Egera Imana
Ihumure ku bafite imitima imenetse
HARI Umukristokazi umaze imyaka myinshi arwaye indwara yo kwiheba, wavuze ati “Yehova ntashobora kunkunda.” Uwo Mukristokazi yumvaga rwose ko Yehova ari kure ye. Ese koko Yehova ari kure y’abagaragu be bashobora kuba barihebye? Igisubizo gihumuriza kiboneka mu magambo yahumetswe yanditswe na Dawidi umwanditsi wa zaburi, aboneka muri Zaburi 34:18.
Dawidi yari azi ingaruka agahinda kenshi gashobora kugira ku mugaragu w’indahemuka wa Yehova. Igihe Dawidi yari umusore, yahoraga ahunga umwami w’umunyeshyari witwaga Sawuli wahoraga amuhiga ashaka kumwica. Dawidi yahungiye mu mugi witwaga Gati w’Abafilisitiya bari abanzi ba Isirayeli, kuko yumvaga ko Sawuli atashoboraga kuhamushakira. Ariko igihe Dawidi yari amaze gutahurwa, yabacitse nta nkuru akijijwe n’uko yari yigize umusazi. Dawidi yavuze ko Imana ari yo yamurokoye, maze ashingiye ku byamubayeho, yandika Zaburi ya 34.
Ese Dawidi yemeraga ko Imana iba kure y’abantu bishwe n’agahinda, maze bakumva bihebye cyangwa bakumva ko idashobora kubitaho? Yaranditse ati “Yehova aba hafi y’abafite umutima umenetse; akiza abafite umutima ushenjaguwe” (umurongo wa 18). Reka turebe ukuntu ayo magambo aduhumuriza kandi akatugarurira icyizere.
“Yehova aba hafi.” Hari igitabo cyavuze ko iyo nteruro “yumvikanisha ko Nyagasani yita ku bagaragu be kandi akabakurikiranira hafi, yiteguye buri gihe kubafasha no kubarokora.” Duhumurizwa no kumenya ko Yehova akurikiranira hafi abagize ubwoko bwe. Abona ingorane bahanganye na zo muri ibi ‘bihe biruhije,’ kandi akamenya neza uko bamerewe.—2 Timoteyo 3:1; Ibyakozwe 17:27.
“Abafite umutima umenetse.” Mu mico imwe n’imwe, umuntu ufite “umutima umenetse” ni wa wundi ukunda abandi ariko ntibamukunde. Icyakora, hari intiti yavuze ko amagambo y’uwo mwanditsi wa Zaburi yo yerekeza ku “gahinda n’intimba muri rusange.” Koko rero, hari igihe abagaragu b’Imana bizerwa na bo bahura n’ingorane zikomeye ku buryo zibashengura umutima.
“Abafite umutima ushenjaguwe.” Abantu bacitse intege bashobora kumva nta gaciro bagifite, ku buryo bagira batya bagatakaza icyizere cyose bari bafite. Hari igitabo gifasha abahinduzi ba Bibiliya cyavuze ko ayo magambo ashobora nanone guhindurwa ngo “abantu badafite icyizere cyo kuzabona ibyiza.”
None se Yehova akora iki iyo abonye abantu bafite ‘umutima umenetse’ kandi ‘ushenjaguwe’? Ese yaba abitarura, kubera ko yumva ko badakwiriye gukundwa no kwitabwaho? Ahubwo akora ibinyuranye n’ibyo. Yehova aba hafi y’abagaragu be bamusenga bamutakira, nk’uko umubyeyi aterura umwana we akunda ufite agahinda, akamuhumuriza. Aba yiteguye guhumuriza abo bantu b’imitima imenetse kandi ishenjaguwe. Ashobora kubaha ubwenge n’imbaraga bakeneye, kugira ngo bahangane n’ibigeragezo ibyo ari byo byose bashobora guhura na byo.—2 Abakorinto 4:7; Yakobo 1:5.
Turagutera inkunga yo gushaka uko warushaho kwegera Yehova. Iyo Mana irangwa n’imbabazi, iduha isezerano rigira riti “mbana n’ushenjaguwe n’uwiyoroshya mu mutima kugira ngo mpembure abiyoroshya, mpembure n’umutima w’abashenjaguwe.”—Yesaya 57:15.
Ibice bya Bibiliya wasoma muri Kamena: