ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w11 1/7 pp. 30-31
  • Uko wanesha ibishuko

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Uko wanesha ibishuko
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
  • Ibisa na byo
  • Bamureze ibinyoma
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
  • Irimbuka rya Sodomu na Gomora
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2008
  • Yesu atsinda ikigeragezo
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2009
  • Yesu atangaza abari bamuteze amatwi
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2008
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
w11 1/7 pp. 30-31

Urubuga rw’abakiri bato

Uko wanesha ibishuko

YOZEFU​—IGICE CYA 1

Amabwiriza: Kora uyu mwitozo uri ahantu hatuje. Mu gihe uri bube usoma imirongo y’Ibyanditswe, use n’uwigira umwe mu bantu bavugwa muri iyo nkuru. Noneho sa n’ureba ibirimo biba. Umva amajwi kandi utekereze ku byiyumvo by’abantu b’ingenzi bavugwamo.

Abantu b’ingenzi bavugwamo: Yozefu n’umugore wa Potifari

Ibivugwamo muri make: Yozefu yanesheje igishuko cyo kuryamana n’umugore wa Potifari.

1 SESENGURA UKO IBINTU BIRIMO BIGENDA.​—SOMA MU NTANGIRIRO 39:1-12.

Utekereza ko inzu ya Potifari yanganaga ite, kandi se yari imeze ite?

․․․․․

Urumva Yozefu yarasaga ate? (Ongera usome umurongo wa 6.)

․․․․․

Ukeka ko Yozefu yavuganaga ate n’umugore wa Potifari, nk’uko bigaragara ku murongo wa 8 n’uwa 9?

․․․․․

2 KORA UBUSHAKASHATSI.

Ni ibihe bintu byashoboraga gutuma Yozefu agwa mu gishuko akarenga ku mahame mbwirizamuco yagenderagaho? (Soma mu Bafilipi 2:12, maze utekereze ku mimerere yarimo. Urugero, icyo gihe abari bagize umuryango wa Yozefu na bagenzi be bari bafatanyije gusenga Yehova, bari he?)

․․․․․

Utekereza ko ari iki cyatumye Yozefu yumva ko Imana ibona ko gusambana ari icyaha, kandi icyo gihe nta tegeko Imana yari yaratanze ribuzanya gusambana? (Soma imirongo y’Ibyanditswe ikurikira kandi uyitekerezeho: Intangiriro 2:24; 12:17, 18; Abaroma 2:14, 15; Abaheburayo 5:14.)

․․․․․

3 UMWITOZO. ANDIKA ICYO WIZE KU BIHERERANYE . . .

No kumenya kwifata no kwiyubaha.

․․․․․

N’imigisha abantu bizirika ku mahame y’Imana agenga iby’umuco babona.

․․․․․

N’akamaro ko gutoza “ubushobozi bwo kwiyumvisha ibintu” (Abaheburayo 5:14).

․․․․․

UNDI MWITOZO.

Ni mu yihe mimerere wagombye kurushaho kuba maso, ukamagana igishuko cy’ubusambanyi? (Soma iyi mirongo kandi uyitekerezeho: Yobu 31:1; Zaburi 119:37; Abefeso 5:3, 4.)

․․․․․

4 NI IKI CYAGUSHISHIKAJE KURUSHA IBINDI MURI IYI NKURU, KANDI KUKI?

․․․․․

Niba udafite Bibiliya, yisabe Abahamya ba Yehova, cyangwa usome ibindi bitabo ku muyoboro wacu wa interineti www.watchtower.org

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze