ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w11 1/11 pp. 22-28
  • Ni ryari Yerusalemu ya kera yarimbuwe? Igice cya kabiri:

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ni ryari Yerusalemu ya kera yarimbuwe? Igice cya kabiri:
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Kuki ukwiriye kwiringira ibyo Bibiliya ivuga?
  • Ni ryari Yerusalemu ya kera yarimbuwe?—Igice cya mbere
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
  • Uko wabona imirongo muri Bibiliya
    Izindi ngingo
  • Bibiliya ni igitabo cy’ubuhanuzi nyakuri, Igice cya 2
    Nimukanguke!—2012
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
w11 1/11 pp. 22-28

Ni ryari Yerusalemu ya kera yarimbuwe? Igice cya kabiri:

Icyo mu by’ukuri inyandiko za kera zanditse ku tubumbano zigaragaza

Iyi ni iya kabiri mu ngingo ebyiri zikurikirana zo mu Munara w’Umurinzi, zibanda ku bibazo intiti zibaza ku birebana n’igihe umugi wa Yerusalemu wa kera warimburiwe ku ncuro ya mbere. Izo ngingo zigizwe n’ibice bibiri, zikubiyemo ubushakashatsi bwitondewe ndetse n’ibisubizo bishingiye kuri Bibiliya by’ibibazo byateye urujijo bamwe mu basomyi.

Ibyo ingingo ya mbere yagaragaje:

▪ Abahanga mu by’amateka bavuga ko Yerusalemu yarimbuwe mu mwaka wa 587 M.Y.a

▪ Ikurikiranyabihe ryo muri Bibiliya ryerekana ko Yerusalemu yarimbuwe mu mwaka wa 607 M.Y.

▪ Ibyo abahanga mu by’amateka bavuga babishingira ku nyandiko z’abahanga mu by’amateka ba kera b’Abagiriki n’Abaroma, ndetse no ku rutonde rw’abami rwa Ptolémée.

▪ Inyandiko z’abahanga mu by’amateka ba kera b’Abagiriki n’Abaroma zirimo amakosa akomeye, kandi si ko buri gihe zihuza n’inyandiko za kera zanditse ku tubumbano.b

BIBILIYA ivuga ko Abayahudi bari barajyanywe mu bunyage i Babuloni bagombaga kuhamara “imyaka mirongo irindwi,” kugira “ngo ijambo UWITEKA yavugiye mu kanwa ka Yeremiya ribe risohoye.” Bavuye mu bunyage ryari? Ni nyuma y’‘umwaka wa mbere w’ingoma ya Kuro umwami w’u Buperesi’ (2 Ngoma 36:21, 22, Bibiliya Yera). Bibiliya yemeranya n’abahanga mu by’amateka ko Abayahudi bavuye mu bunyage i Babuloni nyuma y’aho Kuro amariye kwigarurira Babuloni, maze akemerera Abayahudi gusubira iwabo. Basubiye i Yerusalemu mu mwaka wa 537 M.Y. Kubera ko Bibiliya ivuga yeruye ko Abayahudi bamaze mu bunyage imyaka 70, ubwo bajyanywe mu bunyage mu wa 607 M.Y.

Nyamara abenshi mu bahanga mu by’amateka bo bavuga ko Yerusalemu yarimbuwe mu mwaka wa 587 M.Y. Bibaye ari byo, ubwo Abayahudi baba baramaze imyaka 50 gusa mu bunyage. Ni iki cyatumye bagera kuri uwo mwanzuro? Babaze uwo mwaka bashingiye ku nyandiko za kera zikoresha ibimenyetso bimeze nk’udusumari, zavugaga iby’ingoma ya Nebukadinezari wa II ndetse n’abamusimbuye ku ngoma.1 Inyinshi muri izo nyandiko zanditswe n’abantu bariho igihe Yerusalemu yarimburwaga, cyangwa babayeho ahagana muri icyo gihe. Ariko se, iyo mibare yerekeza ku mwaka wa 587 M.Y., yaba koko ihuje n’ukuri? Mu by’ukuri se, ni iki dusanga muri izo nyandiko?

Kugira ngo ubone igisubizo cy’ibyo bibazo, reka dusuzume ubwoko butatu bw’inyandiko abahanga mu by’amateka bagenderaho: (1) inyandiko za kera zivuga iby’amateka y’Abanyababuloni, (2) utubumbano twa kera tuvuga iby’ubucuruzi, (3) inyandiko za kera z’abahanga mu bumenyi bw’ikirere zanditse ku tubumbano.

● Inyandiko za kera zivuga iby’amateka y’Abanyababuloni.

Zivuga iki? Ni utubumbano twinshi tuvuga ibintu by’ingenzi byaranze amateka y’Abanyababuloni.2

Intiti zibivugaho iki? R. H. Sack, umuhanga uzwi cyane mu gusesengura inyandiko za kera zikoresha ibimenyetso bimeze nk’udusumari, yavuze ko izo nyandiko zivuga bike mu bintu by’ingenzi byaranze amateka y’Abanyababuloni.c Yanditse avuga ko kugira ngo abahanga mu by’amateka “bashobore kumenya amateka nyayo y’ibyabaye,” bibasaba gukoresha “izindi nyandiko.”

Ni iki dusanga muri izo nyandiko? Amateka yanditse muri izo nyandiko ntiyuzuye.3 (Reba agasanduku kari hasi aha.) Ibyo bituma umuntu yibaza ati “ko amateka baheraho babara na yo atuzuye, nakwizera nte ko iyo mibare yabo yo ihuje n’ukuri?”

● Utubumbano twa kera tuvuga iby’ubucuruzi.

Tuvuga iki? Utwinshi mu tubumbano two ku ngoma z’abami b’Abanyababuloni, twari inyemezabuguzi zemewe n’amategeko. Utwo tubumbano twabaga twanditseho itariki, ukwezi n’umwaka iyo nyemezabuguzi yatangiweho, ndetse tukanerekana igihe umwami uriho amaze ku ngoma. Urugero, hari akabumbano kerekana inyemezabuguzi yatanzwe mu kwezi kwa “Nisani, ku munsi wa 27, mu mwaka wa 11 w’ingoma ya Nebukadinezari [nanone uzwi ku izina rya Nebukadinezari wa II], umwami w’i Babuloni.”4

Iyo umwami yatangaga cyangwa agakurwa ku ngoma umwaka ugeze hagati maze hakima undi, amezi yabaga asigaye ngo uwo mwaka ushire, yafatwaga nk’aho ari amezi y’inzibacyuho uwo mwami mushya yamaraga ategekera uwo yasimbuye.d5 Mu yandi magambo, kuri kalendari y’Abanyababuloni, icyo gihe cy’inzibacyuho cyarangiranaga n’uwo mwaka. Kubera iyo mpamvu, utubumbano tw’ubucuruzi two mu gihe cy’ubutegetsi bw’inzibacyuho bw’umwami mushya, twabaga twaranditswe nyuma y’amezi runaka umwami wamubanjirije amaze gutanga cyangwa kuvaho.

Intiti zibivugaho iki? R. H. Sack yagenzuye utubumbano twinshi tw’ubucuruzi two ku ngoma z’Abanyababuloni. Mu mwaka wa 1972, Sack yanditse avuga ko hari utundi tubumbano dushya yabonye mu Nzu Ndangamurage yo mu Bwongereza (British Museum), twatumye “ahindura mu buryo budasubirwaho” ibyo yari azi ku birebana n’uburyo Nebukadinezari wa II yasimbuwe ku ngoma n’umuhungu we Amel-Mardouk (uzwi nanone ku izina rya Evil-merodach).6 Kubera iki? Sack yari asanzwe azi ko utubumbano twa kera tuvuga iby’ubucuruzi twerekana ko Nebukadinezari wa II yakomeje gutegeka kugeza mu kwezi kwa gatandatu k’umwaka wa nyuma w’ingoma ye (umwaka wa 43). Ariko utwo tubumbano dushya yari abonye tuvuga igihe Amel-Mardouk yagiriye ku ngoma, batekereza ko twanditswe mu kwezi kwa kane n’ukwa gatanu k’uwo mwaka.7 Biragaragara neza ko izo nyandiko ziri kuri utwo tubumbano zidahuza.

Ni iki dusanga muri izo nyandiko? Nanone mu birebana n’igihe abami bamaze ku ngoma, hari aho izo nyandiko zidahuza. Urugero, izo nyandiko zerekana ko Nebukadinezari wa II yakomeje gutegeka kugeza mu kwezi kwa cumi. Ubwo ni ukuvuga amezi atandatu nyuma y’igihe bivugwa ko uwamusimbuye yatangiriye gutegeka.8 Ibyanditse kuri utwo tubumbano nanone ntibihuza ku birebana n’igihe Amel-Mardouk yasimburiwe na Nériglissor.9

Kuki twavuga ko ibyo bintu bigiye binyuranye muri izo nyandiko atari ibyo kwirengagizwa? Nk’uko twamaze kubibona, kuba hari ibibura mu nyandiko za kera zivuga iby’amateka y’Abanyababuloni, bituma dutekereza ko ikurikiranyabihe ry’amateka dufite rituzuye.10 Ese haba hari abandi bami bategetse hagati aho, batari ku rutonde ruzwi rw’abami b’Abanyababuloni? Baramutse bahari, byasaba ko n’igihe bivugwa ko ingoma z’abami b’Abanyababuloni zamaze cyongerwaho indi myaka. Bityo, inyandiko za kera zivuga iby’amateka y’Abanyababuloni ndetse n’utubumbano twa kera tuvuga iby’ubucuruzi, ntibyashingirwaho mu gutanga gihamya idashidikanywaho ko Yerusalemu yaba yararimbutse mu mwaka wa 587 M.Y.e

● Inyandiko za kera z’abahanga mu bumenyi bw’ikirere zanditse ku tubumbano.

Zivuga iki? Ni inyandiko za kera zanditse ku tubumbano zikoresha ibimenyetso bimeze nk’udusumari, zivuga umwanya izuba, ukwezi, imibumbe n’inyenyeri birimo mu kirere, zikabihuza n’amateka avuga igihe umwami runaka yabaga ari ku ngoma. Urugero, aka kabumbano kariho inyandiko ya kera y’abahanga mu bumenyi bw’ikirere kari kuri iyi paji, kavuga iby’ubwirakabiri bwabaye mu kwezi kwa mbere k’umwaka wa mbere w’ingoma y’Umwami Mukin-zeri.11

Intiti zibivugaho iki? Intiti zivuga ko Abanyababuloni bari barakoze amakarita menshi y’ikirere agaragaza umwanya imibumbe iba irimo mu gihe runaka, kugira ngo bashobore gutahura igihe ubwirakabiri bwashoboraga kuzabera.12

Ariko se, Abanyababuloni bari bafite ubushobozi bwo kubara basubira inyuma, bakamenya igihe ubwirakabiri bwagiye bubera mu bihe bya kera? Porofeseri John Steele yaravuze ati “birashoboka ko kugira ngo bamenye igihe bumwe mu bwirakabiri bwa kera bwagiye bubera, babaze basubira inyuma bahereye ku makarita yari yarakozwe kera agaragaza umwanya imibumbe iba irimo mu gihe runaka.”13 Porofeseri David Brown yemera ko ayo makarita y’ikirere agaragaza umwanya imibumbe iba irimo mu gihe runaka, yagiye yerekana mbere y’igihe umwaka ubwirakabiri bwari kuberaho. Ariko nanone yemera ko bishoboka ko bumwe mu bwirakabiri bwitwa ko bwavuzwe mbere y’igihe, mu by’ukuri ari “imibare yakozwe n’abanditsi bo mu kinyejana cya 4 M.Y. cyangwa mu binyejana byakurikiyeho, nyuma y’aho ubwo bwirakabiri bubereye.”14 None se niba iyo ari imibare yakozwe nyuma y’igihe ibintu byabereye, ubwo umuntu yayigenderaho yonyine bidasabye ko agenzura n’ibindi bihamya?

Reka tuvuge ko ubwirakabiri bwaba bwarabaye ku itariki runaka. Ese ibyo bishatse kuvuga ko ibintu byabaye mu mateka byanditse kuri utwo tubumbano, na byo byabaye kuri iyo tariki koko? Si ko buri gihe bihura. Intiti yitwa R. J. van der Spek, yasobanuye ko “abanditse kuri utwo tubumbano bari abahanga mu kuraguza inyenyeri, batari abahanga mu by’amateka.” Akomeza avuga ko amateka yanditse ku duce tw’utwo tubumbano ari “ibintu bagiye bapfa kwandika gutya gusa,” akanaburira abantu ko ayo mateka akwiriye “kwitonderwa cyane.”15

Ni iki dusanga muri izo nyandiko? Reka dufate urugero rw’akabumbano kitwa VAT 4956. Umurongo wa mbere wanditse kuri ako kabumbano ugira uti “umwaka wa 37 w’ingoma ya Nebukadinezari umwami w’i Babuloni.”16 Nyuma y’ibyo, ako kabumbano gahita kerekana mu buryo burambuye umwanya ukwezi n’indi mibumbe byarimo uwugereranyije n’umwanya inyenyeri n’amatsinda y’inyenyeri byarimo. Hanavugwamo iby’ubwirakabiri bumwe bwabaye. Intiti zivuga ko ibyo byose byabaye mu mwaka wa 568/567 M.Y. Duhereye kuri iyo mibare, ubwo Nebukadinezari wa II yaba yararimbuye Yerusalemu mu mwaka wa 18 w’ingoma ye, muri 587 M.Y. Ariko se, uwo mwanya ukwezi n’imibumbe byarimo mu kirere icyo gihe, byerekeza gusa ku mwaka wa 568/567 M.Y.?

Ako kabumbano kavuga iby’ubwirakabiri babaze bagasanga bwarabaye ku munsi wa 15 w’ukwezi kwa gatatu kuri kalendari y’Abanyababuloni, ukwezi kwitwa Simanu. Birazwi ko hari ubwirakabiri bwabaye ku itariki ya 4 Nyakanga (kuri Kalendari ya Jules) mu wa 568 M.Y. Ariko nanone, hari ubwirakabiri bwabaye imyaka makumyabiri mbere yaho, ku itariki ya 15 Nyakanga 588 M.Y.17

Niba mu wa 588 M.Y. ari bwo Nebukadinezari wa II yari amaze imyaka 37 ku ngoma, ubwo mu mwaka wa 18 w’ingoma ye hari mu wa 607 M.Y. Uwo mwaka ni wo ikurikiranyabihe rya Bibiliya rigaragaza ko ari bwo Yerusalemu yarimbuwe. (Reba umurongo w’ibihe uri hasi aha.) Ese ka kabumbano (VAT 4956) kaba gatanga ibindi bihamya bihuza n’uwo mwaka wa 607 M.Y.?

Uretse ubwo bwirakabiri tumaze kuvuga, ako kabumbano kagaragaza ko hari izindi ncuro 13 abahanga mu kuraguza inyenyeri bagiye bitegereza ukwezi, n’incuro 15 bagiye bitegereza indi mibumbe. Byatumaga bamenya umwanya ukwezi cyangwa iyo mibumbe birimo ubigereranyije n’inyenyeri cyangwa amatsinda y’inyenyeri.18 Nanone kerekana incuro umunani bagiye bagenzura igihe izuba n’ukwezi birasira ndetse n’igihe birengera.18a

Kubera ko umwanya ukwezi kurimo wo udahindagurika cyane, abashakashatsi bagenzuye bitonze ibyanditse kuri ako kabumbano (VAT 4956), aho kavuga incuro 13 abo bahanga mu kuraguza inyenyeri bagiye bitegereza umwanya ukwezi kwabaga kurimo. Ibyanditse kuri ako kabumbano, babisuzumye bifashishije orudinateri ifite ubushobozi bwo kwerekana umwanya imibumbe n’inyenyeri byo mu kirere byabaga birimo ku itariki runaka yo mu gihe cya kera.19 Ubwo bushakashatsi bwabo bwageze ku ki? Izo ncuro 13 si ko zose zihuza n’umwaka wa 568/567 M.Y. Ahubwo usanga izo ncuro 13 zose zihuza n’umwanya ukwezi kwari kurimo mu myaka 20 mbere y’uwo mwaka, ni ukuvuga mu wa 588/587 M.Y.

Imbonerahamwe iri kuri aya mapaji, igaragaza hamwe mu hantu herekana umwanya ukwezi kwari kurimo. Uwo mwanya ukwezi kwari kurimo uhuza n’umwaka wa 588 M.Y. kuruta uko uhuza n’umwaka wa 568 M.Y. Ku murongo wa 3 w’ako kabumbano, handitse ko ukwezi kwari mu mwanya runaka “mu ijoro ryo ku itariki ya 9 Nisanu.” Icyakora, intiti zabanje kuvuga ko ibyo byabaye mu mwaka wa 568 M.Y. (inyandiko za kera z’abahanga mu bumenyi bw’ikirere zivuga ko ari mu wa 567 M.Y.) Ariko zaje kwiyemerera ko muri uwo mwaka wa 568 M.Y., ukwezi kwari muri wa mwanya runaka ku itari ya “8 Nisanu aho kuba iya 9.” Kugira ngo bakunde bemeze ko ako kabumbano kerekeza ku mwaka wa 568 M.Y., bazanye igitekerezo cy’uko uwanditse kuri ako kabumbano yaba yaribeshye akandika “9” aho kwandika “8.”20 Ariko ibigaragara ku murongo wa 3 w’ako kabumbano, bihuza neza neza n’itariki ya 9 Nisanu mu wa 588 M.Y.21

Nk’uko bigaragara rero, ibyinshi mu byanditse ku kabumbano (VAT 4956) kariho inyandiko za kera z’abahanga mu bumenyi bw’ikirere, byerekana ko umwaka wa 588 M.Y. ari wo mwaka wa 37 w’ingoma ya Nebukadinezari wa II. Ku bw’ibyo rero, bishyigikira ko Yerusalemu yarimbuwe mu mwaka wa 607 M.Y. nk’uko Bibiliya ibivuga.

Kuki ukwiriye kwiringira ibyo Bibiliya ivuga?

Muri iki gihe, abenshi mu bahanga mu by’amateka bemera ko Yerusalemu yarimbuwe mu mwaka wa 587 M.Y. Nyamara, Yeremiya na Daniyeli, bamwe mu banditse Bibiliya, bavuga neza ko Abayahudi bamaze imyaka 70 mu bunyage, si imyaka 50 (Yeremiya 25:1, 2, 11; 29:10; Daniyeli 9:2). Ibyo banditse bitanga ibihamya bifatika byemeza ko Yerusalemu yarimbuwe muri 607 M.Y. Nk’uko ibihamya twabonye bibigaragaza, hari n’ibihamya bimwe na bimwe bitari ibyo muri Bibiliya bishyigikira uwo mwaka.

Intiti nyinshi zagiye kenshi zishidikanya ku kuri kw’ibivugwa muri Bibiliya. Nyamara uko ibihamya byagiye bivumburwa, ni na ko byagiye bigaragara ko ibyo Bibiliya yavuze ari ukuri.f Abiringira Bibiliya bafite impamvu zifatika bashingiraho. Bashingira ku bintu byagiye bigaragaza ko Bibiliya ihuza n’ibivugwa mu mateka, igahuza na siyansi kandi ibyo yahanuye bikaba byarasohoye. Ibyo bihamya bituma bemera ko Bibiliya ari Ijambo ry’Imana ryahumetswe, nk’uko na yo ibyivugira (2 Timoteyo 3:16). Kuki wowe utakwigenzurira ibyo bihamya? Bishobora gutuma nawe ugera kuri uwo mwanzuro.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

a Hari uburyo butandukanye bwo kubara imyaka. Muri iyi ngingo, inyuguti M.Y. zisobanura “Mbere ya Yesu.”

b Reba ingingo ifite umutwe uvuga ngo “Ni ryari Yerusalemu ya kera yarimbuwe?—Impamvu kubimenya bifite akamaro—Icyo ibihamya bigaragaza,” yasohotse mu nomero y’iyi gazeti yo ku itariki ya 1 Ukwakira 2011.

c Icyitonderwa: Nta n’umwe mu ntiti zivugwa muri iyi ngingo wemera ko Yerusalemu yarimbuwe mu mwaka wa 607 M.Y.

d Ayo mezi y’inzibacyuho ntiyabarirwaga mu gihe uwo mwami mushya yari kumara ku ngoma. Ni amezi yabaga asigaye muri uwo mwaka, kugira ngo umwami mushya abone kwimikwa ku mugaragaro.

e Imyaka hafi ya yose bivugwa ko abami b’Abanyababuloni bamaze ku ngoma, hari utubumbano twa kera tuvuga iby’ubucuruzi tubihamya. Iyo uteranyije imyaka yose abo bami bamaze ku ngoma, ukabara usubira inyuma uhereye kuri Nabonide, umwami wa nyuma wategetse i Babuloni, usanga Yerusalemu yararimbuwe mu mwaka 587 M.Y. Icyakora ubwo buryo bwo kubara bwashoboka gusa ari uko buri mwami yaba yaragiye ahita asimburwa n’undi, hadaciyemo imyaka runaka nta mwami uriho.

f Niba ushaka ingero zifatika, reba igice cya 4 n’icya 5 cy’igitabo La Bible—Parole de Dieu ou des hommes? Cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.

[Agasanduku/​Imbonerahamwe yo ku ipaji ya 23]

(Niba wifuza kureba uko bimeze, reba mu Munara w’Umurinzi)

IBIBURA MU NYANDIKO ZIVUGA IBY’AMATEKA Y’ABANYABABULONI

Inyandiko zivuga iby’amateka y’Abanyababuloni zivuga ibyabaye mu myaka 33 gusa, mu myaka 88 abantu benshi batekereza ko ingoma y’Abanyababuloni yamaze.

UMWAKA IZO NYANDIKO ZITAVUGA

UMWAKA IZO NYANDIKO ZIVUGA

BM 21901

BM 21946

BM 35382

INGOMA Z’ABAMI B’ABANYABABULONI

ABAPERESI

Nabopolasari

Nebukadinezari wa II

Amel-Mardouk

Nabonide

Nériglissor

Labashi-Mardouk

BM 25127

BM 22047

BM 25124

[Aho amafoto yavuye]

BM 21901 and BM 35382: Photograph taken by courtesy of the British Museum; BM 21946: Copyright British Museum; BM 22047, 25124, 25127: © The Trustees of the British Museum

[Agasanduku/​Ifoto yo ku ipaji ya 24]

AKABUMBANO KARIHO INYANDIKO ZA KERA Z’ABAHANGA MU BUMENYI BW’IKIRERE (BM 32238)

Aka kabumbano kerekana igihe ubwirakabiri bwagiye bubera mu bihe bitandukanye. Icyakora, ibyanditse kuri aka kabumbano byose byanditswe ubwirakabiri bwa nyuma bwaramaze kuba, kandi ubwo bwirakabiri bwabaye hashize imyaka igera kuri 400 ubwirakabiri bwa mbere bubaye. Kubera ko uwabyanditse atiboneye ubwo bwirakabiri bwose, ashobora kuba yarakoze imibare akabara asubira inyuma kugira ngo ashobore kumenya igihe ubwirakabiri atabonye bwabereye. Gusa iyo mibare yakoze ntiyaba yiringirwa ku buryo yashingirwaho ikurikiranyabihe ry’amateka, keretse wenda habonetse ibindi bihamya byerekana ko iyo mibare ye ihuje n’ukuri.

[Aho ifoto yavuye]

© The Trustees of the British Museum

[Agasanduku/​Amafoto yo ku ipaji ya 26 n’iya 27]

NI IKI MU BY’UKURI CYANDITSE KURI AKA KABUMBANO (VAT 4956)?

Kuki bigibwaho impaka? Ku murongo wa 3 w’ako kabumbano, handitse ko mu “ijoro ryo ku ya 9” z’ukwezi kwa mbere (Nisanu/Nisani), “ukwezi kwari ku ntera y’umukono umwe imbere [y’inyenyeri yitwa] ß Virginis.” Icyakora mu wa 1915, Neugebauer na Weidner banditse ko mu mwaka wa 568 M.Y. (umwaka bari guheraho babara bakabona ko Yerusalemu yarimbuwe mu wa 587 M.Y.), “ukwezi kwari ku ntera y’umukono umwe imbere y’iyo nyenyeri ku itariki ya 8 Nisani, aho kuba ku ya 9 Nisani.” Ahubwo uwo mwanya ukwezi kwarimo icyo gihe, uhuza neza neza n’itariki ya 9 Nisani mu wa 588 M.Y., wabara uhereye kuri uwo mwaka ukagera mu mwaka wa 607 M.Y.

Ese hari ku itariki ya 9 cyangwa ni iya 8?

(1) Nk’uko bigaragazwa n’iyi foto, umubare 9 wanditse mu rurimi rw’Abakadi uragaragara neza.

(2) Igihe Neugebauer na Weidner bandukuraga ibyanditse kuri ako kabumbano babivana mu nyuguti z’Abakadi babyandika mu nyuguti dukoresha, umubare “9” bawusimbuje “8.”

(3) Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji ni byo byonyine byerekana ko mu mwandiko w’umwimerere hari handitse “9.”

(4) No mu mwandiko bahinduye mu kidage, banditsemo “8.”

(5) Mu mwaka wa 1988, Sachs na Hunger basohoye undi mwandiko uhuje n’umwimerere, handitsemo “9.”

(6) Ariko na bo mu mwandiko bahinduye mu cyongereza, bavuze ko abanditse itariki ya “9” byari “ukwibeshya bari kwandika iya 8.”

[Aho ifoto yavuye]

bpk/​Vorderasiatisches Museum, SMB/​Olaf M. Teßmer

[Agasanduku ko ku ipaji ya 28]

Ni ryari Yerusalemu ya kera yarimbuwe?​—Igice cya kabiri: Aho byavuye

1. Inyandiko zikoresha ibimenyetso bimeze nk’udusumari ni uburyo bwo kwandika bwakoreshwaga kera cyane. Umwanditsi yafataga ikaramu yabigenewe ifite umusyi usongoye, akagenda ashyira ibimenyetso bitandukanye bifite inguni ku kibumbano kitaruma.

2. Assyrian and Babylonian Chronicles, by A. K. Grayson, published 1975, 2000 reprint, page 8.

3. Ingoma y’abami b’Abanyababuloni yatangiye mu kinyejana cya 7 M.Y., igihe abami b’Abakaludaya batangira gutegeka Ubwami bw’i Babuloni. Umwami wa mbere ni Nabopolasari, se wa Nebukadinezari wa II. Iyo ngoma yarangiye igihe umwami wa nyuma Nabonide, yakurwaga ku ngoma na Kuro Umwami w’u Buperesi mu mwaka wa 539 M.Y.

4. Neo-Babylonian Business and Administrative Documents, by Ellen Whitley Moore, published 1935, page 33.

5. Archimedes, Volume 4, New Studies in the History and Philosophy of Science and Technology, “Observations and Predictions of Eclipse Times by Early Astronomers,” by John M. Steele, published 2000, page 36.

6. Amel-Marduk 562-560 B.C.—A Study Based on Cuneiform, Old Testament, Greek, Latin and Rabbinical Sources. With Plates, by Ronald H. Sack, published 1972, page 3.

7. Utu tubumbano twombi (BM 80920 na BM 58872) ni utwo mu kwezi kwa kane n’ukwa gatanu Evil-merodach agitangira gutegeka. Byanditswe na Sack mu gitabo yise Amel-Marduk 562-560 B.C.—A Study Based on Cuneiform, Old Testament, Greek, Latin and Rabbinical Sources. With Plates, pages 3, 90, 106.

8. Akabumbano (BM 55806) kari mu nzu ndangamurage yo mu Bwongereza kanditswe mu kwezi kwa cumi, mu mwaka wa 43.

9. Utu tubumbano twombi (BM 75106 na BM 61325) ni utwo mu kwezi kwa karindwi n’ukwa cumi k’umwaka batekereza ko ari uwa nyuma (uwa kabiri) Evil-merodach yamaze ku ngoma. Ariko nanone, akabumbano (BM 75489) ni ako mu kwezi kwa kabiri, umwami Nériglissor wamusimbuye ku ngoma agitangira gutegeka.—Catalogue of the Babylonian Tablets in the British Museum, Volume VIII, (Tablets From Sippar 3) by Erle Leichty, J. J. Finkelstein, and C.B.F. Walker, published 1988, pages 25, 35.

Catalogue of the Babylonian Tablets in the British Museum, Volume VII, (Tablets From Sippar 2) by Erle Leichty and A. K. Grayson, published 1987, page 36.

Neriglissar—King of Babylon, by Ronald H. Sack, published 1994, page 232. Ukwezi kuri ako kabumbano kwitwa Ajaru (ni ukwezi kwa kabiri).

10. Reka dufate urugero rwa Nériglissor. Inyandiko ya cyami yagize icyo imuvugaho yavuze ko yari “mwene Bêl-shum-ishkun, umwami w’i Babuloni.” Indi nyandiko yita Bêl-shum-ishkun “igikomangoma kizi ubwenge.” Ijambo ry’umwimerere rubû ryahinduwemo “igikomangoma,” ni izina ry’icyubahiro nanone risobanura “umwami, umutegetsi.” Biragaragara ko hari ibintu bidasobanutse neza hagati y’ingoma ya Nériglissor n’iy’uwamubanjirije Amel-Mardouk. Ese Bêl-shum-ishkun wiswe “umwami w’i Babuloni,” yaba yarategetse hagati y’ingoma z’abo bami bombi? Porofeseri R. P. Dougherty, yemera ko “nta wakwirengagiza igihamya kigaragaza ko Nériglissor akomoka ku wundi mwami.”—Nabonidus and Belshazzar—A Study of the Closing Events of the Neo-Babylonian Empire, by Raymond P. Dougherty, published 1929, page 61.

11. Astronomical Diaries and Related Texts From Babylonia, Volume V, edited by Hermann Hunger, published 2001, pages 2-3.

12. Journal of Cuneiform Studies, Volume 2, No. 4, 1948, “A Classification of the Babylonian Astronomical Tablets of the Seleucid Period,” by A. Sachs, pages 282-283.

13. Astronomical Diaries and Related Texts From Babylonia, Volume V, page 391.

14. Mesopotamian Planetary Astronomy-Astrology, by David Brown, published 2000, pages 164, 201-202.

15. Bibliotheca Orientalis, L N° 1/2, Januari-Maart, 1993, “The Astronomical Diaries as a Source for Achaemenid and Seleucid History,” by R. J. van der Spek, pages 94, 102.

16. Astronomical Diaries and Related Texts From Babylonia, Volume I, by Abraham J. Sachs, completed and edited by Hermann Hunger, published 1988, page 47.

17. Babylonian Eclipse Observations From 750 BC to 1 BC, by Peter J. Huber and Salvo De Meis, published 2004, page 186. Nk’uko byanditse kuri aka kabumbano (VAT 4956), ubwo bwirakabiri bwabaye ku munsi wa 15 w’ukwezi kwa gatatu kuri kalendari y’Abanyababuloni. Ibyo byumvikanisha ko ukwezi kwitwa Simanu kwari kumaze iminsi 15 gutangiye. Niba ubwo bwirakabiri bwarabaye ku itariki ya 15 Nyakanga 588 M.Y., dukurikije kalendari tugenderaho ya Jules, ubwo umunsi wa mbere w’ukwezi kwa Simanu waba ari tariki ya 30 Kamena/1 Nyakanga, 588 M.Y. Bityo rero, ukwezi kwa mbere (Nisanu) kuri kalendari y’Abanyababuloni kwaba kwaratangiye mu mezi abiri yari ashize, ku ya 2/3 Gicurasi, ari na bwo bari batangiye umwaka mushya. Nubwo ubusanzwe umwaka ubwo bwirakabiri bwabayemo wari kuba waratangiye ku ya 3/4 Mata, ku murongo wa 6 w’ako kabumbano (VAT 4956) havuga ko hari ukundi kwezi kongeweho nyuma y’ukwezi kwa cumi n’abiri (Addaru) k’umwaka wari wabanje. (Ako kabumbano kanditseho ngo “umunsi wa 8 w’ukwezi kwa XII2.”) Ibyo rero byatumye umwaka mushya udatangira ku itariki ya 2/3 Gicurasi. Ni yo mpamvu itariki ubwo bwirakabiri bwabereyeho mu mwaka wa 588 M.Y., ihuza n’ibyanditse kuri ako kabumbano.

18. Paul V. Neugebauer na Ernst F. Weidner banditse igitabo gikubiyemo raporo y’ibyaganiriwe n’abahanga mu bya siyansi b’i Leipzig, mu Budage, (Berichte über die Verhandlungen der Königl. Sächsischen Gesellschaft der Wissenschaften zu Leipzig); Volume 67; May 1, 1915. Muri icyo gitabo, harimo ingingo yavugaga ibirebana n’umwanya imibumbe n’inyenyeri byo mu kirere byari birimo mu mwaka wa 37 w’ingoma ya Nebukadinezari wa II (Ein astronomischer Beobachtungstext aus dem 37. Jahre Nebukadnezars II). Ku ipaji ya 67-76, havugwamo incuro 13 bagiye bitegereza umwanya ukwezi kurimo bawugereranyije n’uwo indi nyenyeri cyangwa amatsinda y’inyenyeri yarimo. Nanone havugwamo incuro 15 bagiye bitegereza umwanya indi mibumbe yarimo uwugereranyije n’umwanya inyenyeri cyangwa amatsinda y’inyenyeri arimo (Ipaji ya 72-76). Nubwo ikimenyetso kiranga ukwezi kuri ako kabumbano kigaragara neza ku buryo nta wacyibeshyaho, bimwe mu bimenyetso biranga amazina y’imibumbe n’umwanya yabaga irimo, ntibigaragara neza (Mesopotamian Planetary Astronomy—Astrology, by David Brown, published 2000, pages 53-57). Kubera iyo mpamvu, umwanya iyo mibumbe irimo uvugwaho byinshi kandi abahanga babisobanura mu buryo butandukanye. Kubera ko kumenya umwanya ukwezi kurimo byoroshye, kumenya umwanya indi mibumbe n’inyenyeri bivugwa kuri ako kabumbano birimo (VAT 4956) na byo ntibigoye. Umuntu ashobora no kumenya neza itariki iyo mibumbe n’izo nyenyeri byari biri muri iyo myanya.

18a. Ibyo bihe bagenzuye ni amasaha aba ari hagati y’igihe izuba rirengera n’igihe ukwezi kurengera ku munsi wa mbere w’ukwezi, ndetse no mu yindi minsi ibiri yo muri uko kwezi. Intiti zagiye zihuza ibyo bihe n’iminsi runaka yo kuri kalendari. (“The Earliest Datable Observation of the Aurora Borealis,” by F. R. Stephenson and David M. Willis, in Under One Sky—Astronomy and Mathematics in the Ancient Near East, edited by John M. Steele and Annette Imhausen, published 2002, pages 420-428). Kugira ngo abo bahanga ba kera bashobore kubara icyo gihe, byabasabaga kuba bafite igikoresho twagereranya n’isaha. Icyakora ibyo bikoresho byarakemangwaga. (Archimedes, Volume 4, New Studies in the History and Philosophy of Science and Technology, “Observations and Predictions of Eclipse Times by Early Astronomers,” by John M. Steele, published 2000, pages 65-66). Ariko nanone, kubara bakamenya umwanya ukwezi kwabaga kurimo uwugereranyije n’indi mibumbe yo mu kirere, byo byabaga bikoranywe ubuhanga kandi byizewe.

19. Iryo suzuma ryakozwe hifashishijwe porogaramu ya orudinateri yitwa TheSky6™, ikoreshwa n’abahanga mu bumenyi bw’ikirere. Kugira ngo banoze neza iryo suzuma, bifashishije iyindi porogaramu ya orudinateri itanga amakuru menshi yitwa Cartes du Ciel/Sky Charts (CDC), bifashisha n’indi porogaramu bahawe n’ikigo cyo muri Amerika cyitwa U.S. Naval Observatory, ibafasha kumenya amatariki ibintu byabereyeho. Kubera ko imyanya iyo mibumbe yabaga irimo ivugwaho byinshi kandi abahanga bakaba babisobanura mu buryo butandukanye, iyo myanya ntiyigeze yifashishwa muri iryo genzura ryakozwe kugira ngo bamenye umwaka ibivugwa kuri aka kabumbano byabereyeho.

20. Berichte über die Verhandlungen der Königl. Sächsischen Gesellschaft der Wissenschaften zu Leipzig (Reports Regarding the Discussions of the Royal Saxonian Society of Sciences at Leipzig); Volume 67; May 1, 1915; “Ein astronomischer Beobachtungstext aus dem 37. Jahre Nebukadnezars II (-567/66)” (An Astronomical Observer’s Text of the 37th Year Nebuchadnezzar II), by Paul V. Neugebauer and Ernst F. Weidner, page 41.

21. Ku murongo wa gatatu w’aka kabumbano (VAT 4956) handitse ngo: “ukwezi kwari ku ntera y’umukono 1 [cyangwa dogere 2] imbere [y’inyenyeri yitwa] ß Virginis.” Rya suzuma ryakozwe hifashishijwe orudinateri ryagaragaje ko ku itariki ya 9 Nisanu, ukwezi kwari kuri dogere 2 n’iminota 4 (2°04’) imbere y’inyenyeri yitwa ß Virginis, kukaba no kuri dogere 0 (0°) munsi y’iyo nyenyeri. Basanze bihura neza neza.

[Imbonerahamwe yo ku ipaji ya 25]

(Niba wifuza kureba uko bimeze, reba mu Munara w’Umurinzi)

AKABUMBANO (VAT 4956) KEREKANA UMWAKA YERUSALEMU YARIMBUWEMO: ESE NI MU WA 587 M.Y. CYANGWA NI MU WA 607 M.Y.?

◼ Ako kabumbano kerekana umwanya ukwezi n’indi mibumbe byarimo mu mwaka wa 37 w’ingoma ya Nebukadinezari wa II.

◼ Nebukadinezari wa II yarimbuye Yerusalemu mu mwaka wa 18 w’ingoma ye.—Yeremiya 32:1.

Niba mu mwaka wa 37 w’ingoma ya Nebukadinezari wa II hari mu mwaka wa 568 M.Y., ubwo Yerusalemu yaba yararimbuwe mu mwaka wa 587 M.Y

610 M.Y.

600

590

580

570

560

Niba mu mwaka wa 37 w’ingoma ye hari mu mwaka wa 588 M.Y., ubwo Yerusalemu yaba yararimbuwe mu wa 607 M.Y., umwaka uhuje n’ikurikiranyabihe rya Bibiliya

◼ Ako kabumbano (VAT 4956) gatanga ibihamya byinshi byerekeza ku mwaka wa 607 M.Y.

[Aho ifoto yo ku ipaji ya 22 yavuye]

Photograph taken by courtesy of the British Museum

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze