Urubuga rw’abakiri bato
Bamureze ibinyoma
Yozefu—igice cya 2
Amabwiriza: Kora uyu mwitozo uri ahantu hatuje. Mu gihe uri bube usoma imirongo y’Ibyanditswe, use n’uwigira umwe mu bantu bavugwa muri iyo nkuru. Noneho sa n’ureba ibirimo biba. Umva amajwi kandi utekereze ku byiyumvo by’abantu b’ingenzi bavugwamo.
Abantu b’ingenzi bavugwamo: Yozefu, Potifari n’umugore we
Ibivugwamo muri make: Yozefu yafunzwe arengana, ariko Yehova akomeza kubana na we.
1 SESENGURA UKO IBINTU BIRIMO BIGENDA.—SOMA MU NTANGIRIRO 39:7, 10-23.
Utekereza ko umugore wa Potifari yavugaga ate, igihe yaregaga Yozefu ibinyoma?
․․․․․
Utekereza ko inzu y’imbohe yari imeze ite?
․․․․․
Ni izihe ngorane Yozefu yabanje guhura na zo ageze mu nzu y’imbohe? (Soma muri Zaburi 105:17, 18.)
․․․․․
2 KORA UBUSHAKASHATSI.
Iyo Yozefu aza kuba afite ukwizera guke, ni uwuhe mwanzuro mubi yari gufata igihe yari mu nzu y’imbohe? (Soma muri Yobu 30:20, 21.)
․․․․․
Ni iki kitwemeza ko akarengane Yozefu yahuye na ko atakageretse kuri Yehova? (Soma mu Ntangiriro 40:8; 41:15, 16.)
․․․․․
Utekereza ko umuco wafashije Yozefu kwihanganira gufungwa arengana ari uwuhe? (Soma imirongo ikurikira kandi uyitekerezeho: Mika 7:7; Luka 14:11; Yakobo 1:4.)
․․․․․
Ni iyihe myitozo Yozefu yaherewe mu nzu y’imbohe kandi se iyo myitozo yaje kumugirira akahe kamaro? (Soma mu Ntangiriro 39:21-23; 41:38-43.)
․․․․․
3 UMWITOZO. ANDIKA ICYO WIZE KU BIHERERANYE . . .
N’akamaro ko kwihangana.
․․․․․
N’imico ushobora kwitoza mu gihe uhanganye n’ingorane.
․․․․․
N’ukuntu Yehova adufasha mu gihe duhanganye n’ibigeragezo.
․․․․․
UNDI MWITOZO.
Ese wigeze kumva uhangayitse kandi uri wenyine? None se igihe wari ugihanganye n’icyo kigeragezo, Yehova yagufashije ate? (Soma ibivugwa mu 1 Abakorinto 10:13, kandi ubitekerezeho.)
․․․․․
4 NI IKI CYAGUSHISHIKAJE KURUSHA IBINDI MURI IYI NKURU, KANDI KUKI?
․․․․․
Niba udafite Bibiliya, yisabe Abahamya ba Yehova, cyangwa usome ibindi bitabo ku muyoboro wacu wa interineti www.watchtower.org