ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w10 15/11 pp. 17-19
  • Yehova yumva gutaka kw’imbabare

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Yehova yumva gutaka kw’imbabare
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • “Ijambo rivuzwe mu gihe gikwiriye”
  • Ubufasha bubonerwa mu materaniro ya gikristo
  • Jya ‘usenga ubudacogora’
  • Ihumure ku bafite imitima imenetse
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
  • Yehova ni we ‘gihome kidukingira mu gihe cy’amakuba’
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2004
  • Jya wiringira Yehova, “Imana Nyir’ihumure ryose”
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
  • Duhabwa imbaraga zo gutsinda ikigeragezo icyo ari cyo cyose
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
w10 15/11 pp. 17-19

Yehova yumva gutaka kw’imbabare

NK’UKO umunyabwenge Salomo wari umwami wa Isirayeli ya kera yabivuze, ‘ibihe n’ibigwirira abantu bitugeraho twese’ (Umubw 9:11). Amakuba cyangwa ibigeragezo bibabaje bishobora guhungabanya cyane ubuzima bwacu. Urugero, urupfu rutunguranye rw’umwe mu bagize umuryango wa bugufi rushobora kubabaza cyane. Mu byumweru n’amezi bikurikiraho, umuntu ashobora kumva afite agahinda kenshi kandi yihebye. Ashobora guta umutwe ku buryo yumva adakwiriye no gusenga Yehova.

Iyo umuntu ari mu mimerere nk’iyo, aba akeneye guterwa inkunga, kwitabwaho no kugaragarizwa urukundo. Umwanditsi wa zaburi Dawidi yaririmbye mu magambo atanga icyizere, agira ati “Yehova aramira abagwa bose, kandi yunamura abahetamye bose” (Zab 145:14). Bibiliya igira iti “amaso ya Yehova areba ku isi hose kugira ngo yerekane imbaraga ze arengera abafite umutima umutunganiye” (2 Ngoma 16:9). Nanone Bibiliya igira iti ‘imbabare yaratabaje maze Yehova arumva, ayikiza amakuba yayo yose’ (Zab 34:6). Ni mu buhe buryo Yehova afasha umuntu w’imbabare kandi akamuhumuriza?

“Ijambo rivuzwe mu gihe gikwiriye”

Bumwe mu buryo Yehova akoresha kugira ngo atange ubufasha mu gihe gikwiriye, ni umuryango w’abavandimwe b’Abakristo. Abakristo baterwa inkunga yo ‘guhumuriza abihebye’ (1 Tes 5:14). Amagambo umuntu abwiwe n’abo bahuje ukwizera barangwa n’impuhwe bamugaragariza ko bamwitayeho kandi ko bamukunda, ashobora gutuma yumva ahumurijwe mu gihe ahangayitse kandi afite agahinda. Amagambo ahumuriza, ndetse n’iyo yaba make, ashobora guhembura uwahetamishijwe n’imibabaro. Amagambo nk’ayo yatekerejweho neza ashobora kuvugwa n’umuntu wigeze kugira agahinda nk’ako. Ashobora no kuba amagambo arangwa n’ubushishozi avuzwe n’incuti, ishingiye ku byo yabonye mu buzima. Yehova ashobora guhembura imbabare binyuriye ku bintu nk’ibyo bikorwa n’abavandimwe na bashiki bacu.

Reka turebe ibyabaye ku musaza w’itorero wari umaze igihe gito ashatse witwa Alex, wapfushije umugore we mu buryo butunguranye, kubera ko yari arwaye indwara idakira. Hari umugenzuzi uzi kwishyira mu mwanya w’abandi wabwiye Alex amagambo yo kumuhumuriza. Na we yari yarapfushije umugore, ariko yarongeye gushaka. Uwo mugenzuzi yamubwiye ko ibyamubayeho byamuhungabanyije cyane akumva bimurenze. Iyo yabaga ari kumwe n’abandi mu murimo wo kubwiriza cyangwa mu materaniro, yumvaga amerewe neza. Icyakora iyo yinjiraga mu cyumba cye agakinga, yumvaga afite irungu ryinshi. Alex yaravuze ati “mbega ukuntu nahumurijwe no kumenya ko uko numvaga meze byari ibintu bisanzwe kandi ko n’abandi byigeze kubabaho!” Mu by’ukuri, “ijambo rivuzwe mu gihe gikwiriye” rishobora guhumuriza umuntu mu gihe cy’akababaro.—Imig 15:23.

Hari undi musaza w’itorero wari uziranye n’abantu benshi bapfushije abo bashakanye, wumvise atareka kubwira Alex amagambo yo kumutera inkunga. Yishyize mu mwanya wa Alex maze amugaragariza mu buryo bwuje urukundo ko Yehova aba azi uko tumerewe n’ibyo dukeneye. Uwo muvandimwe yaravuze ati “uramutse ukeneye uwo mubana mu mezi cyangwa imyaka iri imbere, uburyo bwuje urukundo Yehova yateganyije ni ukongera gushaka.” Birumvikana ko abantu bapfushije abo bashakanye maze bakifuza kongera gushaka, atari ko bose bibashobokera. Ariko Alex yatekereje ku magambo y’uwo muvandimwe, maze aravuga ati “kwibutswa ko icyo ari ikintu cyateganyijwe na Yehova bituma udakomeza kugira ibitekerezo bidakwiriye byo kumva ko uramutse wongeye gushaka waba uhemukiye uwo mwari mwarashakanye, kandi ukaba utandukiriye gahunda y’ishyingirwa yashyizweho na Yehova.”—1 Kor 7:8, 9, 39.

Umwanditsi wa zaburi Dawidi na we wahuye n’ibigeragezo byinshi n’imibabaro, yaravuze ati “amaso ya Yehova ari ku bakiranutsi, amatwi ye yumva ijwi ryo gutabaza kwabo” (Zab 34:15). Mu by’ukuri, Yehova ashobora gusubiza mu gihe gikwiriye amasengesho y’umuntu w’imbabare, binyuze ku magambo arangwa n’ubushishozi avuzwe n’Abakristo bagenzi be bakuze mu buryo bw’umwuka kandi barangwa n’impuhwe. Uburyo nk’ubwo bwo kwita ku mbabare ni ubw’agaciro kandi ni ingirakamaro.

Ubufasha bubonerwa mu materaniro ya gikristo

Umuntu wihebye ashobora kugira ibitekerezo bidakwiriye, bigatuma yitarura abandi. Icyakora, mu Migani 18:1 hatanga umuburo ugira uti “uwitarura abandi aba ashaka kugera ku byo ararikiye bishingiye ku bwikunde, akanga ubwenge bwose.” Alex yaravuze ati “iyo upfushije uwo mwashakanye, utangira gutekereza ibintu byinshi bidakwiriye.” Yibuka ko yajyaga yibaza ati “‘ese ubu nta kindi nashoboraga gukora? Ese aho sinari kurushaho kumwitaho kandi nkamwumva?’ Sinifuzaga kuba jyenyine. Sinifuzaga kuba umuseribateri. Ntibyoroshye ko wareka gutekereza utyo, kubera ko buri munsi habaho ibintu bikwibutsa ko uri wenyine.”

Iyo umuntu ababaye aba akeneye incuti nziza kurusha ikindi gihe cyose. Izo ncuti ziboneka mu buryo bworoshye mu materaniro y’itorero. Iyo turi ahantu nk’aho, tuhabonera ibitekerezo bikwiriye kandi byubaka bituruka ku Mana.

Amateraniro ya gikristo adufasha kubona imimerere turimo mu buryo bukwiriye. Iyo duteze amatwi imirongo ya Bibiliya kandi tukayitekerezaho, bituma twerekeza ibitekerezo byacu ku bibazo bibiri by’ingenzi cyane, ari byo kugaragaza ko Yehova ari we ukwiriye gutegeka no kwezwa kw’izina rye, aho kubyerekeza ku mibabaro yacu gusa. Ikindi nanone, mu bihe nk’ibyo tuba twigishwa mu buryo bw’umwuka, duterwa inkunga no kumenya ko, nubwo abandi baba batazi neza ingorane duhanganye na zo cyangwa badashobora kwiyumvisha uko twumva tumeze, Yehova we atwumva rwose. Azi ko “umubabaro wo mu mutima utera kwiheba” (Imig 15:13). Imana y’ukuri iba ishaka kudufasha, kandi ibyo bidutera inkunga bikaduha n’imbaraga zo kutanamuka.—Zab 27:14.

Igihe Umwami Dawidi yari asumbirijwe n’abanzi be, yatakambiye Imana ati “umutima wanjye waranegekaye; umutima wanjye warakakaye” (Zab 143:4). Akenshi amakuba anegekaza umuntu maze akumva nta kimushishikaje, ndetse umutima we ukaba wakakara. Imibabaro ishobora guterwa n’uburwayi cyangwa ubumuga umuntu amarana igihe kirekire. Dushobora kwizera ko Yehova azadufasha kwihangana (Zab 41:1-3). Nubwo muri iki gihe nta muntu n’umwe Imana ikiza mu buryo bw’igitangaza, iha ubabaye ubwenge n’ubutwari akeneye kugira ngo yihanganire iyo mimerere. Zirikana ko igihe Dawidi yagerwagaho n’ibigeragezo byinshi yahindukiriye Yehova. Yararirimbye ati “nibutse iminsi ya kera; natekereje ku byo wakoze byose; nakomeje kuzirikana imirimo y’amaboko yawe mbikunze.”—Zab 143:5.

Kuba ayo magambo yahumetswe agaragaza ibyiyumvo yaranditswe mu Ijambo ry’Imana, bigaragaza ko Yehova yiyumvisha uko tuba tumerewe. Ayo magambo ahamya ko yumva ibyo tumusaba twinginga. Nitwemera ko Yehova adufasha, ‘azadushyigikira.’—Zab 55:22.

Jya ‘usenga ubudacogora’

Muri Yakobo 4:8 hagira hati “mwegere Imana na yo izabegera.” Bumwe mu buryo bwo kwegera Imana ni isengesho. Intumwa Pawulo yatugiriye inama yo ‘gusenga ubudacogora’ (1 Tes 5:17). Nubwo kuvuga uko twumva tumerewe byaba bitugoye, “umwuka ubwawo winginga ku bwacu, uniha iminiho itavuzwe” (Rom 8:26, 27). Mu by’ukuri, Yehova yiyumvisha uko tuba tumerewe.

Monika ufitanye ubucuti nk’ubwo na Yehova yagize ati “isengesho, gusoma Bibiliya no kwiyigisha byatumye numva Yehova yarahindutse incuti yanjye magara. Namenye ko ariho koko, ku buryo mpora mbona ukuntu amfasha. Kumenya ko anyumva no mu gihe nananiwe gusobanura uko numva meze, birampumuriza. Nzi ko ineza ye n’imigisha ye bitagira iherezo.”

Uko byagenda kose rero, nimucyo tujye twemera amagambo arangwa n’urukundo kandi ahumuriza tubwirwa n’Abakristo bagenzi bacu. Tujye dushyira mu bikorwa inama zirangwa n’ineza hamwe n’ibyo twibutswa bikomeza ukwizera twumvira mu materaniro ya gikristo, kandi tujye dusenga Yehova tumubwire ibiri mu mutima wacu. Ibyo bintu byose Yehova aduha mu gihe gikwiriye ni uburyo atugaragarizamo ko atwitaho. Alex ahereye ku byamubayeho yaravuze ati “iyo ku ruhande rwacu twemeye ibintu byose Yehova Imana aduteganyiriza kugira ngo turusheho gukomera mu buryo bw’umwuka, tugira ‘imbaraga zirenze izisanzwe’ zo kwihanganira ikigeragezo icyo ari cyo cyose dushobora guhura na cyo.”—2 Kor 4:7.

[Agasanduku/Ifoto yo ku ipaji ya 18]

Amagambo ahumuriza imbabare

Muri zaburi harimo amagambo menshi agaragaza uko abantu bakunze kumva bameze, n’andi atanga icyizere cy’uko Yehova yumva gutaka kw’imbabare yanegekajwe n’imihangayiko. Reka dusuzume imirongo ikurikira:

“Mu byago byanjye nakomeje gutakambira Yehova, nkomeza gutabaza Imana yanjye, na yo yumva ijwi ryanjye iri mu rusengero rwayo, maze ntakira imbere yayo iranyumva.”—Zab 18:6.

“Yehova aba hafi y’abafite umutima umenetse; akiza abafite umutima ushenjaguwe.”—Zab 34:18.

“[Yehova] akiza abafite imitima imenetse, agapfuka ibikomere byabo.”—Zab 147:3.

[Ifoto yo ku ipaji ya 17]

Mbega ukuntu “ijambo rivuzwe mu gihe gikwiriye” rishobora guhumuriza mu gihe cy’imibabaro!

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze