Ibibazo by’abasomyi
Mu Ntangiriro 6:3 hagira hati “umwuka wanjye ntuzihanganira umuntu ubuziraherezo kuko ari umubiri. Ni yo mpamvu iminsi ye izaba imyaka ijana na makumyabiri.” Ese Yehova yaba yaravugaga ko umuntu azajya arama imyaka 120 gusa, kandi se iyo myaka ni yo Nowa yamaze abwiriza iby’Umwuzure wari ugiye kuza?
Igisubizo cy’ibyo bibazo byombi ni oya.
Mbere y’Umwuzure, abantu benshi baramaga imyaka ibarirwa mu magana. Umwuzure wabaye Nowa afite imyaka 600 kandi yaramye imyaka 950 (Intang 7:6; 9:29). Nanone kandi, hari abantu bavutse nyuma y’Umwuzure babayeho imyaka isaga 120. Urugero, Arupakisadi yapfuye afite imyaka 438, naho Shela apfa afite imyaka 433 (Intang 11:10-15). Icyakora, mu gihe cya Mose imyaka abantu baramaga yaragabanutse, iba 70 cyangwa 80 (Zab 90:10). Ku bw’ibyo, mu Ntangiriro 6:3 ntihagaragaza ko abantu bagombaga kurama imyaka 120.
None se ibivugwa muri uwo murongo ni amagambo Imana yabwiraga Nowa ku birebana n’umuburo yari guha abantu w’uko hari irimbuka ryari kubaho hashize imyaka 120? Oya. Imana yavugishije Nowa incuro nyinshi. Umurongo wa cumi na gatatu ugira uti “Imana ibwira Nowa iti ‘iherezo ry’abafite umubiri bose rije mu maso yanjye, kubera ko bujuje urugomo mu isi.’” Mu myaka yakurikiyeho, Nowa yarangije umurimo utoroshye wo kubaka inkuge, maze icyo gihe “Yehova abwira Nowa ati ‘genda wowe n’abo mu rugo rwawe bose mwinjire mu nkuge’” (Intang 6:13; 7:1). Hari n’izindi ngero zigaragaza ko hari ibintu bitandukanye Yehova yagiye abwira Nowa.—Intang 8:15; 9:1, 8, 17.
Icyakora, ibyo dusoma mu Ntangiriro 6:3 bitandukanye n’ibyo. Nowa ntavugwa muri uwo murongo, kandi nta n’ubwo havuga ko ari we Imana yabwiraga. Umuntu akwiriye kumva ko ari amagambo Imana yavuze igaragaza umugambi wayo cyangwa umwanzuro yari yafashe. (Gereranya n’Intangiriro 8:21.) Ni iby’ingenzi kuzirikana ko mu nyandiko zivuga ibyabaye kera cyane mbere y’uko Adamu abaho, tubonamo amagambo agira ati “Imana iravuga iti” (Intang 1:6, 9, 14, 20, 24). Birumvikana ko nta muntu wari ku isi Yehova yabwiraga, kuko yari atararema umuntu.
Ubwo rero, bihuje n’ubwenge gufata umwanzuro w’uko mu Ntangiriro 6:3 hagaragaza ko Imana yari yiyemeje kuvana ibibi ku isi. Yehova yaciye iteka ry’uko yari kubikora hashize imyaka 120, nubwo Nowa yari atarabimenya. Ariko se, kuki yashyizeho igihe ntarengwa? Kuki yagombaga gutegereza?
Intumwa Petero yagaragaje impamvu, agira ati “Imana yakomezaga kwihangana mu minsi ya Nowa, mu gihe inkuge yubakwaga, iyo abantu bake gusa barokokeyemo, ni ukuvuga abantu umunani bakijijwe binyuze mu mazi” (1 Pet 3:20). Koko rero, igihe Imana yavugaga ibyo yari yiyemeje kuzakora hashize imyaka 120, hari ibintu byinshi byari bitarakorwa. Hashize imyaka igera kuri 20, Nowa n’umugore we batangiye kubyara abana (Intang 5:32; 7:6). Abahungu babo batatu barakuze barashaka, maze umuryango wabo uraguka baba “abantu umunani.” Nyuma yaho bagombaga kubaka inkuge, uwo ukaba utari umurimo woroshye urebye uko iyo nkuge yanganaga n’umubare w’abari bagize umuryango wa Nowa. Koko rero, kuba Imana yarihanganye imyaka 120 byatumye ibyo byose bikorwa kandi ubuzima burarokorwa, nuko abantu umunani bari indahemuka bararokoka, ‘bakizwa binyuze mu mazi.’
Bibiliya ntivuga umwaka Yehova yabwiriyemo Nowa ko hari kubaho Umwuzure. Kubera ko abahungu be bavutse, bagakura bakageza n’ubwo bashaka, hashobora kuba hari hasigaye imyaka 40 cyangwa 50 kugira ngo Umwuzure ube. Hanyuma Yehova yabwiye Nowa ati “iherezo ry’abafite umubiri bose rije mu maso yanjye.” Yongeyeho ko Nowa yagombaga kubaka inkuge nini cyane akayinjiranamo n’umuryango we (Intang 6:13-18). Mu myaka ibarirwa muri za mirongo yari isigaye, Nowa ntiyatanze urugero rwiza mu birebana n’ubudahemuka gusa, ahubwo yanabaye “umubwiriza wo gukiranuka.” Yari afite ubutumwa bw’umuburo budaca ku ruhande yagombaga gutangaza bw’uko Imana yari yiyemeje kurimbura abantu bo muri icyo gihe batayubahaga. Nowa ntiyamaze igihe kirekire azi umwaka ibyo byari kuberamo, ariko yari azi ko byari kuzaba nta kabuza. Kandi nawe uzi neza ko byabaye!—2 Pet 2:5.