4 Imana irarenganya—Ese ni ukuri?
Ibyo ushobora kuba warabwiwe: “Imana ni yo iyobora isi kandi ibintu byose biba mu isi ni uko iba yabishatse. Kubera ko isi yuzuye ivangura, akarengane n’urugomo, ubwo Imana ni yo yagombye kubibazwa.”
Icyo Bibiliya yigisha: Imana si yo nyirabayazana w’akarengane kari muri iyi si. Bibiliya ivuga imico ya Yehova igira iti ‘umurimo we uratunganye.’—Gutegeka kwa Kabiri 32:4.
Yehova agirira ubuntu abantu bose, hakubiyemo n’abasa n’abatabukwiriye. Urugero, “atuma izuba rye rirasira ababi n’abeza kandi akavubira imvura abakiranutsi n’abakiranirwa” (Matayo 5:45). Nk’uko bivugwa mu Byakozwe 10:34, 35, abantu bo mu moko yose no mu mico itandukanye abafata kimwe. Uwo murongo uvuga ko “Imana itarobanura ku butoni, ahubwo muri buri gihugu umuntu uyitinya kandi agakora ibyo gukiranuka ni we yemera.”
None se akarengane gaterwa n’iki? Abantu benshi bahitamo kurenganya abandi, aho kwigana Imana ngo bagaragaze ubutabera (Gutegeka kwa Kabiri 32:5). Nanone kandi, Bibiliya igaragaza ko Imana yemeye ko umwanzi wayo Satani aba ategeka isi (1 Yohana 5:19).a Icyakora, Imana ntizakomeza kwemera ko Satani akomeza gutegeka isi. Yamaze gushyiraho uwo izakoresha kugira ngo “amareho imirimo ya Satani.”—1 Yohana 3:8.
Uko kumenya ukuri byagufasha: Guhora wumva amakuru avuga ibya ruswa, urugomo n’akarengane, bishobora gutuma wumva ushobewe. Ariko kumenya ikibitera byagufasha gusobanukirwa impamvu ibintu byifashe nabi, ugasobanukirwa n’impamvu imihati abantu bashyiraho ngo isi irusheho kuba nziza itagira icyo igeraho (Zaburi 146:3). Aho kugira ngo utakaze imbaraga n’igihe ushaka ko habaho ihinduka ry’akanya gato, cyangwa ntirinabeho, ushobora kugira ibyiringiro by’igihe kizaza uzaheshwa no kwizera amasezerano Imana yatanze.—Ibyahishuwe 21:3, 4.
Gusobanukirwa inkomoko y’akarengane bishobora kudufasha, cyane cyane mu gihe tugezweho n’ingorane. Mu gihe tugezweho n’akarengane, dushobora gutakira Yehova nk’uko umugaragu w’Imana Habakuki yabigenje, igihe yavugaga ati “nta muntu ukigendera ku mategeko, kandi ubutabera ntibugikurikizwa” (Habakuki 1:4). Imana ntiyigeze ikangara Habakuki bitewe n’uko yari avuze atyo. Ahubwo yijeje uwo mugaragu wayo ko yagennye igihe cyo gusubiza ibintu mu buryo. Ibyo byatumye Habakuki yongera kugira ibyishimo nubwo yari ahanganye n’ibibazo (Habakuki 2:2-4; 3:17, 18). Kimwe n’uwo muhanuzi, niwizera isezerano Imana yatanze ry’uko izakuraho akarengane, bizagufasha gutuza no kugira amahoro yo mu mutima muri iyi si yuzuye akarengane.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Kugira ngo umenye aho Satani yakomotse, reba igice cya 3 mu gitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?
[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 7]
Ese Imana ni yo nyirabayazana w’imibabaro n’akarengane?
[Aho ifoto yo ku ipaji ya 7 yavuye]
© Sven Torfinn/Panos Pictures