ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w13 15/2 p. 30
  • Yari uwo mu muryango wa Kayafa

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Yari uwo mu muryango wa Kayafa
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2013
  • Ibisa na byo
  • Ibyataburuwe mu matongo byaba bihamya ko Yesu yabayeho koko?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2003
  • Umutambyi Mukuru wakatiye Yesu urwo gupfa
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2006
  • Yesu ajyanwa kwa Ana, hanyuma akajyanwa kwa Kayafa
    Yesu ni inzira, ukuri n’ubuzima
  • Azura Lazaro
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1989
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2013
w13 15/2 p. 30

Yari uwo mu muryango wa Kayafa

hamwe mu ho bashyiraga amasanduku yabaga arimo amagufwa

Hari igihe abashakashatsi ku byataburuwe mu matongo bavumbura ibintu byemeza mu buryo buziguye cyangwa butaziguye ko abantu runaka bavugwa muri Bibiliya babayeho koko. Urugero, mu mwaka wa 2011, intiti zo muri Isirayeli zatangaje ko zavumbuye ikintu nk’icyo. Zavumbuye isanduku ikozwe mu ibuye, yari imaze imyaka 2.000 kandi yariho imitako. Yarimo amagufwa y’umuntu wari warapfuye.

Iyo sanduku yihariye yariho inyandiko igira iti “Miriyamu umukobwa wa Yeshua mwene Kayafa, umutambyi wo mu itsinda rya Maziya w’i Beth ʹImri.” Umutambyi mukuru w’Umuyahudi wagize uruhare mu rubanza rwa Yesu n’iyicwa rye, yitwaga Kayafa (Yoh 11:48-50). Umuhanga mu by’amateka witwaga Flavius Josèphe avuga ko ari “Yozefu witwaga Kayafa.” Uko bigaragara, iyo sanduku yarimo amagufwa y’umwe muri bene wabo. Abantu batekereza ko isanduku yavumbuwe mbere yaho ari iy’uwo mutambyi mukuru, kuko inyandiko yariho igaragaza ko iyo sanduku yari iya Yehosef bar Caiapha cyangwa Yozefu mwene Kayafa.a Bityo rero, Miriyamu yari afitanye isano runaka na Kayafa.

Dukurikije amakuru yatanzwe n’ikigo gishinzwe kubungabunga ibintu ndangamurage bya kera byo muri Isirayeli, harimo n’ibyataburuwe mu matongo (Israel Antiquities Authority), isanduku yarimo amagufwa ya Miriyamu yafatanywe abajura bari bayibye mu irimbi rya kera cyane. Igihe basuzumaga iyo sanduku n’ibyari biyanditseho, basanze iyo nkuru ari ukuri.

Inyandiko iri kuri iyo sanduku inatuma tumenya ikindi kintu. Ivuga ibirebana na “Maziya,” wari uhagarariye itsinda rya nyuma mu matsinda 24 y’abatambyi yasimburanaga mu gukora imirimo mu rusengero rw’i Yerusalemu (1 Ngoma 24:18). Cya kigo cyavuze ko inyandiko yo kuri iyo sanduku ihishura ko “umuryango wa Kayafa wari ufitanye isano n’abari mu itsinda ryari rihagarariwe na Maziya.”

Muri iyo nyandiko hanavugwamo izina Beth ʹImri. Hari uburyo bubiri umuntu ashobora gusobanuramo iryo zina riri muri iyo nyandiko. Cya kigo cy’ubushakashatsi cyavuze ko “uburyo bwa mbere rishobora gusobanurwamo ari uko Beth ʹImri ari izina ry’umuryango w’abatambyi, ari bo bene Imeri (Ezira 2:36, 37; Neh 7:39-42), mu babakomotseho hakaba harimo abo mu itsinda ryari rihagarariwe na Maziya. Uburyo bwa kabiri rishobora gusobanurwamo, ni [uko Beth ʹImri ari] aho uwo muntu wari warapfuye yakomokaga, cyangwa umuryango we wose.” Uko byaba biri kose, isanduku irimo amagufwa ya Miriyamu ihamya ko abantu bavugwa muri Bibiliya ari abantu babayeho koko, kandi bari bafite imiryango izwi bakomokagamo.

a Ku birebana n’isanduku yarimo amagufwa ya Kayafa, reba ingingo ifite umutwe uvuga ngo “Umutambyi Mukuru wakatiye Yesu urwo gupfa,” iri mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Mutarama 2006, ku ipaji ya 10-13.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze