Bibiliya ishobora kubafasha mu ishyingiranwa ryanyu
ABANTU bamwe iyo bumvise ijambo ishyingiranwa, bibatera ibyishimo. Abandi bo bibatera intimba. Hari umugore wavuganye akababaro ati “tubana nk’abatanye. Ntanyitaho kandi igihe cyose nicwa n’irungu.”
Ni iki gituma abantu babiri barahiriye gukundana no gukundwakazanya babana nk’abatabana? Impamvu imwe ni ukutamenya icyo ishyingiranwa risaba. Hari umunyamakuru mu by’ubuvuzi wagize ati “dupfa gushyingiranwa ari nta cyo tuzi ku ishyingiranwa.”
Ikigaragaza ko abantu bake gusa muri iki gihe ari bo bafite ubumenyi ku ishyingiranwa, ni ubushakashatsi kaminuza ya Rutgers y’i New Jersey ho muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yakoze ku ishyingiranwa. Umuyobozi w’ubwo bushakashatsi agira ati “abenshi mu bo twabajije bakuze basanga ababyeyi babo batishimanye cyangwa baratandukanye. Usanga bazi neza icyo ishyingiranwa ribi ari cyo, ariko nta bwo bazi uko ishyingiranwa ryiza rigomba kuba rimeze. Hari bamwe bavuga ko ishyingiranwa ryiza ari ‘iritameze nk’iry’ababyeyi babo.’ ”
Mbese Abakristo bo ntibashobora guhura n’ibibazo imiryango igira? Na bo bishobora kubageraho. Mu by’ukuri, Abakristo bamwe bo mu kinyejana cya mbere bari bakeneye guhabwa inama zidaca ku ruhande zo kudashaka ‘guhamburwa’ ku ishyingiranwa ryabo (1 Abakorinto 7:27). Uko bigaragara, ishyingiranwa iryo ari ryo ryose ry’abantu babiri badatunganye hari igihe rihura n’ibibazo, ariko kandi dufite ubufasha. Abagabo n’abagore bashobora kunonosora imishyikirano bagirana bashyira mu bikorwa amahame ya Bibiliya.
Ni iby’ukuri ko Bibiliya atari igitabo cyigisha iby’ishyingiranwa gusa. Icyakora, kuba ari igitabo cyahumetswe n’Uwatangije ishyingiranwa, dushobora kwitega ko amahame agikubiyemo ashobora kuba ingirakamaro. Binyuriye ku muhanuzi Yesaya, Yehova yagize ati “ni jyewe Uwiteka Imana yawe ikwigisha ibikugirira umumaro, ikakujya imbere mu nzira ukwiriye kunyuramo. Iyaba warumviye amategeko yanjye uba waragize amahoro ameze nk’uruzi, gukiranuka kwawe kuba kwarabaye nk’umuraba w’inyanja.”—Yesaya 48:17, 18.
Mbese urukundo wakundaga uwo mwashakanye rwatangiye gukonja? Mbese wumva waraguye mu mutego wo kugira ishyingiranwa ritarangwamo urukundo? Hari umugore w’imyaka 26 wagize ati “ntiwabona amagambo ukoresha usobanura agahinda gaterwa no kugira ishyingiranwa ritarangwamo urukundo. Ako gahinda gahoraho.” Aho kugira ngo wigunge wibwira ko ishyingiranwa ryawe nta cyo rizageraho, kuki utakwiyemeza kugira icyo urikoraho? Ingingo ikurikira iragaragariza abagabo n’abagore ukuntu amahame ya Bibiliya ashobora kubafasha gushimangira isezerano ry’ishyingiranwa ryabo.