ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w03 15/8 pp. 14-19
  • Tuzagendera mu izina rya Yehova iteka ryose!

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Tuzagendera mu izina rya Yehova iteka ryose!
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2003
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Yehova atwitezeho ko dukora ibyo gukiranuka
  • Ni bande basenga Imana ikumva?
  • Yahawe imbaraga binyuriye ku mwuka w’Imana
  • Yehova azasubiza ibintu mu buryo
  • Twiyemeje kugendera mu izina rya Yehova
  • Abantu bagarurirwa ubuyanja by’ukuri
  • Abagaragu ba Yehova bafite ibyiringiro nyakuri
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2003
  • Ni iki Yehova adushakaho?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2003
  • Mika 6:8—“Gendana n’Imana yawe wicisha bugufi”
    Ibisobanuro by’imirongo yo muri Bibiliya
  • Mukure icyitegererezo ku bahanuzi—Mika
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2014
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2003
w03 15/8 pp. 14-19

Tuzagendera mu izina rya Yehova iteka ryose!

“Tuzagendera mu izina ry’Uwiteka [“rya Yehova,” “NW” ] Imana yacu iteka ryose.”​—MIKA 4:5.

1. Ni ubuhe butumwa bukubiye muri Mika igice cya 3 kugeza ku cya 5?

YEHOVA yari afite icyo yashakaga kubwira ubwoko bwe, maze akoresha Mika kugira ngo amubere umuhanuzi. Icyo gihe Imana yari yiyemeje guhana inkozi z’ibibi. Yari igiye guhana Isirayeli iyihora gusenga ibigirwamana. Igishimishije ariko, ni uko Yehova yari kuzaha umugisha abantu bagendera mu izina rye. Ubwo ni bwo butumwa dusanga mu buhanuzi bwa Mika igice cya 3 kugeza ku cya 5.

2, 3. (a) Abayobozi ba Isirayeli bari bitezweho kugaragaza uwuhe muco, ariko se, ni iki mu by’ukuri bakoraga? (b) Wasobanura ute imvugo y’ikigereranyo yakoreshejwe muri Mika 3:2, 3?

2 Uwo muhanuzi w’Imana yagize ati “nimwumve batware ba Yakobo, namwe bacamanza b’inzu ya Isirayeli. Mbese si ibyanyu kumenya imanza zitabera?” Byari ibyabo rwose, kuko ibyo ari byo bari bitezweho gukora. Ariko se, mu by’ukuri bakoraga iki? Mika agira ati “yemwe abanga ibyiza mugakunda ibibi, mugashishimura uruhu ku bantu banjye, mugakuraho inyama ku magufwa yabo, kandi mukarya inyama z’ubwoko bwanjye, mukabunaho uruhu, mukabamenagura n’amagufwa, ndetse mukabicoca nk’ibyo bashyira mu nkono, nk’inyama zijya mu nkono ivuga.”—Mika 3:1-3.

3 Mbega ibintu! Abayobozi bakandamizaga abakene n’abatagira kirengera! Imvugo y’ikigereranyo yakoreshejwe aha ngaha, yashoboraga kumvwa mu buryo bworoshye n’abantu Mika yabwiraga. Iyo babagaga intama kugira ngo bayiteke, babanzaga kuyikuraho uruhu hanyuma bakayikatamo intongo. Rimwe na rimwe, amagufwa barayamenaguraga kugira ngo bayakuremo umusokoro. Inyama n’amagufwa byatekwaga mu nkono nini, imeze nk’iyo Mika yavuze (Ezekiyeli 24:3-5, 10). Mbega urugero rukwiriye rugaragaza ukuntu abantu bo mu gihe cya Mika bagirirwaga nabi n’abayobozi babo babi!

Yehova atwitezeho ko dukora ibyo gukiranuka

4. Ni irihe tandukaniro riri hagati ya Yehova n’abayobozi ba Isirayeli?

4 Hari itandukaniro ritangaje cyane hagati y’Umushumba wuje urukundo, ari we Yehova, n’abayobozi ba Isirayeli. Bananiwe gusohoza inshingano yabo yo kurinda umukumbi, kubera ko batakoraga ibyo gukiranuka. Ahubwo, ubwikunde bwatumye banyunyuza imitsi y’izo ntama z’ikigereranyo, banga kuzikorera ibihuje n’ubutabera, ‘bazivusha amaraso’ nk’uko bivugwa muri Mika 3:10. Iyo mimerere ishobora kutwigisha iki?

5. Yehova aba yiteze iki ku bantu bafite inshingano mu bagize ubwoko bwe?

5 Imana yiteze ko abantu bafite inshingano mu bagize ubwoko bwayo bagaragaza ubutabera. Ibyo ni byo bigaragara mu bagaragu ba Yehova muri iki gihe. Byongeye kandi, ibyo bihuje neza n’ibivugwa muri Yesaya 32:1 hagira hati “dore hazima umwami utegekesha gukiranuka, kandi abatware be bazatwaza imanza zitabera.” Ariko se, byari byifashe bite mu gihe cya Mika? Abantu ‘bangaga ibyiza bagakunda ibibi’ bakomezaga kugoreka ubutabera.

Ni bande basenga Imana ikumva?

6, 7. Ni iyihe ngingo y’ingenzi yatsindagirijwe muri Mika 3:4?

6 Mbese abantu babi bo mu gihe cya Mika bashoboraga kwitega ko Yehova yabagaragariza ineza? Oya rwose! Muri Mika 3:4 hagira hati “ni bwo bazatakira Uwiteka ariko ntazabasubiza, ni ukuri icyo gihe azabima amaso, abihwanye n’inabi bakoze mu mirimo yabo yose.” Hari ingingo y’ingenzi cyane ibyo bitsindagiriza.

7 Yehova ntazasubiza amasengesho yacu niba dufite akamenyero ko gukora ibyaha. Ibyo ni na ko bimeze rwose niba dufite imibereho y’amaharakubiri, tugahishira ibibi dukora ari na ko twibonekeza twigira abantu bakorera Imana mu budahemuka. Muri Zaburi ya 26:4, Dawidi yararirimbye ati “sinicarana n’abatagira umumaro, kandi sinzagenderera indyarya.” Muri ubwo buryo, Yehova na we ntazasubiza amasengesho y’abantu banga gukurikiza Ijambo rye nkana!

Yahawe imbaraga binyuriye ku mwuka w’Imana

8. Abahanuzi b’ibinyoma bo mu gihe cya Mika baburiwe ko bizabagendekera bite?

8 Mbega ibikorwa by’agahomamunwa byakorwaga n’abayobozi b’idini muri Isirayeli! Abahanuzi b’ibinyoma batumaga ubwoko bw’Imana bujarajara mu buryo bw’umwuka. Abayobozi b’abanyamururumba babwiraga abantu ngo “ni amahoro,” nyamara bakarwanya utaragiraga icyo ashyira mu kanwa kabo wese. Yehova yarababwiye ati “ni cyo gituma hazababera mu ijoro kugira ngo mutagira icyo mwerekwa, kandi hazababera umwijima kugira ngo mudahanura, kandi izuba rizarengera ku bahanuzi n’amanywa azababera ubwire. Abamenyi bazagira isoni n’abapfumu bazashoberwa, ni ukuri bose bazifata ku munwa.”—Mika 3:5-7a.

9, 10. ‘Kwifata ku munwa’ byasobanuraga iki, kandi se, kuki Mika we atari kubigenza atyo?

9 Ni kuki se bagombaga ‘kwifata ku munwa?’ Ibyo ni ibintu abantu babi bo mu gihe cya Mika bari kuzakora bakozwe n’ikimwaro. Kandi koko, abo bantu babi bagombaga gukorwa n’isoni. Nawe se, “nta gisubizo kivuye ku Mana” bari kubona (Mika 3:7b). Yehova ntiyumva amasengesho y’abantu abo ari bo bose babi kandi bishyira hejuru.

10 Mika we ntiyagombaga ‘kwifata ku munwa.’ Nta kimwaro yari afite kuko Yehova yasubizaga amasengesho ye. Zirikana ibivugwa muri Mika 3:8, aho uwo muhanuzi wizerwa avuga ati ‘ariko jyeweho nuzuye imbaraga n’imanza zitabera n’ubutwari, mbihawe n’umwuka w’Uwiteka.’ Mbega ukuntu Mika yashimiraga cyane ko yari yaragiye ‘yuzuzwa imbaraga n’umwuka w’Uwiteka’ mu myaka myinshi yamaze akora umurimo we ari uwizerwa! Ibyo byamuhaye imbaraga zo ‘kumenyesha Yakobo igicumuro cye, na Isirayeli icyaha cye.’

11. Ni gute abantu babona imbaraga zo gutangaza ubutumwa bw’Imana?

11 Mika yari akeneye imbaraga zisumba iz’abantu kugira ngo atangaze ubutumwa bw’urubanza rukaze rw’Imana. Yari akeneye umwuka wa Yehova cyangwa imbaraga ze. Bite se kuri twe? Dushobora gusohoza inshingano yacu yo kubwiriza ari uko gusa Yehova aduhaye imbaraga binyuriye ku mwuka we wera. Turamutse dufite akamenyero ko gukora ibyaha nkana, nta kintu na kimwe twageraho mu murimo wo kubwiriza. Icyo gihe Imana ntiyasubiza amasengesho tuyitura tuyisaba imbaraga zo gukora uwo murimo. Mu by’ukuri, ntidushobora gutangaza ubutumwa bw’urubanza rwa Data wo mu ijuru, keretse gusa turamutse dufite ‘umwuka we.’ Binyuriye ku masengesho tubwira Imana kandi ikatwumva, no ku bufasha bw’umwuka wera, dushobora kuvuga ijambo ryayo n’ubutwari bwinshi, nk’uko Mika yabikoze.

12. Kuki abigishwa ba mbere ba Yesu bashoboraga gukomeza ‘kuvuga ijambo ry’Imana bashize amanga’?

12 Wenda ushobora kuba wibuka inkuru ivugwa mu Byakozwe 4:23-31. Noneho, tekereza iyo uza kuba uri umwe mu bigishwa ba Yesu bo mu kinyejana cya mbere. Icyo gihe abantu bakabya mu by’idini bakomezaga kubatoteza bashaka kubabuza kubwiriza. Ariko abo bigishwa b’indahemuka basenze Umwami wabo w’Ikirenga batakamba bati “Mwami Mana, reba ibikangisho byabo, uhe abagaragu bawe kuvuga ijambo ryawe bashize amanga rwose.” Ingaruka zabaye izihe? Bamaze gusenga, aho bari bateraniye habaye umushyitsi, bose buzuzwa umwuka wera, bavuga ijambo ry’Imana bashize amanga. Ku bw’ibyo, nimucyo natwe tujye twiyambaza Yehova mu isengesho kandi twishingikirize ku bufasha bw’umwuka we wera mu gihe dukora umurimo wacu.

13. Byari kuzagendekera bite Yerusalemu na Samariya, kandi se kubera iki?

13 Tekereza nanone ku byabayeho mu gihe cya Mika. Muri Mika 3:9-12, abayobozi bavushaga amaraso bacaga urubanza ari uko bahawe impongano, abatambyi bakigishiriza ibihembo n’abahanuzi b’ibinyoma bagahanurira amafaranga. Ntibitangaje rero kuba Imana yaraciye iteka ry’uko umurwa mukuru w’u Buyuda, ari wo Yerusalemu, ‘wari kuzaba ibirundo by’amazu’! Kubera ko no muri Isirayeli na ho hari hogeye ugusenga kw’ikinyoma n’ukononekara mu by’umuco, Mika yarahumekewe kugira ngo atange umuburo w’uko Imana yari guhindura Samariya “ikiyorero” (Mika 1:6). Koko rero, Mika yari akiriho igihe ingabo za Ashuri zarimburaga i Samariya mu mwaka wa 740 M.I.C., nk’uko byari byarahanuwe (2 Abami 17:5, 6; 25:1-21). Biragaragara ko ubwo butumwa bukomeye bwavugaga akaga kari kugera kuri Yerusalemu na Samariya bwashoboraga gutangazwa binyuriye gusa ku mbaraga za Yehova.

14. Ubuhanuzi bwo muri Mika 3:12 bwaje gusohora bute, kandi se, ibyo byagombye kutugiraho izihe ngaruka?

14 Ntaho u Buyuda bwari guhungira urubanza Yehova yabuciriye. Mu isohozwa ry’ubuhanuzi bwanditswe muri Mika 3:12, i Siyoni hari ‘kuzahingwa nk’umurima.’ Dukurikije uko tubona ibintu muri iki kinyejana cya 21, tuzi ko ibyo byabayeho igihe Abanyababuloni basakizaga u Buyuda na Yerusalemu mu mwaka wa 607 M.I.C. N’ubwo ibyo byabayeho nyuma y’imyaka myinshi Mika abihanuye, yizeraga adashidikanya ko byari kuzasohora nta kabuza. Natwe rero twagombye kwiringira tudashidikanya ko iyi si mbi izavanwaho ku ‘munsi w’Imana’ wahanuwe.—2 Petero 3:11, 12.

Yehova azasubiza ibintu mu buryo

15. Wasobanura ute ubivuze mu magambo yawe, ubuhanuzi bwanditswe muri Mika 4:1-4?

15 Iyo dushubije amaso inyuma, tubona ko ubutumwa Mika yakurikijeho ari ubutumwa bushishikaje bw’ibyiringiro. Mbega amagambo atera inkunga tubona muri Mika 4:1-4! Aho ngaho, Mika yaravuze ati “mu minsi y’imperuka, umusozi wubatsweho urusengero rw’Uwiteka uzakomerezwa mu mpinga z’imisozi, ushyirwe hejuru usumbe iyindi, n’amoko azawushikira. . . . kandi azacira imanza mu moko menshi, azahana amahanga akomeye ya kure, na bo inkota zabo bazazicuramo amasuka, n’amacumu yabo bazayacuramo impabuzo. Nta shyanga rizabangurira inkota irindi shyanga, kandi ntabwo bazongera kwiga kurwana. Ariko umuntu wese azatura munsi y’uruzabibu rwe no munsi y’umutini we, kandi nta wuzabakangisha kuko akanwa k’Uwiteka Nyiringabo ari ko kabivuze.”

16, 17. Amagambo yo muri Mika 4:1-4 asohora ate muri iki gihe?

16 ‘Amoko menshi’ n’ “amahanga akomeye” yavuzwe aha ngaha ni ayahe? Si amahanga y’iyi si cyangwa ubutegetsi bwayo. Ahubwo ubwo buhanuzi bwerekeza ku bantu baturuka mu mahanga yose bunze ubumwe mu gukora umurimo wera ku musozi wa Yehova ugereranya gahunda y’ugusenga k’ukuri.

17 Mu buryo buhuje n’ubuhanuzi bwa Mika, vuba aha gahunda itanduye yo gusenga Yehova izakurikizwa mu buryo bwuzuye ku isi hose. Muri iki gihe, abantu “bari mu mimerere ikwiriye yatuma babona ubuzima bw’iteka” bigishwa inzira za Yehova (Ibyakozwe 13:48, NW ). Yehova arimo aracira amoko menshi imanza kandi agahana mu buryo bw’umwuka abantu bizera bagaragaza ko bashyigikiye Ubwami. Abo bazarokoka ‘umubabaro mwinshi’ ari bamwe mu bagize “[imbaga y’]abantu benshi” (Ibyahishuwe 7:9, 14). Kubera ko inkota zabo bazicuzemo amasuka, ndetse no muri iki gihe babanye amahoro na bagenzi babo b’Abahamya ba Yehova, hamwe n’abandi bantu muri rusange. Mbega ukuntu bishimishije kuba umwe muri bo!

Twiyemeje kugendera mu izina rya Yehova

18. Kuba umuntu wese “azatura munsi y’uruzabibu rwe no munsi y’umutini we” bisobanura iki?

18 Muri iki gihe aho usanga abantu ku isi hose bafite ubwoba bwinshi, dushimishwa no kuba hari benshi biga inzira za Yehova. Turifuza kuzabona igihe ubu cyegereje cyane, aho abantu nk’abo bose bakunda Imana batazongera kwiga kurwana, ahubwo bakaziturira munsi y’umutini wabo no munsi y’uruzabibu rwabo. Akenshi, ibiti by’imitini biterwa mu mirima y’inzabibu (Luka 13:6). Kuvuga ko umuntu wese azatura munsi y’umutini we no munsi y’uruzabibu rwe bisobanura ko hazaba hari amahoro, uburumbuke n’umutekano. Ndetse no muri iki gihe, kugirana imishyikirano myiza na Yehova bituma tugira amahoro yo mu mutima n’umutekano wo mu buryo bw’umwuka. Igihe hazaba hari imimerere nk’iyo mu gihe cy’ubutegetsi bw’Ubwami, ntituzongera kugira ubwoba kandi tuzagira umutekano usesuye.

19. Kugendera mu izina rya Yehova bisobanura iki?

19 Kugira ngo Yehova atwemere kandi aduhe imigisha, tugomba kugendera mu izina rye. Ibyo bitsindagirizwa cyane muri Mika 4:5, aho uwo muhanuzi agira ati “ubwoko bwose buzagendera mu izina ry’ikigirwamana cyabwo, natwe tuzagendera mu izina ry’Uwiteka [“Yehova,” NW ] Imana yacu iteka ryose.” Kugendera mu izina rya Yehova ntibisobanura ko ari ukuvuga gusa ko ari we Mana yacu. Bisaba ko dukora ibirenze ibyo kwifatanya mu materaniro ya Gikristo no mu murimo wo kubwiriza, n’ubwo na byo ari iby’ingenzi. Kugira ngo tugendere mu izina rya Yehova, turamwiyegurira kandi tukihatira kumukorera turi abizerwa, bitewe n’uko tumukunda n’ubugingo bwacu bwose (Matayo 22:37). Kuba rero turi abagaragu be, twiyemeje kugendera mu izina ry’Imana yacu Yehova iteka ryose.

20. Muri Mika 4:6-13 hahanuwe iki?

20 Ubu noneho, nimucyo dusuzume amagambo y’ubuhanuzi yo muri Mika 4:6-13. “Umukobwa w’i Siyoni” yagombaga kujyanwa mu bunyage “i Babuloni.” Ibyo rwose ni ko byagendekeye abaturage b’i Yerusalemu mu kinyejana cya karindwi M.I.C. Ariko kandi, ubuhanuzi bwa Mika bwagaragaje ko hari abasigaye bagombaga kugaruka i Buyuda, kandi ko Yehova yari guhindura umuyonga abanzi ba Siyoni mu gihe yari kuba yongeye kubakwa.

21, 22. Amagambo yo muri Mika 5:1 yasohoye ate?

21 Hari ibindi bintu bitangaje byagombaga kubaho, byahanuwe muri Mika igice cya 5. Urugero, zirikana ibivugwa muri Mika 5:1-3. Mika yahanuye ko Umutegetsi Imana yashyizeho, wabayeho “uhereye kera kose,” yari kuzavukira i Betelehemu. Yari kuzategeka ari nk’umwungeri, “afite imbaraga z’Uwiteka.” Byongeye kandi, uwo Mutegetsi yari kuzaba umuntu ukomeye, atari muri Isirayeli gusa, ahubwo yari kuzaba “akomeye kugeza ku mpera z’isi.” Isi muri rusange ntishobora kumumenya, ariko twe turamuzi.

22 Ni nde muntu ukomeye cyane wigeze kuvukira i Betelehemu? Kandi se ni nde wari kuzaba umuntu ‘ukomeye kugeza ku mpera z’isi’? Nta wundi utari Mesiya Yesu Kristo! Igihe Herode yabazaga abatambyi bakuru n’abanditsi aho Mesiya yagombaga kuvukira, baramushubije bati “ni i Betelehemu mu gihugu cy’i Yudaya.” Ndetse basubiye mu magambo yo muri Mika 5:1 (Matayo 2:3-6). Hari n’abantu bamwe na bamwe bo muri rubanda bari bazi ibyo bintu, kubera ko muri Yohana 7:42 havugwamo ibyo bavuze bagira bati “Ibyanditswe ntibivuga ngo Kristo azakomoka mu rubyaro rwa Dawidi, aturuke i Betelehemu, ikirorero Dawidi yarimo?”

Abantu bagarurirwa ubuyanja by’ukuri

23. Ni ibihe bintu biba muri iki gihe bisohoza amagambo yo muri Mika 5:7?

23 Muri Mika 5:4-14 havuga igitero cy’Abashuri cyari kumara igihe gito gusa, hakanagaragaza ko Imana yari guhora amahanga atarayumviraga. Muri Mika 5:7 hatanga isezerano ry’uko Abayahudi basigaye bihannye bari kuzasubizwa mu gihugu cyabo, ariko nanone iryo sezerano ryerekeza ku bintu byari kuzabaho muri iki gihe. Mika yaravuze ati “abarokotse ba Yakobo bazaba mu moko menshi, bababere nk’ikime kivuye ku Uwiteka cyangwa nk’imvura y’urujojo igwa mu byatsi.” Mika yakoresheje ayo magambo meza y’ikigereranyo kugira ngo ahanure ko abasigaye ba Yakobo cyangwa Abisirayeli bo mu buryo bw’umwuka bari kuzabera abantu umugisha uturuka ku Mana. Abagize “izindi ntama” za Yesu bafite ibyiringiro byo kuzaba ku isi bishimira gukora umurimo bafatanye urunana n’abasigaye bagize ‘Isirayeli y’Imana’ yo muri iki gihe, kugira ngo bafashe abantu kugarura ubuyanja mu buryo bw’umwuka (Yohana 10:16; Abagalatiya 6:16; Zefaniya 3:9). Icyo ni ikintu cy’ingenzi twagombye gutekerezaho. Twese ababwiriza b’Ubwami tugomba gufatana uburemere inshingano dufite yo gutuma abandi bagarura ubuyanja.

24. Ni izihe ngingo zo muri Mika igice cya 3 kugeza ku gice cya 5 zakugeze ku mutima?

24 None se, usigaranye iki mu gice cya 3 kugeza ku cya 5 cy’ubuhanuzi bwa Mika? Wenda wazirikanye ingingo nk’izi zikurikira: (1) Imana iba yiteze ko abantu bafite inshingano mu bwoko bwayo bakora ibyo gukiranuka. (2) Yehova ntazasubiza amasengesho yacu niba dufite akamenyero ko gukora ibyaha nkana. (3) Dushobora gusohoza inshingano yacu yo kubwiriza ari uko gusa Imana iduhaye imbaraga binyuriye ku mwuka wayo wera. (4) Kugira ngo Yehova atwemere, tugomba kugendera mu izina rye. (5) Twebwe ababwiriza b’Ubwami dukwiriye gufatana uburemere inshingano yacu yo kugarurira abantu ubuyanja. Hashobora kuba hari n’izindi ngingo zakugeze ku mutima. Ariko se, ni iki kindi dushobora kwigishwa n’iki gitabo cy’ubuhanuzi cya Bibiliya? Igice gikurikira kizadufasha kuvana amasomo y’ingirakamaro mu bice bibiri bisoza igitabo cy’ubuhanuzi cya Mika gikomeza ukwizera kwacu.

Ni gute wasubiza?

• Imana iba yiteze iki ku bantu bafite inshingano mu bwoko bwayo?

• Umwuka wera hamwe n’isengesho bifite ruhare ki mu murimo dukorera Yehova?

• Ni mu buhe buryo abantu ‘bagendera mu izina’ rya Yehova?

[Ifoto yo ku ipaji ya 15]

Mbese ushobora gusobanura urugero rwa Mika rw’inkono?

[Amafoto yo ku ipaji ya 16]

Kimwe na Mika, natwe dukorana ubutwari umurimo wacu

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze