ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w03 1/10 pp. 14-19
  • Kwihanganira ibigeragezo bituma Yehova asingizwa

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Kwihanganira ibigeragezo bituma Yehova asingizwa
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2003
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Gukomeza kuba uwizerwa mu gihe cy’ibigeragezo
  • “Ntimukīture umuntu inabi yabagiriye”
  • Ibyishimo duterwa no kweza izina rya Yehova
  • Turenganywa tuzira gukiranuka
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2003
  • Abakristo bihanganira ibitotezo
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1984
  • Baratotezwa, aliko barahirwa!
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1984
  • Ushobora kwihanganira ibitotezo
    Ishimire Ubuzima Iteka Ryose—Amasomo Yagufasha Kwiga Bibiliya
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2003
w03 1/10 pp. 14-19

Kwihanganira ibigeragezo bituma Yehova asingizwa

“Niba mukora neza, akaba ari byo mubabarizwa mukabyihanganira, ibyo ni byo Imana ishima.”​—1 PETERO 2:20.

1. Kubera ko Abakristo b’ukuri bifuza kubaho bahuje no kwiyegurira Imana kwabo, ni ikihe kibazo umuntu yakwibaza?

ABAKRISTO biyeguriye Yehova kandi bifuza gukora ibyo ashaka. Kugira ngo babeho bahuje no kwiyegurira Imana kwabo, bakora uko bashoboye kose bakagera ikirenge mu cy’uwababereye Icyitegererezo, ari we Yesu Kristo, kandi bagahamya ukuri (Matayo 16:24; Yohana 18:37; 1 Petero 2:21). Ariko kandi, Yesu hamwe n’abandi bizerwa bahaze amagara yabo bemera kwicwa bahowe ukwizera kwabo. Mbese ibyo byaba bivuga ko Abakristo bose bakwitega ko bazicwa bahowe ukwizera kwabo?

2. Abakristo babona bate ibigeragezo n’imibabaro bahura na byo?

2 Twebwe Abakristo duterwa inkunga yo gukomeza kuba abizerwa kugeza ku gupfa, si ugupfa byanze bikunze duhowe ukwizera kwacu (2 Timoteyo 4:7; Ibyahishuwe 2:10). Ibyo bisobanura ko n’ubwo twiteguye kubabazwa, byaba ngombwa tukaba twapfira ukwizera kwacu, atari byo tuba twifuza. Ntitwishimira kubabazwa cyangwa gukozwa isoni. Ariko kubera ko tuba twiteze ko dushobora guhura n’ibigeragezo n’ibitotezo, tugomba gutekereza twitonze uko twazabyifatamo biramutse bitugezeho.

Gukomeza kuba uwizerwa mu gihe cy’ibigeragezo

3. Ni izihe ngero watanga zivugwa muri Bibiliya z’abantu bahanganye n’ibitotezo? (Reba agasanduku gafite umutwe uvuga ngo “Uko bahanganye n’ibitotezo,” kari ku ipaji ikurikira.)

3 Hari inkuru nyinshi ziboneka muri Bibiliya zitubwira ukuntu abagaragu b’Imana bo mu gihe cya kera babyifatagamo iyo babaga bari mu mimerere yashoboraga gushyira ubuzima bwabo mu kaga. Uburyo butandukanye babyifashemo buha Abakristo bo muri iki gihe ubuyobozi bashobora gukurikiza baramutse bahuye n’ibibazo nk’ibyo. Reba agasanduku gafite umutwe uvuga ngo “Uko bahanganye n’ibitotezo,” kugira ngo umenye isomo wabavanaho.

4. Ni iki twavuga ku bihereranye n’uko Yesu n’abandi bagaragu bizerwa babyifashemo igihe bahuraga n’ibigeragezo?

4 N’ubwo Yesu n’abandi bagaragu b’Imana bizerwa bahanganye n’ibitotezo babyitwayemo mu buryo butandukanye bitewe n’imimerere barimo, biragaragara ko batigeze bashyira ubuzima bwabo mu kaga bitari ngombwa. Iyo bageraga mu mimerere iteye akaga, bagaragazaga ubutwari ariko bakagira n’amakenga (Matayo 10:16, 23). Intego yabo yari iyo guteza imbere umurimo wo kubwiriza no gukomeza gushikama kuri Yehova. Uko babyifashemo mu mimerere itandukanye biha Abakristo bahura n’ibigeragezo n’ibitotezo muri iki gihe urugero bakwiriye gukurikiza.

5. Ni ibihe bitotezo byageze ku Bahamya bo muri Malawi mu myaka ya za 60, kandi se, ni gute babyifashemo?

5 Muri iki gihe, abagize ubwoko bwa Yehova akenshi bagiye bagira imibabaro ikomeye cyane n’ubukene bitewe n’intambara, kubuzanywa k’umurimo cyangwa ibitotezo. Urugero, mu myaka ya za 60 Abahamya bo muri Malawi baratotejwe mu buryo bukaze cyane. Amazu y’Ubwami yabo n’amazu yabo bwite, ibyokurya byabo n’ibyo bacuruzaga, mbese icyitwaga icyabo cyose, byarononwe. Barakubiswe bakorerwa n’ibindi bintu bibabaje. Ni gute abavandimwe babyifashemo? Ababarirwa mu bihumbi barahunze. Hari benshi bagiye kuba mu bihuru, naho abandi bahungira by’akanya gato mu gihugu baturanye cya Mozambike. N’ubwo hari benshi b’indahemuka bapfuye, abandi bahisemo guhunga bava mu turere twarimo akaga, kandi uko bigaragara byari bihwitse ko bahunga bakava aho hantu. Mu kubigenza batyo, abo bavandimwe bakurikije urugero rwatanzwe na Yesu na Pawulo.

6. N’ubwo Abahamya bo muri Malawi batotejwe bikomeye cyane, ni iki batigeze bibagirwa?

6 N’ubwo byabaye ngombwa ko abavandimwe bo muri Malawi bahunga igihugu cyabo cyangwa bakajya kwihisha mu bihuru, bakomeje gukurikiza ubuyobozi bwa gitewokarasi, bakomeza gusohoza mu ibanga imirimo yabo ya Gikristo neza uko bishoboka kose. Ingaruka zabaye izihe? Ababwiriza b’Ubwami bariyongereye bagera ku 18.519 mbere y’uko umurimo ubuzanywa mu mwaka wa 1967. N’ubwo umurimo wari warakomeje kubuzanywa kandi hakaba hari benshi bari barahungiye muri Mozambike, umubare w’ababwiriza wariyongereye ugera ku 23.398 mu mwaka wa 1972. Buri mubwiriza yakoraga amasaha 16 buri kwezi ukoze mwayeni. Nta gushidikanya, ibikorwa byabo byatumye Yehova asingizwa, kandi Yehova yahaye imigisha abo bavandimwe bizerwa muri ibyo bihe bigoranye cyane banyuzemo.a

7, 8. Ni izihe mpamvu zituma bamwe bahitamo kuguma hamwe ntibahunge, n’ubwo bahura n’ibibazo byo kurwanywa?

7 Ku rundi ruhande, hari ibihugu bibamo itotezwa ariko abavandimwe bamwe bakiyemeza kuguma aho ngaho n’ubwo guhunga biba bishoboka. Guhunga bishobora gukemura ibibazo bimwe, ariko wenda bigatuma havuka ibindi. Urugero, mbese abavandimwe baramutse bahunze, bazashobora kubona abavandimwe babo b’Abakristo kugira ngo bataba mu bwigunge bwo mu buryo bw’umwuka? Mbese bazashobora gukomeza gahunda zabo zo mu buryo bw’umwuka mu gihe bazaba barwana no gutangira ubuzima bushya, wenda bari mu gihugu gikize cyangwa bafite uburyo bwo kubona umutungo mwinshi kurushaho?—1 Timoteyo 6:9.

8 Hari abandi bahitamo kudahunga kubera ko baba bahangayikishijwe n’icyatuma abavandimwe babo bamererwa neza mu buryo bw’umwuka. Bahitamo kuguma hamwe maze bagahangana n’imimerere kugira ngo bakomeze kubwiriza mu ifasi yabo no gutera inkunga bagenzi babo bahuje ukwizera (Abafilipi 1:14). Mu bahisemo kubigenza batyo, amaherezo bamwe baje kugira uruhare mu gutuma umurimo wemerwa n’amategeko mu gihugu cyabo.b

9. Ni ibihe bintu umuntu agomba kuzirikana mu gihe afata umwanzuro wo guhunga cyangwa kudahunga ibitotezo?

9 Guhunga cyangwa kudahunga, ni umwanzuro ureba umuntu ku giti cye. Birumvikana ariko ko ari umwanzuro umuntu yagombye gufata yabanje gusenga Yehova amusaba ubuyobozi. Ariko uko umwanzuro twafata waba uri kose, tugomba kuzirikana amagambo intumwa Pawulo yavuze agira ati “umuntu wese muri twe azimurikira ibyo yakoze imbere y’Imana” (Abaroma 14:12). Nk’uko twamaze kubibona, icyo Yehova asaba buri mugaragu we wese ni ugukomeza kuba uwizerwa mu bigeragezo byose bishobora kumugeraho. Hari bamwe mu bagaragu be bahura n’ibigeragezo no gutotezwa muri iki gihe; abandi bishobora kuzabageraho nyuma. Buri wese azageragezwa mu buryo bwe, kandi nta wakwibeshya ko we bitazamugeraho (Yohana 15:19, 20). Twebwe abagaragu ba Yehova bamwiyeguriye, ntidushobora guhunga ikibazo kireba ibyaremwe byose cyerekeranye no kwezwa kw’izina rya Yehova no kugaragaza ko ari we ufite uburenganzira bwo kuba umutegetsi w’ikirenga.—Ezekiyeli 38:23; Matayo 6:9, 10.

“Ntimukīture umuntu inabi yabagiriye”

10. Yesu n’intumwa ze badusigiye uruhe rugero rukomeye mu birebana n’uko twakwitwara mu bigeragezo no kurwanywa?

10 Hari irindi hame ry’ingenzi twigishwa binyuriye ku myifatire Yesu n’intumwa ze bagaragaje igihe batotezwaga: ntitugomba kwihorera. Nta hantu na hamwe muri Bibiliya hagaragaza ko Yesu cyangwa abigishwa be baba barishyize hamwe kugira ngo barwanye ubutegetsi cyangwa ngo bakoreshe imbaraga mu kurwanya ababatotezaga. Ahubwo intumwa Pawulo yagiriye Abakristo inama agira ati ‘ntimukiture umuntu inabi yabagiriye. Bakundwa, ntimwihoranire ahubwo mureke Imana ihoreshe uburakari bwayo, kuko byanditswe ngo “guhora ni ukwanjye, ni jye uzitura, ni ko Uwiteka avuga.” Ikibi cye kukunesha, ahubwo unesheshe ikibi icyiza.’—Abaroma 12:17-21; Zaburi 37:1-4; Imigani 20:22.

11. Umuhanga mu by’amateka umwe yavuze iki ku bihereranye n’imyifatire Abakristo ba mbere bagaragazaga imbere y’Ubutegetsi?

11 Abakristo ba mbere bazirikanaga iyo nama. Umuhanga mu by’amateka witwa Cecil J. Cadoux, mu gitabo cye yasobanuye imyifatire Abakristo bagaragazaga imbere y’Ubutegetsi mu myaka ya 30-70 I.C. Yaranditse ati “nta gihamya kigaragaza ko Abakristo bo muri icyo gihe bahanganye n’ibitotezo bakoresheje ingufu. Ikintu gikomeye bakoraga ni ukwamagana abategetsi cyangwa bakabahunga kugira ngo baburizemo imigambi yabo. Ubusanzwe iyo abategetsi batotezaga Abakristo bakabaha amategeko bo bumvaga ko anyuranyije n’amategeko ya Kristo, bangaga rwose kumvira ayo mategeko, ariko bakabikora mu ituze.”—The Early Church and the World.

12. Kuki ari byiza ko twakwihanganira imibabaro aho kugira ngo twihorere?

12 Mbese koko iyo myifatire isa n’aho kwari ugukabya kuganduka ihuje n’ubwenge? Ubwo se, abagira iyo myifatire ntibyatuma barushaho kwibasirwa n’ababa bashaka kubamaraho? Mbese ntibyaba ari iby’ubwenge birwanyeho? Umuntu adashishoje neza, ashobora kubona ko ibyo bisa n’aho ari iby’ubwenge. Ariko kandi, twebwe abagaragu ba Yehova twiringira ko ibyiza ari ugukurikiza ubuyobozi bwe mu bibazo ibyo ari byo byose. Tuzirikana amagambo Petero yavuze agira ati “niba mukora neza, akaba ari byo mubabarizwa mukabyihanganira, ibyo ni byo Imana ishima” (1 Petero 2:20). Twiringiye ko Yehova azi imimerere yacu kandi ko atakwemera ko ibyo bikomeza iteka ryose. Tubyemezwa n’iki? Yehova yabwiye ubwoko bwe bwari bwarajyanywe mu bunyage i Babuloni ko “ubakoraho aba akoze ku mboni y’ijisho rye” (Zekariya 2:12). Umuntu yakwihanganira ko bamukora mu mboni y’ijisho kugeza ryari? Ubwo rero, Yehova azatugoboka mu gihe gikwiriye. Ibyo ntitwabishidikanyaho na gato.—2 Abatesalonike 1:5-8.

13. Kuki Yesu yemeye ko abanzi be bamufata ntabarwanye?

13 Kuri iyo ngingo, dushobora kwigana urugero rwa Yesu. Igihe yemeraga abanzi be bakamufata mu busitani bwa Getsemani, si uko yari ananiwe kwirwanaho. Ahubwo yabwiye intumwa ze ati ‘mbese mwibwira yuko ntabasha gusaba Data, akanyoherereza abamarayika nonaha basaga legiyoni cumi n’ebyiri? Ariko rero bibaye bityo, ibyanditswe byasohora bite kandi ari ko bikwiriye kuba?’ (Matayo 26:53, 54). Gusohoza ibyo Yehova ashaka ni byo byari iby’ingenzi cyane kuri Yesu, n’ubwo byari gutuma ababazwa. Yiringiraga byimazeyo amagambo y’ubuhanuzi ari muri Zaburi yanditswe na Dawidi, igira iti ‘ntuzareka ubugingo bwanjye ngo bujye ikuzimu, kandi ntuzakundira umukunzi wawe ko abona kubora’ (Zaburi 16:10). Hashize imyaka myinshi nyuma y’aho, intumwa Pawulo yavuze ko Yesu ‘yihanganiye . . . [“igiti cy’umubabaro,” NW ] ku bw’ibyishimo byamushyizwe imbere ntiyita ku isoni zacyo, yicara iburyo bw’intebe y’Imana.’—Abaheburayo 12:2.

Ibyishimo duterwa no kweza izina rya Yehova

14. Ni ibihe byishimo byakomeje Yesu mu bigeragezo byose yahuye na byo?

14 Ni ibihe byishimo byakomeje Yesu muri icyo gihe cy’ibigeragezo bikaze kuruta ibindi byose umuntu ashobora gutekereza? Nta gushidikanya ko Umwana w’Imana ukundwa Yesu, ari we w’ibanze mu bagaragu ba Yehova Satani yashakaga kugusha. Kuba rero Yesu yarakomeje gushikama mu gihe yari ahanganye n’ibigeragezo, byatumye asubiza burundu igitutsi Satani atuka Yehova (Imigani 27:11). Gerageza kwiyumvisha ibyishimo Yesu agomba kuba yaragize igihe yazurwaga. Mbega ukuntu agomba kuba yarumvise afite umunezero mwinshi amaze kumenya ko yashohoje ibyo yasabwaga gukora ari umuntu utunganye, kugira ngo agaragaze ko Yehova ari we ufite uburenganzira bwo kuba umutegetsi w’ikirenga kandi yeze izina rya Yehova! Nanone kuba Yesu yicaye “iburyo bw’intebe y’Imana,” kuri we ni icyubahiro gihebuje n’isoko ikomeye y’ibyishimo.—Zaburi 110:1, 2; 1 Timoteyo 6:15, 16.

15, 16. Ni ibihe bitotezo bya kinyamaswa Abahamya bahuye na byo i Sachsenhausen, kandi se, ni hehe bavanye imbaraga zo kwihangana?

15 Abakristo na bo bashimishwa no kwifatanya mu kweza izina rya Yehova binyuriye mu kwihanganira ibigeragezo n’ibitotezo, bakurikije urugero rwa Yesu. Hari urugero rubigaragaza rw’Abahamya bababarijwe mu kigo cyakoranyirizwagamo imfungwa kizwi cyane cy’i Sachsenhausen, barokotse urugendo rugoranye bise urugendo rw’urupfu, ku iherezo ry’Intambara ya Kabiri y’Isi Yose. Muri urwo rugendo, imfungwa zibarirwa mu bihumbi zarapfuye zizize imiterere mibi y’ikirere, indwara n’inzara; abandi ingabo za Hitileri zagendaga zibatsinda ku nzira. Abahamya bose hamwe bageraga kuri 230 bararokotse bitewe n’uko bafatanyirizaga hamwe kandi bagafashanya n’ubwo byashoboraga gutuma bicwa.

16 Ni hehe abo Bahamya bavanye imbaraga zo kwihanganira ibitotezo nk’ibyo bya kinyamaswa? Bakimara kugera aho bajyaga ari bazima, bakoze inyandiko bagaragazagamo ibyishimo byabo no gushimira Yehova, yari ifite umutwe uvuga ngo “Icyemezo cyafashwe n’Abahamya ba Yehova 230 bakomoka mu bihugu bitandatu, bateraniye mu ishyamba ryo hafi y’i Schwerin muri Mecklenburg.” Icyo cyemezo cyagiraga kiti “ibigeragezo bikaze tumazemo igihe kirekire birarangiye, mu buryo bw’ikigereranyo ababirokotse bameze nk’abavanywe mu itanura ry’umuriro ugurumana cyane, ariko nta mwotsi na muke ubanukaho. (Reba muri Daniyeli 3:27.) Ahubwo bujujwe imbaraga zituruka kuri Yehova, kandi bategerezanyije amatsiko amategeko mashya bazahabwa n’Umwami yo guteza imbere inyungu za gitewokarasi.”c

17. Ni ibihe bigeragezo abagize ubwoko bw’Imana bahura na byo muri iki gihe?

17 Kimwe n’abo bizerwa 230, ukwizera kwacu natwe gushobora kugeragezwa, n’ubwo tutaragera aho ‘tuvushwa amaraso’ (Abaheburayo 12:4). Ariko ibigeragezo biri ukwinshi. Hari abashobora kugirwa urw’amenyo n’abandi banyeshuri, cyangwa ab’urungano bakabahatira kwishora mu busambanyi n’ibindi bikorwa bibi. Abandi bo bashobora guhura n’ibigeragezo bikomeye bitewe no kwanga guterwa amaraso, kwiyemeza gushakana n’uri mu Mwami gusa, cyangwa kwigisha abana inzira y’ukuri mu muryango aho abashakanye batavuga rumwe mu by’idini.—Ibyakozwe 15:29; 1 Abakorinto 7:39; Abefeso 6:4; 1 Petero 3:1, 2.

18. Kuki tudashidikanya ko dushobora kwihanganira ibigeragezo, n’ubwo byaba bikomeye bite?

18 Ariko uko ibigeragezo duhura na byo byaba biri kose, tuzi ko tubabazwa kubera ko dushyira imbere Yehova n’Ubwami bwe, kandi ibyo bidutera ishema n’ibyishimo. Duterwa inkunga n’amagambo ya Petero atanga icyizere, agira ati ‘ubwo mutukwa babahora izina rya Kristo murahirwa, kuko umwuka w’ubwiza uba kuri mwe, ari wo mwuka w’Imana’ (1 Petero 4:14). Tubifashijwemo n’umwuka wa Yehova, tubona imbaraga zo kwihanganira ibigeragezo, ndetse n’ibigeragezo bikomeye kuruta ibindi byose, kugira ngo tumuheshe ikuzo.​—2 Abakorinto 4:7; Abefeso 3:16; Abafilipi 4:13.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

a Ibintu byabayeho mu myaka ya za 60 byari intangiriro gusa y’ibitotezo bya kinyamaswa Abahamya bo muri Malawi bahanganye na byo mu gihe cy’imyaka isaga 30. Niba ushaka inkuru irambuye ivuga ibyabaye ku Bahamya bo muri Malawi, reba igitabo Annuaire des Témoins de Jéhovah 1999, ku ipaji ya 171-212.

b Reba ingingo ivuga ngo “Urukiko rw’Ikirenga rwashyigikiye ugusenga k’ukuri mu ‘gihugu cya Ararati,’ ” yasohotse mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Mata 2003, ku ipaji ya 11-14.

c Niba ushaka gusoma inyandiko yose uko yakabaye ikubiyemo icyo cyemezo, reba igitabo Annuaire des Témoins de Jéhovah 1974, ku ipaji ya 208-209. Inkuru y’umuntu warokotse urwo rugendo wavugaga ukuntu byamugendekeye iboneka mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Mutarama 1998, ku ipaji ya 25-29.

Ni gute wasobanura?

• Abakristo babona bate imibabaro n’ibitotezo bibageraho?

• Imyifatire Yesu n’abandi bizerwa bagaragaje mu gihe cy’ibitotezo itwigisha iki?

• Kuki ari iby’ubwenge kutihorera mu gihe badutoteje?

• Ni ibihe byishimo byakomeje Yesu igihe yahuraga n’ibigeragezo, kandi se, ibyo bitwigisha iki?

[Agasanduku/Amafoto yo ku ipaji ya 15]

Uko bahanganye n’ibitotezo

• Mbere y’uko abasirikare ba Herode bagera i Betelehemu kwica abana b’abahungu bose batari barengeje imyaka ibiri, marayika yabwiye Yozefu na Mariya ngo bafate Yesu wari ukiri umwana muto bamuhungishirize mu Misiri.—Matayo 2:13-16.

• Mu gihe cy’umurimo wa Yesu, incuro nyinshi abanzi be bashatse kumwica kubera ko yababwirizaga atajenjetse. Yesu yarabiyufuraga akigendera.—Matayo 21:45, 46; Luka 4:28-30; Yohana 8:57-59.

• Igihe abasirikare bazaga gufata Yesu mu busitani bwa Getsemani, yarabiyeretse ku mugaragaro, ababwira incuro ebyiri zose ati “ni jye.” Ndetse yabujije abigishwa be kumurwanirira, maze yemera gufatwa n’ako gatsiko.—Yohana 18:3-12.

• Petero hamwe n’abandi bafatiwe i Yerusalemu barakubitwa, maze bababuza kuvuga ibyerekeye Yesu. Ariko bamaze kurekurwa, ‘bavuye imbere y’abanyarukiko, nuko ntibasiba kwigisha no kuvuga ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo iminsi yose mu rusengero n’iwabo.’—Ibyakozwe 5:40-42.

• Igihe Sawuli, waje kuba intumwa Pawulo, yamenyaga umugambi mubisha Abayahudi b’i Damasiko bari bacuze bashaka kumwica, abavandimwe bamushyize mu gitebo nijoro, bamucisha ahantu hari umwenge mu rukuta rw’umujyi maze arahunga.—Ibyakozwe 9:22-25.

• Hashize imyaka runaka nyuma y’aho, Pawulo yahisemo kujuririra kuri Kayisari, n’ubwo nta cyaha Umutware Fesito n’Umwami Agiripa bari bamubonyeho cyari ‘gikwiriye kumwicisha.’—Ibyakozwe 25:10-12, 24-27; 26:30-32.

[Amafoto yo ku ipaji ya 16 n’iya 17]

N’ubwo Abahamya bizerwa bo muri Malawi babarirwa mu bihumbi bahatiwe guhunga kubera ibitotezo bikaze bahuye na byo, bakomeje gusohoza umurimo uhereranye n’Ubwami bishimye

[Amafoto yo ku ipaji ya 17]

Ibyishimo duterwa no kweza izina rya Yehova byakomeje aba bantu b’indahemuka igihe bari mu rugendo rw’urupfu, n’igihe bari mu bigo byakoranyirizwagamo imfungwa by’ishyaka rya Nazi

[Aho ifoto yavuye]

Urugendo rw’urupfu: KZ-Gedenkstätte Dachau, courtesy of the USHMM Photo Archives

[Amafoto yo ku ipaji ya 18]

Ibigeragezo n’ibitotezo biri ukwinshi

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze