Urubuga rw’abakiri bato
Jya uvuganira ugusenga k’ukuri
Amabwiriza: Kora uyu mwitozo uri ahantu hatuje. Mu gihe uri bube usoma imirongo y’Ibyanditswe, use n’uwigira umwe mu bantu bavugwa muri iyo nkuru. Noneho sa n’ureba ibirimo biba. Umva amajwi kandi utekereze ku byiyumvo by’abantu b’ingenzi bavugwamo.
Abantu b’ingenzi bavugwamo: Eliya, Ahabu n’abahanuzi ba Bayali 450
Ibivugwamo muri make: Eliya yagaragaje ko Yehova aruta Bayali.
1 SESENGURA UKO IBINTU BIRIMO BIGENDA.—SOMA MU 1 ABAMI 18:17-40.
Fata urupapuro, maze ukurikije ibyarimo biba, urushushanyeho ishusho igaragaza ahantu wumva Eliya n’abahanuzi ba Bayali bari bahagaze, n’aho ibicaniro byari biri.
Ukurikije akaduruvayo k’abantu bavugwa ku murongo wa 26 kugeza ku wa 29, “urumva” amajwi yabo yari ameze ate?
․․․․․
Ukeka ko igihe Eliya yavugishaga abahanuzi ba Bayali, yavugaga mu ijwi rimeze rite?
․․․․․
2 KORA UBUSHAKASHATSI.
Kuki Eliya yagombaga kugira ubutwari kugira ngo avugane na Ahabu, hanyuma akomeze ajya guhura n’abahanuzi ba Bayali babarirwaga mu magana, kugira ngo abagerageze abasaba gukora igikorwa cyari kubakoza isoni? (Soma mu 1 Abami 18:4, 13, 14.)
․․․․․
Wifashishije ibitabo cyangwa ibindi bikoresho ushobora kubona, shaka ikintu utari uzi ku birebana no gusenga Bayali. Urugero, ni iyihe mihango yakorwaga mu gihe cyo gusenga Bayali? Ni izihe ngaruka zageze ku Bisirayeli bitewe no gusenga Bayali?
․․․․․
Utekereza ko ari iki cyatumye Eliya acukura umwobo uzengurutse igicaniro cya Yehova, hanyuma akawuzuza amazi?
․․․․․
3 UMWITOZO. ANDIKA ICYO WIZE KU BIHERERANYE . . .
no kugira ubutwari mu gihe tuvuganira ugusenga k’ukuri.
․․․․․
n’imigisha igera ku bagaragaza ubwo butwari.
․․․․․
UNDI MWITOZO.
Ni mu yihe mimirere dushobora kugaragaza ubutwari cyane mu gihe tuvuganira ugusenga k’ukuri?
․․․․․
4 NI IKI CYAGUSHISHIKAJE KURUSHA IBINDI MURI IYI NKURU, KANDI KUKI?
․․․․․
Soma izindi mfashanyigisho za bibiliya ku muyoboro wacu wa interineti www.watchtower.org
[Agasanduku ko ku ipaji ya 31]
Itangazo rirebana n’amakoraniro y’intara
Uhereye uyu mwaka, aho amakoraniro y’intara ya buri mwaka azajya abera n’amatariki azajya aberaho, ntibizongera gusohoka mu Munara w’Umurinzi. Bizajya biboneka ku muyoboro wa interineti wa jw.org.