Jya uhesha Imana icyubahiro buri munsi
DAWIDI umwanditsi wa zaburi, yasenze Yehova agira ati “mu gitondo unyumvishe imbabazi zawe, kuko ari wowe niringira. Umenyeshe inzira nkwiriye kunyuramo” (Zab 143:8). Ese iyo ubyutse ugashimira Yehova umunsi mushya wo kubaho aguhaye, ujya umusaba kugufasha gufata imyanzuro ikwiriye no gukora ibyiza, nk’uko Dawidi yabigenzaga? Nta gushidikanya ko ubikora.
Kubera ko turi abagaragu ba Yehova bamwiyeguriye, ‘twaba turya cyangwa tunywa, cyangwa dukora ikindi kintu icyo ari cyo cyose,’ twihatira ‘gukora ibintu byose tugamije guhesha Imana ikuzo’ (1 Kor 10:31). Tuba tuzi ko imibereho yacu ya buri munsi ihesha Yehova icyubahiro, cyangwa ko imusuzuguza. Nanone twibuka ko Ijambo ry’Imana rivuga ko Satani arega abavandimwe ba Kristo hamwe n’abagaragu b’Imana bose bari ku isi, “ku manywa na nijoro” (Ibyah 12:10). Ni yo mpamvu twiyemeje kunyomoza ibinyoma bya Satani maze tugashimisha umutima wa Yehova, binyuriye mu gukorera Data wo mu ijuru umurimo wera “ku manywa na nijoro.”—Ibyah 7:15; Imig 27:11.
Reka dusuzume muri make uburyo bubiri bw’ingenzi bushobora gutuma duhesha Imana icyubahiro buri munsi. Uburyo bwa mbere buratwereka uko twashyira ibintu by’ingenzi mu mwanya wa mbere, naho uburyo bwa kabiri buratwereka uko twakwita ku bandi.
Kubaho twariyeguriye Imana
Igihe twiyeguriraga Yehova, twavuze tubikuye ku mutima ko dushaka kumukorera. Nanone kandi, twasezeranyije Yehova ko tuzagendera mu nzira ze “ku manywa na nijoro,” kugeza iteka ryose (Zab 61:6, 9). None se ni gute tubaho duhuje n’iryo sezerano? Ni gute tugaragaza ko dukunda Yehova n’umutima wacu wose buri munsi?
Ijambo ry’Imana rigaragaza neza inshingano Yehova ashaka ko dusohoza (Guteg 10:12, 13). Inyinshi ziri mu gasanduku gafite umutwe uvuga ngo “Inshingano Imana yaduhaye” kari ku ipaji ya 22. Izo nshingano zose ni Imana yaziduhaye, kandi ni iz’ingenzi cyane. Ni gute twamenya inshingano yaza mu mwanya wa mbere, mu gihe zose twumva twazisohoreza icyarimwe?
Umurimo wera ni wo dushyira imbere, ukaba ukubiyemo kwiga Bibiliya, isengesho, amateraniro ya gikristo hamwe no kubwiriza (Mat 6:33; Yoh 4:34; 1 Pet 2:9). Birumvikana ko ibintu by’umwuka atari byo twakora umunsi wose. Kujya ku kazi, kujya ku ishuri no gukora imirimo yo mu rugo, na byo bigomba kuzamo. Nubwo bimeze bityo ariko, dukora uko dushoboye kugira ngo akazi n’izindi gahunda bitaburizamo umurimo wera, nko kujya mu materaniro ya gikristo. Reka dufate urugero. Igihe duteganya kujya mu kiruhuko, dukora uko dushoboye kugira ngo tutazacikanwa n’uruzinduko rw’umugenzuzi usura amatorero, porogaramu y’umunsi w’ikoraniro ryihariye, ikoraniro ry’akarere cyangwa ikoraniro ry’intara. Hari igihe dushobora gusohoza inshingano nyinshi icyarimwe. Urugero, dushobora kwishyiriraho intego mu muryango yo kujya dukora isuku ku Nzu y’Ubwami, cyangwa se twaba turi ku kazi cyangwa ku ishuri, tugakoresha ikiruhuko cya saa sita tubwiriza bagenzi bacu. Koko rero, mu gihe tugiye gufata imyanzuro mu buzima bwacu, wenda nko gushaka akazi, guhitamo aho tuziga cyangwa guhitamo incuti, tuba twifuza gushyira ikintu cy’ingenzi mu mwanya wa mbere, ari cyo gusenga Yehova Data wa twese dukunda cyane.—Umubw 12:13.
Jya ugaragariza abandi ko ubitaho
Yehova yifuza ko tugaragaza ko twita ku bandi, kandi tukabakorera ibintu byiza. Icyakora Satani we, atuma abantu bikunda. Isi ye yuzuye abantu “bikunda,” ‘abakunda ibinezeza’ hamwe n’‘ababibira umubiri’ (2 Tim 3:1-5; Gal 6:8). Ni incuro nke cyane abantu benshi batekereza ku ngaruka ibikorwa byabo bigira ku bandi. Ahubwo usanga “imirimo ya kamere” yogeye ku isi hose.—Gal 5:19-21.
Imyitwarire y’abantu bayoborwa n’umwuka wa Yehova itandukanye cyane n’iy’isi, kuko bo barangwa n’urukundo, kugwa neza no kugirira neza abandi (Gal 5:22). Ijambo ry’Imana ridutera inkunga yo kwita ku byo abandi bakeneye, mbere yo kwita ku byacu. Ubwo rero, dukora ibikorwa bigaragaza ko twitanaho, ariko tukitonda kugira ngo tutivanga mu buzima bw’abandi (1 Kor 10:24, 33; Fili 2:3, 4; 1 Pet 4:15). By’umwihariko, twita kuri bagenzi bacu duhuje ukwizera. Ariko kandi, twihatira no gufasha abatizera (Gal 6:10). Ese uyu munsi waza gushaka uburyo wagaragariza ineza umuntu muri buhure?—Reba agasanduku gafite umutwe uvuga ngo “Jya ubagaragariza ko ubitaho” kari ku ipaji ya 23.
Kwita ku bandi ntibisobanura kubikora mu gihe cyihariye cyangwa bitewe n’imimerere runaka (Gal 6:2; Efe 5:2; 1 Tes 4:9, 10). Ibinyuranye n’ibyo, buri munsi tugerageza kwita ku mimerere barimo, kandi tukaba twiteguye no kubafasha niba hari ibyo bakeneye, kabone n’iyo twaba twumva bitatworoheye. Twifuza gutanga ku byo dufite uko byaba biri kose, urugero nk’igihe cyacu, ibyo dutunze n’ubuhanga dufite. Yehova atwizeza ko nidutanga, na we azaduha.—Imig 11:25; Luka 6:38.
Umurimo wera dukora “ku manywa na nijoro”
Ariko se koko birashoboka ko dukorera Yehova umurimo wera “ku manywa na nijoro”? Birashoboka, binyuriye mu gukorana umwete buri gihe ibintu byose bijyanye na gahunda yacu yo gusenga (Ibyak 20:31). Dushobora gukora umurimo wera mu buzima bwacu bwose binyuriye mu gusoma Ijambo ry’Imana no kuritekerezaho buri munsi, gusenga ubudasiba, gukora uko dushoboye tukaboneka mu materaniro yose no gukoresha uburyo tubonye bwose tukabwiriza.—Zab 1:2; Luka 2:37; Ibyak 4:20; 1 Tes 3:10; 5:17.
Ese buri wese muri twe akorera Yehova uwo murimo wera? Niba ari uko tubigenza, icyifuzo cyacu cyo gushimisha Yehova no gutanga igisubizo cy’ibirego bya Satani, bizagaragara mu buzima bwacu bwose bwa buri munsi. Duharanira guhesha Yehova ikuzo mu byo dukora byose no mu mimerere twaba turimo yose. Turareka amahame ye akatuyobora mu byo tuvuga no mu myitwarire yacu, kandi tukayakurikiza mu gihe dufata imyanzuro. Tugaragaza ko twishimira ukuntu atwitaho mu buryo bwuje urukundo kandi akaduha ubufasha, binyuriye mu kumwiringira byimazeyo no gukora umurimo we n’imbaraga zacu zose. Ikindi kandi, twemera inama n’ibihano aduha, kuko kuba tudatunganye bituma rimwe na rimwe twica amategeko ye.—Zab 32:5; 119:97; Imig 3:25, 26; Kolo 3:17; Heb 6:11, 12.
Nimucyo dukomeze guhesha Imana icyubahiro buri munsi. Nitubigenza dutyo, tuzumva tugaruriwe ubuyanja, kandi tuzishimira uburinzi burangwa n’urukundo bwa Data wo mu ijuru iteka ryose.—Mat 11:29; Ibyah 7:16, 17.
[Agasanduku/Amafoto yo ku ipaji ya 22]
Inshingano Imana yaduhaye
• Gusenga ubudacogora.—Rom 12:12.
• Kwiyigisha Bibiliya no gukuramo amasomo yadufasha.—Zab 1:2; 1 Tim 4:15.
• Guteranira hamwe n’abagize itorero.—Zab 35:18; Heb 10:24, 25.
• Guha umuryango wacu ibyo ukeneye, mu buryo bw’umubiri, mu buryo bw’umwuka no mu buryo bw’ibyiyumvo.—1 Tim 5:8.
• Kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami no guhindura abantu abigishwa.—Mat 24:14; 28:19, 20.
• Kwita ku byo dukeneye mu buryo bw’umubiri, mu buryo bw’umwuka no mu buryo bw’ibyiyumvo, bikaba bikubiyemo no kwirangaza mu buryo bwiza.—Mar 6:31; 2 Kor 7:1; 1 Tim 4:8, 16.
• Kwita ku nshingano z’itorero.—Ibyak 20:28; 1 Tim 3:1.
• Kwita ku isuku y’urugo rwacu ndetse n’Inzu y’Ubwami.—1 Kor 10:32.
[Agasanduku/Ifoto yo ku ipaji ya 23]
Jya ubagaragariza ko ubitaho
• Umuvandimwe cyangwa mushiki wacu ugeze mu za bukuru.—Lewi 19:32.
• Umuntu ufite ubumuga cyangwa ubundi burwayi bwo mu byiyumvo.—Imig 14:21.
• Umwe mu bagize itorero ufite ikintu akeneye mu buryo bwihutirwa, kandi ukaba ushobora kukibona.—Rom 12:13.
• Umwe mu bagize umuryango wawe.—1 Tim 5:4, 8.
• Uwo duhuje ukwizera wapfushije uwo bashakanye.—1 Tim 5:9.
• Umusaza ukorana umwete mu itorero.—1 Tes 5:12, 13; 1 Tim 5:17.