Raporo y’inama iba buri mwaka
Inama yaranzwe n’ubumwe kandi yavuzwemo ibirebana n’imishinga ishishikaje
INAMA ziba buri mwaka z’umuryango wa Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania, buri gihe ziba zishimishije cyane. Ni na ko byari bimeze ku birebana n’inama ya 127 yabaye kuwa gatandatu tariki ya 1 Ukwakira 2011. Abatumiwe bari baturutse hirya no hino ku isi bateraniye mu Nzu y’Amakoraniro y’Abahamya ba Yehova mu mugi wa Jersey City, muri Leta ya New Jersey, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Gerrit Lösch wo mu Nteko Nyobozi yahaye ikaze iyo mbaga y’abantu yari yishimye cyane. Yabwiye abari bateranye baturukaga mu bihugu 85 ko bari mu muryango mpuzamahanga ufite ubumwe butaboneka ahandi hose ku isi. Ubwo bumwe ubwabwo bubera abantu ubuhamya kandi buhesha Yehova ikuzo. Mu by’ukuri, ubumwe ni cyo kintu cyagiye kigarukwaho kenshi muri iyo nama.
RAPORO ISHIMISHIJE YO MURI MEGIZIKE
Igice kibanza cy’iyo porogaramu cyari gikubiyemo ingero zigaragaza ko abagize ubwoko bwa Yehova bunze ubumwe. Baltasar Perla yagize icyo abaza bagenzi be batatu bo mu muryango wa Beteli yo muri Megizike ku birebana n’ukuntu ibiro by’amashami atandatu yo muri Amerika yo Hagati byahurijwe hamwe n’ibiro by’ishami bya Megizike. Kubera iyo mpamvu, ubu umuryango wa Beteli wo muri Megizike urimo abantu b’imico itandukanye kandi bakomoka mu bihugu bitandukanye. Ibyo bituma buri wese aterwa inkunga na mugenzi we. Ni nk’aho Imana yavanyeho imipaka yatandukanyaga ibyo bihugu.
Ikibazo cyagombaga gukemurwa cyatewe n’uko guhuriza hamwe za Beteli, cyari ugufasha ababwiriza kumva ko batari kure y’umuteguro wa Yehova, nubwo mu bihugu byabo hatari hakiri ibiro by’amashami. Ibyo byasabye ko buri torero rishyirirwaho uburyo bwizewe bwo kohererezanya ubutumwa kuri interineti n’ibiro by’ishami, ku buryo n’amatorero ari mu duce twitaruye ashobora gushyikirana n’ibiro by’ishami.
UKO UBU IBINTU BYIFASHE MU BUYAPANI
James Linton wo ku biro by’ishami by’u Buyapani yasobanuye ukuntu byagendekeye abavandimwe ubwo habagaho umutingito na tsunami, byayogoje icyo gihugu muri Werurwe 2011. Abahamya benshi bapfushije abagize imiryango yabo, batakaza n’ibintu byabo. Abahamya bo mu turere tutagezweho n’ayo makuba bahaye bagenzi babo amazu asaga 3.100 yo kubamo, n’imodoka zibarirwa mu magana. Abavandimwe na bashiki bacu bitangiye gukora imirimo bafatanyije na Komite z’Uturere Zishinzwe iby’Ubwubatsi bakoze ubutaruhuka basana amazu y’abavandimwe. Abarenga 1.700 bitangiye gukora aho ubufasha bwari bukenewe hose. Nanone kandi, abantu 575 bitangiye gukora imirimo bafashije mu gusana Amazu y’Ubwami, kandi muri bo hari abari baturutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Abari bagezweho n’amakuba bitaweho cyane mu buryo bw’umwuka no mu buryo bw’ibyiyumvo. Abasaza barenga 400 bakoze umurimo ujyanye no kuragira umukumbi aho byari bikenewe. Abagenzuzi babiri basura ibiro by’amashami bavuye ku cyicaro gikuru bajya gusura abavandimwe bo muri ako karere kari kagwiririwe n’amakuba, kugira ngo babatere inkunga. Ibyo byagaragaje ko Inteko Nyobozi yari ibahangayikiye cyane. Abahamya bo ku isi hose bagaragaje ko babahangayikiye, kandi byarabahumurije cyane.
IMANZA TWATSINZE
Abari bateranye bateze amatwi bitonze ubwo Stephen Hardy wo ku biro by’ishami byo mu Bwongereza yagiranaga ikiganiro n’abandi bavandimwe ku birebana n’imanza duherutse gutsinda. Urugero, leta y’u Bufaransa yasabaga umuryango w’Abahamya ba Yehova bo mu Bufaransa kwishyura imisoro ingana n’amadolari y’Amanyamerika miriyoni 82 (ni ukuvuga miriyari 50 na miriyoni zisaga 158 z’amafaranga y’u Rwanda). Ariko kandi, Urukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu rwavuze ko ibyo byari binyuranyije n’amategeko. Uwo mwanzuro wagaragaje ko urwo Rukiko rwemeraga ko Abahamya ba Yehova batigeze banga kwishyura imisoro. Rwavuze ko leta y’u Bufaransa yarenze ku Ngingo ya 9 y’Amasezerano y’Ibihugu by’i Burayi, ivuga ko abantu bafite uburenganzira bwo kujya mu idini bashaka. Urugero, leta y’u Bufaransa yari yaranze kwemera ko Abahamya ari idini ryemewe, ikaba yarashakaga guhagarika umuryango w’Abahamya ba Yehova wo mu Bufaransa, igasibanganya iryo dini mu gihugu, kandi yagiye ivuga ibirebana n’Abahamya ikoresheje amagambo agaragaza agasuzuguro.
Nanone kandi, Urukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu rwavuze ko dutsinze urubanza twaburanaga n’igihugu cya Arumeniya. Kuva mu mwaka wa 1965, urwo Rukiko rwemeraga ko Amasezerano y’Ibihugu by’i Burayi atahaga abantu uburenganzira bwo kutubahiriza itegeko rya leta ryo kujya mu gisirikare. Ariko kandi, Urugereko Rwisumbuye rw’urwo rukiko, akaba ari rwo rwego rukuru rw’Urukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu, rwemeje ko Amasezerano y’Ibihugu by’i Burayi aha umuntu uburenganzira bwo kwanga kujya mu gisirikare, mu gihe byaba bihabanye n’imyizerere ye. Hakurikijwe uwo mwanzuro, igihugu cya Arumeniya ndetse n’ibindi bihugu nka Azerubayijani na Turukiya, bigomba kubahiriza ubwo burenganzira.
IMISHINGA Y’UBWUBATSI
Guy Pierce, umwe mu bagize Inteko Nyobozi, ni we wakurikiyeho maze avuga ko yari azi ko abari bateraniye aho bose bari bashishikajwe no kumenya ibirebana n’imishinga y’ubwubatsi dufite muri Leta ya New York. Yaberetse videwo igaragaza ibyamaze gukorwa n’ibyo bateganya gukora i Wallkill, i Patterson, no ku bibanza duherutse kugura i Warwick n’i Tuxedo, muri Leta ya New York. Amazu mashya yo kubamo afite ibyumba bisaga 300 arimo arubakwa i Wallkill, bikaba biteganyijwe ko azuzura mu mwaka wa 2014.
Dufite gahunda yo kubaka ikibanza cya hegitari 100 kiri i Warwick. Umuvandimwe Pierce yagize ati “nubwo tutaramenya neza icyo Yehova ashaka ku birebana na Warwick, turashaka kuhubaka kugira ngo abe ari ho hazimurirwa icyicaro gikuru cy’Abahamya ba Yehova.” Nanone kandi, turateganya kuzajya tubika amamashini n’ibindi bikoresho by’ubwubatsi mu kibanza cya hegitari 20 kiri ku birometero 10 mu majyaruguru ya Warwick. Umuvandimwe Pierce yagize ati “nitumara kubona uruhushya rwo kubaka, turateganya ko imirimo y’ubwubatsi izarangira mu myaka ine. Icyo gihe ni bwo dushobora kuzagurisha amazu y’i Brooklyn.”
Umuvandimwe Pierce yarabajije ati “ese Inteko Nyobozi yaba itakibona ko twegereje umubabaro ukomeye?” Yashubije agira ati “si ko biri. Umubabaro ukomeye uramutse uje tutararangiza iyo mishinga yacu y’ubwubatsi, byaba ari byiza cyane.”
IRINDE INTARE ITONTOMA
Stephen Lett, na we uri mu Nteko Nyobozi, ni we wakurikiyeho, asuzuma ibivugwa muri 1 Petero 5:8, hagira hati “mukomeze kugira ubwenge kandi mube maso. Umwanzi wanyu Satani azerera nk’intare itontoma, ashaka kugira uwo aconshomera.” Umuvandimwe Lett yavuze ko kuba Petero yaragereranyije Satani n’intare bikwiriye rwose, bitewe n’ibintu bitandukanye biyiranga.
Intare zifite imbaraga nyinshi kandi zizi kunyaruka kurusha abantu. Satani na we afite imbaraga nyinshi ku buryo tudashobora kumurwanya cyangwa kumucika twishingikirije ku mbaraga zacu gusa. Tuba dukeneye ko Yehova adufasha (Yes 40:31). Akenshi intare ihiga mu mwijima kugira ngo inyamaswa ihiga itayibona. Ku bw’ibyo, natwe tugomba gusobanukirwa uburyo Satani akoresha atugabaho ibitero, kugira ngo atadufata mpiri. Intare yica impongo itagira icyo itwaye cyangwa icyana cy’imparage cyisinziririye. Satani na we nta mpuhwe agira, kandi yifuza kutwica. Nanone kandi, iyo intare imaze kurya umuhigo wayo, iba yawushwanyaguje ku buryo umuntu atakongera kuwumenya. Mu buryo nk’ubwo, iyo Umukristo ayobejwe na Satani, ‘imimerere ye ya nyuma irusha iya mbere kuba mibi’ (2 Pet 2:20). Ku bw’ibyo, tugomba kurwanya Satani dushikamye kandi tukizirika ku mahame yo muri Bibiliya twamenye.—1 Pet 5:9.
JYA WISHIMIRA UMWANYA UFITE MU NZU YA YEHOVA
Hakurikiyeho Samuel Herd wo mu Nteko Nyobozi, wagize ati “buri wese muri twe afite umwanya mu nzu ya Yehova.” Abakristo bose bafite umwanya mu “nzu” y’Imana, ni ukuvuga urusengero rwayo rwo mu buryo bw’umwuka, ari yo gahunda yo kuyisenga dushingiye ku gitambo cy’incungu cya Yesu. Ni umwanya tugomba kwishimira cyane, tukabona ko ari uw’agaciro kenshi. Kimwe na Dawidi, twifuza ‘gutura mu nzu ya Yehova iminsi yose yo kubaho kwacu.’—Zab 27:4.
Umuvandimwe Herd ashingiye kuri Zaburi ya 92:12-14, yarabajije ati “ni mu buhe buryo Yehova atuma dusagamba?” Yashubije agira ati “muri paradizo yo mu buryo bw’umwuka, Imana ikomeza kuduhumuriza, ikaturinda kandi ikaduha amazi afutse y’ukuri. Nimucyo tujye tuyishimira ku bw’ibyo byose idukorera.” Hanyuma umuvandimwe Herd yateye abari bateranye bose inkunga, agira ati “nimucyo twishimire kuguma mu nzu ya Yehova, atari mu gihe gito gusa, ahubwo iteka ryose.”
ABAKRISTO BUBAHA IJAMBO RY’IMANA
Muri disikuru yakurikiyeho, David Splane, na we wo mu Nteko Nyobozi, yasobanuye ko buri gihe Abakristo b’ukuri bagiye bubaha Ijambo ry’Imana. Mu kinyejana cya mbere, ni ryo bashingiyeho bakemura ikibazo cyarebanaga no gukebwa (Ibyak 15:16, 17). Ariko bamwe mu bitwaga Abakristo bo mu kinyejana cya kabiri bari barigishijwe filozofiya y’Abagiriki, batangiye gukurikiza ubuhanga bwabo bwari bushingiye kuri filozofiya aho gukurikiza Ibyanditswe. Nyuma yaho, hari abandi bashimbuje inyigisho za Bibiliya ibitekerezo by’abitwaga Ababyeyi ba Kiliziya n’iby’abami b’abami b’Abaroma, bikaba byaratumye habaho inyigisho nyinshi z’ibinyoma.
Umuvandimwe Splane yavuze ko muri umwe mu migani ya Yesu, yagaragaje ko ku isi hari kuzakomeza kubaho Abakristo basutsweho umwuka bavuganira ukuri (Mat 13:24-30). Ntituzi neza abo ari bo. Ariko kandi, uko ibinyejana byagiye bihita, hari abantu benshi bagiye bashyira ahabona imyizerere n’ibikorwa bidashingiye ku Byanditswe. Bamwe muri bo ni Arikepisikopi Agobard w’i Lyons, wabayeho mu kinyejana cya 9, Peter w’i Bruys, Henry w’i Lausanne, Valdès (cyangwa Waldo) wabayeho mu kinyejana cya 12, John Wycliffe wabayeho mu kinyejana cya 14, William Tyndale wabayeho mu kinyejana cya 16, na Henry Grew hamwe na George Storrs babayeho mu kinyejana cya 19. Muri iki gihe, Abahamya ba Yehova bakomeza gukurikiza amahame yo mu Byanditswe kandi bemera ko Bibiliya ari yo shingiro ry’ukuri. Ni yo mpamvu Inteko Nyobozi yahisemo ko amagambo yo muri Yohana 17:17, agira ati “ijambo ryawe ni ukuri” ari yo aba isomo ry’umwaka wa 2012.
IHINDUKA RISHIMISHIJE MU BIREBANA N’AMASHURI YIGISHA IBYA BIBILIYA
Itangazo ryatanzwe na Anthony Morris wo mu Nteko Nyobozi ryagaragaje ibintu byahindutse mu birebana n’umurimo w’abamisiyonari n’uw’abapayiniya ba bwite. Muri Nzeri 2012, Amashuri ya Bibiliya y’Abakristo Bashakanye azatangira kubera mu bihugu bizaba byatoranyijwe. Kuva mu Kwakira k’umwaka ushize, intego y’Ishuri rya Gileyadi yarahindutse. Ubu abazajya biga Ishuri rya Gileyadi bose bazaba barabanje gukora umurimo w’igihe cyose wihariye, ni ukuvuga abamisiyonari batigeze biga iryo shuri, abapayiniya ba bwite, abagenzuzi basura amatorero cyangwa abakozi ba Beteli. Abazajya barangiza iryo shuri bazajya boherezwa ku biro by’amashami cyangwa mu murimo wo gusura amatorero, cyangwa se boherezwe mu turere dutuwe cyane kugira ngo batere inkunga abavandimwe na bashiki bacu bazaba bakorana na bo kandi babatoze.
Abari bateranye batangarijwe ko uhereye ku itariki ya 1 Mutarama 2012, bamwe mu biga Ishuri rya Bibiliya ry’Abavandimwe b’Abaseribateri n’abiga Ishuri rya Bibiliya ry’Abakristo Bashakanye, bazajya baba abapayiniya ba bwite b’igihe gito, kandi boherezwe mu turere twa kure dufite ababwiriza bake cyangwa tutagira n’umwe. Bazajya baba abapayiniya ba bwite umwaka umwe, bakomeze n’undi mwaka kugeza ku myaka itatu. Iyo myaka itatu nirangira, abazaba baragaragaje ko babishoboye ni bo bashobora kuzajya bemererwa gukomeza uwo murimo w’ubupayiniya bwa bwite.
Inama iba buri mwaka yo mu wa 2011 yaranzwe n’ibyishimo byinshi. Twiringiye ko Yehova azahira izo gahunda nshya zigamije kwagura umurimo wacu wo kubwiriza no gushimangira ubumwe buranga umuryango w’abavandimwe, bikazatuma ahabwa ikuzo n’ishimwe.
[Agasanduku ko ku ipaji ya 18 n’iya 19]
TURUSHEHO KUBAMENYA
Muri iyo nama, banagize icyo babaza abapfakazi batanu bari barashakanye n’abavandimwe bahoze mu Nteko Nyobozi. Abo bashiki bacu ari bo Marina Sydlik, Edith Suiter, Melita Jaracz, Melba Barry na Sydney Barber bavuze uko bamenye ukuri n’uko batangiye umurimo w’igihe cyose. Buri wese yavuze ibirebana n’ibintu bishishikaje yibuka, imico myiza umugabo we yagiraga n’ibintu byiza bakoranye mu murimo wa Yehova. Iyo porogaramu yashojwe n’indirimbo ikora ku mutima ya 86, igira iti “Abagore bizerwa, bashiki bacu b’Abakristo.”
[Amafoto]
(Hejuru) Daniel na Marina Sydlik; Grant na Edith Suiter; Theodore na Melita Jaracz
(Hasi) Lloyd na Melba Barry; Carey na Sydney Barber
[Ikarita yo ku ipaji ya 16]
(Niba wifuza kureba uko bimeze, reba mu Munara w’Umurinzi)
Ibiro by’amashami atandatu byahurijwe hamwe n’ibiro by’ishami bya Megizike, ari na byo bishinzwe kubiyobora
MEGIZIKE
GWATEMALA
HONDURASI
SALUVADORU
NIKARAGWA
KOSITA RIKA
PANAMA
[Ifoto yo ku ipaji ya 17]
Uko duteganya kubaka icyicaro gikuru cy’Abahamya ba Yehova i Warwick, muri Leta ya New York