ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w08 1/9 pp. 19-23
  • “Ntuzigere wibagirwa kubwiriza ku nzu n’inzu”

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • “Ntuzigere wibagirwa kubwiriza ku nzu n’inzu”
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2008
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Kuba inyangamugayo byarandokoye
  • “Uzatege amatwi witonze maze ugereranye”
  • “Umuhanuzi w’ibinyoma” muri Paragwe
  • Uko twashyize Ubwami mu mwanya wa mbere
  • Yehova yanyigishije gukora ibyo ashaka
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2012
  • Yehova ntiyigeze antererana
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2018
  • Nihatiye kuba “umukozi udakwiriye kugira ipfunwe”
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1999
  • Nahaye Yehova Ibimukwiriye
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1999
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2008
w08 1/9 pp. 19-23

“Ntuzigere wibagirwa kubwiriza ku nzu n’inzu”

Byavuzwe na Jacob Neufeld

“Uko byagenda kose, ntuzigere wibagirwa kubwiriza ku nzu n’inzu.” Ayo ni yo magambo natekerezaga igihe nakoraga urugendo rw’ikirometero kimwe njya mu mudugudu wari hafi aho. Igihe nari ngezeyo, nagize ubwoba bwinshi ku buryo nananiwe gukomanga ku nzu nagombaga guheraho. Nyuma yo kugerageza bikanga, nagiye mu ishyamba nsenga Imana nshyizeho umwete kugira ngo impe imbaraga zo kubwiriza. Amaherezo, nasubiye kuri rwa rugo maze ndahabwiriza.

NI IKI cyatumye njya muri uwo mudugudu wo mu butayu bwo mu gihugu cya Paragwe, aho nageragezaga kubwiriza jyenyine? Reka mbabwire uko byatangiye. Navutse mu kwezi k’Ugushyingo 1923, mvukira mu mudugudu wa Kronstalʹ mu gihugu cya Ukraine, ahantu hari hatuye Abamenoni b’Abadage. Mu mpera z’imyaka ya 1700, Abamenoni bavuye mu Budage bimukira muri Ukraine kandi bahabwa uburenganzira bwinshi, harimo n’ubwo gusenga (ariko ntibashake abayoboke), ubwo kwishyiriraho abategetsi hamwe n’ubwo kutajya mu gisirikare.

Igihe Ishyaka ry’Abakomunisiti ryajyaga ku butegetsi, ubwo burenganzira bwose barabwambuwe. Mu mpera z’imyaka ya za 20, leta yatwaye imirima minini y’Abamenoni. Abantu bicishwaga inzara kugeza igihe bemereye gukorana na leta, kandi iyo hagiraga uwigomeka bamugiriraga nabi cyane. Mu myaka ya za 30, incuro nyinshi abakozi b’Ikigo cya Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti cyari Gishinzwe Iperereza (KGB) batwaraga abagabo benshi nijoro, kugeza ubwo mu midugudu myinshi hasigaye abagabo bake cyane. Uko ni ko papa yajyanywe mu mwaka wa 1938, sinongera kumuca iryera. Icyo gihe nari mfite imyaka 14. Imyaka ibiri nyuma yaho, mukuru wanjye na we baramujyanye.

Ahagana mu mwaka wa 1941, ingabo za Hitileri zigaruriye Ukraine. Ibyo byatumye tubohorwa ku ngoyi y’ubutegetsi bw’Abakomunisiti. Icyakora, mu buryo butunguranye imiryango umunani y’Abayahudi babaga mu mudugudu wacu yarabuze. Ibyo byose byatumye nsigara nibaza ibibazo byinshi. Ariko se ibyo bintu byaterwaga n’iki?

Kuba inyangamugayo byarandokoye

Mu mwaka wa 1943, ingabo z’Abadage zasubiye inyuma, zijyana n’imiryango y’Abadage hafi ya yose, hakubiyemo n’abari basigaye bo mu muryango wanjye, kugira ngo bazifashe mu ntambara. Icyo gihe jye nari mu gisirikare, narashyizwe mu itsinda ry’abasirikare b’Abadage ryitwaga SS (Schutzstaffel, rikaba ryari itsinda ry’ingabo zikomeye zari zishinzwe kurinda Hitileri) ryakoreraga muri Rumaniya. Icyo gihe hari akantu gato kabaye, kagira ingaruka zikomeye ku buzima bwanjye.

Komanda wayoboraga itsinda nari ndimo yarangerageje kugira ngo arebe niba ndi inyangamugayo. Yarambwiye ngo mfate imyenda ye ya gisirikare nyijyane kuyihanaguza. Mu mufuka umwe yari yashyizemo amafaranga, maze ndayabona. Igihe nayamugaruriraga, yavuze ko nta kintu yari yasize muri iyo myenda. Nakomeje kumubwira ko nari nayasanze mu mufuka w’umwenda we. Nyuma y’igihe gito, nahawe inshingano yo kumwungiriza kandi nshingwa kwita ku madosiye, gushyiraho abarinzi no gucunga amafaranga y’itsinda ryacu.

Ijoro rimwe, ingabo z’Abarusiya zafashe mpiri itsinda ryacu ryose uretse jye; nari nasigaye nkora imirimo komanda yari yanshinze. Icyo nzi ni uko kuba ntarafashwe byatewe n’uko nari narabaye inyangamugayo, ngahabwa iyo nshingano yihariye. Naho ubundi nanjye mba narafashwe mpiri.

Ku bw’ibyo, mu mwaka wa 1944 nahawe uruhushya rwo kumara igihe ntakora imirimo ya gisirikare kandi ndubona mu buryo butunguranye. Ubwo nasubiye imuhira njya gusura mama. Igihe nari ngitegereje ko bampa indi nshingano, nagiye kwiga ubwubatsi, kandi nyuma yaho ayo masomo yangiriye akamaro. Muri Mata 1945, ingabo z’Abanyamerika zigaruriye umugi twari dutuyemo wari hafi y’i Magdeburg. Ukwezi kumwe nyuma yaho, intambara yararangiye. Yarangiye tukiriho, kandi wabonaga ibihe biri imbere bitanga icyizere.

Umunsi umwe muri Kamena, umuntu watangaga amatangazo muri uwo mugi yaravuze ati “iri joro ingabo z’Abanyamerika zagiye, kandi iz’Abarusiya ziragera hano uyu munsi saa tanu z’amanywa.” Icyizere twari dufite cyarayoyotse igihe twabonaga ko twongeye kugera mu karere kagenzurwa n’Abakomunisiti. Ako kanya jye na mubyara wanjye twatangiye gushakisha uko twatoroka. Impeshyi yagiye kugera hagati twarambutse umupaka, turi mu karere kagenzurwa n’Abanyamerika. Mu Gushyingo ni bwo twasubiye mu gace kagenzurwaga n’Abarusiya, tuzana imiryango yacu rwihishwa tuyambutsa umupaka, ariko bitugoye cyane.

“Uzatege amatwi witonze maze ugereranye”

Twatuye mu gice cyahoze cyitwa u Budage bw’Iburengerazuba. Nyuma yaho, natangiye gukunda Bibiliya. Iyo habaga ari ku Cyumweru, najyaga mu ishyamba ngasoma Bibiliya, ariko sinari nsobanukiwe ibyo nsoma. Numvaga ibivugwamo ari ibintu byabaye kera cyane. Nanone kandi, najyaga kwigira umubatizo mu Bamenoni. Naratangaye cyane igihe nabonaga mu gitabo cya gatigisimu interuro ivuga ngo “Data ni Imana, Mwana ni Imana, n’Umwuka wera ni Imana,” ikurikiwe n’ikibazo cyagiraga kiti “ese hariho Imana eshatu?” Igisubizo cyari cyanditse ahagana hasi cyagiraga kiti “oya, abo batatu ni umwe.” Nabajije mwarimu wo muri iryo dini nti “ibyo bishoboka bite?” Aransubiza ati “wa mwana we, ibyo nta wubitekerezaho cyane; hari ababitekerejeho cyane barasara.” Ako kanya nahise mfata umwanzuro wo kutabatizwa.

Iminsi mike nyuma yaho, numvise umuntu ntazi avugana na mubyara wanjye. Nagize amatsiko nivanga muri icyo kiganiro, maze mbaza ibibazo bimwe na bimwe. Icyo gihe sinari nzi ko uwo muntu ari Erich Golatsik wari wararokotse ubwicanyi bwakorewe mu kigo cy’i Wewelsburg cyakoranyirizwagamo imfungwa. Yambajije niba nshaka gusobanukirwa Bibiliya. Igihe namusubizaga ko mbishaka, yanyijeje ko ikintu cyose yari kunyigisha yari kujya akinyereka muri Bibiliya yanjye.

Erich amaze kunsura incuro nke, yantumiriye kuzaza mu ikoraniro ry’intara ry’Abahamya ba Yehova, nkaba nkeka ko iryo koraniro riri mu makoraniro ry’intara ya mbere yari abaye nyuma y’aho intambara irangiriye. Byaranshishikaje cyane ku buryo nandikaga buri murongo w’Ibyanditswe abatangaga disikuru babaga basomye cyangwa bavuze. Bidatinze naje kubona ko kwiga icyo Bibiliya yigisha bijyana n’inshingano, maze mfata umwanzuro wo kubireka. Nanone kandi, kwemera ko habaho idini ry’ukuri rimwe gusa byarangoraga. Igihe Erich yabonaga ko nari niyemeje gusubira mu idini nahozemo, yangiriye inama agira ati “uzatege amatwi witonze maze ugereranye.”

Nasuye abarimu bo mu idini ryacu incuro ebyiri gusa, mpita mbona ko batazi ibyo bavuga kandi ko nta kuri na mba bazi. Nandikiye abakuru b’idini mbabaza ibibazo bishingiye kuri Bibiliya. Umwe yaranshubije ati “nta burenganzira ufite bwo kwiga Ibyanditswe kubera ko utaravuka ubwa kabiri.”

Umukobwa narambagizaga yampatiye gufata umwanzuro ukomeye. Yari umwe mu bari bagize itsinda ry’abavutse ubwa kabiri ryo mu Bamenoni. Kubera ko yemeye ibyo umuryango we wangaga Abahamya ba Yehova wamuhatiraga gukora, yambwiye ko tutari kuzongera kuvugana ntarareka iryo dini rishya. Icyo gihe nari maze gusobanukirwa ukuri ku buryo nta wundi mwanzuro nagombaga gufata uretse kumureka.

Bidatinze, Erich yagarutse kunsura. Yavuze ko mu cyumweru cyari kigiye gukurikiraho hari hateganyijwe gahunda y’umubatizo, maze ambaza niba nifuza kubatizwa. Nari nariboneye ko Abahamya ba Yehova bigisha ukuri kandi nashakaga gukorera Yehova Imana. Ubwo rero narabyemeye, maze muri Gicurasi 1948 mbatirizwa mu kintu biyuhagiriramo kimeze nk’umuvure.

Nyuma gato y’aho mbatirijwe, umuryango wanjye wafashe umwanzuro wo kwimukira muri Paragwe, muri Amerika y’Epfo, maze mama ansaba ko tujyana. Numvaga ntabishaka kubera ko nari nkeneye gukomeza kwiga Bibiliya no gushyira inyigisho zayo mu bikorwa. Igihe nari nasuye ibiro by’ishami by’Abahamya ba Yehova byari i Wiesbaden, nahuye na August Peters. Yanyibukije ko nari mfite inshingano yo kwita ku muryango wanjye. Nanone yangiriye inama igira iti “uko byagenda kose, ntuzigere wibagirwa kubwiriza ku nzu n’nzu. Nuramuka ubyibagiwe, uzamera nk’abayoboke b’amadini yose yiyita aya gikristo.” N’ubu nemera ko iyo nama ari ingirakamaro kandi nemera ko kubwiriza “ku nzu n’inzu” ari ngombwa.—Ibyakozwe 20:20, 21.

“Umuhanuzi w’ibinyoma” muri Paragwe

Nyuma gato y’uko mpura n’Umuvandimwe Peters, jye n’umuryango wanjye twafashe ubwato tujya muri Amerika y’Epfo. Urugendo rwacu rwarangiriye mu karere ka Gran Chaco muri Paragwe, aho na ho hakaba hari hatuwe n’Abamenoni. Ibyumweru bibiri nyuma y’aho tugereyeyo, nakoze rwa rugendo navuze ngitangira, njya mu mudugudu wari hafi aho kugira ngo mpabwirize ndi jyenyine. Inkuru yahise ikwira hose ko mu bantu baje vuba harimo “umuhanuzi w’ibinyoma.”

Icyo gihe rero ni bwo wa mwuga w’ubwubatsi nari narimenyereje wangiriye akamaro. Buri muryango w’abimukira wari ukeneye inzu yo kubamo, kandi ayo mazu yabaga yubakishijwe rukarakara, ashakajwe ibyatsi. Mu mezi atandatu yakurikiyeho, abantu baranshakaga cyane kugira ngo mbubakire kandi nabonaga uburyo bwinshi bwo kubwiriza mu buryo bufatiweho. Abantu babaga bafite ikinyabupfura, ariko bapfaga kubona inkuta z’inzu zabo zuzuye, bagashimishwa no kubona mbaviriye aho.

Hagati aho, amato yatwaraga abantu yazanye izindi mpunzi z’Abamenoni zari ziturutse mu Budage. Muri bo harimo umukobwa witwaga Katerina Schellenberg wari warigeze kuganira n’Abahamya igihe gito, maze ahita abona ko bigisha ukuri ku birebana na Bibiliya. Nubwo yari atarabatizwa, igihe yari muri ubwo bwato yari yaravuze ko ari Umuhamya wa Yehova. Kubera iyo mpamvu, bamwimye uburenganzira bwo kujya kuba aho abandi Badage bari batuye. Kubera ko yari asigaye wenyine mu mugi wa Asunción, umurwa mukuru wa Paragwe, yashatse akazi ko mu rugo, yiga Icyesipanyoli kandi ashaka Abahamya maze arabatizwa. Mu Kwakira 1950, nashyingiranywe n’uwo mukobwa w’umunyamwete. Yambereye inkunga ihebuje kandi yamfashije mu bintu byose twahuye na byo muri iyi myaka ishize.

Mu gihe gito nari narazigamye amafaranga yo kugura igare rikururwa n’amafarashi hamwe n’amafarashi abiri, kandi ibyo byose nabikoreshaga mu murimo wo kubwiriza, nkabikora buri gihe nzirikana inama Umuvandimwe Peters yangiriye. Icyo gihe, mushiki wanjye na we wari warabaye Umuhamya yadusanze aho twabaga. Incuro nyinshi twese twabyukaga saa kumi y’ijoro, tugakora urugendo rw’amasaha ane, tukabwiriza amasaha abiri cyangwa atatu tugataha.

Nari narasomye mu bitabo byacu ko hajya hatangwa disikuru z’abantu bose, maze nanjye ndayitegura. Kubera ko ntari narigeze njya mu materaniro mu Budage, nagerageje gutekereza ukuntu iyo disikuru yagombye gutangwa maze mvuga ibirebana n’Ubwami bw’Imana. Ayo materaniro yajemo abantu umunani, maze abarimu bo mu idini ry’Abamenoni barababara cyane. Bateguye gahunda yo gukusanya inyandiko zishingiye kuri Bibiliya twari twarahaye abaturage kandi babategeka kutazigera badusuhuza.

Nyuma yaho, nasabwe kwitaba ku biro by’ako karere twari dutuyemo, maze umuyobozi waho hamwe n’abarimu babiri bo mu idini ry’Abamenoni bari baturutse muri Kanada bamara amasaha runaka bampata ibibazo. Amaherezo, umwe muri bo yarambwiye ati “umva wa musore we, ufite uburenganzira bwo kwemera ibyo ushaka, ariko ugomba kudusezeranya ko nta muntu n’umwe uzabwira ibyo wizera.” Ibyo rero sinashoboraga kubibemerera. Kubera iyo mpamvu, bansabye kwimuka nkava muri ako karere kubera ko batashakaga ko “umuhanuzi w’ibinyoma” akomeza kubana n’“abavandimwe b’indahemuka.” Maze kwanga kwimuka, bemeye kutwishyurira amafaranga y’urugendo jye n’abari bagize umuryango wacu bose, ariko nkomera ku mwanzuro wanjye nanga kugenda.

Muri iyo mpeshyi yo mu mwaka wa 1953, nagiye mu ikoraniro ry’intara mu mugi wa Asunción. Muri iryo koraniro navuganye na Nathan Knorr wari waturutse ku cyicaro gikuru cy’Abahamya ba Yehova kiri i Brooklyn muri New York. Yangiriye inama yo kwimukira mu murwa mukuru kugira ngo mfatanye n’itsinda rito ry’abamisiyonari bari barahoherejwe, kubera ko umurimo wacu wo kubwiriza muri ako karere kari gatuwe n’Abamenoni wasaga n’aho nta cyo wageragaho gifatika.

Uko twashyize Ubwami mu mwanya wa mbere

Icyo gihe muri Paragwe hose hari Abahamya nka 35 gusa. Nabivuganyeho n’umugore wanjye. Ariko nubwo atari ashishikajwe no kwimukira mu mugi munini, yari yiteguye kongera gutangira ubuzima. Mu mwaka wa 1954, jye na Katerina twubatse inzu y’amatafari, tuyubaka twembi nta wundi udufashije kandi tukayubaka mu gihe twabaga dufite umwanya. Nta na rimwe twigeze dusiba amateraniro, kandi buri gihe mu mpera z’ibyumweru twabwiraga abantu ibihereranye na Bibiliya.

Imwe mu nshingano nahawe yari iyo guherekeza umugenzuzi w’akarere usura amatorero, kugira ngo njye musemurira mu gihe yasuye amatorero yo muri Paragwe yari mu duce dukoresha ururimi rw’Ikidage. Kubera ko nari nzi Icyesipanyoli gike, birashoboka ko igihe nahinduraga disikuru ku ncuro ya mbere nyivana mu Cyesipanyoli nyishyira mu Kidage ari bwo nahawe inshingano ikomeye cyane kurusha izindi.

Kubera ko umugore wanjye yarwaragurikaga, twimukiye muri Kanada mu mwaka wa 1957, nyuma yaho mu mwaka wa 1963 twimukira muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Aho twabaye hose buri gihe twageragezaga gushyira inyungu z’Ubwami mu mwanya wa mbere mu mibereho yacu (Matayo 6:33). Nshimira cyane Yehova Imana kuba yaratumye menya ukuri ko mu Ijambo rye Bibiliya nkiri muto. Inyigisho zo muri Bibiliya nahawe zamfashije mu buryo bwinshi mu mibereho yanjye.

Nagize igikundiro gikomeye cyo gufasha abandi kumenya inyigisho zihebuje zo muri Bibiliya zampumurije cyane. Ikinshimisha kurusha ibindi, ni uko abana banjye n’abuzukuru banjye bose bungukiwe n’inyigisho zo muri Bibiliya kuva bakiri bato. Ubu bose bakurikiza inama y’Umuvandimwe Peters wambwiye kera cyane ati “uko byagenda kose, ntuzigere wibagirwa kubwiriza ku nzu n’inzu.”

[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 22]

Ikinshimisha kurusha ibindi, ni ukubona abana banjye n’abuzukuru banjye bose barungukiwe n’inyigisho zo muri Bibiliya kuva bakiri bato

[Amafoto yo ku ipaji ya 20 n’iya 21]

Jye na Katerina mbere gato y’uko dushyingiranwa mu mwaka wa 1950

[Ifoto yo ku ipaji ya 21]

Turi kumwe n’umwana wacu w’imfura iwacu muri Paragwe, mu mwaka wa 1952

[Ifoto yo ku ipaji ya 23]

Ndi kumwe n’abagize umuryango wacu muri iki gihe

[Aho ifoto yavuye]

Ifoto yafashwe na Keith Trammel © 2000

[Aho ifoto yo ku ipaji ya 19 yavuye]

Ifoto yafashwe na Keith Trammel © 2000

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze