ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w09 1/11 p. 4
  • Inyigisho y’ikinyoma ya 1: Ubugingo ntibupfa

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Inyigisho y’ikinyoma ya 1: Ubugingo ntibupfa
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2009
  • Ibisa na byo
  • Ubugingo ni iki?
    Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
  • Icyo Ubugingo Ari Cyo Dukurikije Bibiliya
    Bitugendekera Bite Iyo Dupfuye?
  • Ese umwuka wawe uzakomeza kubaho?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2007
  • Ubugingo
    Nimukanguke!—2015
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2009
w09 1/11 p. 4

Inyigisho y’ikinyoma ya 1: Ubugingo ntibupfa

Aho yakomotse:

hari igitabo cyavuze ko “abahanga mu bya filozofiya b’Abakristo bo mu kinyejana cya mbere, baje kwemera inyigisho y’Abagiriki yo kudapfa k’ubugingo, kandi batekerezaga ko ubugingo bwaremwe n’Imana hanyuma bukinjizwa mu mubiri mu gihe cy’isamwa.”—The New Encyclopædia Britannica (1988), Umubumbe wa 11, ku ipaji ya 25.

Icyo Bibiliya ibivugaho:

“ubugingo bukora icyaha ni bwo buzapfa.”—Ezekiyeli 18:4.

Bibiliya ivuga uko umuntu wa mbere yaremwe igira iti “Uwiteka Imana irema umuntu mu mukungugu wo hasi, imuhumekera mu mazuru umwuka w’ubugingo, umuntu ahinduka ubugingo buzima [mu Giheburayo ni neʹphesh].”—Itangiriro 2:7.

Ijambo ry’Igiheburayo neʹphesh ryahinduwemo “ubugingo,” risobanurwa ngo “ikiremwa gihumeka.” Igihe Imana yaremaga umuntu wa mbere Adamu, ntiyamushyizemo ubugingo budapfa, ahubwo yamushyizemo imbaraga y’ubuzima ibeshwaho no guhumeka. Ku bw’ibyo, iyo Bibiliya ivuga ibirebana n’“ubugingo,” iba ishaka kuvuga ikintu cyose gifite ubuzima uko cyakabaye. Iyo ubugingo butakirimo ya mbaraga y’ubuzima Imana yabushyizemo, burapfa.—Itangiriro 3:19; Ezekiyeli 18:20.

Inyigisho ivuga ko ubugingo budapfa yatumye abantu bibaza ibibazo bikurikira: ubugingo bujya he iyo umuntu apfuye? Bigendekera bite ubugingo bw’abanyabyaha? Igihe abiyita Abakristo bemeraga inyigisho ivuga ko ubugingo budapfa, byatumye bemera indi nyigisho y’ikinyoma ari yo y’umuriro w’iteka.

Gereranya iyi mirongo yo muri Bibiliya: Umubwiriza 3:19; Matayo 10:28; Ibyakozwe 3:23

UKURI:

Iyo umuntu apfuye ntakomeza kubaho

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze