Inama itazibagirana
“IYI nama nirangira, muri buvuge muti ‘mu by’ukuri, iyi ni inama itazibagirana mu mateka ya gitewokarasi.’” Ayo magambo yavuzwe na Stephen Lett wo mu Nteko Nyobozi y’Abahamya ba Yehova, ashaka gutera amatsiko abantu benshi bari baje muri iyo nama. Bari baje mu nama iba buri mwaka ya Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania ya 126, yabereye mu Nzu y’Amakoraniro y’Abahamya ba Yehova y’i Jersey City muri New Jersey, ho muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ku itariki ya 2 Ukwakira 2010. Bimwe mu bintu by’ingenzi byavugiwe muri iyo nama itazibagirana ni ibihe?
Disikuru yabimburiye iyo porogaramu yatanzwe n’umuvandimwe Lett, avuga mu buryo bushishikaje ibirebana n’igare ryo mu ijuru rya Yehova rivugwa muri Bibiliya, mu gitabo cya Ezekiyeli. Iryo gare rinini cyane kandi rifite ikuzo rigereranya umuteguro w’Imana, umuteguro Yehova agenzura mu buryo bwuzuye. Umuvandimwe Lett yavuze ko igice cy’umuteguro w’Imana cyo mu ijuru kigizwe n’ibiremwa by’umwuka, gifite umuvuduko nk’uw’umurabyo, ni ukuvuga umuvuduko w’ibitekerezo bya Yehova. Igice cyo ku isi cy’umuteguro wa Yehova Imana, na cyo gikomeza kujya mbere. Umuvandimwe Lett yavuze ibintu bishishikaje byagiye biba mu gice kigaragara cy’umuteguro w’Imana mu myaka ishize.
Urugero, hari ibiro by’amashami bigenda bihurizwa hamwe n’ibindi kugira ngo birusheho gukora neza. Ibyo bizatuma abantu benshi bakoraga kuri Beteli muri ibyo bihugu barushaho kwita ku murimo wo kubwiriza. Umuvandimwe Lett yateye abari bateraniye aho inkunga yo gukomeza gusenga basabira abagize Inteko Nyobozi, bahagarariye itsinda ry’umugaragu, kugira ngo bakomeze kuba abizerwa n’abanyabwenge.—Mat 24:45-47.
Raporo zishishikaje n’ibintu biteye inkunga byavuzwe n’abagize icyo babazwa
Tab Honsberger, umwe mu bagize Komite y’Ishami yo muri Hayiti, yatanze raporo ibabaje y’ibyabaye nyuma y’umutingito wabaye muri icyo gihugu ku itariki ya 12 Mutarama 2010, wahitanye abantu bagera ku 300.000. Yavuze ko abakuru b’amadini babwiraga abantu ko Imana yahannye abahitanywe n’uwo mutingito ibaziza kubura ukwizera, ariko abeza bo ikabarinda. Nyamara, igihe umutingito wasenyaga gereza, hari abagizi ba nabi babarirwa mu bihumbi bahise bisohokera nta cyo babaye! Ku bw’ibyo, abantu benshi bo muri Hayiti bafite imitima itaryarya bahumurizwa no kumenya ukuri ku birebana n’impamvu hariho ingorane nyinshi muri iki gihe. Umuvandimwe Honsberger yasubiyemo amagambo yavuzwe n’umuvandimwe w’indahemuka wo muri Hayiti wapfushije umugore ahitanywe n’uwo mutingito, agira ati “kugeza n’ubu ndacyarira. Sinzi igihe nzarekera kumuririra, ariko nishimira urukundo nagaragarijwe n’abagize umuteguro wa Yehova. Mfite ibyiringiro kandi niyemeje kubigeza ku bandi.”
Mark Sanderson, ubu usigaye ari umwe mu bagize umuryango wa Beteli y’i Brooklyn, yatanze raporo yavugaga ibyo muri Filipine. Kubera ko yahoze ari umwe mu bagize Komite y’Ishami muri icyo gihugu, yari yasabwe n’ibyishimo ubwo yavugaga ukuntu umubare w’ababwiriza b’Ubwami wiyongereye incuro 32 zikurikiranyije, n’ukuntu umubare w’abiga Bibiliya uruta kure cyane umubare w’ababwiriza. Yavuze inkuru y’umuvandimwe witwa Miguel biciye umwuzukuru. Miguel yakoze ibishoboka byose kugira ngo uwamwishe acirwe urubanza anafungwe. Nyuma yaho ubwo Miguel yabwirizaga muri gereza, yahuye n’uwamwiciye. Nubwo yumvaga afite ubwoba, yamuvugishije atuje kandi mu bugwaneza. Yaje kwigana Bibiliya n’uwo mugabo, arabyitabira kandi amaherezo aza gukunda Yehova. Ubu yarabatijwe. Miguel ni incuti ye magara kandi ubu arakora ibishoboka byose kugira ngo uwo muvandimwe yungutse afungurwe mbere y’igihe giteganyijwe.a
Hakurikiyeho Mark Noumair, umwarimu ukora mu Rwego Rushinzwe Amashuri ya Gitewokarasi, maze agira icyo abaza abantu runaka. Yagize icyo abaza abavandimwe batatu n’abagore babo: Alex na Sarah Reinmueller, David na Krista Schafer, hamwe na Robert na Ketra Ciranko. Alex Reinmueller ufasha muri Komite Ishinzwe Gusohora Ibitabo, yavuze ukuntu ukuri yakugize ukwe ubwo yakoreraga ubupayiniya muri Kanada igihe yari afite imyaka 15, akenshi akaba yarabwirizaga wenyine. Igihe babazaga umuvandimwe Reinmueller abantu bamubereye icyitegererezo kuri Beteli, yavuze abavandimwe batatu bizerwa, agaragaza ukuntu buri wese muri bo yamufashije gukura mu buryo bw’umwuka. Umugore we Sarah yavuze ukuntu yari incuti na mushiki wacu wamaze imyaka ibarirwa muri za mirongo afungiwe mu Bushinwa, azira ukwizera kwe. Sarah yavuze ko yamwigiyeho kwishingikiriza kuri Yehova binyuze ku isengesho.
David Schafer ufasha muri Komite Ishinzwe Ibyo Kwigisha, yashimagije nyina kubera ukuntu yari afite ukwizera gukomeye, kandi yagize icyo avuga ku bavandimwe bakoraga akazi ko gutema ibiti bamufashije gukora umurimo w’ubupayiniya bw’ubufasha igihe yari akiri muto. Umugore we Krista yavuganye ibyishimo ukuntu yafashijwe n’abantu bakuze bo mu muryango wa Beteli, bagaragazaga ko ‘bakiranuka mu byoroheje,’ nk’uko Yesu yabivuze.—Luka 16:10.
Robert Ciranko ufasha muri Komite Ishinzwe Ubwanditsi yagize icyo avuga ku birebana na ba sekuru bombi na ba nyirakuru bakomokaga muri Hongiriya bari Abakristo basutsweho umwuka. Igihe yari akiri muto, yarishimaga cyane iyo yajyaga mu makoraniro yo mu myaka ya za 50, akamenya ko burya umuteguro wa Yehova utagarukiraga ku itorero rye. Umugore we Ketra yavuze ukuntu yitoje kuba indahemuka igihe yari umupayiniya mu itorero ryarimo abahakanyi rifite n’ibindi bibazo. Yakomeje kwihangana kandi amaherezo yabaye umupayiniya wa bwite mu itorero ryari ryunze ubumwe, kandi byamukoze ku mutima.
Manfred Tonak na we yatanze raporo ku birebana na Etiyopiya. Icyo gihugu cyariho mu bihe bya Bibiliya, kandi ubu gifite ababwiriza b’ubutumwa bwiza basaga 9.000. Abenshi muri bo baba mu murwa mukuru Addis-Abeba cyangwa hafi yawo. Ku bw’ibyo, uturere twa kure na two dukeneye kwitabwaho. Kugira ngo ibyo bishoboke, Abahamya b’Abanyetiyopiya baba mu bindi bihugu batumiriwe gusura icyo gihugu kugira ngo babwirize mu duce tumwe na tumwe twa kure. Abenshi baraje, batera inkunga Abahamya baho kandi abantu bitabiriye ubutumwa bwiza.
Ikintu cyari gishishikaje cyane muri iyo porogaramu ni disikuru igizwe n’ingingo z’uruhererekane zavugaga ibirebana n’Abahamya ba Yehova bo mu Burusiya, n’imanza baburanye mu nkiko. Aulis Bergdah, umwe mu bagize Komite y’Ishami yo mu Burusiya yavuze amateka y’ukuntu Abahamya bo mu Burusiya batotejwe, cyane cyane ab’i Moscou. Philip Brumley ukora mu Rwego Rushinzwe iby’Amategeko ku biro by’ishami byo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yavuze ibirebana n’ibintu bishishikaje byabaye mu mezi ashize, ubwo Urukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu rwumvaga ibirego icyenda Abahamya baregwaga. Urwo Rukiko rwasanze nta kirego na kimwe muri ibyo icyenda cyari gifite ishingiro, kandi hari ibirego rwagiye rugaragaza mu buryo burambuye impamvu bitari bifite ishingiro. Nubwo bagitegereje kureba uko bizagenda, umuvandimwe Brumley yavuganye icyizere ko umwanzuro w’urwo Rukiko ushobora kuzagira icyo uhindura ku manza Abahamya bazaburana mu bindi bihugu.
Nyuma y’ayo makuru ashishikaje, umuvandimwe Lett yatangaje ko Urukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu rwemeye kwakira urubanza rurebana n’imisoro rumaze igihe kirekire, Abahamya ba Yehova baburana na leta y’u Bufaransa. Ubundi urwo Rukiko rwubahwa rwemera kwakira ibirego bike cyane. Kugeza ubu, urwo Rukiko rumaze gusuzuma imanza 39 z’Abahamya ba Yehova, kandi imanza 37 muri zo rwagaragaje ko tuzitsinze. Umuvandimwe Lett yateye inkunga abagize ubwoko bw’Imana bose gukomeza gusenga bereka Yehova Imana icyo kibazo.
Raporo ya nyuma yatanzwe na Richard Morlan, umwarimu wigisha ibirebana n’umurimo wo kubwiriza mu Ishuri ry’Abasaza b’Itorero. Yavuze iby’iryo shuri ashishikaye, kandi agaragaza ukuntu abasaza baryize baryishimiye.
Izindi disikuru zatanzwe n’abagize Inteko Nyobozi
Guy Pierce wo mu Nteko Nyobozi yatanze disikuru ikora ku mutima yibandaga ku isomo ry’umwaka wa 2011, rigira riti ‘hungira mu izina rya Yehova’ (Zef 3:12). Yavuze ko nubwo mu buryo bwinshi iki gihe turimo ari igihe gishimishije ku bagize ubwoko bwa Yehova, ari n’igihe gikomeye kandi kigoye. Umunsi ukomeye wa Yehova uregereje; nyamara abantu bakomeje gushakira ubuhungiro mu madini y’ikinyoma, mu miryango ishingiye kuri politiki, mu butunzi, mu kwiberaho nk’aho nta bibazo biriho, ndetse no mu bindi bintu nk’ibyo. Kugira ngo tubone ubuhungiro nyakuri, dukeneye kwambaza izina rya Yehova, ibyo bikaba bikubiyemo kumumenya, kumwubaha cyane, kumwiringira no kugaragaza ko tumukunda dukoresheje ibyo dutunze byose.
Hakurikiyeho David Splane wo mu Nteko Nyobozi, atanga disikuru ishishikaje ifite umutwe uvuga ngo “Ese winjiye mu kiruhuko cy’Imana?” Yagaragaje ko kuba Imana yararuhutse bidashaka kuvuga ko nta cyo ikora, kubera ko Yehova n’Umwana we ‘bakomeje gukora’ muri uwo munsi w’ikiruhuko w’ikigereranyo kugira ngo basohoze umugambi Imana ifitiye ibiremwa byayo byo ku isi (Yoh 5:17). None se twakwinjira dute mu kiruhuko cy’Imana? Kwirinda icyaha no kureka kwibaraho gukiranuka ni bimwe mu byatuma tucyinjiramo. Tugomba kugira ukwizera kandi tukazirikana umugambi w’Imana mu mibereho yacu, tugakora ibishoboka byose kugira ngo tuwushyigikire. Rimwe na rimwe ibyo bishobora kutugora, ariko tugomba kwemera inama kandi tugakurikiza ubuyobozi duhabwa n’umuteguro wa Yehova. Umuvandimwe Splane yingingiye abari bateranye bose gukora uko bashoboye kugira ngo binjire mu kiruhuko cy’Imana.
Disikuru ya nyuma yatanzwe na Anthony Morris wo mu Nteko Nyobozi yari ifite umutwe uvuga ngo “Dutegereje iki?” Umuvandimwe Morris yavuze mu ijwi rya kibyeyi kandi rigaragaza ko ibintu byihutirwa, yibutsa abari bateranye ubuhanuzi dutegereje ko busohora, ubwo abantu bose bizerwa bategerezanyije amatsiko. Muri ubwo buhanuzi hakubiyemo gutangaza “amahoro n’umutekano!,” n’irimbuka ry’idini ry’ikinyoma (1 Tes 5:2, 3; Ibyah 17:15-17). Umuvandimwe Morris yasabye abantu kwirinda kuvuga ngo “ubanza Harimagedoni igiye gutangira,” mu gihe bumvise amakuru mu by’ukuri adasohoza ubwo buhanuzi. Yateye abantu inkunga yo gukomeza gutegereza bishimye kandi bihanganye nk’uko bivugwa muri Mika 7:7. Ariko yanateye abari bateraniye aho bose inkunga yo gushyigikira Inteko Nyobozi no kunga ubumwe hagati yabo, nk’uko abasirikare babigenza iyo bageze aho rukomeye. Yaravuze ati “mwa bategereza Yehova mwese mwe, mugire ubutwari kandi imitima yanyu ikomere.”—Zab 31:24.
Iyo porogaramu igiye kurangira, hari amatangazo ashishikaje kandi atazibagirana yatanzwe. Geoffrey Jackson wo mu Nteko Nyobozi yatangaje ko bagiye kugerageza gusohora igazeti y’Umunara w’Umurinzi iri mu cyongereza cyoroshye, igenewe abantu batazi neza icyongereza. Stephen Lett yatangaje ko, muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Inteko Nyobozi izashyiraho gahunda yo gusura abagenzuzi b’intara n’abagore babo mu rwego rwo kuragira umukumbi. Nanone yatangaje ko Ishuri Rihugura Abitangiye Gukora Umurimo rizitwa Ishuri rya Bibiliya ry’Abavandimwe b’Abaseribateri. Yanatangaje ko hari hagiye gutangira ishuri rishya ryitwa Ishuri rya Bibiliya ry’Abakristo Bashakanye. Iryo shuri rizahugura Abakristo bashakanye kugira ngo barusheho kuba ingirakamaro mu muteguro wa Yehova. Nanone, umuvandimwe Lett yatangaje ko Ishuri ry’Abagenzuzi Basura Amatorero n’Abagore Babo n’Ishuri ry’Abagize Komite z’Amashami n’Abagore Babo, agiye kujya aba kabiri mu mwaka i Patterson, hakaba hateganyijwe ko n’abamaze kuyiga bazongera kuyiga ku ncuro ya kabiri.
Iyo porogaramu yashojwe n’isengesho rikora ku mutima ryatanzwe na John E. Barr w’imyaka 97 wamaze igihe kirekire ari umwe mu bagize Inteko Nyobozi. Ryari isengesho rivuye ku mutima kandi rigaragaza kwicisha bugufi.b Buri wese yatashye yumva rwose ko uwo ari umunsi utazibagirana.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
b Umuvandimwe Barr yarangije urugendo rwe rwo ku isi ku itariki ya 4 Ukuboza 2010.
[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 19]
Abagize icyo babazwa bavuze ibintu byashimishije abari bateranye bose
[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 20]
Yehova yahaye umugisha umurimo wo kubwiriza muri Etiyopiya