ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w12 1/5 pp. 10-11
  • Uko waba Umukristo nyawe n’umuturage mwiza

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Uko waba Umukristo nyawe n’umuturage mwiza
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2012
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Guhindura imitima y’abantu no kuborohereza imibabaro
  • Ni abaturage beza
  • Bibiliya ibivugaho iki?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti y’abantu bose)—2017
  • Ikibazo cya 3: Kuki Imana yemera ko ngerwaho n’imibabaro?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2012
  • Mujye mwitwara nk’uko bikwiriye abayoboke b’Ubwami
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2012
  • Ihumure ku bababara
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2003
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2012
w12 1/5 pp. 10-11

Uko waba Umukristo nyawe n’umuturage mwiza

NI IBIHE bintu bibiri byaranze umurimo wa Yesu? Icya mbere, ni uko yaharaniraga guhindura imitima y’abantu, aho guhindura inzego za politiki. Urugero, zirikana icyo Yesu yibanzeho mu Kibwiriza cye cyo ku Musozi. Mbere gato y’uko agaragaza akamaro ko kuba umunyu w’isi n’umucyo wayo, yabwiye abari bamuteze amatwi ko abagira ibyishimo nyakuri ari “abazi ko bakeneye ibintu byo mu buryo bw’umwuka.” Yunzemo ati “hahirwa abitonda, . . . abafite umutima uboneye, . . . [n’]abaharanira amahoro” (Matayo 5:1-11). Yesu yafashije abigishwa be kumenya akamaro ko kwikosora bagahuza imitekerereze yabo n’amahame y’Imana agenga icyiza n’ikibi. Nanone yaberetse akamaro ko gukorera Imana n’umutima wabo wose.

Icya kabiri, ni uko iyo Yesu yabonaga abantu bababara, yabagiriraga impuhwe akaborohereza imibabaro babaga bafite. Icyakora, ntiyari agamije kuvanaho imibabaro yose (Matayo 20:30-34). Yakijije abarwayi, ariko indwara ziracyariho (Luka 6:17-19). Yahumurije abakandamizwaga, ariko akarengane karacyariho. Yagaburiye abashonje, ariko inzara iracyaca ibintu.​—Mariko 6:41-44.

Guhindura imitima y’abantu no kuborohereza imibabaro

Kuki Yesu yibandaga ku birebana no guhindura imitima y’abantu no kuborohereza imibabaro, aho guhindura inzego za politiki cyangwa kuvanaho imibabaro? Yesu yari azi ko Imana ifite umugambi wo kuzakoresha Ubwami bwayo, ikavanaho ubutegetsi bwose bw’abantu n’ibintu byose bitera imibabaro (Luka 4:43; 8:1). Ku bw’ibyo, igihe abigishwa ba Yesu bamusabaga gukomeza gukiza abarwayi, yarababwiye ati “nimuze tujye ahandi, mu midugudu yo hafi aha, kugira ngo na ho mpabwirize, kuko ari cyo cyanzanye” (Mariko 1:32-38). Nubwo Yesu yorohereje abantu benshi imibabaro bari bafite, yibanze ku murimo wo kubwiriza no kwigisha ijambo ry’Imana.

Muri iki gihe, iyo Abahamya ba Yehova babwiriza bihatira kwigana Yesu. Na bo borohereza abantu imibabaro bafite, babafasha mu byo bakeneye. Icyakora, ntibaharanira kuvanaho akarengane kari muri iyi si. Bizera ko Ubwami bw’Imana buzavanaho ibintu byose biteza imibabaro (Matayo 6:10). Kimwe na Yesu, bihatira guhindura imitima y’abantu, aho guhindura inzego za politiki. Ubwo buryo bakoresha burakwiriye, kuko ibibazo by’ingenzi abantu bafite atari ibyo mu rwego rwa politiki, ahubwo ari ibyo mu rwego rw’umuco.

Ni abaturage beza

Nanone, Abahamya ba Yehova bazi neza ko bagomba kuba abaturage beza kuko ari Abakristo. Ku bw’ibyo, bubaha abayobozi ba leta. Mu bitabo bandika no mu murimo wo kubwiriza bakora, bashishikariza abantu kubahiriza amategeko ya leta. Icyakora, iyo abategetsi babasabye gukora ibintu bihabanye n’amategeko y’Imana, bahitamo “kumvira Imana yo mutegetsi aho kumvira abantu.”​—Ibyakozwe 5:29; Abaroma 13:1-7.

Abahamya ba Yehova basura abantu bose bo mu gace batuyemo, bakabigisha Bibiliya nta kiguzi. Iyo gahunda yatumye abantu babarirwa muri za miriyoni bahindura imibereho. Buri mwaka, abantu babarirwa mu bihumbi amagana barigishwa, bigatuma bacika ku ngeso mbi, urugero nko kunywa itabi, gusinda, gukoresha ibiyobyabwenge, gukina urusimbi no gusambana. Abo bantu bahinduka abaturage beza bitewe n’uko bitoza gushyira mu bikorwa amahame yo muri Bibiliya.​—Reba ingingo ivuga ngo “Bibiliya ihindura imibereho y’abantu,” iri ku ipaji ya 18 y’iyi gazeti.

Nanone kandi, kwiga Bibiliya bifasha abagize imiryango kubahana no kumenya gushyikirana, byaba hagati y’abashakanye, hagati y’ababyeyi n’abana ndetse no hagati y’abana ubwabo. Ibyo ni bimwe mu bituma imiryango ikomera. Ku bw’ibyo, iyo agace runaka gatuwe n’imiryango ikomeye, kaba gafite abaturage beza.

None se dukurikije ingingo twasuzumye, urabona Bibiliya ishyigikiye ko amadini yivanga muri politiki? Igisubizo kirumvikana: ntibishyigikira. Ariko se, Abakristo b’ukuri bagombye kuba abaturage beza? Yego. Babigeraho bate? Babigeraho baramutse bakurikije itegeko bahawe na Yesu ryo kuba umunyu w’isi no kuba umucyo wayo.

Abantu bihatira gushyira mu bikorwa ubuyobozi bahabwa na Kristo bibagirira akamaro, kandi bikakagirira imiryango yabo n’abaturanyi babo. Abahamya ba Yehova bo mu gace utuyemo bazishimira kuguha ibisobanuro birambuye ku birebana na gahunda yo kwigisha Bibiliya.a

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

a Niba ubyifuza ushobora no kubandikira ku muyoboro wa interineti wa www.watchtower.org

[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 10]

Yesu yifuzaga guhindura imitima y’abantu, aho guhindura inzego za politiki

[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 11]

Abahamya ba Yehova bumva ko bagomba kuba abaturage beza

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze