Nifuzaga kuba nk’umukobwa wa Yefuta
Byavuzwe na Joanna Soans
Nkiri umwangavu, mu mutima wanjye nifuzaga kuba nk’umukobwa wa Yefuta. Reka nsobanure icyo cyifuzo nari mfite n’uko naje kukigeraho.
MU MWAKA wa 1956, nagiye mu ikoraniro ry’Abahamya ba Yehova ryabereye i Bombay (ubu hitwa Mumbai) mu Buhindi kandi ryahinduye imibereho yanjye. Nafashijwe cyane n’ikiganiro cyatanzwemo cyavugaga iby’umukobwa wa Yefuta.
Nk’uko ushobora kuba warabisomye muri Bibiliya, igihe umukobwa wa Yefuta yari akiri umwangavu, yemeye kutazashaka. Ibyo byatumye se ahigura umuhigo yari yahize. Imyaka yose yari isigaye, uwo mukobwa yayimaze ari umuseribateri, akorera Yehova mu nzu ye cyangwa mu ihema ry’ibonaniro.—Abacamanza 11:28-40.
Nanjye numvaga rwose nifuza kumera nka we. Ariko naje guhura n’ikibazo kitoroshye, kuko gukomeza kuba umuseribateri bitari bihuje n’umuco wo mu Buhindi icyo gihe.
Umuryango nakuriyemo
Ndi uwa gatanu mu bana batandatu Benjamin na Marcelina Soans babyaye. Navukiye mu mugi wa Udipi, uri ku nkombe y’uburengerazuba bw’u Buhindi. Ururimi kavukire rwacu rwitwa Tulu, rukaba ruvugwa n’abantu bagera kuri miriyoni ebyiri. Icyakora kimwe n’abandi batuye mu mugi wa Udipi, twize mu rurimi rwa Kannada.
Muri ako gace, kubyara abana no kubarera ni ibintu bihabwa agaciro. Kuva namenya ubwenge, mu rurimi rwa Tulu sinigeze numva ijambo “umuseribateri,” “kugira irungu” cyangwa “gukumbura iwanyu.” Ni nk’aho ibyo bintu bitabaho. Urugero nko mu muryango wacu, twabanaga na ba nyogokuru na ba sogokuru, ba marume babiri, masenge n’umugabo we n’abana babo bane, ba mama wacu babiri n’abana babo umunani.
Mu muco wacu, abana bitirirwa umuryango umugore akomokamo. Igisekuru cy’umwana kibarwa bahereye kuri nyina, kandi mu gutanga umurage, abakobwa ni bo bahabwa umugabane munini. Mu duce tumwe na tumwe tw’abantu bavuga ururimi rwa Tulu, iyo umukobwa amaze gushaka akomeza kubana na nyina, umugabo akahamusanga.
Kubera ko umuryango wacu witwaga ko ari Abakristo, hari ibyo wari utandukaniyeho n’indi. Buri mugoroba, sogokuru ubyara papa, yahurizaga hamwe umuryango wose, agasenga akanasoma Bibiliya mu ijwi riranguruye mu rurimi rwa Tulu. Igihe cyose yabaga arambuye Bibiliya ye yari yarashaje cyane ngo adusomere, wabonaga ayifata nk’ikintu cy’agaciro kenshi. Byabaga bishimishije rwose! Nagize amatsiko yo gusobanukirwa amagambo yo muri Zaburi ya 23:1 agira ati “Yehova ni Umwungeri wanjye, nta cyo nzabura.” Naribajije nti ‘uyu Yehova ni nde, kandi se kuki yitwa umwungeri?’
Nagize ntya mba ndahumutse
Ubukene bwakurikiye Intambara ya Kabiri y’Isi bwatumye twimukira i Bombay ku birometero 900, uvuye aho twahoze. Mu mwaka wa 1945, Abahamya ba Yehova babiri basuye papa bamuha agatabo gashingiye kuri Bibiliya. Papa yagasomye nk’uko ubutaka bunywa amazi y’imvura, kandi ibyo yasomyemo atangira kubigeza ku bandi bantu bavuga ururimi rwa Kannada. Ahagana mu ntangiriro z’imyaka ya za 50, itsinda rito ryarakuze rivamo itorero rya mbere ry’i Bombay rikoresha ururimi rwa Kannada.
Papa na mama badutoje kwiyigisha Bibiliya no kugira ubuhanga bwo kuyigisha. Buri munsi, bashakaga akanya tugasengera hamwe kandi tukigira hamwe Bibiliya (Gutegeka kwa Kabiri 6:6, 7; 2 Timoteyo 3:14-16). Umunsi umwe ubwo nasomaga Bibiliya, nabaye nk’uhumutse. Icyo gihe, nasobanukiwe ko Yehova agereranywa n’umwungeri kubera ko ayobora abamusenga, akabagaburira kandi akabarinda.—Zaburi 23:1-6; 83:18.
Yehova yamfashe ukuboko
Nabatijwe nyuma gato y’ikoraniro ritazibagirana ryabereye i Bombay mu mwaka wa 1956. Hashize amezi atandatu, nakurikije urugero rwa musaza wanjye mukuru witwa Prabhakar, maze nishyiriraho intego yo kumara igihe kinini mu murimo wo kubwiriza. Nubwo nifuzaga cyane kugeza ku bandi ukuri ko muri Bibiliya, nagerageje kubwiriza ariko no kubumbura umunwa bikananira. Navugaga ndedemanga mfite ubwoba bwinshi. Navugiye mu mutima mbabaye nti ‘Yehova ni wowe wenyine wamfasha gukora uyu murimo.’
Yehova yamfashije binyuze kuri Homer na Ruth McKay bo muri Kanada, bari abamisiyonari bize ishuri ry’Abahamya ba Yehova ritoza abamisiyonari mu mwaka wa 1947, iryo shuri rikaba ribera i New York, muri Amerika. Ni nk’aho bamfashe akaboko, bakamfasha mu ntego nari narishyiriyeho yo kubwiriza. Buri gihe Ruth yantozaga uko ndi bubwirize ku nzu n’inzu. Yabaga azi icyo yakora mu gihe ngize ubwoba. Iyo yabonaga ntitira kubera ubwoba, yamfataga akaboko akambwira ati “humura ncuti, reka tugerageze no kubwiriza urundi rugo.” Ijwi rye ryarampumurizaga cyane.
Umunsi umwe, namenye ko Elizabeth Chakranarayan, umubwiriza ukuze kandi w’inararibonye mu kwigisha Bibiliya, ari we twari kujya tujyana kubwiriza. Nkibyumva naravuze nti “nzashobora nte kubana na we ko anduta cyane mu myaka?” Ariko, naje gusanga burya ari we muntu nari nkeneye.
“Mu by’ukuri ntituri twenyine”
Ahantu ha mbere twoherejwe kubwiriza, ni mu mugi uzwi cyane wa Aurangabad, ku birometero 400 mu burasirazuba bwa Bombay. Ntitwatinze kubona ko jye na we, ari twe Bahamya bonyine bari muri uwo mugi wari utuwe n’abaturage bagera hafi kuri miriyoni. Byongeye kandi, twagombaga kwiga ururimi rwa Marathi, ruvugwa n’abantu benshi muri uwo mugi.
Rimwe na rimwe, numvaga irungu rinyishe, nkarira mpigima nk’umugore utakigira akana. Ariko Elizabeth yarampumurizaga, akambwira mu ijwi rya kibyeyi ati “rimwe na rimwe dushobora kumva turi twenyine, ariko mu by’ukuri ntituri twenyine. Nubwo wumva ko uri kure y’incuti n’umuryango wawe, Yehova we aguhora hafi. Mugire incuti, maze urebe ko uzongera kugira irungu.” Kugeza uyu munsi, inama yangiriye yaramfashije cyane.
Iyo twabaga dusigaranye udufaranga duke tw’itike, twakoraga urugendo rw’ibirometero bigera kuri 20 buri munsi n’amaguru, tugenda mu ivumbi, mu byondo, hashyushye cyane cyangwa hakonje cyane. Mu cyi ubushyuhe bwageraga kuri dogere 40. Mu gihe cy’itumba bwo, hari uduce twamaraga amezi n’amezi twuzuye ibyondo. Icyakora, twaje kubona ko imico y’abantu baho ari yo yatubereye ikigeragezo kurusha imihindagurikire y’ikirere.
Nta mugore wavuganaga n’umugabo ku mugaragaro keretse bafitanye isano, kandi ni gake cyane umugore yabaga yakwigisha umugabo. Ibyo byatumaga abantu badukoba kandi bakadutuka. Mu mezi atandatu ya mbere twahamaze, jye na mugenzi wanjye ni twe twenyine twabaga turi mu materaniro yabaga buri cyumweru yo kwiga Bibiliya. Uko igihe cyagiye gihita, abantu bashimishijwe n’ubutumwa batangiye kugenda baza. Mu gihe gito, twari tumaze kuba itsinda rito. Hari n’abatangiye kujya badufasha kubwiriza.
“Komeza wongere ubuhanga bwawe”
Hashize hafi imyaka ibiri n’igice, twoherejwe kubwiriza i Bombay. Elizabeth yakomeje umurimo wo kubwiriza, biba ngombwa ko jye njya gufasha papa, kuko ari we wenyine wahinduraga ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya mu rurimi rwa Kannada. Kubera ko yari afite inshingano nyinshi mu itorero, yashimishijwe cyane no kuba nari nje kumufasha.
Mu mwaka wa 1966, ababyeyi banjye biyemeje gusubira hamwe twahoze dutuye mu mugi wa Udipi. Igihe papa yavaga i Bombay, yasize ambwiye ati “mwana wa, komeza wongere ubuhanga bwawe. Jya uhindura umwandiko mu buryo bwumvikana kandi busobanutse. Ntugakabye kwiyizera, uzakomeze kwiyoroshya. Ujye wishingikiriza kuri Yehova.” Iyo ni yo nama ya nyuma yangiriye, kuko yapfuye hashize igihe gito ageze mu mugi wa Udipi. Ibyo yambwiye ndacyabikora mu murimo nkora w’ubuhinduzi.
“Ese ntiwifuza gushinga umuryango nk’abandi?”
Mu mico y’Abahindi, ababyeyi batuma abana babo bashaka bakiri bato kandi bakabashishikariza kubyara. Iyo ni yo mpamvu abantu bambazaga kenshi bati “ese ntiwifuza gushinga umuryango nk’abandi? Ubwo se numara gusaza ni nde uzakwitaho? Ubwo se ntuzicwa n’irungu?”
Hari igihe najyaga numva ndemerewe n’ayo magambo nahoraga mbwirwa. Nubwo nifataga iyo nabaga ndi mu bandi, iyo nabaga ndi jyenyine nasukaga imbere ya Yehova ibindi ku mutima byose. Nahumurijwe no kumenya ko Yehova we abona ko nta cyo mbuze, nubwo ntashatse. Kugira ngo nkomeze gukorera Yehova ari na ko nirinda ibirangaza, ntekereza urugero rw’umukobwa wa Yefuta n’urwa Yesu. Bombi ntibigeze bashaka kandi bakomeje guhugira mu murimo wo gukora ibyo Imana ishaka.—Yohana 4:34.
Impano Yehova yampaye
Jye na Elizabeth twamaze imyaka igera kuri 50 turi incuti magara. Yapfuye mu mwaka wa 2005, afite imyaka 98. Kubera ko atari agishobora gusoma Bibiliya bitewe n’ubuhumyi, yamaraga igihe kinini ku munsi asenga aganira n’Imana. Hari igihe yabaga ari mu cyumba cye nkagira ngo hari umuntu barimo baganira ku ngingo yo muri Bibiliya, nyamara nza kumenya ko aba aganira na Yehova. Mu mibereho ye yumvaga ko Yehova ariho koko, nk’aho bari kumwe. Niboneye ko iryo ari ryo banga ryamfashije gukomeza gukorera Yehova, nk’uko umukobwa wa Yefuta yabigenje. Nshimira cyane Yehova kuba yarampaye Umukristokazi ukuze, akantoza kandi akankomeza mu gihe cy’amabyiruka no mu bibazo bikomeye nanyuzemo.—Umubwiriza 4:9, 10.
Nabonye imigisha myinshi nkesha kuba narakoreye Yehova nk’uko umukobwa wa Yefuta yabigenje. Gukomeza kuba umuseribateri no gukurikiza inama zo muri Bibiliya, byatumye ngira ubuzima bushimishije bwuzuye imigisha, ari na ko nkomeza ‘gukorera Umwami buri gihe ntafite ibindangaza.’—1 Abakorinto 7:35.
[Ifoto yo ku ipaji ya 28]
Papa atanga disikuru mu mugi wa Bombay mu myaka ya za 50
[Ifoto yo ku ipaji ya 28]
Ndi kumwe na Elizabeth mbere gato y’uko apfa
[Ifoto yo ku ipaji ya 29]
Dutangaza disikuru ishingiye kuri Bibiliya i Bombay, mu wa 1960
[Ifoto yo ku ipaji ya 29]
Jye n’abo dukorana mu biro by’ubuhinduzi