ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • wp17 No. 4 pp. 4-7
  • Icyo Bibiliya ivuga ku buzima n’urupfu

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Icyo Bibiliya ivuga ku buzima n’urupfu
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti y’abantu bose)—2017
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • UKO BIBILIYA IBISOBANURA
  • UKO IYO NYIGISHO YA GIPAGANI YAKWIRAKWIJWE
  • “UKURI KUZABABATURA”
  • Mbese, Imyizerere Yawe Ihereranye n’Umuzuko Ihamye mu Rugero Rungana Iki?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1998
  • Abapfuye bari he?
    Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?
  • Ubuzima nyuma y’urupfu—Ni iki abantu bizera?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1999
  • Ubugingo ni iki?
    Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti y’abantu bose)—2017
wp17 No. 4 pp. 4-7
Umurambo uri mu mva

INGINGO Y’IBANZE | NI IKI BIBILIYA IVUGA KU BUZIMA N’URUPFU?

Icyo Bibiliya ivuga ku buzima n’urupfu

Inkuru yo mu gitabo cya Bibiliya cy’Intangiriro, ivuga ko Imana yabwiye Adamu iti “igiti cyose cyo muri ubu busitani uzajye urya imbuto zacyo uko ushaka. Ariko igiti kimenyesha icyiza n’ikibi ntuzakiryeho, kuko umunsi wakiriyeho no gupfa uzapfa” (Intangiriro 2:16, 17). Ayo magambo agaragaza neza ko iyo Adamu yumvira itegeko ry’Imana atari gupfa, ahubwo ko yari gukomeza kuba mu busitani bwa Edeni.

Adamu na Eva bageze mu zabukuru

Iyo Adamu yumvira Imana yari kuzabaho iteka. Ikibabaje ni uko yayisuzuguye akarya urubuto yamubujije, aruhawe n’umugore we Eva (Intangiriro 3:1-6). Kuba Adamu atarumviye, na n’ubu biracyatugiraho ingaruka. Intumwa Pawulo yabisobanuye agira ati “ni yo mpamvu, nk’uko icyaha cyinjiye mu isi binyuze ku muntu umwe, n’urupfu rukinjira mu isi binyuze ku cyaha, ari na ko urupfu rwageze ku bantu bose kuko bose bakoze icyaha” (Abaroma 5:12). Uwo “muntu umwe” ni Adamu. Ariko se icyaha yakoze ni ikihe, kandi se kuki cyateje urupfu?

Igihe Adamu yicaga itegeko ry’Imana abishaka, yari akoze icyaha (1 Yohana 3:4). Imana yari yarabwiye Adamu ko igihano cy’icyaha ari urupfu. Iyo Adamu n’abari kuzamukomokaho bakomeza kumvira itegeko ry’Imana, ntibari gukora icyaha kandi ntibari kuzigera bapfa. Imana ntiyaturemeye gupfa, ahubwo yaturemeye kubaho iteka.

Bibiliya ivuga ko urupfu rwari ‘kuzagera ku bantu bose.’ Ariko se iyo umuntu amaze gupfa hari ikintu kimuvamo, kigakomeza kubaho? Abantu benshi bavuga ko hari ikintu kitubamo kidapfa, akaba ari cyo bita ubugingo. Ariko ababibona batyo, baba bagaragaje ko Imana yabeshye Adamu. Kubera iki? Niba koko iyo umuntu apfuye hari ikindi kintu kimuvamo kikimukira ahandi, ibyo Imana yavuze ko ibihembo by’ibyaha ari urupfu, byaba ari ikinyoma. Bibiliya ivuga ko ‘Imana idashobora kubeshya’ (Abaheburayo 6:18). Ahubwo Satani ni we wabeshye Eva, igihe yamubwiraga ati “gupfa ko ntimuzapfa.”—Intangiriro 3:4.

None se niba inyigisho ivuga ko ubugingo budapfa ari ikinyoma, mu by’ukuri bigenda bite iyo umuntu apfuye?

UKO BIBILIYA IBISOBANURA

Inkuru yo mu Ntangiriro ivuga iby’irema, igira iti “Yehova Imana arema umuntu mu mukungugu wo hasi, maze ahuha mu mazuru ye umwuka w’ubuzima, nuko umuntu ahinduka ubugingo buzima.” Amagambo ngo “ubugingo buzima,” yahinduwe avanywe ku ijambo ry’igiheburayo ne’phesh,a risobanura “ikiremwa gihumeka.”—Intangiriro 2:7.

Ni yo mpamvu Bibiliya igaragaza ko umuntu adafite ubugingo budapfa. Ahubwo umuntu ni “ubugingo buzima.” Nta hantu na hamwe muri Bibiliya uzasanga amagambo avuga ngo “ubugingo budapfa.”

None se kuki amadini menshi yigisha ko ubugingo budapfa, kandi atari byo Bibiliya yigisha? Amateka agaragaza ko iyo nyigisho yaturutse muri Egiputa. Reka tubisuzume.

UKO IYO NYIGISHO YA GIPAGANI YAKWIRAKWIJWE

Umuhanga mu by’amateka w’Umugiriki witwa Hérodote, wo mu kinyejana cya gatanu Mbere ya Yesu, yavuze ko Abanyamisiri ari bo “ba mbere bari bakomeye ku nyigisho ivuga ko ubugingo budapfa.” Abanyababuloni ba kera na bo bumvaga ko ubugingo budapfa. Icyo gihe ni bwo Alexandre le Grand yigaruriye ibihugu byo mu Burasirazuba bwo Hagati, mu mwaka wa 332 Mbere ya Yesu. Abahanga mu bya filozofiya b’Abagiriki ni bo bakwirakwije iyo nyigisho mu Bwami bw’Abagiriki bwose.

Nta hantu na hamwe muri Bibiliya uzasanga amagambo avuga ngo “ubugingo budapfa”

Mu kinyejana cya mbere, hari udutsiko tubiri tw’amadini y’Abayahudi twari dukomeye, ari two Abaseni n’Abafarisayo, twigishaga ko iyo umuntu apfuye ubugingo bwe bukomeza kubaho. Hari igitabo cyavuze ko “inyigisho ivuga ko ubugingo budapfa, yaje mu Bayahudi ivuye mu Bagiriki, ariko ahanini izanywe n’umuhanga muri filozofiya witwa Platon.” (The Jewish Encyclopedia) Umuhanga mu by’amateka w’Umuyahudi witwa Josèphe wabayeho mu kinyejana cya mbere, yavuze ko iyo nyigisho itari mu Byanditswe Byera, ahubwo ko ari “inyigisho y’Abagiriki.” Iyo nyigisho yayibonaga nk’imigani yahimbwe n’abanditsi b’Abagiriki.

Umuco w’Abagiriki wagiye ukwira hirya no hino, maze bituma abiyitaga Abakristo na bo bagenda bemera iyo nyigisho ya gipagani. Umuhanga mu by’amateka witwa Jona Lendering yavuze ko igitekerezo cya Platon kivuga ko ubugingo bwigeze kuba ahantu heza, none ubu bukaba buri mu isi mbi, cyatumye filozofiya za Platon zivanga n’inyigisho z’Ubukristo. Nanone byatumye inyigisho ya gipagani ivuga ko ubugingo budapfa ikwira mu madini yiyita aya gikristo kandi iba imwe mu nyigisho z’ibanze z’ayo madini.

“UKURI KUZABABATURA”

Mu kinyejana cya mbere, intumwa Pawulo yatanze umuburo ugira uti “amagambo yahumetswe n’Imana avuga rwose ko mu bihe bya nyuma bamwe bazagwa bakava mu byo kwizera, bakita ku magambo ayobya yahumetswe n’abadayimoni n’inyigisho zabo” (1 Timoteyo 4:1). Ayo magambo ni ukuri rwose. Inyigisho ivuga ko ubugingo budapfa ni imwe mu ‘nyigisho z’abadayimoni.’ Iyo nyigisho ntishingiye kuri Bibiliya kandi ikomoka mu madini y’ikinyoma no kuri filozofiya.

Yesu yaravuze ati “muzamenya ukuri, kandi ukuri ni ko kuzababatura” (Yohana 8:32). Iyo twize Bibiliya tukamenya inyigisho z’ukuri ziyirimo, bitubatura ku nyigisho zitesha Imana agaciro no ku migenzo myinshi y’amadini. Nanone Ijambo ry’Imana ritubatura ku mihango n’imiziririzo ijyanye n’urupfu.—Reba ingingo ivuga ngo “Iyo umuntu apfuye ajya he?”

Umuremyi wacu ntiyifuzaga ko abantu bamara imyaka 70 cyangwa 80 ku isi, hanyuma bakajya kubaho iteka ahandi hantu. Yashakaga ko abantu babaho iteka ku isi, ari abana be bamwumvira. Uwo ni wo mugambi wuje urukundo Imana yari ifitiye abantu, kandi izawusohoza (Malaki 3:6). Umwanditsi wa zaburi yanditse amagambo ahumuriza agira ati “abakiranutsi bazaragwa isi, kandi bazayituraho iteka ryose.”—Zaburi 37:29.

Niba wifuza kumenya ibindi Bibiliya ivuga ku buzima n’urupfu, reba igice cya 6 mu gitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?, cyanditswe n’Abahamya ba Yehova. Ushobora kukivana kuri www.jw.org/rw, cyangwa ugasikana iyi kode.

a Bibiliya Yera ihindura ijambo ne’phesh ngo “ubugingo buzima,” naho Bibiliya Ntagatifu na Bibiliya—Ijambo ry’Imana zigahindura iryo jambo ngo ‘umuntu muzima.’

Ese abantu bashobora kubaho iteka?

Hashize imyaka mike, abashakashatsi bavumbuye ibimera biba mu mazi, batekereza ko bimaze imyaka ibarirwa mu bihumbi. Birashoboka ko ibyo bimera ari byo bimaze igihe kirekire kuruta ibindi ku isi. Ibyo bimera (Posidonia oceanica) biba mu nyanja ya Mediterane, hagati ya Esipanye na Shipure.

Niba ibimera bishobora kumara igihe kingana gityo, abantu bo barama igihe kingana iki? Abahanga muri siyansi biga ibirebana n’uko umuntu asaza, bemeza ko abantu bashobora kurama imyaka myinshi. Urugero, hari igitabo kivuga ko abahanga muri siyansi bavumbuye ibintu byinshi byafasha abantu kurama. Reka tuzarebe niba ibyo abo bahanga bagezeho, bizatwongerera imyaka yo kubaho.

Icyakora ibyo abo bahanga bagezeho, si byo bizatuma abantu babaho iteka. Bibiliya ivuga ibyerekeye Umuremyi wacu Yehova Imana, igira iti “kuko aho uri ari ho hari isoko y’ubuzima” (Zaburi 36:9). Yesu Kristo yasenze Imana agira ati “ubu ni bwo buzima bw’iteka: bitoze kukumenya, wowe Mana y’ukuri yonyine, bamenye n’uwo watumye, ari we Yesu Kristo” (Yohana 17:3). Mu by’ukuri, nidukora uko dushoboye tukamenya Yehova Imana n’umwana we Yesu Kristo kandi tugakora ibyo bashaka, tuzabaho iteka ryose.

ibyatsi byo mu nyanja

Abashakashatsi batekereza ko hari ibimera byo muri ubu bwoko byabayeho imyaka ibihumbi

IYO UMUNTU APFUYE AJYA HE?

Yesu azura Lazaro

Mu magambo make, Bibiliya ivuga ko iyo umuntu apfuye ajya mu mva, agategereza umuzuko (Yohana 5:28, 29). Ntiyongera kubabara ukundi, kuko ‘abapfuye nta cyo baba bakizi’ (Umubwiriza 9:5). Igihe Yesu yigishaga, yagereranyije urupfu n’ibitotsi byinshi (Yohana 11:11-14). Ni yo mpamvu tutagombye gutinya abapfuye cyangwa ngo tugerageze kubagusha neza tubaha amaturo. Ntibashobora kudufasha cyangwa kutugirira nabi, kuko ‘mu mva, nta mirimo cyangwa imigambi cyangwa ubumenyi cyangwa ubwenge bihaba’ (Umubwiriza 9:10). Ariko kandi, Imana izazura abapfuye, kandi urupfu ruzavaho burundu.—1 Abakorinto 15:26, 55; Ibyahishuwe 21:4.

Kuki twakwemera ibyo Bibiliya ivuga?

Twizera ko ibyo Bibiliya ivuga ari ukuri. Kubera iki? Reka dusuzume ibi bikurikira:

  • ibaba riri muri wino

    Umwanditsi wayo arihariye: Bibiliya igizwe n’ibitabo 66, byanditswe n’abantu 40 mu gihe cy’ibinyejana 16, kuva mu wa 1513 Mbere ya Yesu, kugeza mu wa 98 Nyuma ya Yesu. Nyamara ibiyirimo biruzuzanya. Ibyo bigaragaza ko Imana Ishoborabyose ari yo yayanditse. Ni yo yabwiye abayanditse ibyo bagombaga kwandika.

  • Inkingi

    Ivuga ukuri mu birebana n’amateka: Bibiliya ihuza n’ibivugwa mu mateka. Hari igitabo cyavuze kiti “ibitabo by’inkuru ndende, iby’imigani n’ibirimo inkuru z’impimbano, ntibigaragaza neza aho ibintu byabereye n’igihe byabereye, . . . Bibiliya yo iyo ivuga inkuru, igaragaza neza igihe ibivugwamo byabereye n’aho byabereye.”

  • Atome

    Ivuga ukuri mu birebana na siyansi: Bibiliya si igitabo cya siyansi, ariko iyo ivuga ibirebana na siyansi, ibyo ivuga aba ari ukuri kandi ibivuga mbere cyane y’uko bivumburwa. Urugero, mu Balewi igice cya 13 n’icya 14 havugwamo amategeko yahawe Abisirayeli arebana n’isuku no guha akato urwaye indwara yandura. Ayo mategeko yatanzwe mbere cyane y’uko abantu bavumbura ibya mikorobe n’indwara zandura. Nanone Bibiliya yavuze kuva kera ko isi ari uruziga kandi ko itendetse ku busa. Ariko abahanga babivumbuye hashize ibinyejana byinshi.—Yobu 26:7; Yesaya 40:22.

Izo zari ingero nke zigaragaza ko ibivugwa muri Bibiliya ari ukuri. Bibiliya ubwayo igira iti “Ibyanditswe byera byose byahumetswe n’Imana, kandi bifite akamaro ko kwigisha no gucyaha no gushyira ibintu mu buryo no guhanira gukiranuka.”—2 Timoteyo 3:16.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze