ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w11 15/12 pp. 27-30
  • Uburwayi ntibukakubuze kugira ibyishimo

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Uburwayi ntibukakubuze kugira ibyishimo
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Jya wemera imimerere urimo
  • Uko Yehova afasha
  • Yabwiye abanyeshuri bigana ibyo yizera
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2004
  • Kuki ndwaye bigeze aha?
    Ibibazo urubyiruko rwibaza n’ibisubizo byabyo, Umubumbe wa 2
  • Ese Bibiliya yadufasha guhangana n’indwara idakira?
    Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
  • Yehova azaguha imbaraga
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2021
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
w11 15/12 pp. 27-30

Uburwayi ntibukakubuze kugira ibyishimo

TEKEREZA igihe waba ubyutse mu gitondo ugahita wifuza ko uwo munsi urangira. Nanone ugiye kwirirwa ubabara cyangwa ufite intimba. Ushobora no kumva umeze nka Yobu, wavuze ati “kuri jyewe gupfa nkavaho byandutira iyi mibabaro yose” (Yobu 7:15, Bibiliya Ntagatifu). Byagenda bite se iyo mimerere ikomeje, ndetse ikamara imyaka myinshi?

Uko ni ko byagendekeye Mefibosheti, umuhungu wa Yonatani, incuti y’Umwami Dawidi. Igihe Mefibosheti yari afite imyaka itanu “yikubise hasi aramugara” (2 Sam 4:4). Intimba yagize igihe bamubeshyeraga ko yagambaniye umwami maze bakamunyaga ibye byose, ishobora kuba yarongereye ububabare yaterwaga n’ubumuga yari afite. Icyakora, yakomeje rwose kuba intangarugero mu birebana no kwihanganira ubumuga, kubeshyerwa no gutenguhwa, ntiyemera ko bimubuza kugira ibyishimo.—2 Sam 9:6-10; 16:1-4; 19:24-30.

Intumwa Pawulo na we yabaye intangarugero. Yanditse ibihereranye n’“ihwa ryo mu mubiri” yagombaga kwihanganira (2 Kor 12:7). Iryo hwa yavuze rishobora kuba ari ubumuga yari amaranye igihe, cyangwa abantu batemeraga ko yari intumwa. Uko byaba biri kose, icyo kibazo cyamaze igihe, kandi yagombaga guhangana n’ububabare cyangwa intimba cyamuteraga.—2 Kor 12:9, 10.

Muri iki gihe, hari abagaragu b’Imana bafite uburwayi bwababayeho akarande, cyangwa bagahora bahangayitse. Magdalena afite imyaka 18 bamusanganye indwara ituma abasirikare barinda umubiri bawangiza aho kuwurinda. Yaravuze ati “nagize ubwoba cyane. Uko igihe cyahitaga narushijeho kuremba bitewe n’ibibazo nari mfite mu rwungano ngogozi, ibisebe byo mu kanwa n’uburwayi bwafashe imvubura zo mu muhogo.” Izabela we afite uburwayi butagaragara inyuma. Yaravuze ati “narwaye indwara yo kwiheba kuva nkiri muto. Bituma mporana ikintu cy’icyoba, guhumeka bikangora kandi nkarwara igifu. Muri rusange mpora nanegekaye.”

Jya wemera imimerere urimo

Uburwayi n’ubumuga bishobora kuguhungabanya. Mu gihe bibaye, ibyiza ni ukwicara ugasuzuma imimerere urimo utibereye. Kwemera ko ubushobozi bwawe bufite aho bugarukira bishobora kutakorohera. Magdalena yaravuze ati “uburwayi bwanjye bugenda burushaho gukomera. Hari igihe numva nta ntege ku buryo nanirwa no kuva mu buriri. Kutamenya uko ndi bube meze bituma ntashobora kugira icyo nteganya gukora. Ikimbabaza cyane kurushaho ni uko ntagishobora gukora byinshi mu murimo wa Yehova.”

Zbigniew yaravuze ati “uko imyaka igenda ihita, indwara ya rubagimpande igenda imaramo imbaraga, ikagenda yangiza ingingo zanjye. Rimwe na rimwe, iyo ndibwa cyane sinshobora no kugira akantu koroheje nkora. Bituma numva nihebye.”

Mu myaka ishize, abaganga basanze Barbara afite ikibyimba mu bwonko cyagendaga gikura. Yaravuze ati “umubiri wanjye wagize ihinduka mu buryo butunguranye. Numva nta mbaraga kandi nta byishimo, nkunda kurwara umutwe kandi sinshobora kwerekeza ibitekerezo ku kintu umwanya munini. Kubera ko hari ibintu byinshi ntagishobora gukora, narongeye nsuzuma uburyo bwanjye bwo kubaho.”

Abo bose ni abagaragu ba Yehova bamwiyeguriye. Babona ko gukora ibyo ashaka ari byo bigomba kuza mu mwanya wa mbere. Biringira Imana byimazeyo kandi irabafasha.—Imig 3:5, 6.

Uko Yehova afasha

Twagombye kwirinda gutekereza ko imibabaro dufite ari ikimenyetso kigaragaza ko Imana itatwemera (Amag 3:33). Tekereza ibintu byabaye kuri Yobu nubwo yari ‘inyangamugayo n’umukiranutsi’ (Yobu 1:8). Nta muntu Imana igerageresha ibibi (Yak 1:13). Uburwayi bwose, hakubiyemo no kwiheba, ni umurage mubi twahawe n’ababyeyi bacu ba mbere, ari bo Adamu na Eva.—Rom 5:12.

Icyakora, Yehova na Yesu ntibazigera batererana abakiranutsi (Zab 34:15). Mu gihe dufite ibibazo ni bwo cyane cyane tubona ko Imana ‘ari ubuhungiro bwacu n’igihome cyacu’ (Zab 91:2). None se, mu gihe uhanganye n’ibibazo bisa n’aho bidashobora gukemuka, ni iki cyagufasha gukomeza kugira ibyishimo?

Isengesho: kimwe n’abagaragu b’Imana ba kera, nawe ushobora kwikoreza Data wo mu ijuru umutwaro wawe mu isengesho (Zab 55:22). Nubigenza utyo, uzagira “amahoro y’Imana asumba cyane ibitekerezo byose.” Ayo mahoro yo mu mutima ‘azarinda umutima wawe n’ubushobozi bwawe bwo kwiyumvisha ibintu’ (Fili 4:6, 7). Magdalena yishingikiriza ku Mana binyuze ku isengesho bigatuma ashobora kwihanganira uburwayi bwamunegekaje. Yaravuze ati “gusuka imbere ya Yehova ibindi mu mutima birampumuriza kandi bigatuma nongera kugira ibyishimo. Ubu mu by’ukuri nsobanukiwe icyo kwishingikiriza ku Mana buri gihe bisobanura.”—2 Kor 1:3, 4.

Yehova ashobora gusubiza amasengesho yawe aguha imbaraga binyuze ku mwuka wera, Ijambo rye n’Abakristo bagenzi bawe. Ntiwagombye kwitega ko Imana igukuriraho uburwayi ufite mu buryo bw’igitangaza. Icyakora, ushobora kwiringira ko izaguha ubwenge n’imbaraga ukeneye kugira ngo uhangane na buri kibazo ufite (Imig 2:7). Ishobora kugukomeza, iguha “imbaraga zirenze izisanzwe.”—2 Kor 4:7.

Umuryango: urukundo n’impuhwe birangwa mu muryango bishobora kugufasha kwihanganira uburwayi. Jya uzirikana ariko ko abagize umuryango wawe na bo bumva bababaye. Bashobora kumva bihebye nkawe. Icyakora barihangana bagakomeza kukuba hafi, ndetse no mu bihe bigoye cyane. Gusengera hamwe na bo bizatuma ukomeza gutuza.—Imig 14:30.

Barbara yavuze iby’umukobwa we n’abandi Bakristokazi bakiri bato mu itorero agira ati “baranshyigikira mu murimo wo kubwiriza. Ishyaka bagira ringarurira ubuyanja.” Zbigniew yishimira cyane ko umugore we amufasha. Yaravuze ati “akora imirimo yo mu rugo hafi ya yose. Arananyambika, kandi incuro nyinshi antwaza isakoshi tugiye mu materaniro no mu murimo wo kubwiriza.”

Abo duhuje ukwizera: iyo turi kumwe n’abo duhuje ukwizera, twumva biduteye inkunga kandi duhumurijwe. Ariko se byagenda bite niba uburwayi bukubuza kujya mu materaniro? Magdalena yagize ati “itorero rikoresha ibyuma bifata amajwi rikamfatira ibiganiro byatanzwe mu materaniro kugira ngo nanjye nshobore kungukirwa. Akenshi bagenzi banjye duhuje ukwizera barampamagara bakambaza icyo nifuza ko bamfasha. Bananyandikira amabaruwa antera inkunga. Gutekereza ko banzirikana kandi ko bampangayikira bimfasha kwihangana.”

Izabela urwaye indwara yo kwiheba yaravuze ati “mu itorero mfitemo abo nakwita ba data na ba mama, bantega amatwi kandi bakagerageza kunyumva. Itorero ni ryo muryango wanjye; ni ryo mboneramo amahoro n’ibyishimo.”

Biba byiza iyo abantu bafite ibibazo by’uburwayi birinze ‘kwitarura abandi,’ ahubwo bagaha agaciro imishyikirano bafitanye n’abagize itorero (Imig 18:1). Ibyo bituma babera abandi isoko y’inkunga. Ushobora kudahita wereka abavandimwe na bashiki bacu ko hari ibyo ukeneye, ariko abo muhuje ukwizera barishima iyo utagize icyo ubakinga. Bizabaha uburyo bwo kukugaragariza “urukundo ruzira uburyarya” ruranga abavandimwe (1 Pet 1:22). Kuki utababwira ko ukeneye abakujyana ku materaniro, abo mujyana kubwiriza, cyangwa ukagira uwo ubwira ko wifuza ko muganira muri mwenyine? Birumvikana ko tutagombye kugondoza abavandimwe, ahubwo twagombye kubashimira ubufasha baduha.

Jya urangwa n’icyizere: akenshi gukomeza kurangwa n’ibyishimo kandi ufite uburwayi bwakubayeho akarande, biterwa nawe ubwawe. Kutarangwa n’icyizere no kwiheba bishobora gutuma utekereza nabi. Bibiliya igira iti “umutima ukomeye utuma umuntu ashobora kwihanganira indwara ye, ariko umutima wihebye ni nde wawihanganira?”—Imig 18:14.

Magdalena yaravuze ati “nshyiraho imihati kugira ngo niyibagize ibibazo mfite. Ngerageza gukora ibituma ngira ibyishimo mu gihe numva meze neza. Gusoma inkuru z’abantu bakomeje kuba indahemuka nubwo bari bafite uburwayi bwababayeho akarande, bintera inkunga cyane.” Izabela aterwa inkunga no kuba azi ko Yehova amukunda kandi ko amuha agaciro. Yaravuze ati “nzi ko Yehova aha agaciro umurimo mukorera, kandi ubuzima bwanjye bufite intego. Mfite n’ibyiringiro bihebuje by’igihe kizaza.”

Zbigniew yaravuze ati “uburwayi bwanjye bunyigisha kwicisha bugufi no kumvira. Bunyigisha kugira ubushishozi, gushyira mu gaciro no kubabarira mbikuye ku mutima. Nize kwirengagiza imibabaro yanjye ngakorera Yehova. Mu by’ukuri, bituma nkomeza kugira amajyambere yo mu buryo bw’umwuka.”

Jya uzirikana ko Yehova abona ukwihangana kwawe. Yumva imibabaro yawe kandi akwitaho. Ntazigera ‘yibagirwa imirimo yawe n’urukundo wagaragaje ko ukunze izina rye’ (Heb 6:10). Jya uhora uzirikana icyo asezeranya abantu bose bamutinya, agira ati “sinzagusiga rwose kandi sinzagutererana.”—Heb 13:5.

Mu gihe wumva wacitse intege, ujye utekereza ku byiringiro bihebuje byo kuba mu isi nshya. Vuba aha uzibonera imigisha Ubwami bw’Imana buzazana ku isi.

[Agasanduku/​Amafoto yo ku ipaji ya 28]

Bakomeza kubwiriza nubwo bafite uburwayi bwababayeho akarande

“Kubera ko ntagishobora kugenda jyenyine, njyana kubwiriza n’umugore wanjye cyangwa bamwe mu bavandimwe na bashiki bacu. Mfata mu mutwe uburyo bwo gutangiza ibiganiro n’imirongo yo muri Bibiliya.”—Jerzy, ufite ikibazo cyo kutabona neza.

“Uretse kubwiriza kuri telefoni, nandika amabaruwa, kandi nkunda kwandikirana n’abantu bashimishijwe. Iyo ndi mu bitaro, buri gihe nshyira Bibiliya n’ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya iruhande rw’igitanda cyanjye. Ibyo byagiye bituma ngirana n’abantu benshi ibiganiro bishishikaje.”—Magdalena, basanganye indwara ituma abasirikare barinda umubiri bawangiza aho kuwurinda.

“Nkunda kubwiriza ku nzu n’inzu, ariko iyo ntabishoboye mbwiriza nkoresheje telefoni.”—Izabela, urwaye indwara yo kwiheba.

“Nkunda gusubira gusura abantu bashimishijwe no kujyana n’abandi bagiye kwigisha abantu Bibiliya. Iyo meze neza nkunda kubwiriza ku nzu n’inzu.”—Barbara, ufite ikibyimba mu bwonko.

“Ngendana isakoshi itaremereye irimo amagazeti. Igihe cyose numva ntababara mu ngingo nkomeza kubwiriza.”—Zbigniew, urwaye rubagimpande.

[Ifoto yo ku ipaji ya 30]

Abato n’abakuru bashobora gutera abandi inkunga

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze