Duhabwa imbaraga zo gutsinda ikigeragezo icyo ari cyo cyose
“Mu bintu byose, ngira imbaraga binyuze ku umpa imbaraga.”—FILI 4:13.
1. Kuki abagize ubwoko bwa Yehova bahura n’ingorane nyinshi?
ABAGARAGU ba Yehova bakunze guhura n’ingorane zitandukanye. Bimwe mu bigeragezo duhura na byo biterwa n’uko tudatunganye cyangwa bigaterwa n’iyi si turimo. Ibindi biterwa n’urwango ruba hagati y’abakorera Imana n’abatayikorera (Intang 3:15). Kuva abantu babaho, Imana yagiye ifasha abagaragu bayo b’indahemuka guhangana n’ibitotezo byo mu rwego rw’idini, kunanira amoshya y’urungano no kwihanganira ingorane zinyuranye. Natwe umwuka wera wayo ushobora kuduha imbaraga zo kwihangana.
Umwuka wera udufasha kwihanganira ibitotezo byo mu rwego rw’idini
2. Ibitotezo byo mu rwego rw’idini biba bigamije iki, kandi se bishobora kuza mu buhe buryo?
2 Ibitotezo byo mu rwego rw’idini biba bigamije guca idini runaka binyuze mu gutuma imyizerere yaryo idakwirakwira no gutuma abayoboke baryo bareka imyizerere yabo. Ibitotezo bishobora kuza mu buryo bunyuranye: bimwe bishobora kuza mu buryo bweruye, ibindi bikaza mu buryo bufifitse. Bibiliya igereranya ibitero bya Satani n’ibitero by’umugunzu w’intare n’iby’inzoka y’impoma.—Soma muri Zaburi ya 91:13.
3. Ni iki kiranga ibitotezo biza bimeze nk’ibitero by’intare n’iby’inzoka y’impoma?
3 Kimwe n’intare y’inkazi, incuro nyinshi Satani agaba ibitero byeruye akoresheje urugomo, gufungwa cyangwa kubuzanywa k’umurimo (Zab 94:20). Mu gitabo gisohoka buri mwaka kivuga ibikorwa by’Abahamya ba Yehova, haba harimo inkuru nyinshi zigaragaza ayo mayeri Satani akoresha. Mu duce twinshi, hari igihe udutsiko tw’abantu b’abanyarugomo tuyobowe n’abayobozi b’amadini cyangwa abanyapolitiki twagiye tugirira nabi ubwoko bw’Imana. Ibyo bitero bimeze nk’iby’intare byagiye bigusha bamwe. Nanone kimwe n’inzoka y’impoma, Satani ashobora gukoresha amayeri, akagaba ibitero ku bantu abubikiye, kugira ngo yangize ibitekerezo byabo kandi aboshye bakore ibyo ashaka. Ibitero nk’ibyo biba bigambiriye kuduca intege cyangwa kutwangiza mu buryo bw’umwuka. Icyakora, umwuka wera w’Imana ushobora kudufasha gutsinda ibitotezo by’ubwo buryo bwombi.
4, 5. Ni ubuhe buryo bwiza bwo kwitegura ibitotezo, kandi kuki? Tanga urugero.
4 Gutekereza ku bitotezo binyuranye umuntu ashobora kuzahura na byo si bwo buryo bwiza bwo kubyitegura. Mu by’ukuri, ntituzi ibitotezo dushobora kuzahura na byo; ku bw’ibyo, guhangayikishwa n’ibintu bishobora no kutazigera bibaho, nta cyo bimaze. Icyakora, hari ikintu dushobora gukora. Abenshi mu bashoboye kwihanganira ibitotezo, babifashijwemo no gutekereza ku mibereho y’abantu bakomeje kuba indahemuka bavugwa mu Byanditswe, ndetse no ku nyigisho za Yesu n’urugero rwe. Ibyo byatumye urukundo bakunda Yehova rurushaho kwiyongera, maze rutuma bihanganira ibigeragezo byose bagiye bahura na byo.
5 Reka turebe urugero rwa bashiki bacu babiri bo muri Malawi. Abantu bari bagize agatsiko k’abanyarugomo barabakubise, babambika ubusa, kandi bashaka kubafata ku ngufu babahatira kugura amakarita y’ishyaka. Abari bagize ako gatsiko bababeshye ko n’abagize umuryango wa Beteli bari baguze ayo makarita. Ni iki abo bashiki bacu babashubije? Barabashubije bati “twe dukorera Yehova Imana wenyine. Ubwo rero, niba abavandimwe bo ku biro by’ishami baraguze amakarita, twe nta cyo bitubwiye. Ntituri bugure ayo makarita nimushaka mutwice!” Abo bashiki bacu bamaze kugaragaza ubutwari batyo, bararekuwe.
6, 7. Yehova afasha ate abagaragu be kwihanganira ibitotezo bahura na byo?
6 Intumwa Pawulo yavuze ko Abakristo b’i Tesalonike bari baremeye ubutumwa bw’ukuri ‘bari mu makuba menshi,’ ariko nanone ‘bafite ibyishimo bituruka ku mwuka wera’ (1 Tes 1:6). Koko rero, Abakristo benshi bo mu gihe cya kera n’abo muri iki gihe bahuye n’ibitotezo bakabitsinda, bavuze ko igihe bumvaga byabarenze, bumvise bafite amahoro yo mu mutima, akaba ari imwe mu mbuto z’umwuka wera w’Imana (Gal 5:22). Ayo mahoro yarinze imitima yabo n’ubushobozi bwabo bwo kwiyumvisha ibintu. Ni koko, Yehova akoresha umwuka we wera kugira ngo ahe abagaragu be imbaraga zo gutsinda ibigeragezo no gufata imyanzuro myiza mu gihe ingorane zivutse.a
7 Hari abantu bagiye babona ukuntu abagize ubwoko bw’Imana bakomeje kuba indahemuka ndetse no mu gihe babaga bahanganye n’ibitotezo bikaze, bikabatangaza cyane. Babonaga ko Abahamya basa n’aho bafite imbaraga ndengakamere, kandi koko babaga bazifite. Intumwa Petero yaratwijeje ati “nibabatuka babahora izina rya Kristo, murahirwa, kuko umwuka w’ikuzo, ni ukuvuga umwuka w’Imana, uri kuri mwe” (1 Pet 4:14). Iyo dutotejwe tuzira gushyigikira amahame akiranuka y’Imana, biba bigaragaza ko twemerwa na yo (Mat 5:10-12; Yoh 15:20). Mbega ukuntu tugira ibyishimo iyo tumenye ko twemerwa na Yehova!
Amoshya y’urungano
8. (a) Ni iki cyafashije Yosuwa na Kalebu kunanira amoshya y’urungano? (b) Urugero rwa Yosuwa na Kalebu rutwigisha iki?
8 Amoshya y’urungano ni uburyo bufifitse Abakristo batotezwamo. Icyakora, kubera ko umwuka wera wa Yehova ufite imbaraga nyinshi kuruta umwuka w’isi, dushobora kwihanganira abantu badukoba, batuvugaho ibintu bitari byo, cyangwa bagerageza kuduhatira gukurikiza amahame bagenderaho. Urugero, ni iki cyafashije Yosuwa na Kalebu kutabona ibintu kimwe n’abandi batasi icumi bari boherejwe mu gihugu cya Kanani? Umwuka wera watumye bagira “imitekerereze” inyuranye n’iyabo.—Soma mu Kubara 13:30; 14:6-10, 24.
9. Kuki Abakristo bagomba kwirinda kuba ba nyamujya iyo bijya?
9 Mu buryo nk’ubwo, umwuka wera wahaye intumwa za Yesu imbaraga zo kumvira Imana aho kumvira abo abenshi babonaga ko ari abigisha b’idini ry’ukuri (Ibyak 4:21, 31; 5:29, 32). Abantu benshi bahitamo kuba ba nyamujya iyo bijya, aho kwiteranya n’abandi. Icyakora Abakristo b’ukuri bo, baba bagomba kuvuganira icyo bazi ko gikwiriye. Nubwo bimeze bityo ariko, ntibatinya kuba abantu batandukanye n’abandi kubera ko umwuka wera w’Imana ubaha imbaraga (2 Tim 1:7). Reka dusuzume ahantu hamwe tugomba kunanira amoshya y’urungano.
10. Ni ikihe kibazo cy’ingorabahizi Abakristo bamwe na bamwe bahura na cyo?
10 Iyo abakiri bato bamwe na bamwe bamenye ko incuti yabo yakoze igikorwa kinyuranyije n’Ibyanditswe, bishobora kubabera ikibazo cy’ingorabahizi. Bashobora kumva ko babwiye abasaza b’itorero ngo bafashe iyo ncuti yabo, byatuma ibatakariza icyizere. Ku bw’ibyo, banga kugira icyo bavuga bibwira ko bayibereye indahemuka. Hari n’ubwo uwakoze icyaha ashobora guhatira incuti ze kutavuga icyaha cye. Birumvikana ko abakiri bato atari bo bonyine bahura n’ikibazo nk’icyo. Hari n’abantu bakuru bashobora kunanirwa gusanga abasaza b’itorero ngo bababwire icyaha cyakozwe n’incuti yabo cyangwa umwe mu bagize umuryango wabo. Ariko se, Abakristo b’ukuri bagombye kwitwara bate mu gihe bahuye n’ikibazo nk’icyo?
11, 12. Ni iki wakora mu gihe umwe mu bagize itorero aguhatiye guhisha icyaha yakoze, kandi kuki?
11 Reka dufate urugero. Tuvuge ko umuvandimwe ukiri muto witwa Alex amenye ko incuti ye yo mu itorero yitwa Steve, ifite akamenyero ko kureba porunogarafiya. Alex abwiye Steve ko ahangayikishijwe cyane n’ibyo akora, ariko Steve ntabyitayeho. Alex amusabye kubibwira abasaza. Steve amubwiye ko niba ari incuti ye koko, atagomba kubibwira abasaza. Ese Alex yagombye gutinya gutakaza iyo ncuti ye? Ashobora kwibaza ati ‘ninjya kubibwira abasaza, babibaza Steve akabihakana, bazumva ko ari nde uvuga ukuri?’ Ni ha handi ariko, niyo Alex atabivuga ntibyakemura icyo kibazo. Ahubwo, bishobora gutuma Steve adakomeza kugirana imishyikirano myiza na Yehova. Byaba byiza Alex yibutse ko “gutinya abantu kugusha mu mutego, ariko [ko] uwiringira Yehova azarindwa” (Imig 29:25). Ni iki kindi Alex ashobora gukora? Ashobora kongera gusanga Steve akamwereka ikosa rye adaciye ku ruhande, ariko mu bugwaneza. Ibyo bisaba kugira ubutwari. Birashoboka ko icyo gihe noneho Steve yakwemera ko baganira kuri icyo kibazo. Alex yagombye kongera gutera Steve inkunga yo kukibwira abasaza kandi akamubwira ko natabikora mu gihe runaka, we azakibibwirira.—Lewi 5:1.
12 Mu gihe waba uhuye n’ikibazo nk’icyo, incuti yawe ishobora kudahita igushimira ku bw’imihati ushyiraho ngo uyifashe. Ariko nyuma yaho ishobora kubona ko ibyo wakoze biyifitiye akamaro. Uwakoze icyaha naramuka ahawe ubufasha kandi akabwemera, ashobora kuzahora agushimira kubera ubutwari n’ubudahemuka wagize. None se akomeje kukurakarira, ubwo koko yaba ari yo ncuti wifuza kugira? Gushimisha Yehova, Incuti yacu iruta izindi zose, ni byo bikwiriye. Iyo tumushyize mu mwanya wa mbere, abamukunda batwubahira ko turi indahemuka kandi bakatubera incuti nyakuri. Nta na rimwe twagombye guha Satani urwaho ngo yinjire mu itorero rya gikristo. Tubigenje dutyo twatera agahinda umwuka wera wa Yehova. Ahubwo, dukora ibihuje n’ibyo umwuka wera ushaka duhatanira gutuma itorero rya gikristo rikomeza kurangwa n’isuku.—Efe 4:27, 30.
Ingorane zinyuranye
13. Ni izihe ngorane abagize ubwoko bwa Yehova bahura na zo, kandi se kuki ingorane nk’izo zogeye?
13 Ingorane zishobora kuza mu buryo bunyuranye: ibibazo by’ubukungu, kubura akazi, impanuka kamere, gupfusha uwo wakundaga, uburwayi, n’ibindi. Kubera ko turi mu ‘bihe biruhije,’ tugomba kwitega ko byatinda byatebuka, twese tuzahura n’ibigeragezo (2 Tim 3:1). Mu gihe ibyo bibaye, ntitugomba guhahamuka. Umwuka wera ushobora kuduha imbaraga zo kwihanganira ingorane izo ari zo zose.
14. Ni iki cyafashije Yobu kwihanganira ibigeragezo yahuye na byo?
14 Yobu yagezweho n’ingorane zikurikiranyije. Yatakaje amatungo, apfusha abana, incuti zimushiraho, ararwara, ndetse n’umugore we areka gukomeza kwiringira Yehova (Yobu 1:13-19; 2:7-9). Icyakora, Yobu yahumurijwe cyane na Elihu. Icyo yamubwiye, kikaba ari na cyo gitekerezo cy’ingenzi gikubiye mu byo Yehova yabwiye Yobu, ni iki: “hagarara maze witegereze imirimo itangaje y’Imana” (Yobu 37:14). Ni iki cyafashije Yobu kwihanganira ibigeragezo? Kandi se twe ni iki cyadufasha kubyihanganira? Kwibuka uburyo bunyuranye Yehova yagiye agaragazamo umwuka we wera n’imbaraga ze kandi akabitekerezaho, ni byo byamufashije (Yobu 38:1-41; 42:1, 2). Wenda buri wese muri twe yibuka ibintu byamubayeho bigaragaza ko Imana imwitaho. Na n’ubu itwitaho.
15. Ni iki cyafashije intumwa Pawulo kwihanganira ibigeragezo?
15 Intumwa Pawulo yihanganiye ibintu byinshi biteje akaga, azira ukwizera kwe (2 Kor 11:23-28). Ni iki cyamufashije kudacika intege no kudahangayika muri ibyo bihe bigoranye? Yabifashijwemo n’isengesho no kwishingikiriza kuri Yehova. Igihe Pawulo yari mu bigeragezo, uko bigaragara byaje kurangirana no kwicwa azira ukwizera kwe, yaranditse ati “Umwami yambaye hafi anshyiramo imbaraga kugira ngo binyuze kuri jye, umurimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza usohozwe mu buryo bwuzuye kandi amahanga yose abwumve, kandi nakijijwe akanwa k’intare” (2 Tim 4:17). Bityo rero, Pawulo afatiye ku byamubayeho, yashoboraga kwemeza abo bari bahuje ukwizera ko nta mpamvu bari bafite yo ‘kugira ikintu icyo ari cyo cyose kibahangayikisha.’—Soma mu Bafilipi 4:6, 7, 13.
16, 17. Tanga urugero rugaragaza ko Yehova aha abagize ubwoko bwe imbaraga zo kwihanganira ingorane muri iki gihe.
16 Umupayiniya witwa Roxana yiboneye ko Yehova yita ku bagize ubwoko bwe. Igihe yasabaga umukoresha we iminsi mike ya konje kugira ngo ajye mu ikoraniro, yamushubije arakaye cyane ko nagenda azamwirukana. Ibyo ntibyabujije Roxana kujya muri iryo koraniro, ariko akomeza gusenga Yehova cyane amusaba ko yamufasha akaguma ku kazi ke. Nyuma yaho yumvise atuje. Ku wa mbere nyuma y’ikoraniro, umukoresha we yaramwirukanye nk’uko yari yabimubwiye. Roxana yumvise ahangayitse. Nubwo yahembwaga amafaranga make, yari akeneye ako kazi kugira ngo ashobore kwita ku bagize umuryango we. Yarongeye arasenga, yumva ko ubwo Imana yari yamuhaye ibyo yari akeneye mu buryo bw’umwuka mu gihe cy’ikoraniro, yashoboraga no kumuha ibyo akeneye mu buryo bw’umubiri. Igihe Roxana yari asubiye mu rugo, yageze ahantu ahabona icyapa cyanditseho ko hakenewe abakozi bafite uburambe mu kazi bo gukoresha imashini zidoda zikoreshwa mu nganda, maze asaba ako kazi. Nubwo umuyobozi w’icyo kigo yabonye ko atari afite uburambe muri ako kazi, yarakamuhaye, amuha n’umushahara ujya gukuba kabiri uwo yakoreraga. Roxana yumvise ko amasengesho ye yashubijwe. Icyakora, imigisha ikomeye cyane yabonye ni uko yashoboye kugeza ubutumwa bwiza kuri bamwe mu bakozi bakorana. Batanu muri bo, harimo n’umukoresha we, bemeye ukuri maze barabatizwa.
17 Rimwe na rimwe, bishobora gusa n’aho amasengesho yacu adasubizwa, wenda kuko adashubijwe ako kanya cyangwa uko twari tubyiteze. Mu gihe bigenze bityo, nta gushidikanya ko haba hari impamvu. Yehova we aba ayizi, ariko wenda twe tukaba tuzayimenya nyuma. Ikintu tugomba kumenya tudashidikanya ni uko Imana itigera itererana indahemuka zayo.—Heb 6:10.
Ibigeragezo n’ibishuko
18, 19. (a) Kuki dushobora kwitega ko tuzahura n’ibigeragezo n’ibishuko? (b) Ni iki cyadufasha kunesha ibigeragezo?
18 Abagize ubwoko bwa Yehova ntibatangazwa no kuba bahura n’ibishuko, ibibaca intege, ibigeragezo cyangwa amoshya y’urungano. Muri rusange, isi iratwanga (Yoh 15:17-19). Icyakora, umwuka wera ushobora gutuma tunesha ingorane iyo ari yo yose dushobora guhura na yo mu murimo dukorera Imana. Yehova ntazareka ngo duhure n’ibigeragezo birenze ibyo dushobora kwihanganira (1 Kor 10:13). Ntazigera adusiga cyangwa ngo adutererane (Heb 13:5). Kumvira Ijambo rye ryahumetswe biraturinda kandi bikadukomeza. Byongeye kandi, umwuka w’Imana ushobora gukoresha bagenzi bacu duhuje ukwizera bakaduha ubufasha dukeneye, mu gihe tubukeneye cyane.
19 Nimucyo twese dukomeze gushaka umwuka wera binyuze ku isengesho no kwiga Ibyanditswe. Nimucyo tujye ‘dukomezwa n’imbaraga zose zihuje n’ubushobozi bw’[Imana] bw’ikuzo, kugira ngo dushobore kwihangana mu buryo bwuzuye kandi twihanganire ingorane zose dufite ibyishimo.’—Kolo 1:11.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Urugero, reba Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Gicurasi 2001 ku ipaji ya 16, na Réveillez-vous! yo ku itariki ya 8 Gashyantare 1993, ku ipaji ya 21 n’iya 22.
Wasubiza ute?
• Wakwitegura ute guhangana n’ibitotezo?
• Ni iki wagombye gukora mu gihe umuntu agusabye guhisha icyaha yakoze?
• Ni ikihe cyizere ushobora kugira mu gihe uhuye n’ingorane iyo ari yo yose?
[Ifoto yo ku ipaji ya 28]
Ni irihe somo twavana kuri Yosuwa na Kalebu?
[Ifoto yo ku ipaji ya 29]
Wafasha ute incuti yawe yakoze icyaha?