ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • km 1/14 p. 1
  • Mukure icyitegererezo ku bahanuzi—Mika

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Mukure icyitegererezo ku bahanuzi—Mika
  • Umurimo Wacu w’Ubwami—2014
  • Ibisa na byo
  • Tuzagendera mu izina rya Yehova iteka ryose!
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2003
  • Abagaragu ba Yehova bafite ibyiringiro nyakuri
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2003
  • Ni iki Yehova adushakaho?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2003
  • Uko twakomeza ‘gutegereza’
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2013
Reba ibindi
Umurimo Wacu w’Ubwami—2014
km 1/14 p. 1

Mukure icyitegererezo ku bahanuzi—Mika

1. Ni ikihe kibazo Mika ashobora kuba yaribazaga, kandi se kuki umurimo we utabaye imfabusa?

1 Iyi si mbi izarimbuka ryari? Umuhanuzi Mika ashobora kuba yaribazaga icyo kibazo igihe yatangazaga urubanza Yehova yari yaraciriye ubwami bwa Isirayeli n’ubwami bw’u Buyuda. Icyakora umurimo Mika yakoraga ntiwabaye imfabusa. Igihe yari akiriho, yiboneye isohozwa ry’urubanza Yehova yari yaraciriye Samariya ryabaye mu mwaka wa 740 M.Y. (Mika 1:6, 7). Nyuma yaho mu mwaka wa 607 M.Y., Yerusalemu na yo yararimbuwe (Mika 3:12). Twakwigana dute Mika mu gihe tugitegereje ko Yehova asohoza imanza ze?

2. Twagaragaza dute umuco wo kwihangana mu gihe tugitegereje umunsi wa Yehova, kandi se kuki tugomba kugaragaza uwo muco?

2 Jya wihangana: Mika yaranditse ati “jyeweho nzakomeza guhanga amaso Yehova. Nzategereza Imana y’agakiza kanjye” (Mika 7:7). Birumvikana ko Mika atategereje iherezo yiyicariye gusa. Yakomeje gukora umurimo we ari umuhanuzi wa Yehova. Mu gihe tugitegereje umunsi wa Yehova, natwe tugomba gukomeza kugira “imyifatire irangwa n’ibikorwa byera n’ibyo kwiyegurira Imana” (2 Pet 3:11, 12). Kuba Yehova yihangana bituma abantu babona igihe cyo kwihana (2 Pet 3:9). Ku bw’ibyo rero, tujye tuzirikana inama duhabwa n’Imana yo kwihangana twigana abahanuzi.—Yak 5:10.

3. Kuki tugomba gusenga Yehova tumusaba umwuka wera?

3 Jya wishingikiriza ku mbaraga za Yehova: Nubwo Mika yari afite inshingano itoroshye, yishingikirizaga kuri Yehova kugira ngo amuhe imbaraga zo kuyisohoza (Mika 3:8). N’ubundi kandi, Yehova azi ko dukeneye imbaraga. Ni yo mpamvu Bibiliya idutera inkunga yo kumwishingikirizaho kugira ngo aduhe imbaraga. Aha imbaraga abananiwe kugira ngo bakomeze gusohoza inshingano zabo za gitewokarasi (Zab 84:5, 7; Yes 40:28-31). Ese nawe wigeze uhabwa izo mbaraga mu murimo wera ukora? Ese ujya usenga Yehova buri gihe umusaba kuguha umwuka wera?—Luka 11:13.

4. Ni uruhe rugero rwiza Mika yadusigiye?

4 Gukora ibyo Yehova ashaka ni byo Mika yashyiraga mu mwanya wa mbere mu mibereho ye yose. Yari yariyemeje gukomeza kuba indahemuka nubwo yari akikijwe n’abantu bataye umuco. Kimwe na Mika, ubudahemuka bwacu bugeragezwa buri munsi. Nimucyo rero twiyemeze gukomera ku cyemezo twafashe cyo ‘kugendera mu izina rya Yehova Imana yacu kugeza iteka ryose.’—Mika 4:5.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze