Egera Imana
Ese ukora ibyo Imana igusaba?
ESE wigeze wibaza impamvu uriho? Yehova yaduhaye ubushobozi bwo kwibaza ibibazo nk’ibyo, ariko ashyira no mu mutima wacu icyifuzo cyo gushaka kumenya ibisubizo byabyo. Birashimishije kuba Imana itaraturetse ngo duhere mu rujijo. Icyo gisubizo twifuza cyane kumenya, tugisanga mu Ijambo ry’Imana, Bibiliya. Reka turebe amagambo Umwami Salomo yanditse mu Mubwiriza 12:13.
Salomo yagize ubuzima budasanzwe. Yari afite ubushobozi bwo kuvuga uko umuntu yabona ibyishimo n’uko yamenya impamvu ariho. Kubera ko Imana yamuhaye ubwenge buhambaye, ubutunzi butagira ingano, ikamuha n’ubwami, yashoboye kugenzura yitonze ibyo abantu baharanira kugeraho, birimo ubutunzi n’icyubahiro (Umubwiriza 2:4-9; 4:4). Amaze kubigenzura, Imana yaramuhumekeye yandika umwanzuro yagezeho. Yaravuze ati “kubera ko ibintu byose byumviswe, dore umwanzuro: ujye utinya Imana y’ukuri kandi ukomeze amategeko yayo, kuko ibyo ari byo buri muntu asabwa.” Ayo magambo agaragaza ikintu umuntu yakora kirusha ibindi byose agaciro kandi kikazamuhesha imigisha.
“Ujye utinya Imana y’ukuri.” Iyo wumvise ayo magambo bwa mbere, ushobora kumva ugize ubwoba. Ariko uko gutinya kuvugwa aha bitandukanye no kugira ubwoba; ni imimerere y’umutima. Ntidukwiriye kumva tumeze nk’umugaragu utinya kurakaza shebuja w’umunyamahane, ahubwo twumva tumeze nk’umwana wifuza gushimisha se umukunda. Hari igitabo kivuga ko gutinya Imana ari “uburyo abantu bagaragaza ko bayubaha cyane bitewe n’uko bayikunda, kandi bakubaha imbaraga zayo no gukomera kwayo.” Ibyo bituma dukora ibyo Imana ishaka kubera ko tuyikunda kandi tuzi ko na yo idukunda. Ntituyitinya gusa ngo birangirire aho, ahubwo bigaragarira mu byo dukora. Mu buhe buryo?
“Ukomeze amategeko yayo.” Gutinya Imana bituma tuyubaha. Kubera ko Yehova ari we waturemye azi icyatuma turushaho kumererwa neza, kimwe n’uko uwakoze igikoresho iki n’iki aba azi uburyo bwiza bwo kugikoresha. Birakwiriye rero ko tumwumvira. Nanone kandi, Yehova atwitaho abikuye ku mutima. Yifuza ko tugira ibyishimo, kandi amategeko ye atuma tumererwa neza (Yesaya 48:17). Intumwa Yohana yabivuze muri aya magambo ati “gukunda Imana ni uku: ni uko twitondera amategeko yayo, kandi amategeko yayo si umutwaro” (1 Yohana 5:3). Iyo twumviye Imana biba bigaragaza ko tuyikunda kandi amategeko yayo na yo agaragaza ko idukunda.
‘Ibyo ni byo buri muntu asabwa.’ Ayo magambo agaragaza impamvu y’ingenzi ituma dutinya Imana kandi tukayubaha. Iyo ni yo nshingano yacu. Yehova ni we Muremyi wacu; ni we dukesha ubuzima (Zaburi 36:9). Nanone dukwiriye kumwumvira. Iyo tubayeho nk’uko ashaka, tuba tugaragaje ko dushohoje inshingano yacu.
None se kuki turiho? Mu magambo make, igisubizo ni iki: turiho kugira ngo dukore ibyo Imana ishaka. Nta bundi buryo bwiza bwo kubaho buruta ubwo. Ese ubwo ntukwiriye kurushaho gusobanukirwa ibyo Yehova ashaka kandi ugashakisha uko wabikurikiza mu mibereho yawe? Abahamya ba Yehova biteguye kubigufashamo.
Ibice bya Bibiliya wasoma mu Gushyingo:
◼ Imigani 22–Indirimbo ya Salomo 8