Abaturage b’abanyamahoro baraharanira ko bavanwaho umugayo
UBUTUMWA BUGENEWE ABATURAGE BO MU BURUSIYA: Iyi nkuru nimara gusohoka, abantu babarirwa muri za miriyoni mirongo bo mu bihugu birenga 230, bazamenya ukuntu u Burusiya burenganya abaturage, bukabavutsa uburenganzira bwo gusenga. Igazeti y’Umunara w’Umurinzi ni cyo kinyamakuru gihindurwa mu ndimi nyinshi, kandi gikwirakwizwa cyane kurusha ibindi ku isi hose. Iyi ngingo izasohoka mu ndimi 188, kandi hacapwe amagazeti arenga miriyoni 40. Hari abategetsi bashobora kutishimira ko amahanga amenya ibirimo biba ku Bahamya ba Yehova bo mu Burusiya. Ariko bizagaragara ko amagambo Yesu yavuze ari ukuri. Ayo magambo agira ati “nta kintu cyapfuritswe mu buryo bwitondewe kitazahishurwa, kandi nta banga ritazamenyekana.”—LUKA 12:2.
MU KUBOZA 2009 no muri Mutarama 2010, inkiko ebyiri zo mu rwego rwo hejuru zo mu Burusiya zavuze ko Abahamya ba Yehova ari idini ry’intagondwa. Ibyo birego si ibya none. Igihe u Burusiya bwategekwaga n’Abasoviyeti, Abahamya ba Yehova babarirwa mu bihumbi barezwe ko ari abanzi b’igihugu. Bamwe birukanywe mu duce babagamo, abandi barafungwa naho abandi bajyanwa mu bigo bikorerwamo imirimo y’agahato. Ubwo butegetsi bumaze kuvaho, Abahamya ba Yehova bagizwe abere n’ubutegetsi bwari bubusimbuye, bubavanaho umugayo.a Muri iki gihe na bwo, hari abantu biyemeje guharabika Abahamya.
Mu ntangiriro z’umwaka wa 2009, abayobozi b’icyo gihugu bahohoteye Abahamya ba Yehova babavutsa uburenganzira bwo gukora ku mugaragaro. Mu kwezi kwa Gashyantare honyine, abashinjacyaha bakoze amaperereza arenga 500 hirya no hino mu gihugu. Ayo maperereza yari agamije iki? Yari agamije kugaragaza amategeko Abahamya ba Yehova bitwa ko bishe. Mu mezi yakurikiyeho, abapolisi bagiye bagaba ibitero ku Bahamya babaga batuje, bateraniye mu Mazu y’Ubwami no mu yandi mazu. Bafatiriye ibitabo byabo n’ibintu bari bafite. Abayobozi birukanye abahanga mu by’amategeko bunganiraga Abahamya mu nkiko, kandi babima uburenganzira bwo kongera kwinjira muri icyo gihugu.
Ku itariki ya 5 Ukwakira 2009, abakozi ba gasutamo bafatiriye ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya byari ku mupaka wo hafi ya St. Petersburg. Ibyo bitabo byari byaracapiwe mu Budage, byari gukoreshwa n’amatorero menshi yo mu Burusiya. Itsinda ryihariye ry’abakozi ba gasutamo bo mu Burusiya bashinzwe kurwanya magendu, ryagenzuye ibyo bitabo. Kuki babigenzuye? Mu nyandiko bashyikirije abayobozi, bavuze ko muri ibyo bitabo “hashobora kuba harimo ibigamije kubiba amacakubiri mu madini.”
Bidatinze, ibyo bikorwa byo gutoteza Abahamya byafashe indi ntera. Urukiko rw’Ikirenga rwa Leta y’u Burusiya n’urwa Repubulika ya Alitayi (iri mu zigize u Burusiya), zatangaje ko bimwe mu bitabo by’Abahamya, harimo n’iyi gazeti urimo usoma, bikubiyemo ibitekerezo by’intagondwa. Abahamya ba Yehova bajuririye icyo cyemezo n’amahanga agaragaza ko ahangayikishijwe n’icyo kibazo, ariko biba iby’ubusa! Na n’ubu icyo cyemezo kiracyafite agaciro mu Burusiya, kandi kivuga ko gutumiza ibyo bitabo no kubikwirakwiza binyuranyije n’amategeko.
Abahamya babyifashemo bate igihe abo bategetsi bakoraga ibishoboka byose kugira ngo babaharabike, kandi bababuze gukora umurimo wo kubwiriza? Kandi se ni izihe ngaruka ibyemezo by’izo nkiko bishobora kugira ku birebana n’uburenganzira abaturage bose b’u Burusiya bafite bwo guhitamo idini bashaka?
Bagira icyo bakora kuri icyo kibazo
Kuwa gatanu, tariki ya 26 Gashyantare 2010, Abahamya ba Yehova bagera ku 160.000 bo hirya no hino mu Burusiya, batangiye gutanga kopi zigera kuri miriyoni 12 z’inyandiko yihariye ivuga ngo “Ikibazo kireba abaturage b’u Burusiya: mbese bishobora kongera kubaho?” Urugero, mu mugi wo muri Siberiya witwa Usol’ye-Sibirskoye, Abahamya babarirwa mu magana bahuriye mu mihanda saa kumi n’imwe n’igice za mu gitondo. Bamwe muri bo bari barigeze gucirirwa muri Siberiya mu mwaka wa 1951, bazira imyizerere yabo. Bagize ubutwari bwo gutanga inyandiko zigera ku 20.000, mu gihe cy’ubukonje bungana na dogere 40 munsi ya zeru.
Abahamya ba Yehova bagiranye ikiganiro n’abanyamakuru mu murwa mukuru w’u Burusiya ari wo Moscou, kikaba cyari kigamije kumenyesha abantu ko hari gahunda yihariye y’iminsi itatu yo gukwirakwiza iyo nyandiko. Mu batumirwa harimo uwitwa Lev Levinson, impuguke yari yaturutse mu Muryango Uharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu. Yavuze muri make ukuntu Abahamya ba Yehova bagiriwe nabi bazira ubusa, kandi bagatotezwa mu gihe cy’ubutegetsi bw’Abanazi mu Budage no mu gihe cy’Abasoviyeti, asobanura n’ukuntu abategetsi babagize abere nyuma yaho. Nanone yaravuze ati “Perezida Yeltsin yaciye iteka rirenganura amadini yose yatotezwaga mu gihe cy’Abasoviyeti, kandi ibintu byose yari yarambuwe akabisubizwa. Nubwo Abahamya ba Yehova nta mitungo yihariye bari bafite mu gihe cy’Abasoviyeti, bavanyweho umugayo.”
None dore bongeye gushyirwaho umugayo. Ibyo Levinson yabisobanuye agira ati “ikibabaje ni uko icyo gihugu kibatoteza bazira ubusa, kandi ari cyo cyari cyarabasabye imbabazi.”
Iyo gahunda yihariye yagize akamaro
Ese iyo gahunda yihariye yo gutanga izo nyandiko yagize icyo igeraho? Levinson yaravuze ati “igihe nazaga muri iki kiganiro [kigenewe abanyamakuru], nabonye abantu bari bicaye muri gari ya moshi basoma inyandiko Abahamya ba Yehova barimo bakwirakwiza hirya no hino mu Burusiya. . . . Abantu bari bicaye bayisoma bitonze.”b Reka turebe icyo bamwe muri bo bavuze.
Hari umukecuru wo mu Burusiya rwagati utuye mu karere kiganjemo Abisilamu wemeye iyo nyandiko, hanyuma abaza ibyayo. Bamaze kumubwira ko ivuga iby’uburenganzira bw’ikiremwamuntu mu Burusiya, yaravuze ati “amaherezo hagize abantu bagira icyo babivugaho! Kuri iyi ngingo, u Burusiya bwongeye gukora nk’ibyakorwaga mu gihe cy’Abasoviyeti. Murakoze cyane, kandi mukomereze aho.”
Umugore wo muri Chelyabinsk wahawe iyo nyandiko, yaravuze ati “nabonye iyi nyandiko kandi nayisomye. Ndabashyigikiye rwose! Nta rindi dini nzi rishobora kurwanirira imyizerere yaryo mu buryo nk’ubu bufite gahunda. Nkunda ukuntu mwambara n’ukuntu mwitwararika buri gihe. Biragaragara ko mwemera mudashidikanya ko imyizerere yanyu ari ukuri. Jye mbona Imana ibashyigikiye.”
Mu mugi wa St. Petersburg, umugabo wavuze ko yari yahawe iyo nyandiko yabajijwe niba yishimiye ibyo yasomye, maze arasubiza ati “byanshimishije. Igihe nayisomaga, nasheshe urumeza kandi ndarira. Kubera ko nyogokuru ari mu bari barakandamijwe [mu gihe cy’Abasoviyeti], yambwiye byinshi ku birebana n’abantu bari bafunganywe. Benshi muri bo baziraga ibyaha bari barakoze, ariko hari n’abari bafunzwe barengana, bazira imyizerere yabo. Ntekereza ko ibyo murimo mukora ari byiza, kuko buri wese yagombye kumenya ibyabaye.”
None se amaherezo azaba ayahe?
Abahamya ba Yehova bo mu Burusiya bashimishwa n’uko bamaze igihe cy’imyaka makumyabiri bakorera ku mugaragaro. Icyakora, bazi neza ko umuntu ashobora kwamburwa umudendezo yari afite mu kanya nk’ako guhumbya. Ese ibi bikorwa byo guharabika Abahamya, byaba bigaragaza ko u Burusiya bugiye gusubira mu bihe bibi byo gukandamiza abantu? Reka tubitege amaso!
Icyakora, Abahamya ba Yehova biyemeje gukomeza gukora umurimo wo kubwiriza ubutumwa bw’amahoro bwo muri Bibiliya no kugeza ku bandi ibyo biringira, uko byagenda kose. Iyo nyandiko yihariye ivuga muri make icyemezo bafashe, igira iti “kudukandamiza nta cyo bizageraho. Ntituzigera tureka kubwira abandi ibyerekeye Yehova n’Ijambo rye Bibiliya tububashye, kandi tubigiranye amakenga (1 Petero 3:15). Ntitwigeze tubireka igihe Abanazi bo mu Budage badukoreraga ibikorwa by’agahumamunwa, ntitwabiretse mu bihe bibi ubwo twakandamizwaga n’igihugu cyacu, kandi n’ubu ntituzabireka.—Ibyakozwe 4:18-20.”
a Reba ingingo ivuga ngo “Bavanyweho umugayo.”
b Abahamya ba Yehova bo mu mugi wa Moscou bari batangiye gutanga iyo nyandiko mbere y’uko icyo kiganiro kiba.