Yehova ni “Imana itanga amahoro”
“Imana itanga amahoro ibane namwe mwese.”—ROM 15:33.
1, 2. Ni iyihe mimerere itoroshye ivugwa mu Ntangiriro igice cya 32 n’icya 33, kandi se byaje kugenda bite?
SA N’UREBA uko byagenze: Esawu na Yakobo bari bagiye guhurira mu mugi wa Penuweli hafi y’ikibaya cya Yaboki, mu burasirazuba bw’uruzi rwa Yorodani. Esawu yari yumvise ko Yakobo, umuvandimwe we bavukanye ari impanga, yari mu nzira agaruka iwabo. Nubwo hari hashize imyaka 20 Esawu agurishije uwo muvandimwe we uburenganzira bwe bwahabwaga umwana w’imfura, Yakobo yatinyaga ko umuvandimwe we yashoboraga kuba akimufitiye inzika. Esawu aherekejwe n’abantu 400, yagiye gusanganira uwo muvandimwe we bari baranganye. Kubera ko Yakobo yumvaga ko Esawu atari bumwakire neza, yamwoherereje impano zikurikiranyije zaje kugera ku matungo 550. Igihe cyose abagaragu ba Yakobo bahaga Esawu ayo matungo, bamubwiraga ko ari impano yohererejwe n’umuvandimwe we.
2 Amaherezo barahuye. Igihe Yakobo yishyiragamo akanyabugabo akagenda asanga Esawu, yamwikubise imbere incuro ndwi. Yakobo yari yakoze ikintu kiruta ibindi byose yashoboraga gukora kugira ngo acururutse umuvandimwe we. Yari yasenze Yehova amusaba kumukiza ukuboko kwa Esawu. Ese Yehova yashubije iryo sengesho? Yego rwose. Bibiliya igira iti “Esawu ariruka aramusanganira, aramuhobera, begamiranya amajosi aramusoma.”—Intang 32:11-20; 33:1-4.
3. Ni irihe somo tuvana ku nkuru ya Yakobo na Esawu?
3 Iyo nkuru ya Yakobo na Esawu igaragaza ko mu gihe havutse ibibazo bishobora guhungabanya amahoro arangwa mu itorero rya gikristo, twagombye gushyiraho imihati igaragara kugira ngo tubikemure. Yakobo yashatse kumvikana na Esawu, bidatewe n’uko yari yaramuhemukiye bityo ngo bibe ngombwa ko amusaba imbabazi. Esawu ni we utarahaye agaciro uburenganzira yahabwaga no kuba yari umwana w’imfura, abugurisha Yakobo amuha isahani y’isupu (Intang 25:31-34; Heb 12:16). Icyakora, kuba Yakobo yarasanze Esawu bigaragaza urugero twagombye kugezamo dushaka kubana amahoro n’abavandimwe bacu b’Abakristo. Nanone bigaragaza ko Imana y’ukuri iduha imigisha iyo dushyizeho imihati kugira ngo tubane amahoro n’abandi. Bibiliya irimo izindi ngero zidushishikariza kuba abantu baharanira amahoro.
Urugero ruhebuje twakwigana
4. Ni iki Imana yakoze kugira ngo ikize abantu icyaha n’urupfu?
4 Yehova, we ‘Mana itanga amahoro,’ ni we rugero ruhebuje mu birebana no guharanira amahoro (Rom 15:33). Tekereza ibintu byose Yehova yakoze kugira ngo tugirane na we amahoro. Kubera ko turi abantu b’abanyabyaha bakomotse kuri Adamu na Eva, twari dukwiriye guhabwa “ibihembo by’ibyaha” (Rom 6:23). Ariko kubera urukundo rwinshi Yehova adukunda, yatumye tubona agakiza ubwo yoherezaga Umwana we akunda cyane, wavuye mu ijuru akavukira ku isi ari umuntu utunganye. Uwo Mwana na we yabyemeye abyishimiye. Yemeye kwicwa n’abanzi b’Imana (Yoh 10:17, 18). Imana y’ukuri yazuye Umwana wayo ikunda cyane, nyuma yaho waje kumurikira Se agaciro k’amaraso ye yamenetse, yari kuba incungu yo gukiza abanyabyaha bihana kugira ngo batazarimbuka.—Soma mu Baheburayo 9:14, 24.
5, 6. Ni mu buhe buryo amaraso ya Yesu yamenwe yatumye Imana igirana imishyikirano myiza n’abantu b’abanyabyaha?
5 Ni mu buhe buryo igitambo cy’incungu cyatanzwe n’Umwana w’Imana cyatumye Imana igirana imishyikirano myiza n’abantu b’abanyabyaha? Muri Yesaya 53:5 hagira hati “igihano yahawe cyari icyo kuduhesha amahoro, kandi ibikomere bye ni byo byadukijije.” Aho kugira ngo abantu bumvira babonwe ko ari abanzi b’Imana, ubu bashobora kugirana na yo amahoro. Bibiliya igira iti ‘binyuze kuri [Yesu], twarabohowe tubikesheje incungu yatanzwe binyuze ku maraso ye. Ni koko, twababariwe ibyaha byacu.’—Efe 1:7.
6 Ibyanditswe bigira biti “Imana yabonye ko ari byiza ko kuzura kose kuba muri [Kristo].” Ibyo byatewe n’uko Kristo ari we Imana ikoresha kugira ngo isohoze umugambi wayo. Umugambi wa Yehova ni uwuhe? Ni uw’uko ‘ibintu byose byongera kwiyunga na we, akagarura amahoro binyuze ku maraso [ya Yesu Kristo] yamenwe.’ “Ibintu byose” Imana yiyunga na byo, ni “ibyo mu ijuru” n’“ibyo mu isi.” Ibyo bintu ni ibihe?—Soma mu Bakolosayi 1:19, 20.
7. “Ibyo mu ijuru” n’“ibyo mu isi” bigirana amahoro n’Imana ni ibihe?
7 Incungu ituma Abakristo basutsweho umwuka, ‘babazweho gukiranuka’ bakitwa abana b’Imana, ‘bagirana amahoro n’Imana.’ (Soma mu Baroma 5:1.) Bitwa “ibyo mu ijuru” kubera ko bafite ibyiringiro byo kuzaba mu ijuru, kandi “bazategeka isi” babe n’abatambyi b’Imana (Ibyah 5:10). Naho “ibyo mu isi” ni abantu bihana, bazahabwa ubuzima bw’iteka ku isi.—Zab 37:29.
8. Gutekereza ku bintu byose Yehova yakoze kugira ngo abantu bagirane amahoro na we byagombye gutuma ukora iki?
8 Pawulo yagaragaje ko yashimiraga Yehova abikuye ku mutima ku bw’incungu yatanze, ubwo yandikiraga Abakristo basutsweho umwuka bo muri Efeso ati “Imana, yo ikungahaye ku mbabazi . . . yaduhinduranye bazima na Kristo, ndetse n’igihe twari twarapfiriye mu byaha byacu, kuko mwakijijwe binyuze ku buntu butagereranywa” (Efe 2:4, 5). Twaba dufite ibyiringiro byo kuzajya mu ijuru cyangwa ibyo kuzaba ku isi, twese dushimira Imana ku bw’imbabazi zayo n’ubuntu bwayo butagereranywa. Dushimira Yehova cyane iyo turebye ibintu byose yakoze kugira ngo abantu bagirane amahoro na we. Ese mu gihe duhuye n’ibibazo bishobora guhungabanya ubumwe n’amahoro mu itorero, gutekereza cyane ku rugero Imana yatanze ntibyagombye gutuma duharanira amahoro?
Tuvane isomo ku rugero rwa Aburahamu na Isaka
9, 10. Aburahamu yagaragaje ate ko yaharaniraga amahoro igihe habagaho intonganya hagati y’abashumba be n’aba Loti?
9 Bibiliya ivuga ibirebana n’umukurambere Aburahamu igira iti “‘Aburahamu yizeye Yehova maze bimuhwanyirizwa no gukiranuka,’ nuko aza kwitwa ‘incuti ya Yehova’” (Yak 2:23). Ukwizera kwa Aburahamu kwagaragajwe n’ibikorwa bye byerekanaga ko akunda amahoro. Urugero, igihe Aburahamu yari amaze kugira amashyo menshi n’imikumbi, havutse intonganya hagati y’abashumba be n’aba Loti, umuhungu wa mukuru we (Intang 12:5; 13:7). Icyo kibazo cyari gukemurwa n’uko Aburahamu na Loti batandukana. Aburahamu yari gukora iki? Aho kugira ngo Aburahamu ategeke Loti icyo yari gukora yitwaje ko ari we wari mukuru kandi ko yari afitanye ubucuti n’Imana, yagaragaje ko yari umuntu uharanira amahoro.
10 Aburahamu yabwiye uwo muhungu wa mukuru we ati “he gukomeza kubaho intonganya hagati yanjye nawe, no hagati y’abashumba banjye n’abawe kuko turi abavandimwe.” Uwo mukurambere yakomeje avuga ati “mbese igihugu cyose ntikiri imbere yawe? Reka dutandukane. Nujya ibumoso ndajya iburyo, nujya iburyo ndajya ibumoso.” Loti yahisemo agace k’icyo gihugu karumbuka cyane kurusha utundi, ariko Aburahamu ntiyamubikiye inzika (Intang 13:8-11). Nyuma yaho, ubwo ingabo zateraga zikajyana Loti ho umunyago, Aburahamu yihutiye gutabara uwo muhungu wa mukuru we.—Intang 14:14-16.
11. Ni mu buhe buryo Aburahamu yashatse uko yabana amahoro n’Abafilisitiya bari baturanye?
11 Tekereza nanone ukuntu Aburahamu yakomeje gushaka uko yabana amahoro n’Abafilisitiya bari baturanye mu gihugu cy’i Kanani. Abafilisitiya bari “baramwambuye” iriba ry’amazi abagaragu be bari baracukuye i Beri-Sheba. None se ko yari yararwanye n’abami bane akabanesha igihe bari bajyanye umuhungu wa mukuru we ho umunyago, ubu bwo yari gukora iki? Aho kugira ngo Aburahamu arwane ashaka kwisubiza iryo riba, yahisemo kwicecekera. Nyuma yaho, umwami w’Abafilisitiya yagiye kureba Aburahamu kugira ngo bagirane isezerano ry’amahoro. Aburahamu amaze kurahirira uwo mwami ko atazahemukira urubyaro rwe, ni bwo yazamuye ikibazo cy’iriba bamwambuye. Uwo mwami abyumvise yarababaye cyane, maze asubiza Aburahamu iryo riba. Aburahamu yakomeje kubaho mu mahoro ari umwimukira muri icyo gihugu.—Intang 21:22-31, 34.
12, 13. (a) Isaka yakurikije ate urugero rwa se? (b) Ni mu buhe buryo Yehova yahaye Isaka umugisha bitewe n’uko yakundaga amahoro?
12 Isaka umuhungu wa Aburahamu na we yakurikije urugero rwa se, aba umuntu ukunda amahoro. Ibyo byagaragajwe n’ukuntu yitwaye ku Bafilisitiya. Kubera ko mu gihugu hari hateye inzara, Isaka n’umuryango we barimutse bava mu karere kakakaye k’i Beri-Lahayi-Royi, i Negebu, bajya gutura mu karere karumbuka k’i Gerari. Ako karere kari ak’Abafilisitiya. Yehova yahahereye Isaka umugisha, agira umusaruro mwinshi n’amatungo menshi. Abafilisitiya batangiye kumugirira ishyari. Kubera ko batashakaga ko Isaka agira ubutunzi nka se, basibye amariba abagaragu ba Aburahamu bari baracukuye muri ako karere. Amaherezo umwami w’Abafilisitiya yasabye Isaka ‘kwimuka akava iruhande rwabo.’ Kubera ko Isaka yakundaga amahoro, yarabyemeye.—Intang 24:62; 26:1, 12-17.
13 Isaka amaze kwimuka akajya gukambika kure, abashumba be bacukuye irindi riba. Abashumba b’Abafilisitiya bateye hejuru bavuga ko ayo mazi ari ayabo. Kimwe na se Aburahamu, Isaka ntiyarwaniye iryo riba, ahubwo yasabye abagaragu be gucukura irindi. Abafilisitiya bavuze ko iryo riba na ryo ari iryabo. Kugira ngo amahoro ahinde, Isaka yongeye kwimura inkambi ye nini, ajya kuba ahandi. Bagezeyo, abagaragu be bacukuye iriba, maze Isaka aryita Rehoboti. Nyuma yaho, yimukiye mu karere karumbukaga cyane ka Beri-Sheba. Yehova yahamuhereye umugisha kandi aramubwira ati “ntutinye kuko ndi kumwe nawe, kandi nzaguha umugisha ntume urubyaro rwawe rugwira, mbigiriye umugaragu wanjye Aburahamu.”—Intang 26:17-25.
14. Isaka yagaragaje ate ko yakundaga amahoro igihe umwami w’Abafilisitiya yashakaga ko bagirana isezerano ry’amahoro?
14 Nta gushidikanya ko Isaka yashoboraga kurwanirira uburenganzira yari afite bwo gukoresha amariba yose abagaragu be bari baracukuye. Umwami w’Abafilisitiya yari azi ko Yehova yahaga Isaka umugisha mu byo yakoraga byose. Igihe uwo mwami yajyanaga n’abatware be kureba Isaka i Beri-Sheba maze bakagirana isezerano, yaravuze ati “twamaze kubona rwose ko Yehova ari kumwe nawe.” Nyamara, incuro nyinshi Isaka yahisemo kwimuka aho kurwana. Icyo gihe nabwo, Isaka yagaragaje ko yaharaniraga amahoro. Bibiliya igira iti ‘akoreshereza [abashyitsi be] ibirori bararya baranywa. Bukeye bazinduka kare mu gitondo bagirana indahiro. Ibyo birangiye Isaka abasezeraho amahoro.’—Intang 26:26-31.
Tuvane isomo ku mwana Yakobo yakundaga cyane
15. Kuki abavandimwe ba Yozefu batari bagishobora kuvugana na we mu mahoro?
15 Yakobo umuhungu wa Isaka yari “umuntu w’inyangamugayo” (Intang 25:27). Nk’uko twabibonye tugitangira, yashatse kumvikana n’umuvandimwe we Esawu. Nta gushidikanya ko Yakobo yari yarigiye ku rugero rwa se Isaka wakundaga amahoro. Bite se ku birebana n’abahungu be? Mu bahungu 12 ba Yakobo, Yozefu ni we yakundaga cyane. Yozefu yari umwana wumviraga kandi wubahaga cyane, witaga ku bintu bya se (Intang 37:2, 14). Icyakora, bakuru ba Yozefu baje kumugirira ishyari ntibaba bagishobora kuvugana na we mu mahoro. Kubera ko bangaga Yozefu cyane, baramugurishije ajya kuba umucakara, maze babeshya se ko yishwe n’inyamaswa y’inkazi.—Intang 37:4, 28, 31-33.
16, 17. Yozefu yagaragarije ate abavandimwe be ko yakundaga amahoro?
16 Yehova yakomeje kubana na Yozefu. Nyuma yaho, Yozefu yabaye minisitiri w’intebe wa Egiputa, aba uwa kabiri kuri Farawo. Igihe hateraga inzara maze abavandimwe ba Yozefu bakajya muri Egiputa, ntibigeze bamumenya, wenda bitewe n’imyambaro yo muri Egiputa yari yambaye (Intang 42:5-7). Yozefu yashoboraga gukorera abavandimwe be nk’ibyo bamukoreye we na se. Ariko aho kugira ngo yihimure, yagerageje kugirana na bo amahoro. Igihe yari amaze kubona ko abavandimwe be bicujije rwose, yarabibwiye, maze arababwira ati “ntimubabare, kandi ntimwirakarire ko mwangurishije ino, kuko Imana yanyohereje mbere yanyu kugira ngo ubuzima bwanyu burokoke.” Nuko asoma abavandimwe be bose, aririra ku majosi yabo.—Intang 45:1, 5, 15.
17 Se Yakobo amaze gupfa, abavandimwe ba Yozefu batekereje ko yashoboraga kwihorera. Igihe bamubwiraga impungenge bari bafite, Yozefu ‘yaraturitse ararira’ maze arababwira ati “ntimugire ubwoba. Jye ubwanjye nzakomeza kubaha ibyokurya, mwe n’abana banyu.” Yozefu wakundaga amahoro ‘yarabahumurije, ababwira amagambo abagarurira icyizere.’—Intang 50:15-21.
“Byandikiwe kutwigisha”
18, 19. (a) Ingero twasuzumye muri iki gice z’abantu baharaniraga amahoro zakwigishije iki? (b) Ni iki tuzasuzuma mu gice gikurikira?
18 Pawulo yaranditse ati “ibintu byose byanditswe kera byandikiwe kutwigisha, kugira ngo tugire ibyiringiro binyuze mu kwihangana kwacu no ku ihumure rituruka mu Byanditswe” (Rom 15:4). Ni irihe somo twavanye ku rugero ruhebuje rwatanzwe na Yehova, no ku rugero rwatanzwe na Aburahamu, Isaka, Yakobo na Yozefu?
19 Ese gutekereza ku bintu byose Yehova yakoze kugira ngo abantu b’abanyabyaha bagirane amahoro na we, ntibyagombye gutuma dukora ibishoboka byose kugira ngo tubane n’abandi amahoro? Urugero rwatanzwe na Aburahamu, Isaka, Yakobo na Yozefu rugaragaza ko ababyeyi bashobora guha abana babo urugero rwiza. Ikindi kandi, izo nkuru zigaragaza ko Yehova aha imigisha abantu bihatira kubana n’abandi amahoro. Ntibitangaje kuba Pawulo yaravuze ko Yehova ari “Imana itanga amahoro.” (Soma mu Baroma 15:33; 16:20.) Mu gice gikurikira tuzasuzuma impamvu Pawulo yatsindagirije ko tugomba guharanira amahoro n’uko twabikora.
Ni iki wamenye?
• Ni mu buhe buryo Yakobo yashatse amahoro igihe yari agiye guhura na Esawu?
• Gutekereza ku byo Yehova yakoze kugira ngo abantu bagirane na we amahoro, bituma wumva wakora iki?
• Ingero z’abantu baharaniye amahoro, nka Aburahamu, Isaka, Yakobo na Yozefu zakwigishije iki?
[Amafoto yo ku ipaji ya 23]
Ni ikihe kintu cy’ingenzi cyane Yakobo yakoze kugira ngo agirane amahoro na Esawu?