ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w12 1/8 pp. 18-20
  • Imibereho yo mu bihe bya Bibiliya—Umurobyi

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Imibereho yo mu bihe bya Bibiliya—Umurobyi
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2012
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • “Inyanja irivumbagatanya cyane”
  • “Bafata amafi menshi cyane”
  • Tube abarobyi b’abantu
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1993
  • Yesu abonekera abagabo barobaga amafi
    Amasomo wavana muri Bibiliya
  • Umurimo w’uburobyi mu nyanja ya Galilaya
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2009
  • Ku nkombe z’Inyanja ya Galilaya
    Yesu ni inzira, ukuri n’ubuzima
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2012
w12 1/8 pp. 18-20

Imibereho yo mu bihe bya Bibiliya​—Umurobyi

“Igihe [Yesu] yagendaga iruhande rw’inyanja ya Galilaya, yabonye abavandimwe babiri, ari bo Simoni witwaga Petero n’umuvandimwe we Andereya, bajugunya urushundura mu nyanja, kuko bari abarobyi. Nuko arababwira ati ‘nimunkurikire, nanjye nzabagira abarobyi b’abantu.’”​—MATAYO 4:18, 19.

IFI, kuroba n’abarobyi ni amagambo aboneka incuro nyinshi mu nkuru z’Amavanjiri. Kandi koko, Yesu yakoresheje ingero nyinshi zivuga iby’uburobyi, kandi ni mu gihe. Yamaze igihe kirekire yigishiriza hafi y’inyanja ya Galilaya cyangwa ku nkombe zayo (Matayo 4:13; 13:1, 2; Mariko 3:7, 8). Icyo kiyaga cyiza kitabamo umunyu, gifite uburebure bw’ibirometero hafi 21 n’ubugari bw’ibirometero birenga 11. Intumwa za Yesu zigera kuri zirindwi zishobora kuba zarakoze umwuga w’uburobyi. Izo ntumwa ni Petero, Andereya, Yakobo, Yohana, Tomasi na Natanayeli.​—Yohana 21:2, 3.

None se, umurimo w’uburobyi wakorwaga ute mu gihe cya Yesu? Nimucyo dusuzume ibirebana n’abarobyi hamwe n’umwuga wabo. Ibyo bizatuma urushaho guha intumwa agaciro, kandi urusheho gusobanukirwa ibyo Yesu yakoze n’ingero yatangaga. Reka tubanze turebe uko kurobera mu nyanja ya Galilaya byari biteye.

“Inyanja irivumbagatanya cyane”

Inyanja ya Galilaya iri mu karere k’ikibaya, ku butumburuke bwa metero 210 munsi y’inyanja. Ku nkombe zayo hari ibitare bishinyitse, naho mu majyaruguru hakaba umusozi mwiza cyane wa Herumoni ukora ku bicu. Mu gihe cy’imbeho, hari igihe imiyaga ikonje cyane ihuha kuri iyo nyanja igateza imiraba idakaze. Mu mpeshyi, hejuru y’iyo nyanja haba hari umwuka ushyushye. Imiyaga ikaze iturutse mu misozi ikikije iyo nyanja, iza mu buryo butunguranye maze ikihura ku basare baba bambukiranya inyanja. Yesu n’abigishwa be bigeze guhura n’umuyaga nk’uwo wari watumye inyanja yivumbagatanya.​—Matayo 8:23-27.

Abarobyi babaga bari mu mato akoze mu biti, yabaga afite hafi metero 8 n’igice z’uburebure, na metero zirenga 2 z’ubugari. Amato menshi yabaga afite inkingi n’akumba kabaga kari ahagana hasi mu gice cy’inyuma cy’ubwato (Mariko 4:35-41). Ubwo bwato bukomeye kandi bugenda buhoro, bwahanganaga n’imiyaga yabaga ihuha inkingi y’ubwato imanitseho igitambaro. Iyo miyaga yabwerekezaga mu cyerekezo kimwe, uburemere bw’urushundura na bwo bukabwerekeza mu kindi cyerekezo.

Abasare batwaraga ubwato bakoresheje ingashya zabaga ziri mu mpande zabwo. Ubwato bwabaga burimo abarobyi batandatu cyangwa barenga (Mariko 1:20). Nanone ubwato bushobora kuba bwari bufite ibintu bituma bugenda, hamwe n’ibindi bintu, urugero nk’igitambaro kibuyobora (1), imigozi (2), ingashya (3), ibuye ritsika ubwato (4), imyambaro y’imbeho (5), ibyokurya (Mariko 8:14) (6), ibitebo (7), umusego (Mariko 4:38) (8), n’urushundura (9). Nanone bashobora kuba barabaga bitwaje ibintu bibafasha koga (10), utuntu dutuma urushundura rwibira (11), ibikoresho byo gusana ubwato (12) n’imuri (13).

“Bafata amafi menshi cyane”

Muri iki gihe, kimwe no mu kinyejana cya mbere, ahantu haboneka amafi menshi muri iyo nyanja ya Galilaya ni aho imigezi n’inzuzi nyinshi byirohera muri iyo nyanja. Amazi y’aho hantu aba arimo ibyatsi bikurura amafi. Kugira ngo abarobyi bo mu gihe cya Yesu bashobore kuroba amafi menshi, bakundaga kuroba nijoro bakoresheje imuri. Hari igihe bamwe mu bigishwa ba Yesu bakesheje ijoro ryose baroba, ariko ntibagira icyo bafata. Icyakora bumaze gucya, bumviye itegeko rya Yesu maze bajugunya inshundura zabo mu mazi, bafata amafi menshi ku buryo amato yabo yari hafi kurohama.​—Luka 5:6, 7.

Hari igihe abarobyi bajyaga kuroba hagati mu nyanja. Iyo babaga bageze aho bagomba kurobera, abarobyi b’amato abiri barafatanyaga. Bajugunyaga urushundura hagati y’ayo mato, ubwato bumwe bugaca mu cyerekezo kimwe bufashe uruhande rumwe rw’urushundura, ubundi bugaca mu kindi bufashe urundi ruhande, maze bakagashya basa n’abakora uruziga, ari na ko barekura rwa rushundura kugeza igihe bahuriye. Iyo babaga bamaze gukora uruziga, amafi babaga bayagoteye hagati. Hanyuma abarobyi bakururaga imigozi yabaga iziritse mu nguni z’urushundura, bagakururira amafi bafashe mu bwato. Urushundura rwashoboraga kugira metero 30 z’uburebure n’ubuhagarike bwa metero hafi ebyiri n’igice, ku buryo rwafataga amafi menshi. Hejuru ku rushundura habaga haziritse ibintu bituma rureremba, hasi haziritse ibituma rwibira mu mazi rukagumamo. Bajugunyaga urushundura mu mazi ubundi bakaruzamuramo, bakamara amasaha menshi babigenza batyo.

Icyakora iyo abarobyi babaga baroba mu mazi magufi, bakoreshaga ubundi buryo. Ubwato bwafataga uruhande rumwe rw’urushundura maze bugahaguruka ku mwaro, bukinjira mu nyanja bugenda bukora uruziga bukagaruka ku mwaro. Nyuma yaho, ababaga bari ku mwaro bakururaga urushundura maze amafi bafashe bakayakururira ku mwaro, ari na ho bayatoranyirizaga. Amafi meza bayashyiraga mu mato. Amwe bayagurishirizaga muri ako gace akiri mabisi, ariko amenshi barayanikaga bakayasiga umunyu cyangwa bakayinika mu mushari wa divayi, ubundi bakayashyira mu bibindi, bakajya kuyagurishiriza i Yerusalemu cyangwa mu bindi bihugu. Amafi yose yabaga adafite ibyubi cyangwa amagaragamba, urugero nk’ayo mu bwoko bw’inshonzi, yabaga ahumanye kandi barayajugunyaga (Abalewi 11:9-12). Ibyo ni byo Yesu yerekezagaho, igihe yagereranyaga “ubwami bwo mu ijuru” n’urushundura, naho amoko y’amafi, akayagereranya n’abantu beza n’ababi.​—Matayo 13:47-50.

Umurobyi wabaga ari wenyine, yakoreshaga umugozi uriho ururobo ruriho icyambo. Hari n’igihe yakoreshaga urushundura ruto. Kugira ngo ajugunye urushundura, yarufataga mu kuboko maze akajya mu mazi akoga ari na ko agerageza kurujugunya kure hashoboka. Iyo urwo rushundura rumeze nk’umutemeri rwabaga rumaze kwirambura ku mazi, rwatangiraga gucubira. Hanyuma umurobyi yafataga umugozi wabaga uziritse ku rushundura ahagana hagati maze agatangira gukurura, yagira imigisha agafata amafi.

Kubera ko inshundura zahendaga kandi kuzitaho bikaba byari bigoye, abarobyi bazikoreshaga bitonze. Umurobyi yamaraga igihe kinini asana urushundura, arumesa kandi arwanika, ibyo akaba yarabikoraga igihe cyose yabaga avuye kuroba (Luka 5:2). Igihe Yesu yasabaga intumwa Yakobo n’umuvandimwe we Yohana kumukurikira, bari bicaye mu bwato basana inshundura zabo.—Mariko 1:19.

Mu moko y’amafi abarobyi bo mu kinyejana cya mbere bashakishaga cyane, harimo ayitwa tilapiya yabaga ari menshi mu nyanja. Abantu benshi b’i Galilaya baryaga ayo mafi buri gihe. Yesu ashobora kuba yarariye iyo fi yaryohaga, kandi birashoboka ko yakoresheje amafi abiri ya tilapiya yumye kandi asize umunyu, igihe yakoraga igitangaza cyo kugaburira abantu babarirwa mu bihumbi (Matayo 14:16, 17; Luka 24:41-43). Amafi ya tilapiya akunze koga afite ibyana byayo mu kanwa. Icyakora iyo adatwaye ibyana byayo, hari igihe aba afitemo ibuye cyangwa akaba yatora igiceri kirabagirana hasi mu nyanja.​—Matayo 17:27.

Abarobyi bo mu kinyejana cya mbere bari abantu bakorana umwete, kandi bari biteguye kwihanganira ingorane bahuraga na zo kugira ngo bagire icyo bageraho. Abemeye itumira rya Yesu bakifatanya na we mu murimo wo guhindura abantu abigishwa, na bo bari bakeneye iyo mico kugira ngo babe “abarobyi b’abantu” bagira icyo bageraho.​—Matayo 28:19, 20.

[Ifoto yo ku ipaji ya 19]

(Reba mu Munara w’Umurinzi)

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze