ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w10 1/4 pp. 12-14
  • Ukuri ku birebana na Yesu

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ukuri ku birebana na Yesu
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
  • Ibisa na byo
  • Ibisubizo by’ibibazo twibaza kuri Yesu Kristo
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2012
  • Yesu Kristo ni muntu ki?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2005
  • Tumenye “gutekereza kwa Kristo”
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2000
  • Ese Yesu yari afite umugore? Ese Yesu yari afite abo bavukana?
    Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
w10 1/4 pp. 12-14

Ukuri ku birebana na Yesu

ESE UTEKEREZA KO IMYIZERERE IKURIKIRA ARI IBINYOMA CYANGWA NI UKURI?

Yesu yavutse ku itariki ya 25 Ukuboza.

Abanyabwenge batatu basuye Yesu akivuka.

Yesu ntiyari afite barumuna be na bashiki be.

Yesu yari Imana yigize umuntu.

Yesu ntiyari umuntu mwiza gusa.

ABANTU benshi bashobora gusubiza ko iyo myizerere yose imaze kuvugwa ari ukuri. Abandi bo bashobora kuvuga ko kubimenya neza bigoye, ndetse ko bidashoboka. Wenda batekereza ko kwizera Yesu bihagije, bityo akaba atari ngombwa kumenya niba iyo myizerere ari ukuri cyangwa ikinyoma.

Icyakora Bibiliya yo si ko ibivuga. Idutera inkunga yo kugira ‘ubumenyi nyakuri [ku] byerekeye Umwami wacu Yesu Kristo’ (2 Petero 1:8). Tugira ubwo bumenyi binyuriye mu gusuzuma Amavanjiri. Ayo Mavanjiri ahishura ukuri ku birebana na Yesu, kandi agatuma dushobora gutandukanya ukuri n’ibinyoma ku bimuvugwaho. Nimucyo dusuzume icyo Amavanjiri avuga ku birebana na ya myizerere twavuze haruguru.

IMYIZERERE: Yesu yavutse ku itariki ya 25 Ukuboza.

AHO UKURI KURI: IYO MYIZERERE NI IKINYOMA.

Bibiliya ntigaragaza neza itariki n’ukwezi Yesu yavukiyeho. None se iyo tariki ya 25 Ukuboza yaje ite? Hari igitabo cyavuze ko abiyitaga Abakristo, “bifuzaga ko iyo tariki ihuza n’iyo abapagani b’Abaroma bizihirizagaho . . . imboneko z’izuba. Icyo gihe amasaha y’amanywa yongeraga kuba menshi, kandi n’izuba rikarushaho kugaragara mu kirere” (The Encyclopædia Britannica). Icyo gitabo cyagaragaje ko imigenzo myinshi ikorwa kuri Noheli yakomotse mu “minsi mikuru ya gipagani ifitanye isano no [gusenga imana y’]ubuhinzi n’izuba. Iyo minsi mikuru yakorwaga igihe cy’ubukonje kigeze hagati.”

Ese Yesu yari kwemera ko abantu bizihiza ivuka rye ku itariki ya 25 Ukuboza? Tekereza nawe: itariki Yesu yavukiyeho ntizwi. Nta hantu na hamwe Ibyanditswe bigaragaza ko tugomba kwizihiza itariki yavukiyeho, yewe nta n’ikigaragaza ko Abakristo bo mu kinyejana cya mbere bayizihizaga. Ibinyuranye n’ibyo, Bibiliya igaragaza itariki nyayo Yesu yapfiriyeho, kandi igategeka abigishwa be kuyizihiza (Luka 22:19).a Nk’uko bigaragara, Yesu yashakaga ko baha agaciro itariki yatangiyeho igitambo cy’urupfu rwe, kuruta guha agaciro igihe yavukiye.—Matayo 20:28.

IMYIZERERE: Abanyabwenge (cyangwa abami dukurikije imigenzo imwe n’imwe) batatu basuye Yesu akivuka.

AHO UKURI KURI: IYO MYIZERERE NI IKINYOMA.

Ushobora kuba warabonye ibishushanyo cyangwa amashusho ariho akana Yesu karyamye aho amatungo arira, gakikijwe n’abanyabwenge batatu bari bakazaniye impano. Icyakora, ibyo ayo mashusho agaragaza ni ibinyoma.

Ni koko, hari abantu bavuye iburasirazuba baje kuramya Yesu akiri muto. Icyakora, bari abahanga mu kuragurisha inyenyeri (Matayo 2:1). Ese koko baba barasanze Yesu aryamye aho amatungo arira? Ibyo si byo, kubera ko bamusanze mu nzu. Ku bw’ibyo, biragaragara ko basanze Yesu amaze amezi runaka avutse.—Matayo 2:9-11.

Ese abo bashyitsi bari 2, 3 cyangwa 30? Bibiliya ntivuga umubare wabo. Birashoboka ko impamvu bavuga ko ari batatu, ari uko batanze impano z’ubwoko butatu (Matayo 2:11).b Hari n’abatekereza ko buri wese muri abo bita abanyabwenge batatu, yari afite ubwoko bw’abantu ahagarariye. Ariko ibyo ntibiboneka mu Byanditswe. Ahubwo nk’uko igitabo gitanga ibisobanuro ku Mavanjiri cyabivuze, icyo kinyoma kidasanzwe “cyahimbwe n’umuhanga mu by’amateka wo mu kinyejana cya munani.”

IMYIZERERE: Yesu ntiyari afite barumuna be na bashiki be.

AHO UKURI KURI: IYO MYIZERERE NI IKINYOMA.

Amavanjiri agaragaza neza ko Yesu yari afite abo bavaga inda imwe. Ivanjiri ya Luka ivuga ko Yesu yari umwana w’‘imfura’ wa Mariya, ibyo bikaba byumvikanisha ko nyuma yaho Mariya yabyaye abandi bana (Luka 2:7).c Ivanjiri ya Mariko igaragaza ko hari bamwe mu bantu b’i Nazareti bagereranyije Yesu n’abo bavukanaga, kugira ngo bumvikanishe ko yari umuntu usanzwe. Barabajije bati “si mwene nyina wa Yakobo na Yozefu na Yuda na Simoni? Bashiki be ntiduturanye?”—Mariko 6:3; Matayo 12:46; Yohana 7:5.

Icyakora, hari abahanga mu bya tewolojiya bakomeza kuvuga ko Yesu yari ikinege, nubwo Amavanjiri atari ko abigaragaza. Hari abavuga ko abo bita barumuna ba Yesu na bashiki be mu by’ukuri bari babyara be.d Hari n’abandi bakeka ko abo bana ari abo Yozefu yabyaye ahandi. Ariko kandi zirikana ibi bikurikira: ubwo koko iyo Yesu aza kuba ari we mwana Mariya yabyaye wenyine, abantu b’i Nazareti baba baravuze ya magambo? Ibinyuranye n’ibyo, hari abari bariboneye Mariya atwite, bityo bakaba bari bazi neza ko Yesu yari umwe mu bana benshi Mariya yabyaye.

IMYIZERERE: Yesu yari Imana yigize umuntu.

AHO UKURI KURI: IYO MYIZERERE NI IKINYOMA.

Nubwo abantu bamaze igihe kinini bemera ko Yesu ari Imana yigize umuntu ikaza ku isi, icyo akaba ari na cyo gitekerezo cy’ingenzi inyigisho y’Ubutatu ishingiyeho, si ko byari bimeze mu gihe cya Yesu. Ahubwo hari igitabo cyagize kiti “ari ijambo Ubutatu, ari n’iyo nyigisho ubwayo, ntibiboneka mu Isezerano Rishya . . . Iyo nyigisho yagiye ikwirakwira buhoro buhoro mu gihe cy’imyaka ibarirwa mu magana, kandi muri icyo gihe cyose yagibwagaho impaka nyinshi.”—The Encyclopædia Britannica.

Mu by’ukuri, iyo amadini yigisha ko Yesu ari Imana yigize umuntu, aba amutesha agaciro.e Kubera iki? Reka dufate urugero. Tuvuge ko abakozi basabye uruhusa umukoresha wabo, ariko akababwira ko adafite uburenganzira bwo kurubaha. Niba ibyo uwo mukoresha avuga ari ukuri, icyo gihe yaba azirikana aho ubushobozi bwe bugarukira. Icyakora aramutse ashobora gutanga urwo ruhusa ariko akarwimana, icyo gihe yaba ari umubeshyi.

Tukizirikana urwo rugero, ni ikihe gisubizo Yesu yahaye intumwa ze ebyiri igihe zamusabaga umwanya ukomeye mu bwami bwe? Yarazibwiye ati “kwicara iburyo bwanjye cyangwa ibumoso bwanjye si jye ubitanga, ahubwo bigenewe abo Data yabiteguriye” (Matayo 20:23). Niba se koko Yesu yari Imana, ubwo ntiyari kuba ababeshye? Aho kubigenza atyo, Yesu yatanze urugero ruhebuje rwo kwicisha bugufi igihe yavugaga ko hari undi mutegetsi umurusha ububasha, bityo agaragaza ko atangana n’Imana.

IMYIZERERE: Yesu ntiyari umuntu mwiza gusa.

AHO UKURI KURI: IBYO NI UKURI.

Yesu yagaragaje neza ko atari umuntu mwiza gusa. Yaravuze ati “ndi Umwana w’Imana” (Yohana 10:36). Birumvikana ko buri wese ashobora kwihandagaza avuga ko ari Umwana w’Imana. Ariko se niba Yesu yarabeshyaga, ibyo byari gutuma abantu bamubona bate? Mu by’ukuri ntiyari kuba ari umuntu mwiza, ahubwo yari kuba ari umubeshyi kabuhariwe.

Gihamya nyayo yatanzwe n’Imana ubwayo. Imana yavuze incuro ebyiri zose ko Yesu ari ‘Umwana wayo’ (Matayo 3:17; 17:5). Ngaho nawe tekereza: Ibyanditswe bigaragaza ko ijwi ry’Imana ryumvikanye incuro nke hano ku isi. Nyamara incuro ebyiri muri zo, Imana yagaragazaga ko Yesu ari Umwana wayo. Ibyo byemeza neza ko ibyo Yesu yivugagaho ari ukuri.

Ese haba hari ibintu utari uzi, iyi ngingo yavuze? Niba ari uko bimeze, byaba byiza usuzumye kurushaho ibyo Amavanjiri avuga. Kubigenza utyo bishobora gutuma ugira ibyishimo, kandi bikaguhesha ingororano. N’ubundi kandi, Yesu yivugiye ko kwiga ukuri ku birebana na we hamwe na Se bizatuma tubona “ubuzima bw’iteka.”—Yohana 17:3.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

a Dukurikije kalendari y’Abayahudi, Yesu yapfuye kuri Pasika, yabaga ku itariki ya 14 Nisani.—Matayo 26:2.

b Ivanjiri ya Matayo igaragaza ko ba banyamahanga ‘bapfunduye ubutunzi bwabo,’ maze bagaha Yesu izahabu, ububani n’ishangi. Igishimishije ni uko izo mpano z’agaciro kenshi cyane zaziye igihe, kubera ko icyo gihe umuryango wa Yesu wari ukennye, kandi uri hafi guhunga.—Matayo 2:11-15.

c Nubwo Yesu yasamwe mu buryo bw’igitangaza, abandi bana Mariya yabyaye bavutse mu buryo busanzwe, ababyaranye n’umugabo we Yozefu.—Matayo 1:25.

d Iyo nyigisho yazanywe na Jerome ahagana mu mwaka wa 383, yemerwa n’abantu bizera ko Mariya yakomeje kuba isugi ubuzima bwe bwose. Nyuma yaho, Jérôme na we yaje kugaragaza ko yashidikanyaga kuri iyo nyigisho, ariko abantu benshi, ndetse n’abayobozi bakuru ba Kiliziya Gatolika, bakomeje kuyemera.

e Niba wifuza ibindi bisobanuro ku bihereranye n’inyigisho y’Ubutatu, reba agatabo Mbese Birakwiriye Kwemera Ubutatu?, kanditswe n’Abahamya ba Yehova.

[Agasanduku/​Ifoto yo ku ipaji ya 14]

Ukundi kuri gushobora kugutangaza

Yesu yari umuntu umeze ate? Ese yaba yari umuntu ukagatiza, utishyikirwaho ku buryo byatumaga adashyikirana na rubanda rugufi? Hari bamwe bashobora kumva ko ibyo ari ukuri, bityo bakaba bashobora gutangazwa n’uko Yesu . . .

• yajyaga mu birori.​—Yohana 2:1-11.

• yashimiraga abantu.​—Mariko 14:6-9.

• yakundaga abana.​—Mariko 10:13, 14.

• yariraga.​—Yohana 11:35.

• yagiraga impuhwe.—Mariko 1:40, 41.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze