Urubuga rw’abakiri bato
Jya uha agaciro ibintu byera
Amabwiriza: Kora uyu mwitozo uri ahantu hatuje. Mu gihe uri bube usoma imirongo y’Ibyanditswe, use n’uwigira umwe mu bantu bavugwa muri iyo nkuru. Noneho sa n’ureba ibirimo biba. Umva amajwi kandi utekereze ku byiyumvo by’abantu b’ingenzi bavugwamo.
Abantu b’ingenzi bavugwamo: Isaka, Rebeka, Yakobo na Esawu
Ibivugwamo muri make: Esawu yagurishije uburenganzira yari afite, abugura n’impanga ye Yakobo.
1 SESENGURA UKO IBINTU BIRIMO BIGENDA.—SOMA MU NTANGIRIRO 25:20-34.
Ni iyihe mico Yakobo na Esawu bagaragaje no mu gihe bari bakiri mu nda?
․․․․․
Utekereza ko Yakobo na Esawu basaga bate bakiri abasore?
․․․․․
Utekereza ko Yakobo na Esawu bavuganaga bate, nk’uko bivugwa ku murongo wa 30-33?
․․․․․
KORA UBUSHAKASHATSI.
Wifashishije ibitabo cyangwa ibindi bikoresho ushobora kubona, shaka ikintu utari uzi ku birebana n’uburenganzira bwahabwaga umuhungu w’imfura. Kuki ubwo burenganzira bwari ubw’ingenzi? None se kugurisha ubwo burenganzira ibakure y’isupu, byasobanuraga iki?
․․․․․
2 SESENGURA UKO IBINTU BIRIMO BIGENDA.—SOMA MU NTANGIRIRO 27:1-10, 30-38.
Ukeka ko Esawu yavuze mu ijwi rimeze rite, igihe yabonaga ko umuvandimwe we ari we wahawe imigisha y’umwana w’imfura?
․․․․․
KORA UBUSHAKASHATSI.
Ese igihe Rebeka na Yakobo bakoreshaga amayeri kugira ngo Yakobo abe ari we uhabwa umugisha, bakoze nabi? Sobanura. (Soma mu Ntangiriro 25:23, 33.)
․․․․․
3 UMWITOZO. ANDIKA ICYO WIZE KU BIHERERANYE . . .
N’ingaruka z’igihe kirekire zo guhaza ibyo wifuza ako kanya.
․․․․․
UNDI MWITOZO.
Ni ibihe bintu byera wabikijwe?
․․․․․
Ni ibihe bintu bifatika wakora, kugira ngo ugaragaze ko uha agaciro ibintu byera?
․․․․․
4 NI IKI CYAGUSHISHIKAJE KURUSHA IBINDI MURI IYI NKURU, KANDI KUKI?
․․․․․
Soma izindi mfashanyigisho za Bibiliya ku muyoboro wacu wa interineri www.watchtower.org