Isomo tuvana kuri Yesu
Ku birebana no kumukurikira
Iyo abantu babaga bamaze kwizera Yesu, akenshi yarababwiraga ati “nkurikira ube umwigishwa wanjye” (Matayo 9:9; 19:21). None se kuba umwigishwa wa Yesu, cyangwa Umukristo, bikubiyemo iki? Reka dusuzume ibisubizo by’ibibazo bitatu by’ingenzi.
Ni gute wagombye gufata abandi?
▪ Umwigishwa wa Yesu yagombye gukurikiza amabwiriza arebana n’uko tugomba gufata abandi. Urugero, Yesu yaravuze ati “nuko rero ibintu byose mushaka ko abantu babagirira, ni byo namwe mugomba kubagirira.” Ariko se wakora iki mu gihe hari uwo mufite icyo mupfa? Yesu yaravuze ati “jya wihutira gukemura ibibazo ufitanye n’ukurega.” Nanone, yabwiye abigishwa be icyo bagombye gukora mu gihe hari uwabakoshereje, agira ati “nimutababarira abantu ibyaha byabo, So wo mu ijuru na we ntazabababarira ibyaha byanyu.”—Matayo 5:25; 6:15; 7:12.
Yesu yahaye abashakanye inama igira iti “mwumvise ko byavuzwe ngo ‘ntugasambane.’ Ariko jye ndababwira ko umuntu wese ukomeza kwitegereza umugore kugeza ubwo amwifuza, aba amaze gusambana na we mu mutima we.” Umukristo w’ukuri yemera ko inyigisho za Yesu ziyobora ubwenge bwe n’umutima we.—Matayo 5:27, 28.
Abakristo b’ukuri bemera kugira ibyo bigomwa, kugira ngo bafashe abandi. Yesu yari umuntu wigomwa. Urugero, hari igihe Yesu n’intumwa ze bamaze igihe kinini babwiriza, ku buryo bageze n’ubwo babura umwanya wo gufungura. Yesu yabasabye kujya mu bwato, maze bakajya ahantu hiherereye kugira ngo baruhuke. Ariko abantu bamenye aho bari bagiye, maze bariruka bamutangayo. Bibiliya igira iti “yomotse abona abantu benshi, yumva abagiriye impuhwe kubera ko bari bameze nk’intama zitagira umwungeri. Nuko atangira kubigisha ibintu byinshi” (Mariko 6:30-34). Ushobora kwigana Yesu ukora ibyo Imana igusaba, nubwo wahura n’ingorane.
Kuki wagombye kugeza ku bandi ubutumwa bwiza?
▪ Yesu yatoje abigishwa be kugeza ku bandi ubutumwa bwiza. Yabwiye intumwa ze ati “aho munyura hose, mugende mubwiriza muvuga muti ‘ubwami bwo mu ijuru buregereje’” (Matayo 10:7). Abigishwa ba Yesu babwiriza ubutumwa bw’ingenzi cyane. Yesu yasenze agira ati “kugira ngo babone ubuzima bw’iteka, bagomba gukomeza kunguka ubumenyi kuri wowe, wowe Mana y’ukuri yonyine.”—Yohana 17:3.
Yesu yahanuye ko hari umurimo wari gukorwa n’abigishwa be babarirwa muri za miriyoni. Yaravuze ati “ubu butumwa bwiza bw’ubwami buzabwirizwa mu isi yose ituwe, kugira ngo bubere amahanga yose ubuhamya” (Matayo 24:14). Niba waramenye ibihereranye n’Ubwami bw’Imana kandi ukaba wizera ibyo Bibiliya ivuga, nta gushidikanya ko uzishimira kugeza ku bandi ibyo wamenye. Abigishwa benshi ba Yesu bahera kuri bene wabo, bakababwira iby’Ubwami bw’Imana.—Yohana 1:40, 41.
Kuki wagombye kubatizwa?
▪ Igihe Yesu yabatirizwaga mu mugezi wa Yorodani, ashobora kuba yarasenze agira ati ‘dore ndaje, nzanywe no gukora ibyo ushaka, Mana’ (Abaheburayo 10:7). Niba wifuza gukora ibyo Imana ishaka, nawe wagombye kubatizwa. Yesu yatanze itegeko rigira riti “nimugende muhindure abigishwa mu bantu bo mu mahanga yose, mubabatiza.”—Matayo 28:19.
Ni izihe nshingano umuntu ahabwa iyo amaze kubatizwa, kandi se ni iyihe migisha abona? Abigishwa ba Yesu babatijwe, bakorera Imana n’ubugingo bwabo bwose. Ibyo bigaragazwa n’itegeko ry’Imana Yesu yasubiyemo agira ati “ugomba gukundisha Yehova Imana yawe umutima wawe wose n’ubugingo bwawe bwose” (Matayo 22:37). Nanone yaravuze ati “umuntu nashaka kunkurikira yiyange” (Matayo 16:24). Umubatizo ni ikimenyetso kigaragaza ko umuntu yafashe umwanzuro wo kwiyanga, maze akiyemeza kubaho yariyeguriye Imana. Abantu bafitanye n’Imana iyo mishyikirano yihariye, bashobora kuyisaba kugira umutimanama uticira urubanza.—1 Petero 3:21.
Niba wifuza ibindi bisobanuro, reba igice cya 18 cy’iki gitabo, Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha? cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.