Ahazabera Ikoraniro ry’Intara ryo mu wa 2010 rifite umutwe uvuga ngo “Komeza kuba incuti ya Yehova”
9-11 Nyakanga
BUTARE (A): Inzu y’Amakoraniro y’Abahamya ba Yehova
KABAYA: Inzu y’Amakoraniro y’Abahamya ba Yehova
KIGALI (A): Inzu y’Amakoraniro y’Abahamya ba Yehova
NYAMATA: Inzu y’Ubwami y’Abahamya ba Yehova
NGARAMA: Inzu y’Ubwami y’Abahamya ba Yehova
16-18 Nyakanga
BUTARE (B): Inzu y’Amakoraniro y’Abahamya ba Yehova
CYANGUGU: Inzu y’Amakoraniro y’Abahamya ba Yehova
GISENYI (A): Inzu y’Amakoraniro y’Abahamya ba Yehova
KIGALI (B): Inzu y’Amakoraniro y’Abahamya ba Yehova
NYAGATARE: Inzu y’Ubwami y’Abahamya ba Yehova
23-25 Nyakanga
GISENYI (B): Inzu y’Amakoraniro y’Abahamya ba Yehova
GITARAMA: Inzu y’Ubwami y’Abahamya ba Yehova
KIGALI (C): Inzu y’Amakoraniro y’Abahamya ba Yehova
MAHOKO (A): Inzu y’Amakoraniro y’Abahamya ba Yehova
MUVUMBA: Inzu y’Amakoraniro y’Abahamya ba Yehova
6-8 Kanama
KIGALI
IGIFARANSA: Inzu y’Amakoraniro y’Abahamya ba Yehova
KIRAMURUZI: Inzu y’Ubwami y’Abahamya ba Yehova
MAHOKO (B): Inzu y’Amakoraniro y’Abahamya ba Yehova
RUHENGERI: (A): Inzu y’Amakoraniro y’Abahamya ba Yehova
RWAMAGANA: Inzu y’Amakoraniro y’Abahamya ba Yehova
13-15 Kanama
BYUMBA: Inzu y’Amakoraniro y’Abahamya ba Yehova
KIBUNGO: Inzu y’Ubwami y’Abahamya ba Yehova
KIGALI
IGISWAYIRE: Inzu y’Amakoraniro y’Abahamya ba Yehova
MAHOKO (C): Inzu y’Amakoraniro y’Abahamya ba Yehova
RUHENGERI (B): Inzu y’Amakoraniro y’Abahamya ba Yehova
20-22 Kanama
GIKONGORO: Inzu y’Ubwami y’Abahamya ba Yehova
NYANGE: Inzu y’Amakoraniro y’Abahamya ba Yehova
Ubufasha buturuka ku ‘Mana nyir’ihumure’
UMWAMI DAWIDI yahuraga n’ibintu byinshi bimutera agahinda, kandi akagira ‘ibitekerezo [byinshi] bimuhagarika umutima.’ Nyamara ntiyigeze ashidikanya ko buri gihe Umuremyi atwumva. Yaranditse ati “Uwiteka, warandondoye uramenya. Uzi imyicarire yanjye n’imihagurukire yanjye, umenyera kure ibyo nibwira. Kuko ijambo ritaraba mu rurimi rwanjye, uba umaze kurimenya rwose, Uwiteka.”—Zaburi 139:1, 2, 4, 23.
Natwe dushobora kwiringira tudashidikanya ko Umuremyi wacu atwumva, kandi ko azi neza ingaruka kwiheba bishobora kugira ku bwenge bwacu no ku mubiri wacu. Azi neza igituma twiheba, kandi azi uko twahangana n’ingorane turimo. Byongeye kandi, yadusobanuriye uko azabigenza kugira ngo adukize indwara yo kwiheba. Nta wundi muntu waguhumuriza waruta “Imana [nyir’impuhwe] ihumuriza abihebye, ikabatera inkunga, ikabagarurira ubuyanja kandi ikabarema agatima.”—2 Abakorinto 7:6, The Amplified Bible.
Icyakora, hari igihe abantu bihebye bibaza uko Imana yabafasha mu gihe bababaye cyane.
◼ Ese Imana ishobora gufasha abantu bihebye?
Yehova aba hafi y’abagaragu be bihebye, ku buryo Bibiliya ivuga ko ‘abana n’ufite umutima umenetse wicisha bugufi, kugira ngo ahembure imyuka y’abicisha bugufi, ahembure n’abafite imitima imenetse’ (Yesaya 57:15). Mbega ukuntu duhumurizwa no kumenya ko “Uwiteka aba hafi y’abafite imitima imenetse, kandi [ko] akiza abafite imitima ishenjaguwe”!—Zaburi 34:19.
◼ Ni gute abantu bihebye bashobora kubona ihumure rituruka ku Mana?
Abagaragu b’Imana bashobora kwegera ‘uwumva ibyo asabwa’ igihe icyo ari cyo cyose, kuko ashobora kudufasha guhangana n’imibabaro duhura na yo (Zaburi 65:3). Bibiliya idutera inkunga yo gusuka ibiri mu mutima wacu imbere ye igira iti “ntihakagire ikintu icyo ari cyo cyose kibahangayikisha, ahubwo muri byose, binyuze ku masengesho no kwinginga no gushimira, mujye mureka ibyo musaba bimenywe n’Imana, kandi amahoro y’Imana asumba cyane ibitekerezo byose, azarinda ubushobozi bwanyu bwo gutekereza binyuze kuri Kristo Yesu.”—Abafilipi 4:6, 7.
◼ Byagenda bite se niba wumva nta cyo umaze ku buryo bituma utekereza ko Imana itumva amasengesho yawe?
Kwiheba bishobora gutuma twumva ko ibyo dukora kugira ngo dushimishe Imana bidahagije. Icyakora, Data wo mu ijuru azi neza ko ikintu icyo ari cyo cyose gishobora kuduhungabanya, kandi “yibuka ko turi umukungugu” (Zaburi 103:14). Nubwo ‘imitima yacu ishobora kuducira urubanza,’ dushobora ‘kwizeza imitima yacu’ ko “Imana iruta imitima yacu kandi izi byose” (1 Yohana 3:19, 20). Ku bw’ibyo, mu gihe usenga ushobora gukoresha amagambo usoma mu mirongo ya Bibiliya itandukanye, urugero nko muri Zaburi 9:10, 11; 10:12, 14, 17 no mu gice cya 25:17.
◼ Byagenda bite se mu gihe wumva ubabaye cyane, ku buryo kuvuga ibikuri ku mutima bikugora?
Mu gihe wumva ubabaye cyane ku buryo kuvuga ibikuri ku mutima bikugora, ntugacike intege. Ujye ukomeza kwegera “Data w’imbabazi nyinshi, akaba n’Imana nyir’ihumure ryose,” wizeye ko azi uko umerewe n’ibyo ukeneye.—2 Abakorinto 1:3.
◼ Ni gute Yehova asubiza amasengesho yacu?
Bibiliya ntitwizeza ko Imana idukuriraho ingorane zose dufite muri iki gihe. Icyakora, Imana iduha imbaraga zo kwihanganira ‘ibintu byose,’ hakubiyemo no kwiheba (Abafilipi 4:13). Hari umugore witwa Martina wavuze ati “igihe narwaraga indwara yo kwiheba ku ncuro ya mbere, nasenze Yehova musaba kunkiza ako kanya kuko numvaga ntari gushobora kubyihanganira. Ariko ubu numva ko gusaba Imana imbaraga mba nkeneye buri munsi, biba bihagije.”
Ibyanditswe ni isoko y’imbaraga zo mu buryo bw’umwuka zifasha abantu guhangana n’indwara yo kwiheba. Sarah, umaze imyaka 35 arwaye indwara yo kwiheba, yiboneye akamaro ko gusoma Bibiliya buri munsi. Yaravuze ati “rwose nishimira ubufasha abaganga bakomeje kumpa. Icyakora, mbona ko ikintu gikomeye kuruta ibindi cyamfashije ari ugusoma Ijambo ry’Imana. Kurisoma nabigize akamenyero.”
Kwiheba bizavaho burundu!
Igihe Yesu Kristo yari ku isi, yagaragaje ko afite imbaraga yahawe n’Imana zo gukiza indwara. Yesu yifuzaga guhumuriza abantu bari barwaye indwara zikaze. Nanone kandi, yari azi agahinda umuntu aterwa no guhangayika bikabije. Mu ijoro ryabanjirije urupfu rwe rubabaje cyane, ‘Kristo yasenze yinginga kandi asaba uwashoboraga kumukiza urupfu, ataka cyane asuka amarira’ (Abaheburayo 5:7). Nubwo icyo gihe Yesu yababaye bikabije, kuba yarababaye byatugiriye akamaro, kubera ko “ashobora gufasha abageragezwa.”—Abaheburayo 2:18; 1 Yohana 2:1, 2.
Bibiliya iduhishurira ko Imana ifite umugambi wo kuvanaho ibintu byose bibabaza abantu bigatuma biheba (Yesaya 65:17, 18). “Ijuru rishya,” ari ryo Bwami bw’Imana, rizashyiraho “isi nshya,” ari yo muryango w’abantu bakiranuka bazaba ku isi bafite ubuzima buzira umuze, kandi bafitanye imishyikirano myiza n’Imana. Icyo gihe indwara zose zizaba zaravanyweho burundu.