ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w11 15/4 pp. 18-22
  • “Imbuto z’umwuka” zubahisha Imana

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • “Imbuto z’umwuka” zubahisha Imana
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Urukundo rushingiye ku ihame ryo mu rwego rwo hejuru
  • “Ibyishimo bituruka ku mwuka wera”
  • ‘Umurunga w’amahoro uduhuza’
  • Urukundo ni umuco w’agaciro kenshi
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2017
  • Ese uzakomeza kugenda ‘uyobowe n’umwuka’?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2007
  • Jya uyoborwa n’umwuka kandi ubeho uhuje no kwiyegurira Imana kwawe
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
  • Bayobowe n’umwuka w’Imana mu kinyejana cya mbere no muri iki gihe
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
w11 15/4 pp. 18-22

“Imbuto z’umwuka” zubahisha Imana

“Iki ni cyo cyubahisha Data: ni uko mukomeza kwera imbuto nyinshi.”—YOH 15:8.

1, 2. (a) Ni mu buhe buryo dushobora gutera abandi inkunga? (b) Ni iyihe mpano Yehova aduha ituma turushaho kugira ubushobozi bwo kumukorera?

TEKEREZA ku mimerere ikurikira: Umukristokazi abonye mushiki wacu ukiri muto asa n’uhangayitse. Asabye uwo mushiki wacu ko bajyana kubwiriza. Mu gihe bagenda baganira bagiye ku yindi nzu, uwo mushiki wacu ukiri muto amubwiye ikimuhangayikishije. Nyuma yaho kuri uwo munsi, uwo mushiki wacu ukiri muto ashimiye Yehova mu isengesho kubera ko wa mushiki wacu ukuze yamwitayeho mu buryo bwuje urukundo; icyo ni cyo rwose yari akeneye. Mu kandi gace, hari umugabo n’umugore we bamaze igihe gito bavuye kubwiriza mu kindi gihugu. Igihe bateraniye hamwe n’abandi basabana, umuvandimwe umwe ukiri muto abateze amatwi yitonze mu gihe bavuga bishimye cyane inkuru z’ibyo babonye. Imyaka runaka nyuma yaho, ubwo yiteguraga kujya aho yoherejwe mu kindi gihugu, yatekereje kuri wa mugabo n’umugore we maze yibuka ikiganiro bagiranye cyatumye na we yifuza kuba umumisiyonari.

2 Wenda iyo mimerere ikwibukije umuntu watumye ufata imyanzuro myiza cyangwa uwo nawe watumye afata imyanzuro myiza. Birumvikana ko atari kenshi umuntu aganira n’undi rimwe gusa bigahindura imibereho ye, ariko buri munsi tuba dushobora gutera abandi inkunga kandi tukabakomeza. Tekereza ubonye ikintu cyagufasha kugira ubushobozi n’imico byatuma urushaho kugirira akamaro abavandimwe bawe kandi ugakorera Imana neza kurushaho. Ese ibyo ntibyaba ari byiza? Mu by’ukuri, Yehova aduha iyo mpano, ni ukuvuga umwuka we wera (Luka 11:13). Iyo dufite umwuka w’Imana, utuma tugira imico myiza idufasha kunonosora umurimo wose tuyikorera. Mbega impano ihebuje!—Soma mu Bagalatiya 5:22, 23.

3. (a) Ni mu buhe buryo iyo twihatiye kugira “imbuto z’umwuka” byubahisha Imana? (b) Ni ibihe bibazo turi busuzume?

3 Imico umwuka wera utuma abantu bagira igaragaza kamere y’Utanga uwo mwuka, ari we Yehova Imana (Kolo 3:9, 10). Yesu yagaragaje impamvu y’ibanze yagombye gutuma Abakristo bihatira kwigana Imana, igihe yabwiraga intumwa ze ati “iki ni cyo cyubahisha Data: ni uko mukomeza kwera imbuto nyinshi”a (Yoh 15:8). Iyo twihatiye kwera “imbuto z’umwuka” bigaragarira mu byo tuvuga no mu byo dukora, kandi ibyo bihesha Imana yacu ikuzo (Mat 5:16). Imbuto z’umwuka zitandukaniye he n’ingeso ziranga abantu bo muri iyi si ya Satani? Twakwitoza dute kugira imbuto z’umwuka? Kuki ibyo bishobora kutugora? Turi busuzume ibyo bibazo mu gihe turi bube tugenzura imbuto z’umwuka eshatu zibanza, ari zo urukundo, ibyishimo n’amahoro.

Urukundo rushingiye ku ihame ryo mu rwego rwo hejuru

4. Yesu yigishije abigishwa be kugira uruhe rukundo?

4 Urukundo dukesha umwuka wera rutandukanye cyane n’urukundo rwo muri iyi si. Mu buhe buryo? Ni urukundo rushingiye ku ihame ryo mu rwego rwo hejuru. Yesu yagaragaje iryo tandukaniro mu Kibwiriza cyo ku Musozi. (Soma muri Matayo 5:43-48.) Yavuze ko n’abanyabyaha bafata bagenzi babo nk’uko na bo babafata. ‘Urukundo’ nk’urwo ntirusaba kwigomwa by’ukuri, ahubwo umuntu aba yitura undi ibyo yamugiriye. Niba twifuza kugaragaza ko ‘turi abana ba Data wo mu ijuru,’ tugomba kutamera nka bo. Aho gufata abandi nk’uko badufata, twagombye kubabona nk’uko Yehova ababona kandi tukabafata nk’uko abafata. Ariko se, bishoboka bite ko twakunda abanzi bacu nk’uko Yesu yabitegetse?

5. Ni mu buhe buryo twagaragariza urukundo abadutoteza?

5 Reka dusuzume urugero rumwe rwo muri Bibiliya. Igihe Pawulo na Silasi babwirizaga i Filipi, barafashwe, barakubitwa cyane kandi bashyirwa mu nzu y’imbohe y’imbere, ibirenge byabo babifungira mu mbago. Icyo gihe umurinzi w’inzu y’imbohe na we ashobora kuba yarabagiriye nabi. Ese ubwo barekurwaga mu buryo butunguranye bitewe n’umutingito, baba barashatse kwihorera? Oya. Kuba barifurizaga uwo murinzi ibyiza, mbese bamukunze urukundo rurangwa no kwigomwa, byatumye bamwitaho batazuyaje maze we n’ab’inzu ye bose barizera (Ibyak 16:19-34). Muri iki gihe nabwo, hari abavandimwe bacu benshi bagiye ‘basabira umugisha ababatotezaga.’—Rom 12:14.

6. Ni mu buhe buryo twakunda abavandimwe bacu urukundo rurangwa no kwigomwa? (Reba agasanduku kari ku ipaji ya 21.)

6 Urukundo dukunda bagenzi bacu duhuje ukwizera rutuma dukora ibirenze ibyo. Bibiliya ivuga ko “tugomba gutanga ubugingo bwacu ku bw’abavandimwe bacu.” (Soma muri 1 Yohana 3:16-18.) Ariko akenshi dushobora kugaragaza urukundo no mu bintu byorohereje. Urugero, mu gihe tuvuze cyangwa dukoze ikintu kikababaza umuvandimwe, twagaragaza urukundo dufata iya mbere tukikiranura na we (Mat 5:23, 24). Byagenda bite se umuntu adukoshereje? Ese tuba ‘twiteguye kubabarira,’ cyangwa rimwe na rimwe tubika inzika (Zab 86:5)? Urukundo rwinshi dukesha umwuka wera rudufasha gutwikira ibicumuro byoroheje, tukababarira abandi ‘nk’uko Yehova yatubabariye rwose.’—Kolo 3:13, 14; 1 Pet 4:8.

7, 8. (a) Ni iyihe sano iri hagati y’urukundo dukunda abantu n’urukundo dukunda Imana? b) Ni mu buhe buryo twarushaho gukunda Yehova? (Reba iyi foto.)

7 Twakwitoza dute gukunda abavandimwe bacu urukundo rurangwa no kwigomwa? Twabikora turushaho gukunda Imana (Efe 5:1, 2; 1 Yoh 4:9-11, 20, 21). Igihe tumara dushyikirana na Yehova dusoma Bibiliya, dutekereza ku byo dusoma kandi dusenga, kiratwungura kandi kigatuma turushaho gukunda Data wo mu ijuru. Icyakora, tugomba gucungura igihe kugira ngo tugirane n’Imana imishyikirano ya bugufi.

8 Urugero, tekereza hariho isaha runaka ku munsi yo gusoma Ijambo ry’Imana, kuritekerezaho no gusenga Yehova. Ese ntiwakwitwararika kugira ngo hatagira ikigutwara icyo gihe umara ushyikirana na Yehova? Birumvikana ko nta muntu ushobora kutubuza gusenga Imana, kandi abenshi muri twe bashobora gusoma Bibiliya igihe cyose babishatse. Ariko bishobora kuba ngombwa ko dufata ingamba kugira ngo imihihibikano ya buri munsi itadutwara igihe cyo gushyikirana n’Imana. Ese buri munsi ucungura igihe gihagije kugira ngo ugirane na Yehova imishyikirano ya bugufi?

“Ibyishimo bituruka ku mwuka wera”

9. Ni ikihe kintu cyihariye ku birebana n’ibyishimo bituruka ku mwuka wera?

9 Ikintu cy’ingenzi kiranga imbuto z’umwuka ni uko dushobora gukomeza kuzigaragaza nubwo twahura n’ibibazo. Ibyishimo, ari yo mbuto y’umwuka ya kabiri tugiye gusuzuma, ni imwe muri izo mbuto umuntu ashobora gukomeza kugira nubwo yahura n’ibibazo. Ibyishimo ni nk’ikimera gishobora kwihanganira ubutaka bubi. Mu bice bitandukanye by’isi, abagaragu b’Imana benshi ‘bemeye ijambo bari mu makuba menshi bafite ibyishimo bituruka ku mwuka wera’ (1 Tes 1:6). Hari abandi benshi bahura n’ibibazo bitandukanye. Icyakora, Yehova abaha imbaraga binyuze ku mwuka we kugira ngo ‘bashobore kwihangana mu buryo bwuzuye kandi bihanganire ingorane zose bafite ibyishimo’ (Kolo 1:11). Ibyo byishimo bituruka he?

10. Ibyishimo byacu bituruka he?

10 Ubutunzi bwo mu buryo bw’umwuka duhabwa na Yehova butandukanye n’“ubutunzi butiringirwa” bw’isi ya Satani, kuko bwo bugira agaciro karambye (1 Tim 6:17; Mat 6:19, 20). Yaduhaye ibyiringiro bishimishije byo kuzabaho iteka. Twishimira kuba turi mu bagize umuryango wa gikristo w’abavandimwe bo ku isi hose. Ikiruta byose, ibyishimo byacu bishingiye ku mishyikirano tugirana n’Imana. Twumva tumeze nka Dawidi, we wahatiwe kubaho yihishahisha, nyamara agasingiza Yehova mu ndirimbo agira ati “kuko ineza yawe yuje urukundo iruta ubuzima; iminwa yanjye izagushima. Ni cyo gituma nzagusingiza igihe cyose nzaba nkiriho” (Zab 63:3, 4). No mu gihe dufite ibibazo, dusingiza Imana twishimye cyane.

11. Kuki ari iby’ingenzi ko dukorera Yehova twishimye?

11 Intumwa Pawulo yateye Abakristo inkunga agira ati “buri gihe mujye mwishimira mu Mwami. Nongere mbivuge, nimwishime!” (Fili 4:4). Kuki ari iby’ingenzi ko Abakristo bakorera Yehova bishimye? Ni ukubera ikibazo Satani yazamuye kirebana n’ubutegetsi bw’ikirenga bwa Yehova. Satani avuga ko nta muntu n’umwe ukorera Imana abikuye ku mutima (Yobu 1:9-11). Turamutse dukoreye Yehova kubera ko abidusaba ariko tutabyishimiye, igitambo cyacu cy’ishimwe cyaba kituzuye. Ku bw’ibyo, twihatira kumvira inama yatanzwe n’umwanditsi wa zaburi igira iti “mukorere Yehova mwishimye; muze imbere ye murangurura ijwi ry’ibyishimo” (Zab 100:2). Iyo dukoreye Imana twishimye kandi tubikuye ku mutima, biyihesha icyubahiro.

12, 13. Ni iki twakora mu gihe twumva twacitse intege?

12 Ariko tuvugishije ukuri, hari igihe n’abagaragu ba Yehova b’indahemuka bacika intege kandi bagahatana kugira ngo bakomeze kubona ibintu mu buryo bukwiriye (Fili 2:25-30). Ni iki cyadufasha mu bihe nk’ibyo? Mu Befeso 5:18, 19 hagira hati “mukomeze kuzuzwa umwuka, mubwirane za zaburi n’amagambo yo gusingiza Imana n’indirimbo z’umwuka, muririmbira Yehova kandi mumucurangira mu mitima yanyu.” Twakurikiza dute iyo nama?

13 Mu gihe twumva twacitse intege, dushobora gusenga Yehova kandi tukihatira gutekereza ku bintu bikwiriye gushimwa. (Soma mu Bafilipi 4:6-9.) Hari ababona ko iyo baririmbye indirimbo z’Ubwami badasohora amagambo, bajyanirana n’injyana yazo, bituma bongera kugira ibyishimo no gutekereza neza. Hari umuvandimwe wari ufite ikibazo cyatumaga akenshi yumva yihebye kandi yacitse intege, wagize ati “uretse kuba narasengaga buri gihe mbikuye ku mutima, nanafashe mu mutwe indirimbo zimwe na zimwe z’Ubwami. Kuririmba izo ndirimbo nziza zo gusingiza Yehova, haba bucece cyangwa mu ijwi riranguruye, byatumaga ngira amahoro yo mu mutima. Nanone kandi, icyo gihe ni bwo hasohotse igitabo Egera Yehova. Mu mwaka wakurikiyeho, nagisomye incuro ebyiri. Cyambereye nk’amavuta abobeza umutima wanjye. Nzi neza ko Yehova yahiriye imihati nashyizeho.”

‘Umurunga w’amahoro uduhuza’

14. Ni ikihe kintu gitangaje kiranga amahoro dukesha umwuka wera?

14 Mu gihe cy’amakoraniro mpuzamahanga, usanga abantu baturuka mu bihugu bitandukanye bishimanye n’abavandimwe na bashiki babo. Ibibera muri ayo makoraniro bigaragaza kimwe mu biranga amahoro abagaragu b’Imana bafite muri iki gihe, ni ukuvuga ubumwe buturanga ku isi hose. Akenshi abatubona baratangara iyo babonye abantu bakagombye kwangana ‘bihatira cyane gukomeza ubumwe bw’umwuka mu murunga w’amahoro ubahuza’ (Efe 4:3). Iyo urebye ibyo abenshi bahinduye kugira ngo bunge ubumwe, usanga ubwo bumwe ari ikintu gitangaje cyane.

15, 16. (a) Petero yari asanzwe abona ate ibintu, kandi se ni mu buhe buryo byamubereye ikibazo? (b) Yehova yafashije ate Petero guhindura imitekerereze ye?

15 Guhuriza hamwe abantu baturuka mu bihugu bitandukanye bakunga ubumwe ntibyoroshye. Gusuzuma urugero rw’ibyabaye ku ntumwa Petero mu kinyejana cya mbere, biradufasha gusobanukirwa ibyo abantu bagomba guhindura kugira ngo ubumwe nk’ubwo bushoboke. Uko yabonaga Abanyamahanga batakebwe bishobora kugaragarira mu magambo yavuze agira ati “muzi neza ko amategeko atemerera Umuyahudi kwifatanya n’umuntu w’ubundi bwoko cyangwa kumwegera. Ariko Imana yanyeretse ko nta muntu ngomba kwita uwanduye cyangwa uhumanye” (Ibyak 10:24-29; 11:1-3). Dufatiye ku mitekerereze yari yogeye muri icyo gihe, tubona ko Petero ashobora kuba yarakuze yumva ko Amategeko yamusabaga gukunda Abayahudi bagenzi be gusa. Ashobora kuba yarumvaga rwose ko Abanyamahanga ari abanzi.b

16 Tekereza ukuntu Petero agomba kuba yarumvaga abangamiwe igihe yinjiraga kwa Koruneliyo. Ese umuntu wahoze yanga Abanyamahanga yari “guteranyirizwa hamwe” na bo “mu murunga w’amahoro ubahuza” (Efe 4:3, 16)? Yego rwose! Iminsi mike mbere yaho, umwuka w’Imana wari wuguruye umutima wa Petero, utuma atangira guhindura imitekerereze ye no kwikuramo urwikekwe. Mu iyerekwa, Yehova yatumye asobanukirwa ko uko Imana ibona abantu bidashingira ku ibara ry’uruhu cyangwa ku gihugu bakomokamo (Ibyak 10:10-15). Ni yo mpamvu Petero yabwiye Koruneliyo ati “ubu menye ntashidikanya ko Imana itarobanura ku butoni, ahubwo muri buri gihugu umuntu uyitinya kandi agakora ibyo gukiranuka ni we yemera” (Ibyak 10:34, 35). Petero yarahindutse maze rwose yunga ubumwe n’abagize “umuryango wose w’abavandimwe.”—1 Pet 2:17.

17. Ni mu buhe buryo ubumwe buranga abagize ubwoko bw’Imana butangaje?

17 Ibyabaye kuri Petero bidufasha gusobanukirwa ihinduka ritangaje abagize ubwoko bw’Imana bagira muri iki gihe. (Soma muri Yesaya 2:3, 4.) Abantu babarirwa muri za miriyoni “bakomoka mu mahanga yose no mu miryango yose no mu moko yose n’indimi zose” bahinduye imitekerereze yabo bayihuza n’“ibyo Imana ishaka, byiza, byemewe kandi bitunganye” (Ibyah 7:9; Rom 12:2). Abenshi muri bo bahoze barangwa n’inzangano n’amacakubiri biranga isi ya Satani. Ariko bitoje ‘gukurikira ibintu bihesha amahoro’ babifashijwemo n’umwuka wera hamwe no kwiga Ijambo ry’Imana (Rom 14:19). Kuba basigaye bunze ubumwe bihesha Imana ikuzo.

18, 19. (a) Ni mu buhe buryo buri wese muri twe yagira uruhare mu kwimakaza amahoro n’ubumwe mu itorero? (b) Ni iki tuzasuzuma mu gice gikurikira?

18 Ni mu buhe buryo buri wese muri twe yagira uruhare mu kwimakaza amahoro n’ubumwe biranga abagize ubwoko bw’Imana? Amatorero menshi arimo abantu baturutse mu bindi bihugu. Bamwe bashobora kuba bafite imico itandukanye n’iyacu cyangwa bakaba batavuga ururimi rwacu neza. Ese tugerageza kubamenya? Ibyo ni byo Ijambo ry’Imana ridusaba. Pawulo yandikiye itorero ry’i Roma ryarimo Abayahudi hamwe n’Abanyamahanga bari barizeye, agira ati “mwakirane nk’uko Kristo na we yatwakiriye, kugira ngo Imana ihabwe ikuzo” (Rom 15:7). Ese mu itorero ryanyu hari umuntu wumva warushaho kumenya neza?

19 Ni iki kindi twakora kugira ngo umwuka wera udukoreremo? Tuzabona igisubizo cy’icyo kibazo mu gice gikurikira ubwo tuzaba dusuzuma imbuto z’umwuka zisigaye.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

a Imbuto Yesu yavuze zikubiyemo “imbuto z’umwuka” hamwe n’‘imbuto z’iminwa’ Abakristo batambira Imana, mu gihe bakora umurimo wo kubwiriza iby’Ubwami.—Heb 13:15.

b Mu Balewi 19:18 hagira hati “ntukihorere cyangwa ngo urware inzika abo mu bwoko bwawe; ujye ukunda mugenzi wawe nk’uko wikunda.” Abayobozi b’idini rya kiyahudi bavugaga ko amagambo ngo “abo mu bwoko bwawe” na “mugenzi wawe” yerekezaga ku Bayahudi bonyine. Amategeko yasabaga Abisirayeli kwitandukanya n’andi mahanga. Ariko kandi, ntiyashyigikiraga ibitekerezo by’abayobozi b’idini bo mu kinyejana cya mbere bavugaga ko abatari Abayahudi bose ari abanzi, ko buri wese muri bo yagombaga kwangwa.

Wasubiza ute?

• Twagaragariza dute abavandimwe bacu urukundo rurangwa no kwigomwa?

• Kuki ari iby’ingenzi ko dukorera Imana twishimye?

• Ni mu buhe buryo twagira uruhare mu kwimakaza amahoro n’ubumwe mu itorero?

[Agasanduku ko ku ipaji ya 21]

“Aba ni Abakristo b’ukuri rwose”

Hari igitabo kivuga ibyo umusore w’Umuyahudi wari ufunzwe yavuze ku birebana n’igihe yahuraga n’Abahamya ba Yehova ku ncuro ya mbere, ubwo yageraga mu kigo cyakoranyirizwagamo imfungwa cy’ahitwa Neuengamme.

Icyo gitabo kivuga ko yagize ati “twe Abayahudi bari bavuye i Dachau tukigera muri icyo kigo, abandi Bayahudi batangiye guhisha ibintu byose bari bafite kugira ngo tutabisangira. . . . Tutarinjira [muri icyo kigo] twarafashanyaga. Ariko aha ho, kubera ko cyari ikibazo kirebana no gupfa no gukira, buri wese yabaga ahangayikishijwe no gusama aye, akibagirwa abandi. Ariko icyakubwira uko Abigishwa ba Bibiliya bo babigenzaga! Icyo gihe bakoranaga imbaraga zabo zose basana amatiyo y’amazi. Habaga hari ubukonje bwinshi kandi bamaraga umunsi wose bahagaze mu mazi yabaye barafu. Nta muntu wiyumvishaga ukuntu babishoboraga. Bavugaga ko Yehova yabahaga imbaraga. Na bo babaga bakeneye cyane umugati nkatwe, kuko babaga bashonje. Ariko se babigenzaga bate? Bakusanyaga imigati yose babaga bafite bakarya kimwe cya kabiri cyayo, isigaye bakayiha bagenzi babo bahuje ukwizera babaga baturutse i Dachau. Babakiraga bishimye, bakabasoma. Barabanzaga bagasenga mbere yo kurya. Hanyuma bose bumvaga banyuzwe kandi bishimye. Bavugaga ko bumvaga batagishonje. Icyo ni cyo cyatumye ntekereza nti ‘aba ni Abakristo b’ukuri rwose.’”—Between Resistance and Martyrdom—Jehovah’s Witnesses in the Third Reich.

[Amafoto yo ku ipaji ya 19]

Ese buri munsi ucungura igihe ku cyo wari gukoramo ibindi bintu kugira ngo ushyikirane na Yehova?

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze