ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w03 15/8 pp. 9-13
  • Abagaragu ba Yehova bafite ibyiringiro nyakuri

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Abagaragu ba Yehova bafite ibyiringiro nyakuri
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2003
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Ibikubiye mu gitabo cya Mika
  • Umwami Yehova aravuga
  • Ibikorwa bibi byari bigwiriye hose
  • Bufite byinshi buhuriyeho n’ibiba muri iki gihe
  • Tuzagendera mu izina rya Yehova iteka ryose!
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2003
  • Ni iki Yehova adushakaho?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2003
  • Mukure icyitegererezo ku bahanuzi—Mika
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2014
  • Mika 6:8—“Gendana n’Imana yawe wicisha bugufi”
    Ibisobanuro by’imirongo yo muri Bibiliya
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2003
w03 15/8 pp. 9-13

Abagaragu ba Yehova bafite ibyiringiro nyakuri

‘Abarokotse ba Yakobo bazaba mu moko menshi, bababere nk’ikime kivuye ku Uwiteka kitagomba kurindira umuntu.’​—MIKA 5:6.

1. Ni mu buhe buryo Abisirayeli bo mu buryo bw’umwuka babereye abantu isoko y’imigisha?

YEHOVA ni we ugusha imvura n’ikime. Kwiringira ko abantu batuvubira imvura cyangwa ikime nta cyo byatumarira. Umuhanuzi Mika yaranditse ati “abarokotse ba Yakobo bazaba mu moko menshi, bababere nk’ikime kivuye ku Uwiteka cyangwa nk’imvura y’urujojo igwa mu byatsi, bitagomba kurindira umuntu habe no gutegereza abantu” (Mika 5:6). “Abarokotse ba Yakobo” ni bande muri iki gihe? Ni Abisirayeli bo mu buryo bw’umwuka, ni ukuvuga abasigaye bo muri ‘Isirayeli y’Imana’ (Abagalatiya 6:16). Ku bantu bo mu “moko menshi” yo ku isi, bameze nk’ “ikime kivuye ku Uwiteka cyangwa nk’imvura y’urujojo” ibagarurira ubuyanja. Ni koko, Abakristo basizwe ni isoko y’imigisha Imana yahaye abantu muri iki gihe. Kuba ari ababwiriza b’Ubwami, Yehova arabakoresha kugira ngo bageze ku bantu ubutumwa bwe butanga ibyiringiro nyakuri.

2. N’ubwo turi mu isi ivurunganye, kuki dufite ibyiringiro nyakuri?

2 Kuba muri iyi si hatarangwa ibyiringiro nyakuri nta we byagombye gutangaza. Imivurungano mu bya politiki, guta umuco, ubugizi bwa nabi, guhungabana k’ubukungu, iterabwoba, intambara, ibyo byose ni ibintu tuba twiteze ko bigomba kubaho muri iyi si itegekwa na Satani (1 Yohana 5:19). Ni yo mpamvu hari abantu benshi baterwa ubwoba n’ibintu bishobora kuzabaho mu gihe kiri imbere. Icyakora, twebwe abagaragu ba Yehova nta bwoba dufite, kubera ko dufite ibyiringiro bihamye by’igihe kizaza. Ni ibyiringiro nyakuri kubera ko bishingiye ku Ijambo ry’Imana. Twiringira Yehova n’Ijambo rye kubera ko buri gihe ibyo avuga bisohora.

3. (a) Kuki Yehova yari agiye guhana Isirayeli na Yuda? (b) Kuki amagambo ya Mika areba n’abantu bariho muri iki gihe?

3 Ubuhanuzi bwa Mika bwahumetswe n’Imana budutera inkunga yo kugendera mu izina rya Yehova kandi butuma tugira ibyiringiro nyakuri. Igihe Mika yahanuraga mu kinyejana cya munani M.I.C., abagize ubwoko bw’Imana bw’isezerano bari barigabanyijemo amahanga abiri, ari yo Isirayeli na Yuda, kandi birengagizaga isezerano ry’Imana. Ibyo byatumye bata umuco, baba abahakanyi kandi bakabya gukunda ubutunzi. Ni yo mpamvu Yehova yababuriye ko yari agiye kubahana. Birumvikana ko iyo miburo y’Imana yabwirwaga abantu bariho mu gihe cya Mika. Ariko kandi, imimerere iriho ubu ihuje neza neza n’iyariho mu gihe cya Mika, ku buryo amagambo ye areba n’abantu bariho muri iki gihe. Ibyo turabibona neza nidusuzuma ingingo z’ingenzi zikubiye mu bice birindwi by’igitabo cya Mika.

Ibikubiye mu gitabo cya Mika

4. Ni ibihe bintu bikubiye muri Mika igice cya 1 kugeza ku cya 3?

4 Nimucyo dusuzume muri make ibikubiye mu gitabo cya Mika. Mu gice cya 1, Yehova ashyira ahagaragara ubwigomeke bwa Isirayeli na Yuda. Ingaruka z’uko kwigomeka zari kuba iz’uko Isirayeli yari kuzarimburwa, naho igihano cya Yuda kikaba cyari kuzagera ndetse no ku marembo ya Yerusalemu. Igice cya 2 kigaragaza ko abakire n’abafite ubushobozi bakandamizaga aboroheje n’abatagira kirengera. Icyakora, Imana yasezeranyije ko abagize ubwoko bwayo bari kuzateranyirizwa hamwe bunze ubumwe. Igice cya 3 kivuga iby’imanza Yehova yaciriye abayobozi b’iryo shyanga n’abahanuzi b’ibinyoma. Abayobozi bagorekaga imanza naho abahanuzi bakavuga ibinyoma. N’ubwo byari bimeze bityo ariko, Mika yahawe imbaraga binyuriye ku mwuka wera kugira ngo abatangarize ko Yehova yari hafi kubacira urubanza.

5. Muri Mika igice cya 4 n’icya 5 havugwamo iki?

5 Igice cya 4 gihanura ko mu minsi y’imperuka amahanga yose yari kuzaza ku musozi muremure wubatsweho inzu ya Yehova kugira ngo yigishwe na we. Mbere y’uko ibyo biba, abaturage b’i Buyuda bari kujyanwa mu bunyage i Babuloni, ariko Yehova yari kuzabagarura. Igice cya 5 kigaragaza ko Mesiya yari kuzavukira i Betelehemu y’i Buyuda. Yari kuzaragira ubwoko bwe kandi akabukiza amahanga yabutotezaga.

6, 7. Igice cya 6 n’icya 7 cy’ubuhanuzi bwa Mika bikubiyemo izihe ngingo?

6 Muri Mika igice cya 6 harimo ibirego Yehova yaregaga ubwoko bwe, ameze nk’uburega mu rukiko. Ni iki Yehova yari yarakoze cyatumye ubwoko bwe bumwigomekaho? Nta na kimwe. Mu by’ukuri, ibyo asaba byose biba ari ibintu bishyize mu gaciro. Yifuza ko abamusenga bakora ibyo gukiranuka no gukunda kubabarira, no kugendana na we bicisha bugufi. Aho kugira ngo Abisirayeli n’Abayuda babigenze batyo barigometse, ku bw’ibyo bakaba bari kugerwaho n’ingaruka mbi.

7 Mu gice gisoza ubuhanuzi bwe, Mika ashyira ahagaragara ibintu bibi byakorwaga n’abantu bo mu gihe cye. Ariko kandi, ntiyacitse intege kubera ko yari yariyemeje ‘gutegereza’ Yehova amaramaje (Mika 7:7). Icyo gitabo gisozwa n’amagambo ya Mika agaragaza ko yari yizeye ko Yehova yari kuzababarira ubwoko Bwe. Amateka atanga igihamya cy’uko ibyo Mika yari yiringiye byaje gusohozwa. Igihe Yehova yari amaze guhana ubwoko bwe, yabugiriye imbabazi maze mu mwaka wa 537 M.I.C. agarura abasigaye bo muri bwo mu gihugu cyabo.

8. Vuga mu ncamake ibintu bikubiye mu gitabo cya Mika.

8 Mbega ubutumwa buhebuje Yehova yahishuye binyuriye kuri Mika! Icyo gitabo cyahumetswe gitanga ingero z’umuburo zigaragaza ukuntu Imana igenza abantu bavuga ko bayikorera ariko bakaba atari abizerwa. Cyahanuye ibintu biriho muri iki gihe. Nanone gitanga inama zituruka ku Mana z’ukuntu twagombye kwitwara muri ibi bihe birushya kugira ngo tugire ibyiringiro bihamye.

Umwami Yehova aravuga

9. Yehova yari agiye gukora iki, dukurikije Mika 1:2?

9 Nimucyo noneho dusuzume igitabo cya Mika mu buryo burambuye. Muri Mika 1:2 hagira hati “nimwumve mwa moko yose mwe, nawe wa si we n’ibikurimo byose mutege amatwi, Umwami Yehova abashinje. Umwami ari mu rusengero rwe rwera.” Iyo uza kuba wari uriho mu gihe cya Mika, nta gushidikanya ko ayo magambo aba yaragushishikaje cyane; ndetse no muri iki gihe yagushishikaza cyane kubera ko Yehova avugira mu rusengero rwe rwera, kandi akaba atabwira Abisirayeli n’Abayuda gusa, ahubwo abwira abantu bose aho bari hose. Mu gihe cya Mika, abantu bari bamaze igihe kirekire cyane basuzugura Umwami w’Ikirenga Yehova. Ariko ibyo byari bigiye guhinduka. Yehova yari yiyemeje kubahana atajenjetse.

10. Kuki amagambo yo muri Mika 1:2 ari ingirakamaro kuri twe?

10 Ibyo ni na ko bimeze muri iki gihe. Mu Byahishuwe 14:18-20 hagaragaza ko nanone Yehova avugira mu rusengero rwe rwera. Vuba aha, azakora igikorwa cya simusiga, kandi hari ibintu bikomeye bizongera guhindisha abantu umushyitsi. Icyo gihe, “umuzabibu [mubi] w’isi” uzajugunywa mu muvure munini w’umujinya wa Yehova, maze isi ya Satani irimburwe burundu.

11. Amagambo yo muri Mika 1:3, 4 asobanura iki?

11 Tega amatwi wumve ibyo Yehova agiye gukora. Muri Mika 1:3, 4 hagira hati “Uwiteka ahagurutse mu buturo bwe agiye kumanuka, atambagira aharengeye hose ho mu isi. Imisozi izayengera munsi ye, n’ibikombe bizasaduka nk’ibishashara bishongeshwa n’umuriro, nk’amazi atemba ku gacuri.” Mbese ayo magambo tugomba kuyafata uko yakabaye, ko Yehova yari kuva mu buturo bwe bwo mu ijuru maze akaza gutambagira imisozi n’ibikombe byo mu Gihugu cy’Isezerano? Oya rwose. Ntibyari ngombwa ko ava mu ijuru. Yari kwerekeza gusa ibitekerezo ku bintu bibera ku isi, maze ibyo ashaka bigakorwa. Byongeye kandi, isi y’ubutaka nk’uko tuyizi si yo yari kugerwaho n’ibintu byavuzwe, ahubwo ni abayituye. Igihe Yehova yari kugira icyo akora, ingaruka zari kuba mbi cyane ku bantu b’abahemu, mbese ni nk’aho imisozi yari gutenguka nk’ibishashara, n’ibikombe bigasaturwa n’umutingito w’isi.

12, 13. Dukurikije ibivugwa muri 2 Petero 3:10-12, ni iki kizatuma tugira ibyiringiro bihamye?

12 Ayo magambo y’ubuhanuzi yo muri Mika 1:3, 4 ashobora kukwibutsa ubundi buhanuzi bwahumetswe buvuga ibintu bizateza akaga ku isi. Nk’uko byanditswe muri 2 Petero 3:10, intumwa Petero yaranditse ati “umunsi w’Umwami wacu uzaza nk’umujura, ubwo ijuru rizavaho hakaba n’umuriri ukomeye, maze iby’ishingiro, ibyo byose biremeshwa bikayengeshwa no gushya cyane, isi n’imirimo iyirimo bigashirīra.” Mu buryo buhuje n’ubuhanuzi bwa Mika, amagambo ya Petero ntiyerekeza ku ijuru n’isi y’ubutaka ibi tuzi. Yerekeza ku mubabaro ukomeye uzagera kuri iyi isi irangwa no kutubaha Imana.

13 N’ubwo ako kaga kegereje ariko, Abakristo bashobora kugira ibyiringiro by’igihe kizaza, nk’uko Mika yari abifite. Ibyo byashoboka bite? Byashoboka binyuriye mu gukurikiza inama iboneka mu mirongo ikurikiraho yo muri urwo rwandiko rwa Petero. Iyo ntumwa yagize iti “yemwe uko dukwiriye kuba abantu bera, kandi twubaha Imana mu ngeso zacu, twebwe abategereza tugatebutsa umunsi w’Imana” (2 Petero 3:11, 12)! Ibyiringiro byacu by’igihe kizaza bizarushaho guhama nitwihingamo umutima wumvira, tukagenzura neza ko turi abantu bera kandi ko ibikorwa byacu bigaragaza ko twubaha Imana koko. Nanone kugira ngo tugire ibyiringiro bihamye, tugomba kujya twibuka ko umunsi wa Yehova uzaza nta kabuza.

14. Kuki Abisirayeli n’Abayuda bari bakwiriye igihano?

14 Yehova yasobanuye impamvu ubwoko bwe bwa kera bwari bukwiriye guhanwa. Muri Mika 1:5 hagira hati “ibyo byose byatewe n’ubugome bwa Yakobo n’ibyaha by’inzu ya Isirayeli. Ubugome bwa Yakobo ni bugome ki? Mbese si Samariya? N’ingoro ziri i Buyuda ni iz’iki? Si zo z’i Yerusalemu?” Abisirayeli n’Abayuda babayeho babikesheje Yehova. Nyamara kandi, bari baramwigometseho, maze ubugome bwabo bugera ndetse no mu mirwa mikuru yabo, ari yo Samariya na Yerusalemu.

Ibikorwa bibi byari bigwiriye hose

15, 16. Ni ibihe bintu bibi byakorwaga n’abantu bo mu gihe cya Mika?

15 Muri Mika 2:1, 2 hagaragaza urugero rw’ibikorwa bibi byakorwaga n’abantu bo mu gihe cya Mika. Aho hagira hati “bazabona ishyano abagambirira gukora ibyaha, bagakorera ibibi ku mariri yabo! Iyo bukeye barabikora kuko bishobokera amaboko yabo. Kandi bifuza imirima bakayitwara, n’amazu bakayigarurira. Bagirira nabi umuntu n’inzu ye, ndetse umuntu n’umwandu we.”

16 Abantu b’abanyamururumba bararaga batagohetse bacura imigambi y’ukuntu bakwigarurira imirima n’amazu by’abaturanyi babo, byagera mu gitondo bakihutira gusohoza imigambi yabo. Iyo baza kuba barazirikanaga isezerano rya Yehova, ntibari gukora ibikorwa bibi nk’ibyo. Amategeko ya Mose yarengeraga abakene. Mu gihe cy’ayo Mategeko, nta muryango wagombaga gutakaza burundu umurage wawo. Ariko kuri abo bantu b’abanyamururumba, ibyo nta cyo byari bivuze. Birengagije amagambo yo mu Balewi 19:18 agira ati “ukunde mugenzi wawe nk’uko wikunda.”

17. Byagenda bite mu gihe abantu bavuga ko bakorera Imana bimirije imbere ibyo gushaka ubutunzi?

17 Ibyo bigaragaza uko ibintu bishobora kugenda mu gihe abantu bavuga ko bakorera Imana baretse gukurikirana intego zo mu buryo bw’umwuka ahubwo bagashyira imbere ibyo gushaka ubutunzi. Pawulo yahaye Abakristo bo mu gihe cye umuburo agira ati “abifuza kuba abatunzi bagwa mu moshya no mu mutego, no mu irari ryinshi ry’ubupfu ryangiza, rikaroha abantu mu bibahenebereza bikabarimbuza” (1 Timoteyo 6:9). Iyo umuntu yimirije imbere ibyo gushaka amafaranga mu mibereho ye, mu by’ukuri aba asenga imana y’ikinyoma, imana y’ubutunzi. Iyo mana y’ikinyoma nta byiringiro bihamye by’igihe kizaza itanga.—Matayo 6:24.

18. Byari kuzagendekera bite abantu bo mu gihe cya Mika bashyiraga imbere ibyo gushaka ubutunzi?

18 Abantu benshi bo mu gihe cya Mika bamenye binyuriye mu ngorane bahuye na zo ko kwishingikiriza ku butunzi ari nta cyo bimaze na mba. Dukurikije ibivugwa muri Mika 2:4, Yehova yaravuze ati “uwo munsi muzaba iciro ry’umugani, bazacura umuborogo bababaye, bazavuga bati ‘turapfuye, umwandu w’ubwoko bwanjye yawuhaye abandi. Yemwe ko yawunyatse! Imirima yacu yayigabanyije abagome.’ ” Ni koko, abo bantu banyagaga amazu n’imirima by’abandi na bo bari kuzatakaza umurage w’imiryango yabo. Bari kuzajyanwa mu gihugu cy’amahanga maze ibyo bari batunze byose bikanyagwa n’ “abagome” cyangwa abantu bo mu yandi mahanga. Ibyiringiro byabo byose by’igihe kizaza cy’uburumbuke byari kuzayoyoka.

19, 20. Byagendekeye bite Abayahudi bakomeje kwiringira Yehova?

19 Icyakora, ibyiringiro by’abantu biringira Yehova ntibyari kubura gusohozwa. Yehova yari gukomeza kubahiriza amasezerano yari yaragiranye na Aburahamu na Dawidi, kandi yari kugirira imbabazi abantu bameze nka Mika bamukundaga kandi bakababazwa n’uko bagenzi babo bari bararetse Imana. Kubera abantu nk’abo b’abakiranutsi, Imana yari gusubiza ubwoko bwayo mu gihugu cyabwo mu gihe yari yaragennye.

20 Ibyo byabaye mu mwaka wa 537 M.I.C. ubwo Babuloni yari imaze kugwa maze abasigaye b’Abayahudi bagasubira iwabo. Icyo gihe ni bwo amagambo yo muri Mika 2:12 yasohojwe ku ncuro ya mbere, amagambo Yehova yavuze agira ati “Yakobo we, abawe bose nzabateranyiriza hamwe. Ni ukuri nzakoranya abasigaye ba Isirayeli, nzabashyira hamwe nk’intama z’i Bosira, nk’umukumbi uri mu rwuri rwawo, bazagira urusaku rwinshi kuko ari benshi.” Mbega ukuntu Yehova ari Imana igira urukundo! Nyuma y’aho amariye guhana ubwoko bwe, yemeye ko abasigaye bagaruka bakamukorera mu gihugu yari yarahaye ba sekuruza.

Bufite byinshi buhuriyeho n’ibiba muri iki gihe

21. Imimerere y’ibintu iriho muri iki gihe ihuriye he n’iyariho mu gihe cya Mika?

21 Mu gihe twasuzumaga igice cya mbere n’icya kabiri by’igitabo cya Mika, mbese ntiwatangajwe n’ukuntu muri iki gihe hariho ibintu byinshi bisa n’ibyariho mu gihe cye? Kimwe no mu gihe cya Mika, muri iki gihe hari abantu benshi bavuga ko bakorera Imana, ariko nk’uko byari bimeze ku Bayuda no ku Bisirayeli, abo bantu na bo biciyemo ibice, ndetse banagiye bashoza intambara hagati yabo ubwabo. Abakire benshi bo mu madini yiyita aya Gikristo bagiye bakandamiza abakene, n’abayobozi bayo bakomeza gushyigikira ibikorwa bibuzanyijwe na Bibiliya. Ntibitangaje rero kuba vuba aha amadini yiyita aya Gikristo azarimbuka, akarimbukana n’ibindi bice bigize “Babuloni ikomeye,” ari yo butware bw’isi yose bw’idini ry’ikinyoma (Ibyahishuwe 18:1-5)! Nyamara kandi, dukurikije urugero rw’ibyabaye mu gihe cya Mika, Yehova azaba agifite abagaragu bizerwa ku isi.

22. Ni ayahe matsinda abiri yiringira Ubwami bw’Imana?

22 Mu mwaka wa 1919, Abakristo bizerwa basizwe bitandukanyije burundu n’amadini yiyita aya Gikristo maze batangira gutangaza ubutumwa bwiza bw’Ubwami mu mahanga yose (Matayo 24:14). Mbere na mbere, bashakishije abasigaye bagize Isirayeli yo mu buryo bw’umwuka. Hanyuma, abagize “izindi ntama” na bo batangira gukorakoranywa, maze ayo matsinda yombi aba ‘umukumbi umwe, agira umwungeri umwe’ (Yohana 10:16). N’ubwo muri iki gihe bakorera Imana mu bihugu bigera kuri 234, abo bantu bose bizerwa basenga Yehova ‘bashyizwe hamwe’ rwose. Ubu ikiraro cy’intama cyuzuye “urusaku rwinshi” rw’abagabo, abagore n’abana. Ibyiringiro byabo ntibishingiye kuri iyi si, ahubwo bishingiye ku Bwami bw’Imana, bwo buzazana paradizo hano ku isi mu gihe cya vuba aha.

23. Kuki wemera udashidikanya ko ufite ibyiringiro nyakuri?

23 Ku bihereranye n’abantu bizerwa basenga Yehova, umurongo usoza wo muri Mika igice cya 2 uragira uti “umwami wabo yababanje imbere kandi Uwiteka na we abagiye imbere.” Mbese waba utekereza mu bwenge bwawe ukibona uri muri iyo myiyereko yo kwishimira gutsinda, ukurikiye Umwami wawe Yesu Kristo, na Yehova abarangaje imbere? Niba ari uko bimeze, ushobora kwemera udashidikanya ko uzanesha burundu kandi ko ufite ibyiringiro nyakuri. Ibyo bizagaragara neza kurushaho ubwo tuzaba dusuzuma izindi ngingo zikubiye mu buhanuzi bwa Mika.

Ni gute wasubiza?

• Kuki Yehova yahagurukiye Abayuda n’Abisirayeli mu gihe cya Mika?

• Byagenda bite mu gihe abavuga ko bakorera Imana bashyize imbere ibyo gushaka ubutunzi?

• Nyuma y’aho tumariye gusuzuma igice cya 1 n’icya 2 by’igitabo cya Mika, kuki wemera udashidikanya ko ufite ibyiringiro nyakuri?

[Ifoto yo ku ipaji ya 9]

Ubuhanuzi bwa Mika bushobora kudukomeza mu buryo bw’umwuka

[Amafoto yo ku ipaji ya 10]

Abisirayeli bo mu buryo bw’umwuka hamwe na bagenzi babo bashyigikira ugusenga k’ukuri, kimwe n’Abayahudi basigaye basubiye iwabo mu mwaka wa 537 M.I.C.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze