko ngo ‘nubwo hari ibimenyetso bishingiye ku bindi bintu byabaye ahandi hantu bishobora gusa n’aho byakwemeza umuntu ko iyo sanduku hari aho ihuriye na Yesu, ariko ibyo si ibimenyetso simusiga.’

Hari ikinyamakuru cyavuze ko “nta muntu n’umwe wize wo muri iki gihe ushidikanya ko Yesu yabayeho” (Time). Icyakora ariko, hari abantu benshi bumva ko hagombye kubaho ibindi bihamya bitari ibyo muri Bibiliya gusa bigaragaza ko Yesu yabayeho. Ese ibyataburuwe mu matongo ni byo umuntu yagombye gushingiraho yizera Yesu Kristo? Ni ibihe bihamya dufite bitwemeza ko uwo ‘muntu ukomeye kuruta abandi bose babayeho ku isi’ yabayeho koko mu mateka?

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

a Inyuguti M.I.C. zisobanurwa ngo Mbere y’Igihe Cyacu, naho I.C. zigasobanurwa ngo Igihe Cyacu.

[Aho amafoto yo ku ipaji ya 3 yavuye]

Ibumoso, isanduku ya Yakobo: AFP PHOTO/J.P. Moczulski; iburyo, ibyanditse ku isanduku: AFP PHOTO/HO

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze