ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w11 15/4 pp. 29-32
  • Nabonye ibintu byinshi byiza

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Nabonye ibintu byinshi byiza
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Ibintu byiza twibuka
  • Uko twabonye Carlos
  • Ingendo zitoroshye n’ukuntu batwakiranaga urugwiro
  • “Ntitwakwanga”
  • Dukorana na bagenzi bacu duhuje ukwizera b’indahemuka
  • Dushimira Yehova ku bw’ineza ye
  • “Nari maze igihe ntegereje ko mwazampamagara”
    Inkuru z’ibyabaye
  • Nkora umurimo mu gihe cy’ukwiyongera gushimishije
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
  • Abamisiyonari batumye umurimo waguka ku isi hose
    Abahamya ba Yehova ni ababwiriza b’Ubwami bw’Imana
  • Twashatse mbere na mbere ubwami bw’Imana bituma tugira umutekano n’ibyishimo mu buzima
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2003
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
w11 15/4 pp. 29-32

Nabonye ibintu byinshi byiza

Byavuzwe na Arthur Bonno

MU MWAKA wa 1951, jye n’umugore wanjye Edith twari mu ikoraniro ry’intara ubwo twumvaga itangazo ryavugaga ko hari kuba inama y’abantu bifuzaga gukora umurimo w’ubumisiyonari.

Naramubwiye nti “reka tuyijyemo twumve icyo bavuga.”

Edith yaranshubije ati “Art, biriya si ibyacu!”

Naramubwiye nti “Edie, ngwino tugende twumve gusa ibyo bavuga.”

Nyuma y’iyo nama hatanzwe fomu z’abifuzaga kwiga Ishuri rya Gileyadi.

Naramubwiye nti “reka tuzuzuze.”

Yaranshubije ati “ariko se Art, bizagendekera bite imiryango yacu?”

Hashize hafi umwaka n’igice nyuma y’iryo koraniro, twize Ishuri rya Gileyadi maze twoherezwa gukorera muri Amerika y’Amajyepfo, mu gihugu cya Equateur.

Nk’uko ushobora kuba wabibonye uhereye ku kiganiro nagiranye n’umugore wanjye muri iryo koraniro, nari nzi kwiyemeza kandi nkumva ko icyo niyemeje cyose nshobora kukigeraho. Icyakora Edith yaritondaga kandi agashyira mu gaciro. Mu gihe yabyirukiraga mu mugi muto witwa Elizabeth wo muri leta ya Pennsylvania, muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ntiyari yarigeze ava iwabo ngo ajye ahantu kure cyangwa ngo yigere ahura n’umunyamahanga. Gusiga umuryango we byari bimukomereye. Nubwo byari bimeze bityo ariko, yemeye n’umutima we wose inshingano yo gukorera mu kindi gihugu. Twageze muri Equateur mu mwaka wa 1954, tuhakorera umurimo w’ubumisiyonari kugeza n’uyu munsi. Mu myaka tumaze muri iki gihugu, twabonye ibintu byinshi byiza. Ese wifuza kumenya bimwe muri byo?

Ibintu byiza twibuka

Twabanje koherezwa mu murwa mukuru w’icyo gihugu, ari wo Quito, uri ku butumburuke bwa metero 2.850 mu misozi ya Andes. Kuva mu mugi wa Guayaquil uri ku nkombe kugera i Quito byadusabye kugenda iminsi ibiri muri gari ya moshi no mu ikamyo. Ubu urwo rugendo rufata iminota 30 mu ndege. Imyaka ine twakoreye i Quito ntituzigera tuyibagirwa. Hari ikindi kintu cyiza cyatubayeho mu mwaka wa 1958: twatumiriwe gukora umurimo wo gusura amatorero.

Icyo gihe mu gihugu cyose hari uturere tubiri gusa duto. Uretse gusura amatorero, twamaraga ibyumweru byinshi mu mwaka tubwiriza mu midugudu ituwe n’abantu bakomoka mu Buhindi, itari irimo Abahamya. Amazu yo gucumbikamo yo muri iyo midugudu muri rusange yabaga agizwe n’icyumba gito cyane, kitagira idirishya, kirimo igitanda gusa. Twitwazaga isanduku yabaga irimo resho yo gutekaho, ipanu, amasahani, ibesani, amashuka, inzitiramibu, imyambaro, ibinyamakuru bishaje hamwe n’ibindi bintu. Ibyo binyamakuru twabifungishaga imyobo yabaga iri mu rukuta kugira ngo imbeba zitabona uko zinjira mu buryo bworoshye.

Nubwo ibyo byumba twabagamo byabaga byijimye kandi bisa nabi, ntitujya twibagirwa ibiganiro twagiranaga nijoro, twicaye ku buriri, turya ibyokurya byoroheje twabaga twatetse kuri resho yacu. Kubera ko muri kamere yanjye nahubukaga nkavuga ibintu ntabanje gutekerezaho, iyo twabaga twicaye dutyo dutuje, umugore wanjye yaboneragaho akambwira uburyo bwiza nakabaye navugishijemo abavandimwe twabaga twasuye. Namutegaga amatwi, kandi ibyo byatumaga ndushaho gutera inkunga abavandimwe nasuraga. Nanone kandi, iyo nagiraga umuntu mvuga nabi, yangaga kwifatanya muri icyo kiganiro. Ibyo byanyigishije kujya mbona abavandimwe mu buryo bukwiriye. Akenshi ariko, ibiganiro byacu bya nijoro byabaga bishingiye ku ngingo twize mu Munara w’Umurinzi hamwe n’ibyabaga byatubayeho uwo munsi mu murimo wo kubwiriza. Kandi se mbega ibintu byiza twabaga twabonye!

Uko twabonye Carlos

Igihe twari mu mugi wa Jipijapa, mu burengerazuba bwa Equateur, baduhaye izina ry’umuntu wari ushimishijwe witwaga Carlos Mejía, ariko ntibaduha aderesi ye. Mu gitondo twavuye aho twari ducumbitse, maze dufata inzira dupfa kugenda kuko tutari tuzi aho twamushakira. Twagendaga dukikira ibinogo byinshi birimo ibyondo mu mihanda y’ibitaka, kuko hari haraye haguye imvura nyinshi. Igihe nari imbere y’umugore wanjye, nagiye kumva numva umuntu atakiye inyuma yanjye avuga ngo “Art!” Narahindukiye mbona Edie ahagaze mu byondo by’umukara, bimugera mu mavi. Mukubise amaso numvise naseka, ariko ndifata kubera ko yariraga.

Namukuye muri icyo cyondo ariko inkweto ze zisigaramo. Hari umwana w’umuhungu n’uw’umukobwa baturebaga, maze ndababwira nti “nimukura ziriya nkweto mu cyondo ndabaha amafaranga.” Mu kanya nk’ako guhumbya inkweto bari bazikuyemo, ariko Edie yari akeneye ahantu ho gukarabira. Nyina w’abo bana yaraturebaga, maze adusaba kujya iwe, afasha umugore wanjye gukaraba amaguru, mu gihe abana bo bozaga za nkweto zari zuzuye ibyondo. Hari ikintu cyiza cyabaye mbere y’uko tuva aho. Nabajije uwo mugore niba yamenya aho dushobora kubona umugabo witwa Carlos Mejía. Yadushubije atangaye cyane ati “ni umugabo wanjye.” Bidatinze twatangiye kubigisha Bibiliya, maze abari bagize uwo muryango bose amaherezo barabatizwa. Imyaka runaka nyuma yaho, Carlos, umugore we na babiri mu bana babo babaye abapayiniya ba bwite.

Ingendo zitoroshye n’ukuntu batwakiranaga urugwiro

Ingendo twakoraga mu murimo wo gusura amatorero ntizabaga zoroshye. Twagendaga muri za bisi, muri za gari ya moshi, mu makamyo, mu mato akozwe mu giti no mu ndege ntoya. Hari igihe John McLenachan, wari umugenzuzi w’intara hamwe n’umugore we Dorothy baduherekeje tujya kubwiriza mu midugudu yakorerwagamo imirimo y’uburobyi, hafi y’umupaka w’igihugu cya Kolombiya. Twakoze urwo rugendo mu bwato bukozwe mu giti bwari bufite moteri inyuma. Ibifi binini byanganaga n’ubwo bwato byogeraga iruhande rwacu! Umusare umenyereye wari udutwaye na we yabonye ukuntu ibyo bifi byari binini bimutera ubwoba, ahita yerekeza ubwato hafi y’inkombe.

Ariko rero, ingorane twahuraga na zo mu murimo wo gusura amatorero nta cyo zari zivuze uzigereranyije n’ibyiza twabonaga. Twamenyanye n’abavandimwe beza cyane kandi bakunda kwakira abashyitsi. Incuro nyinshi imiryango yatwakiraga yabaga ishaka ko turya gatatu ku munsi kandi bo bararyaga incuro imwe gusa. Hari n’ubwo baturekeraga igitanda kimwe babaga bafite mu rugo, maze bo bakarara hasi. Umugore wanjye yakundaga kuvuga ati “aba bavandimwe na bashiki bacu dukunda bamfasha kubona ko mu by’ukuri ibyo umuntu aba akeneye mu buzima atari byinshi.”

“Ntitwakwanga”

Hari ikindi kintu cyiza cyatubayeho mu mwaka wa 1960: twatumiriwe kujya gukora ku biro by’ishami by’i Guayaquil. Jye nakoraga imirimo yo mu biro, Edith we agakora umurimo wo kubwiriza yifatanyije n’itorero ryari hafi aho. Sinigeze ntekereza ko nshobora gukora akazi ko mu biro, ariko nk’uko mu Baheburayo 13:21 habivuga, Imana iduha ‘ibyo dukeneye byose kugira ngo dukore ibyo ishaka.’ Imyaka ibiri nyuma yaho, natumiriwe kujya guhabwa amasomo y’ishuri rya Gileyadi amara amezi icumi, yari gutangirwa kuri Beteli y’i Brooklyn ho muri leta ya New York. Icyo gihe abagore bagombaga kuguma aho bakoreraga umurimo. Umugore wanjye yabonye ibaruwa iturutse i Brooklyn, yamusabaga gusuzuma yitonze akareba niba azemera kumara amezi icumi atari kumwe n’umugabo we.

Edith yarashubije ati “nzi neza ko icyo atari ikintu cyoroshye, ariko tuzi rwose ko Yehova azadufasha mu ngorane zose zishobora kuzavuka. . . . Ntitwakwanga inshingano iyo ari yo yose twahabwa cyangwa uburyo ubwo ari bwo bwose bwadufasha kurushaho gusohoza neza inshingano zacu.” Igihe nari i Brooklyn, buri cyumweru nabonaga ibaruwa umugore wanjye yanyandikiye.

Dukorana na bagenzi bacu duhuje ukwizera b’indahemuka

Mu mwaka wa 1966, ibibazo by’uburwayi byatumye jye na Edith dusubira i Quito, aho twongeye gukorera umurimo w’ubumisiyonari turi hamwe n’abavandimwe na bashiki bacu baho. Mbega ukuntu bari indahemuka!

Hari mushiki wacu w’indahemuka wari ufite umugabo utizera wakundaga kumukubita. Umunsi umwe, saa kumi n’ebyiri za mu gitondo, umuntu yaje kuduhuruza avuga ko uwo mushiki wacu yongeye gukubitwa. Nahise niruka njya kumureba mu rugo iwe. Mukubise amaso nagize ngo ndibeshye. Yari aryamye ku buriri, yabyimbagatanye. Umugabo we yari yamukubise umuhini w’umweyo kugeza igihe uvunikiye. Naje kugaruka musanga iwe, maze mubwira ko ibyo yari yakoze bigaragaza ubugwari. Yasabye imbabazi cyane.

Mu ntangiriro y’imyaka ya za 70, uburwayi bwanjye bwari bwaroroshye maze dusubira mu murimo wo gusura amatorero. Umugi wa Ibarra wari mu karere twasuraga. Igihe twasuraga uwo mugi mu mpera y’imyaka ya za 50, hari Abahamya babiri gusa, ni ukuvuga umumisiyonari umwe n’umuvandimwe umwe wo muri ako gace. Ku bw’ibyo, twari twishimiye cyane guhura n’abashya benshi bari bariyongereye muri iryo torero.

Igihe twahateraniraga bwa mbere, umuvandimwe Rodrigo Vaca yari kuri platifomu atanga ikiganiro cyasabaga ko abateranye bacyifatanyamo. Igihe cyose yabazaga ikibazo, aho kugira ngo abateranye bamanike ukuboko, baravugaga bati “Yo, yo!” (bisobanura ngo Jyewe, jyewe). Jye na Edith twarebanye dutangaye. Naratekereje nti “hano ho se bimeze bite?” Nyuma yaho twamenye ko umuvandimwe Vaca ari impumyi ariko akaba amenya amajwi y’abagize itorero iyo bavuze. Ni umwungeri uzi intama ze rwose! Byatwibukije amagambo ya Yesu ari muri Yohana 10:3, 4, 14, avuga iby’Umwungeri Mwiza, uzi neza intama ze na zo zikaba zimuzi. Muri iki gihe, mu mugi wa Ibarra hari amatorero atandatu akoresha ururimi rw’icyesipanyoli, irikoresha ururimi rwa Quichua n’irikoresha ururimi rw’amarenga. Umuvandimwe Vaca aracyari umusaza wizerwa n’umupayiniya wa bwite.a

Dushimira Yehova ku bw’ineza ye

Mu mwaka wa 1974, Yehova yongeye kutugaragariza ineza ye igihe twatumirirwaga gusubira kuri Beteli, nkongera gushingwa imirimo yo mu biro, nyuma yaho nkaba umwe mu bagize Komite y’Ishami. Edith yabanje gukora mu gikoni, nyuma yaho atangira gukora akazi ko mu biro ko kwakira amabaruwa, akaba ari ko agikora n’ubu.

Uko imyaka yahitaga, twagiye twakira abamisiyonari babarirwa mu magana bize Ishuri rya Gileyadi, batumaga abagize amatorero bakura mu buryo bw’umwuka kandi bakagira ishyaka. Duterwa inkunga nanone n’abavandimwe na bashiki bacu babarirwa mu bihumbi bagiye baza gukorera muri iki gihugu baturutse mu bihugu bisaga 30. Mbega ukuntu dushimishwa n’umwuka w’ubwitange bagiye bagaragaza! Bamwe bagurishije amazu yabo n’imishinga yabo y’ubucuruzi kugira ngo baze gukorera ino, aho ababwiriza b’Ubwami bakenewe cyane kurushaho. Baguze amamodoka bajyana kubwiriza mu duce twa kure, bashinga amatorero kandi bafasha mu kubaka Amazu y’Ubwami. Hari bashiki bacu benshi b’abaseribateri bavuye mu bihugu by’amahanga baza gukorera ubupayiniya ino aha. Mbega ukuntu ari abakozi b’abanyamwete kandi bashoboye!

Koko rero, nabonye ibintu byinshi byiza mu myaka maze nkorera Imana. Icy’ingenzi muri byo ni imishyikirano myiza mfitanye na Yehova. Nanone nshimira Yehova kuba yarampaye “umufasha” (Intang 2:18). Iyo nshubije amaso inyuma nkareba imyaka 69 tumaze dushakanye, ntekereza ku magambo aboneka mu Migani 18:22, agira ati “ubonye umugore mwiza aba abonye ikintu cyiza.” Kubana na Edith biranshimisha cyane. Yamfashije muri byinshi. Ikindi nanone, yabereye nyina umukobwa mwiza. Kuva twagera muri Equateur, umugore wanjye yohererezaga nyina ibaruwa buri cyumweru kugeza aho nyina yapfiriye mu mwaka wa 1990, afite imyaka 97.

Ubu mfite imyaka 90 naho Edith afite 89. Twishimira cyane kuba twarafashije abantu bagera kuri 70 kumenya Yehova. Dushimishwa rwose no kuba twarujuje fomu z’abifuza kwiga Ishuri rya Gileyadi, ubu hakaba hashize imyaka 60. Uwo mwanzuro watumye tubona ibintu byinshi byiza.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

a Inkuru ivuga ibyabaye mu mibereho y’umuvandimwe Vaca yasohotse mu igazeti ya Nimukanguke! yo ku itariki ya 8 Nzeri 1985 (mu gifaransa).

[Ifoto yo ku ipaji ya 29]

Mu wa 1958, turi i Yankee Stadium mu mugi wa New York hamwe n’abamisiyonari twiganye

[Ifoto yo ku ipaji ya 31]

Mu wa 1959, twasuye umuryango w’Abahamya igihe twari abagenzuzi b’akarere

[Ifoto yo ku ipaji ya 32]

Mu wa 2002, turi ku biro by’ishami bya Equateur

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze