Abarangije mu Ishuri rya 128 rya Galeedi
Abamisiyonari boherejwe ‘guhindura abantu abigishwa’
“KUGIRA ngo abantu bo mu mahanga yose bumve ubutumwa bwiza, byari kuba ngombwa ko Abakristo bamwe na bamwe basiga imiryango yabo n’ingo zabo bakajya kubwiriza ubutumwa bwiza mu bihugu by’amahanga.” Ayo ni yo magambo David Splane wo mu Nteko Nyobozi y’Abahamya ba Yehova yavuze atangiza ibirori byari bishimishije cyane.
Ku itariki ya 13 Werurwe 2010, abantu bagera ku 8.000 bateraniye hamwe mu muhango wo guha impamyabumenyi abanyeshuri bari barangije mu ishuri rya 128 rya Bibiliya rya Watchtower rya Galeedi. Ibyo birori byitabiriwe n’abagize imiryango y’abanyeshuri, incuti zabo n’abandi bashyitsi bari baturutse mu bihugu 27.
‘Abigishwa ntibagombaga kuguma iwabo’
Umuvandimwe Splane wari uhagarariye ibyo birori yabitangije asuzuma ibikubiye mu itegeko rya Yesu, rigira riti “nimugende muhindure abigishwa mu bantu bo mu mahanga yose” (Matayo 28:19, 20). Yavuze ko Yesu yohereje abigishwa be kugira ngo basange abantu. Ni iby’ukuri ko kuri Pentekote yo mu mwaka wa 33, abantu baturutse muri Mezopotamiya, Afurika y’Amajyaruguru no mu tundi duce twinshi tw’Ubwami bwa Roma, bakaza i Yerusalemu kumva ubutumwa bwiza. Uwatanze ikiganiro yavuze ko nubwo ari uko byagenze, “abigishwa ba Yesu batagombaga kwigumira iwabo ngo bategereze ko abantu bo mu mahanga yose baza babasanga. Bagombaga kujya mu turere twa kure cyane tw’isi gushakayo abo bantu.”—Ibyakozwe 1:8.
Uwo muvandimwe Splane yaravuze ati “Yesu ntiyabwiye abigishwa be icyo bagombaga gukora gusa, ahubwo yanababwiye uko bari kugikora. Ntiyabasabye gusenga gusa, ahubwo yanabigishije uko basenga. Aho kubasaba kubwiriza gusa, yanaberetse uko babwiriza. Ntiyababwiye ngo babe abigishwa beza gusa, ahubwo yanaberetse uburyo bwiza bwo kwigisha, kandi bugira icyo bugeraho.”
Uwo muvandimwe yagize icyo abwira ababyeyi b’abo banyeshuri bari bagiye guhabwa impamyabumenyi, abibutsa amagambo atanga icyizere Yesu yabwiye abigishwa be, agira ati “dore ndi kumwe namwe iminsi yose kugeza ku mperuka y’isi” (Matayo 28:20). Umuvandimwe Splane yijeje abari bamuteze amatwi ko Yesu yari gukomeza kwita kuri abo banyeshuri no mu bihugu by’amahanga bari koherezwamo.
‘Mwirate Yehova’
Umuvandimwe Anthony Morris wo mu Nteko Nyobozi y’Abahamya ba Yehova, yashishikarije abo banyeshuri kujya ‘birata Yehova.’ Yababwiye ko hari ukwirata mu buryo bukwiriye n’ubudakwiriye. Kwirata mu buryo budakwiriye ni ukwishakira ikuzo. Kwirata mu buryo bukwiriye bivugwa mu 1 Abakorinto 1:31, ahagira hati “uwirata, yirate Yehova.” Umuvandimwe Morris yaravuze ati “kumenya Yehova neza, ni cyo kintu twagombye kwirata. Kandi koko, twese duterwa ishema no kuba twitirirwa iryo zina ryera, tukaba turi Abahamya ba Yehova.”—Yeremiya 9:24.
Uwatanze icyo kiganiro yatsindagirije akamaro ko kumenyekanisha izina rya Yehova, ababwira ibyabaye ku mumisiyonari ukorera muri Afurika. Uwo mumisiyonari yari kumwe n’umugore we bagiye gutanga ikiganiro gishingiye kuri Bibiliya. Bageze kuri bariyeri, umusirikare ukiri muto yatunze imbunda uwo muvandimwe, amubaza uwo yari we. Umugore we yibutse imyitozo yaherewe mu ishuri rya Galeedi, maze aramwegera nuko aramwongorera ati “mubwire ko uri Umuhamya wa Yehova, kandi ko ugiye gutanga ikiganiro gishingiye kuri Bibiliya.” Yumviye inama umugore we yamugiriye, maze uwo musirikare arabareka barakomeza. Bukeye bwaho, uwo mugabo n’umugore we bumvise kuri radiyo ko perezida w’icyo gihugu yari yategetse abasirikare gushakisha abicanyi biyitaga abamisiyonari. Kuba uwo mugabo n’umugore baravuze ko ari Abahamya ba Yehova aho kuvuga ko bari abamisiyonari, byabarinze ingorane nyinshi bashoboraga guhura na zo. Umuvandimwe Morris yashoje ikiganiro cye, agira ati “nimugera aho muzoherezwa, muzirate Yehova. Muzirate ibyo Yehova agiye gusohoza, mu gihe azaba abakoresha kugira ngo yiheshe ikuzo iteka ryose.”
“Ese muzasohoza inshingano yanyu?”
Geoffrey Jackson, umwe mu bagize Inteko Nyobozi akaba na we yarahoze ari umumisiyonari, yafashije abo banyeshuri gusuzuma icyo kibazo. Yarababajije ati “iyo tuvuze ko umuntu ari umumisiyonari, tuba dushatse kuvuga iki?” Yasobanuye ko ijambo “umumisiyonari” rikomoka ku magambo y’ikilatini yerekeza ku muntu cyangwa itsinda ry’abantu bahawe inshingano yihariye. Kubera ko turi Abahamya ba Yehova, dufite inshingano yo kubwiriza ubutumwa bwiza, no gufasha abantu kumenya Imana no kuyegera. Iyo dukora uwo murimo tuba twigana Yesu Kristo, we wahozaga ubwenge bwe ku nshingano yari yarahawe hano ku isi. Yesu yabwiye guverineri w’Umuroma witwaga Ponsiyo Pilato, ati ‘iki ni cyo cyanzanye mu isi: ni ukugira ngo mpamye ukuri.’—Yohana 18:37.
Uwatangaga ikiganiro yafashije abanyeshuri kwibuka inkuru yo muri Bibiliya ivuga iby’intambara yabereye i Yeriko. Abasirikare b’Abisirayeli bamaze iminsi itandatu babyuka kare mu gitondo, bagafata intwaro, maze bakazenguruka umugi wa Yeriko, hanyuma bagasubira mu nkambi. Uwatanze icyo kiganiro yaravuze ati “ukurikije uko abantu babona ibintu, iyo nshingano ntiyari ishyize mu gaciro.” Yavuze ko bamwe mu basirikare bashobora kuba baravuze bati “ibi si uguta igihe koko!” Icyakora ku munsi wa karindwi, Abisirayeli basabwe kuzenguruka uwo mugi incuro ndwi, ibyo byarangira bakavuza urwamo rw’intambara mu ijwi riranguruye cyane. Byaje kugenda bite? Inkuta za Yeriko zahise ziriduka!—Yosuwa 6:13-15, 20.
Umuvandimwe Jackson, yagaragaje amasomo ane twavana muri iyo nkuru. (1) Kumvira ni iby’ingenzi. Twagombye gukora ibintu dukurikije uko Yehova ashaka ko bikorwa, aho kumva ko ari twe twabikora neza. (2) Ni iby’ingenzi cyane ko twizera Yehova, kandi tukamwiringira. “Kwizera ni ko kwatumye inkuta z’i Yeriko zigwa;” ntibyatewe n’ibikoresho byo gusenya ibihome (Abaheburayo 11:30). (3) Tugomba kwihangana. Igihe nikigera, imigisha ya Yehova ‘izatuzaho’ (Gutegeka kwa Kabiri 28:2). (4) Ntimugacogore. Ntimuzibagirwe inshingano yanyu. Umuvandimwe Jackson yashoje ikiganiro cye, avuga ati “nimuzirikana ayo masomo uko ari ane, muzasohoza inshingano yanyu, maze bitume Yehova ahabwa ikuzo n’icyubahiro.”
Ibindi bintu bishishikaje byaranze ibyo birori
“Mujye mukunda Bibiliya n’Umwanditsi wayo.” Umuvandimwe Maxwell Lloyd, wo muri Komite y’Ibiro by’Ishami byo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ni we watanze icyo kiganiro. Yabwiye abanyeshuri ko “bagomba guhora babona ko Bibiliya ari igitabo kibafitiye akamaro.” Yakomeje abatera inkunga agira ati “ntimuzigere mwemera ko urukundo mukunda Yehova rukonja. Nanone kandi, ntimukitege ko abantu bose bazasobanukirwa ibyo mubigisha. Mujye mwitoza gusobanura inyigisho zo muri Bibiliya mu buryo bworoshye, kugira ngo zigere ku mitima y’abo mwigisha. Mujye mwicisha bugufi, kandi ntimuzigere mugaragaza ko mufite ubumenyi buruta ubw’abandi. Mujye mwigisha binyuriye ku rugero mutanga. Turifuza ko abo mwigisha babona ko mukunda Bibiliya cyane.”
“Mwitegereze neza ibikona.” Umwarimu muri iryo shuri witwa Michael Burnett akaba yarahoze ari umumisiyonari, ni we watanze icyo kiganiro. Yavuze ko mu gihe twumva duhangayitse, twagombye kuzirikana inama Yesu yatanze, igira iti “mwitegereze neza ibikona: ntibibiba cyangwa ngo bisarure; . . . nyamara Imana irabigaburira” (Luka 12:24). Dukurikije isezerano ry’Amategeko, ibikona byari mu nyamaswa zihumanye, zidakwiriye kuribwa, kandi byabonwaga ko biteye ishozi (Abalewi 11:13, 15). Icyakora nubwo byabonwaga bityo, Imana irabigaburira. Umuvandimwe Burnett yabwiye abo banyeshuri ati “nimuhura n’ikibazo gikomeye, muzibuke igikona. Ese niba Imana yita kuri iyo nyoni ihumanye kandi iteye ishozi, ntizarushaho kubitaho mwebwe ibona ko muri abera?”
“Nta cyo nkurenganyijeho.” Undi mwarimu wo muri iryo shuri rya Galeedi witwa Mark Noumair, yafashije abari bateze amatwi gutekereza ku mugani wa Yesu w’abakozi bo mu ruzabibu. Hari abakozi bari biriwe bakora. Abandi bo bari bamaze isaha imwe gusa. Icyakora bose bahawe ibihembo bingana. Abakoze igihe kirekire batangiye kwitotomba. Nyir’uruzabibu yabwiye abo bitotombaga, ati ‘nta cyo nabarenganyijeho. Ntimuzi ko twemeranyijwe idenariyo imwe? Mufate ibyanyu mwigendere’ (Matayo 20:13, 14). Ni iki ibyo bitwigisha? Bitwigisha ko tugomba kwirinda kwigereranya n’abandi. Umuvandimwe Noumair yarababwiye ati “ibyo byatuma mutagira ibyishimo. Aho bibereye bibi cyane, ni uko bishobora gutuma mureka inshingano yanyu, mukareka umurimo w’agaciro.” Uwatanze icyo kiganiro yibukije abanyeshuri ko Yesu ari we uyoboye umurimo w’isarura, kandi ko muri iki gihe ashobora kwita ku bigishwa be nk’uko abishaka. Yehova na Yesu baramutse bahaye bamwe ibiruta iby’abandi, ntibaba bakurenganyije. Wowe ujye wita ku byawe, ntukigere wemera ko “ibihembo” by’abandi bituma ureka umurimo Yehova yaguhaye.
Inkuru z’ibyabaye n’abagize ibyo babazwa
Iyo abanyeshuri b’i Galeedi babaga badafite amasomo cyangwa imikoro, bifatanyaga n’amatorero y’Abahamya ba Yehova mu murimo wo kubwiriza. Umwarimu wo muri iryo shuri witwa Sam Roberson yasabye bamwe mu banyeshuri kuvuga inkuru z’ibyababayeho. Urugero, Umukristokazi witwa Alessandra Kirchler, yahuye n’umugore wari uhangayikishijwe n’uko umuhungu we yari asigaye anywa itabi. Uwo Mukristokazi yasubiye kumusura afite igazeti ya Réveillez-vous! yavugaga ibirebana n’iyo ngingo. Nubwo yasanze nta muntu uhari, yahasize iyo gazeti. Amaherezo, uwo Mukristokazi yaje kumusanga mu rugo maze uwo mugore amuha ikaze. Yishimiye cyane iyo gazeti, maze aravuga ati “incuro nyinshi nagiye nibaza icyo Imana iba ishaka kunyigisha mu bigeragezo bitandukanye impa.” Alessandra yamweretse muri Bibiliya ko Imana atari yo iduteza ibibi (Yakobo 1:13). Ubu uwo mugore n’umuhungu we biga Bibiliya.
Umuvandimwe Melvin Jones, wo mu Rwego Rushinzwe Umurimo, yagize icyo abaza abavandimwe batatu bize iryo shuri, ari bo Jon Sommerud ukorera muri Alubaniya, Mark Anderson ukorera muri Kenya na James Hinderer ukora mu Rwego Rushinzwe Amashuri ya Gitewokarasi. Bose uko ari batatu bemeje ko ishuri rya Galeedi ridaha abanyeshuri inyigisho z’ibanze za Bibiliya gusa, ahubwo ko rinabereka uko bazishyira mu bikorwa, uko abanyeshuri baba bameze kose n’aho baba bakorera hose.
Umwe mu banyeshuri yasomye ibaruwa ikora ku mutima yo gushimira yanditswe n’abanyeshuri. Umuvandimwe ukuze cyane wo mu Nteko Nyobozi y’Abahamya ba Yehova witwa John Barr ufite imyaka 96, yashoje ibyo birori asenga Yehova amusaba guha umugisha abo banyeshuri 128 bo mu ishuri rya Galeedi.
[Imbonerahamwe/Ikarita yo ku ipaji ya 31]
IMIBARE IVUGA IBIHERERANYE N’ABIZE MURI IRYO SHURI
Umubare w’ibihugu bakomokamo: 8
Umubare w’abanyeshuri: 54
Umubare w’abagabo n’abagore bashakanye: 27
Mwayeni y’imyaka yabo: 35.2
Mwayeni y’imyaka bamaze babatijwe: 19.1
Mwayeni y’imyaka bamaze mu murimo w’igihe cyose: 13.8
[Ikarita]
(Niba wifuza kureba uko bimeze, reba mu Munara w’Umurinzi)
Abanyeshuri boherejwe mu bihugu 25 bikurikira:
IBIHUGU ABAMISIYONARI BOHEREJWEMO
ALUBANIYA
ARUBA
BOLIVIYA
KAMBOJE
CÔTE D’IVOIRE
RÉPUBLIQUE DOMINICAINE
EQUATEUR
GANA
GWATEMALA
GINEYA
GUYANE
HONDURASI
INDONEZIYA
KOSOVO
LATIVIYA
LIBERIYA
MADAGASIKARI
MONGOLIYA
NAMIBIYA
NIKARAGWA
PARAGWE
RUMANIYA
RWANDA
SERIBIYA
TAYIWANI
(ABOHEREJWE MU GIHUGU KIGENZURWA N’IBIRO BY’ISHAMI BYA OSITARALIYA)
[Ifoto yo ku ipaji ya 30]
Abanyeshuri bo mu ishuri rya Galeedi berekana inkuru imwe y’ibyababayeho igihe babwirizaga
[Ifoto yo ku ipaji ya 31]
Abahawe impamyabumenyi mu ishuri rya 128 rya Bibiliya rya Watchtower rya Galeedi
Imibare yagaragajwe uhereye imbere ugana inyuma, naho amazina yo yashyizwe ku rutonde uhereye ibumoso ugana iburyo.
(1) Keller, E.; Ostopowich, I.; Jacobsen, S.; Arias, M.; Dieckmann, Y.; Tanaka, J.; Harada, K.
(2) Camacho, L.; Kirchler, A.; Rodríguez, S.; Ward, B.; Trenalone, K.; Victoria, V.; Oxley, F.; Nguyen, K.
(3) Oxley, O.; De Dios, A.; Lindström, C.; Allen, J.; Meads, T.; Waddington, J.; Victoria, E.
(4) Harada, H.; Lindström, A.; Orsini, E.; Logue, D.; Missud, T.; Bergeron, S.; Camacho, G.; Ward, T.
(5) Kirchler, W.; Nguyen, H.; Kremer, E.; Burgaud, C.; Titmas, N.; De Dios, C.; Rodríguez, A.; Waddington, M.
(6) Dieckmann, J.; Allen, C.; Titmas, R.; Arias, J.; Bergeron, E.; Keller, J.; Ostopowich, F.; Burgaud, F.
(7) Tanaka, K.; Kremer, J.; Jacobsen, R.; Trenalone, J.; Logue, J.; Meads, D.; Missud, D.; Orsini, A.