Urubuga rw’abakiri bato
Uko wabona incuti nyancuti
Amabwiriza: Kora uyu mwitozo uri ahantu hatuje. Mu gihe uri bube usoma imirongo y’Ibyanditswe, use n’uwigira umwe mu bantu bavugwa muri iyo nkuru. Noneho sa n’ureba ibirimo biba. Umva amajwi kandi utekereze ku byiyumvo by’abantu b’ingenzi bavugwamo.
Abantu b’ingenzi bavugwamo: Yonatani, Dawidi na Sawuli
Ibivugwamo muri make: Dawidi amaze kwica Goliyati, Yonatani yabaye incuti ye magara.
1 SESENGURA UKO IBINTU BIRIMO BIGENDA.—SOMA MURI 1 SAMWELI 17:57–18:11; 19:1; 20:1-17, 41, 42.
Ese utekereza ko Sawuli yasaga ate? (Soma muri 1 Samweli 10:20-23.)
․․․․․
Dawidi ashobora kuba yari akiri ingimbi, igihe yahuraga na Yonatani. Utekereza ko yasaga ate? (Soma muri 1 Samweli 16:12, 13.)
․․․․․
Utekereza ko amajwi ya Dawidi na Yonatani yari ameze ate igihe batandukanaga, nk’uko bigaragara mu mirongo ya nyuma ya 1 Samweli igice cya 20?
․․․․․
2 KORA UBUSHAKASHATSI.
Iyo nkuru igaragaza ko ‘umutima wa Yonatani wahereyeko ukaba agati gakubiranye n’uwa Dawidi,’ cyangwa nk’uko Bibiliya imwe yabivuze, “Dawidi na Yonatani babaye incuti nyancuti” (1 Samweli 18:1, Contemporary English Version). Ni iyihe mico Dawidi yari afite, ishobora kuba yaratumye Yonatani amukunda? (Soma muri 1 Samweli 17:45, 46.)
․․․․․
Yonatani yarushaga Dawidi hafi imyaka 30. None se utekereza ko ari iki cyabafashije kuba “incuti nyancuti,” kandi bararutanwaga cyane?
․․․․․
Ni ibihe bintu biranga incuti nyancuti, nk’uko byagaragajwe muri iyi nkuru ikora ku mutima? (Soma mu Migani 17:17; 18:24.)
․․․․․
Kuki Yonatani yabereye Dawidi indahemuka, aho kubera se indahemuka?
․․․․․
3 UMWITOZO. ANDIKA ICYO WIZE KU BIHERERANYE . . .
No kugirana ubucuti.
․․․․․
N’ubudahemuka.
․․․․․
No kugirana ubucuti n’abantu bakuze.
․․․․․
N’icyo wakora kugira ngo ugire incuti nziza.
․․․․․
4 NI IKI CYAGUSHISHIKAJE KURUSHA IBINDI MURI IYI NKURU, KANDI KUKI?
․․․․․
SOMA IZINDI MFASHANYIGISHO ZA BIBILIYA KU MURONGO WACU WA INTERINETI www.watchtower.org